Everton FC yitegura Gor Mahia FC yageze i Dar es salaam idafite Ross Barkley
Umutoza wa Everton FC Ronald Koeman n’abasore be bageze muri Tanzania aho bagiye guhangana na Gor Mahia FC yo muri Kenya mu mukino wa mbere wa ‘Pre Season’. Wayne Rooney na bagenzi be bageze i Dar es salaam batarimo umwongereza Ross Barkley wifuzwa na Tottenham Hotspur.
Kuri uyu wa kane tariki 13 Nyakanga 2017 kuri stade nkuru ya Tanzania ‘Uwanja wa Taifa’ hateganyijwe umukino wa gicuti mpuzamahanga uzahuza Everton FC na Gor Mahia FC yo muri Kenya.
Everton yageze muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 12 Nyakanga 2017, irakorera imyitozo ku kibuga izakiniraho iri kumwe n’abakinnyi bayo bashya nka; Wayne Rooney, Michael Keane na Davy Klaassen. Abatashoboye kujyana n’ikipe yabo nshya muri Tanzania ni; Jordan Pickford, Sandro Ramirez bakiri mu biruhuko kuko bavuye mu gikombe cy’isi U20.
Abakinnyi basanzwe muri iyi kipe y’i Liverpool batazagaragara muri uyu mukino wa gicuti ni; Ramiro Funes Mori ufite ikibazo cy’imvune na Ross Barkley bivugwa ko yagumye mu Bwongereza ngo arangize ibiganiro n’ikipe zimwifuza.
Kapiteni wungirije w’Amavubi y’u Rwanda Jacques Tuyisenge umwe mu banyarwanda batatu baza kugaragara muri uyu mukino yabwiye Umuseke ko bifuza kubaka izina ritakozwe ahandi muri Afurika.
“Turifuza gukora amateka tugatsinda Everton kuko byatungura isi yose. Ni umukino wa gicuti ariko ntibikuraho ko ari ikipe yo muri Afurika y’Uburasirazuba igiye guhangana n’ikipe yo mu Bwongereza. Tuzi ko tugiye guhura na Rooney na bagenzi be. Twiteguye neza mu mutwe nta bwoba baduteye.”
Tuyisenge arakina uyu mukino ari kumwe n’abandi banyarwanda nka Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Kagere Meddy.
Abakinnyi 25 Everton izakoresha:
Maarten Stekelenburg, Mateusz Hewelt, Chris Renshaw, Tom Davies, Phil Jagielka, Ashley Williams, Callum Connolly, Jonjoe Kenny, Michael Keane, Muhamed Besic, Leighton Baines, Morgan Schneiderlin, James McCarthy, Davy Klaassen, Gareth Barry, Idrissa Gana Gueye, Joe Williams, Kieran Dowell, Kevin Mirallas, Wayne Rooney, Aaron Lennon, Dominic Calvert-Lewin, Ademola Lookman, Matthew Pennington, Yannick Bolasie.
Abo bazahangana ba Gor Mahia FC:
Boniface Oluoch and Peter Odhiambo, Karim Nizigiyamana, Wellington Ochieng, Musa Mohammed, Joash Onyango, Harun Shakava, Mike Simiyu, Joakim Oluoch, Godfrey Walusimbi, Fredrick Odhiambo, Mugiraneza Jean Baptiste, Francis Kahata, Kenneth Muguna, Innocent Wafula, Ernest Wendo, John Ndirangu, Anthony Mbugua, Oliver Maloba, Phillemon Otieno, Jacques Tuyisenge, Timothy Otieno, Jeconia Uyoga, Meddie Kagere, George Odhiambo, Bonface Omondi,
Roben NGABO
UM– USEKE
5 Comments
Mutubwire tuzawurebera ku yihe television.
Super Sport3
Muraho!ariko se kuki Meddie Kagere mukimwita umunyarwanda kdi baramwambuye ubwenegihugu?ubu aramutse yitwaye neza wakumva ejo Ferwafa yakamejeje ngo FIFA ibafashe mugu clearinga ibyangombwa yongere akinire u Rwanda.
Juan we yabaye umunyamahanga kubera ko yakiniraga Rayon Sport, iyo aza gukinira ya kipe ngo urebe ko icyo kibazo kibaho.
Gor mahia igiye gutsindwa naho Jacque aratebya.
Comments are closed.