Digiqole ad

Muri FABRICAM tubafitiye ibikoresho byiza byo mu gikoni no ku meza

Ni kenshi cyane waba warifuje ibikoresho byo mu gikoni no ku meza bitagwa umugesi ukabibura. Ushobora kuba warazengurutse impande n’impande ushaka amasafuriya meza, amapanu n’ibisorori ukabibura, noneho tugufitiye igisubizo.

Muri FABRICAM Ltd tugufitiye ibyo bikoresho bikoze mu cyuma kitagwa umugese (Stainless steel), ni byiza, biraramba kandi binogeye ijisho rya buri wese; ikirenzeho tubiguha ku giciro gito.

Ubwiza bw’ibi bikoresho bugaragarira buri wese:

  • Birakomeye
  • Biraramba
  • Ntibyangirika
  • Ntibishiririza
  • Ntibigwa umugese
  • Bijyanye n’igihe tugezemo
  • Umuntu iyo abyogeje bicya vuba
  • Kandi ntibyogeshwa Steel  wire (Stiriwaya)

Kubona ibi bikoresho biroshye cyane.

Mu Mujyi wa Kigali murabisanga:

  • Muri SIMBA Super Market
  • Ahahoze T 2000, ubu hitwa Chine Investment Group CO Ltd
  • Muri Quartier Matheus kwa Uwimana Euralie no kwa Kabalisa Jean Pierre
  • Ku isoko rya Nyarugenge haruguru ya KIPHARMA kwa Mudenge Joseph
  • Imbere y’isoko rya Nyarugenge muri Annicity Center Market
  • I Nyamirambo mu isoko kwa Christine Ndayizeye no kwa Jean Damascene Ruganbirwa
  • Nyabugogo kwa Jean Paul UWINEZA
  • I Remera ku Kisiment muri Muringa Super Market
  • I Rusizi ni kwa Habyarimana Martin kuri Rusizi ya mbere
  • Ahandi mu ntara naho umusibo ni ejo, tukaba twabatashyeho.

Umuntu wese mu cyiciro arimo, n’ibyo akora ashora gukoresha ibi bikoresho: Mu rugo, mu mahoteli  no mu maresitora bikoreshwa ku meza no mu gikoni. By’akarusho mu bigo by’amashuri bashobora gukoresha ibisorori byacu binini byiza bagasezerera gukoresha amabase ku meza.

Abifuza kuduhagararira mu Ntara batwegera aho dukorera ku Kicuciro, uvuye Rwandex, ukazamuka umuhanda ugana kuri Zion Temple aho benshi bakunze kwita kwa Gitwaza, mushobora no kuduhamagara kuri telefoni igendanwa 0784684348 na 0788622670.

Amashuri yakoresheje ibi bisorori binini ahita asezerera twa tubase bakunda kwaruriramo abanyeshuri
Amashuri yakoresheje ibi bisorori binini ahita asezerera twa tubase bakunda kwaruriramo abanyeshuri
Tugufitoye n'amasahane magari, mu mahoteli no mu tubari bayakoresha cyane muri serivisi zitandukanye
Tugufitoye n’amasahane magari, mu mahoteli no mu tubari bayakoresha cyane muri serivisi zitandukanye
Aya masafuriya ushobora kuyakoresha mu gikoni, ariko wanayifashisha kuyateguramo ibyo kurya ku meza.
Aya masafuriya ushobora kuyakoresha mu gikoni, ariko wanayifashisha kuyateguramo ibyo kurya ku meza.
Tubafitiye n'amapulato atandukanye
Tubafitiye n’amapulato atandukanye
Abakobwa bifuza amajyambere tubibafashamo, uwakoresheje amasafuriya ntajya yicuza.
Abakobwa bifuza amajyambere tubibafashamo, uwakoresheje amasafuriya ntajya yicuza.
Tubafitiye n'amapanu meza cyane
Tubafitiye n’amapanu meza cyane

Nimutugane tubadabagize. Gukoresha ibikoresho bya FABRICAM ni uguhitamo neza.

0 Comment

  • ni Bon

  • Wouhhh! Ibi bintu ni byiza cyane. Turashimira UM– USEKE.COM kuko mubasha kutugezaho amakuru nk’ayangaya. Mu by’ukuri hari igihe umuntu abura aho agurira ibikoresho, rimwe na rimwe bitewe no kudasobanukirwa. Cyane cyane iyo umuntu yimutse vuba ibyo yari afite bishaje….urumva ko kubyimukana biba bigoye …. Ahubwo byaba byiza kuri buri cyiciro mushyizeho n’ibiciro byacyo ku buryo umuntu yabagana azi uko bimeze. Murakoze!

  • kuki abacuruzi cyane cyane abo mu rwanda bagira ingeso yo kutagaragaza ibiciro by’ibicuruzwa kandi ari n’itegeko!

  • ni byiza ariko twifuzaga kumenya ibiciro waba uguze byinshi cg bike.

  • Mbega byiza weeeee!ubuse ibi bikorerwa murwanda?nari nabibonye muri SIMBA mbona byanditseho FABRICAM Kigali-Kicukiro none koko ni iby’irwanda?Murakoze cyane umuseke.com!reka rwose nshimire abanyarwanda bakomeje kutwegereza ibikoresho byiza nk’ibi!

  • Igihugu cyacu kimaze gutera imbere kweli kweli!ibi bintu byiza gutya nabyo dusigaye tubyikorera?!uwapfuye yarihuse!!!!

    • @ Keza, Ni hehe se wabonye handitse ko bikorerwa ino mu Rwanda??? Urikirigita ugaseka!!!!

      • ge narahabonye ku kicukiro mu Rwanda wa….

  • Ntabwo muzi kwamamaza; iyo FABRICAM se iri Cyanzarwe, iri GATAGARA, iri IBUZINGANZWIRI, iba he?

Comments are closed.

en_USEnglish