Digiqole ad

EWSA ngo irangiza imyaka y’abaturage

MUHANGA: EWSA iravugwaho kwangiza imyaka y’abaturage mu gishanga cya Rugeramigozi

Abahinga igishanga cya Rugeramigozi barinubira uburyo ikigo cya leta gishinzwe amazi n’umuriro EWSA kiri kwangiza imyaka yabo bahinze  mu mushinga wacyo wo gucukura umuyoboro w’amazi ujya ku ruganda ruyatunganya ruherereye I Gihuma ho mu murenge wa Nyamabuye.

Ibikorwa bya EWSA mu gishanga cya Rugeramigozi
Icukurwa ry’imiyoboro y’amazi mu gishanga cya Rugeramigozi

Uyu muyoboro muremure uri gucukurwa uvanwa mu cyuzi kinini cyagenewe kuhira umuceli uteye muri iki gishanga ugana ku kigo gitunganya amazi  kiri I gihuma, nkuko bigaragara hari amatiyo yanyujijwe mu myaka y’abaturage ibi rero akaba aribyo abahinga muri iki gishanga batishimiye ndetse babona nk’akarengane bagiriwe bakaba bibaza uko bizabagenda nkuko twabitangarijwe na bamwe mu baturage bahinga muri iki gishanga.

Matabaro twahasanze yatangarije Umuseke agira ati:  “n’ukuri twararenganye amashu yacu yari amaze kwera none banyujijemo imiyoboro y’amazi”.  Yakomeje avuga ko bakoze inama kuri uyu wa kabiri na president wa koperative yabo ihinga umuceri (KIABR ) Bwana Nyandwi Gaspard ababwira ko hari gahunda iteganyijwe yo kubishyura ariko ntiyizewe neza kuko batazi uwo bazishyuza.

Aho niho banyujije amatiyo y’ amazi
Aho niho banyujije amatiyo y’ amazi

Ubundi muri iki gishanga cya rugeramigozi hahinzemo umuceri  igice kinini ariko hari n’igice kegereye kaburimbo gihinzemo amashu ari nacyo cyahuye n’iki kibazo. Abaturage bo ngo nta muyobozi  n’umwe baravugana nawe ngo ababwire uko iki kibazo kizakemuka. Hari abakozi ba EWSA bababwira ko nubwo bahinzemo amashu ibi bitari biri muri gahunda y’iki gishanga.

Ibi rero bikaba bibangamiye abaturage bavuga ko uwo umusaruro wabo wangijwe dore ko ari nawo wa mbere. Ikindi aba baturage batumva ni ukuntu  amazi yahawe ikigo cya EWASA kandi umushinga PPMER wari wababwiye ko aya mazi azajya abafasha kuhira imyaka yabo

Ku ruhande rwa EWSA baratangaza ko nta cyizere cyo kwishyurwa batanga, ngo impamvu bari gukora ibi n’ukugira ngo bafashe abaturage bo mu mugi wa muhanga kubona amazi abahagije, bakaba rero bakoresha amazi yo muri kiriya gishanga ariko hatanirengagijwe n’icyo yagenewe. Abaturage bahinga  iki gishanga bakaba bafite impungenge yuko amazi azababana make dore ko tugeze no mu gihe cy’icyi.

MUKATETE Paulette
Umuseke.com

6 Comments

  • iki gikorwa cya ewsa kiri mu nyungu rusange kuburyo kukibangamira byaba ari ukwikunda kandi no mubo kigirira akamaro na nyiri imyaka abarirwamo.iyo bigenze gutya kandi biramenyerewe ko hishyurwa ibyangijwe.

  • impungenge z’aba baturage nibazigabanye ewasa irishyura rwose uko biba bingana kose.kiriya gikorwa kandi nabo kizabagirira akamaro ahubwo bungutse kabiri.

  • nagirango nkosore kumyandikire y’izina ry’ikigo cya leta gishinzwe amazi n’umuriro.Iki kigo abakoloni bakise REGIDESO.Nyuma kibatizwa ELECTROGAZ ndetse iryo zina kiritindaho cyane.Nyuma cyaje guhindura kitwa RECO-RWASCO.Iri abenshi ntibarimenye kuko ryamaze igihe nk;icy’urume rumara.Cyaje kubatizwa vuba aha mumazi menshi kitwa EWSA ntabwo ari EWASA.NAHO imyaka y’abaturage gikwiye kuyiriha.

  • EWSA:Energy,Water,and Sanitation

  • ewana ewsa ni ewsa koko ndabona izaba ewasa bose ikabishyura nicyo navugaga!

  • Iyo EWSA ni tabare murugunga ho Mukiyovu cy’abakire hafi no kwa muzehe abajura biba insinga baturembeje “” abanzi b’amajyambere”” none tukaba dusaba ko bazadushiriraho umurongo uca hejuru aho gucya mubutaka kuko ho byoroshye kwiba insinga. kandi rwose mudufashe kuko duhuriza hamwe amaf yo kugura i9nsinga bakaramuka bazibye

Comments are closed.

en_USEnglish