Evangelist Claude na Apotre Masasu ntibavuga rumwe ku marushanwa ya Miss
Evangelist Claude Ndayishimiye umuyobozi wa Premier Model Agency LTD ‘PMA’ imwe mu ma kompanyi akomeye yagiye aturukamo abakobwa babaye ba nyampinga, nyuma y’aho yerekereje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ari kumwe n’umuryango we yagize ubutumwa agenera abakobwa barimo kwiyamamariza kuba nyampinga mu mwaka wa 2014.
Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa facebook yagize ati “Nyuma yo kubona ibiri kuvugwa mu Rwanda n’ubwo ntahari numvise hari ubutumwa nagenera Abanyarwanda bagenzi banjye cyane cyane ababyeyi, abari ndetse n’abategura amarushanwa ya ba Nyampinga.
Ubu butumwa ndabutanga nifashishije cyane ingero zo muri Bibiliya kugira ngo n’abayikoresha babone icyo na yo ibivugaho, Imana ijya kurema umuntu yamuremye mu ishusho yayo, ariko ntiyamuremye mu mubiri wayo kuko ari ntawo ifite [Itangiriro 2:7].
Imana ni umwuka [Yohani 4:24]. Ibyo bisobanuye ko twese twahawe umwuka umwe ariko inyuma nti hasa. Ni na yo mpamvu nta muntu usa n’undi kuri iyi si ndetse n’impanga usanga hari akantu gato kazitandukanya, ariko ibyo byose bihesha Imana icyubahiro kuko ari yo yabikoze kandi ishaka ko byose biyiha icyubahiro [1 Abakorinto 6:19-20,3:16].
Kuba Nyampinga bisaba kuba uzi kwerekana ubwiza Imana yaguhaye kurusha abandi, kumenya kwerekana no gukoresha ubwenge Imana yaguhaye kandi byose ukabikora ugamije kuba umuvugizi w’abandi, ukabera ijisho abatarifite, ukabera amaguru abatayafite, ukabera amaboko abatayafite ndetse ukanabera akanwa abatabasha kuvuga.
Ntabwo barushanwa mu mwuka kuko twese dusa n’Imana mu mwuka kuko na yo ari umwuka nk’uko nabiberetse ahubwo amarushanwa yabo ahesha Imana icyubahiro cyane hakoreshejwe umubiri kuko baba bashaka kureba umukobwa uzi kwerekana ubwiza bwo kurema kw’Imana no kuyishimira uburyo yamuremye [Zaburi 139:13-15].
Nabaha urugero rw’undi mwari w’umukristo witwa Lika Roman witabiriye amarushanwa ya ba Nyampinga muri Ukraine 2007 aza kuba Miss ndetse azana impinduka zikomeye muri icyo gihugu akoresheje indangagaciro za gikristo.
Babyeyi rero murereye u Rwanda muzabe nka Moridekayi washyigiye Esther bikamuviramo kuba umuntu w’ingirakamaro mu bantu be no mu gihugu cye, ntimuzabuze abana banyu kwitabira ariya marushanwa ahubwo muzababe hafi cyane mubashyigikire munabarinde icyabangiza.
Jye numva koko niba abakristo duhesha Imana icyubahiro kandi tukaba dukiranuka ari twe dukwiriye kwitabira ariya marushanwa kugira ngo nituyegukana tubere abandi icyitegererezo.
Bari b’u Rwanda mwitabira ariya marushanwa muyajyanemo intego nziza kandi muharanire kuzigeraho ntimuzacike intege, ukora neza nta tegeko ribimuhanira kandi muharanire guhindura amateka mabi yabaye ku babanjirije mugaragaza itandukaniro.
Minispoc isigasire umuco, ibyiza ibirinde ibibi ibite kure kandi ishyireho amabwiriza abereye umwari w’u Rwanda amutandukanya n’abanyamahanga.
Murakoze mugire amahoro ya Nyagasani, iyo yari imyumvire yanjye nawe hari ikindi wanyunganira tukarushaho gusobanukirwa byanshimisha.”
Ibi rero bitandukanye cyane n’ibyo Apotre Joshua Masasu yatangaje mu minsi ishize ko kuba hari abakobwa biyamamariza kuba Nyampinga ari imwe mu migenzo Imana itemera, bityo akaba yaravugaga ko harimo kwiratana uko Imana yakuremye ku bandi mutameze kimwe.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ndishimye cyane kubwibisobanuro utanze kandi ndemeranya nawe, naho Masasu we ibye byumvwe nawe gusa, iyaba abari bose b’u Rwanda bakabaye nka Esther, Masasu azasome igitabo cya esther ubundi asobanukirwe.
Ndumva ushyigikiye ibyakozwe kubwa Esther nkaho biriya bikorwa ari bitagatifu! Ariko icyo wowe na Ev Cloude mukwiye kumenya, nuko i Babuloni ibikorwa bakoraga byose byabaga bishingiye ku imihango ya gipagani no gusenga ibigirwamana. Kuba rero Esther byaramufasheho ntibivuze ko ar’ibitagatifu. So jye shyigikiye Masasu, n, Intwali rero kuba yaratinyutse kubwiza abantu ukuri atitaye k’ungaruka zanamubaho.
Evangelist claude ari kuvuga ibyo hatazi. ntibaza ko ibyo apostal joshua yavuze ntukuri pe… ahubwo uyu Evangelist azaze bamuhugure kw’ijambo ry’imana
Umurimo Wose Umuntu Akoze Ushobora Kuramya Imana cg ukavamo kutumvira (icyaha), Nonese Masasu Ko Atigishije ABALI ko kuba Pastor cg Umukozi w’Imana Ari Bibi kdi buri wese azi aba Pastor n’abiyita abakozi b’Imana bagakora amarorerwa. Aba Pastor cg abakozi biyita ab’Imana bamaze gukora amarorerwa aruta ayo aba Miss bakoze!
n’impumyi cg ufite ubumuga bwokutumva, ntibahamya ko ibikorwa byaba miss byahimbaza Imana!!!!!!!
Claude we bibiliya muri yi minsi y’imperuka muyisobanura mu shingiye:
1. kwirari ribarimo.
2. Kunyungu zanyu bwite.
3. Kumaramuko.
Uvuze neza!!! Nka babandi ngo : “ntabwo UMUKOZI W’IMANA yakwambara imyenda; ature munzu cyangwa ngo agendere mu modoka ya kenyege. Hari aho nabonye muri V8 ngo ni ba musenyeri kandi abakristo babo barashonje!!
Icyo nzi cyo abantu bakuru baba bifitemo n’ubunararibonye. N’ubwo buri gihe atariko baba bavuga ukuri, aliko ibyo bavuga ni ukubireba tubyitondeye mbere yo kubinenga. Mumbwire rero imyaka ya bano bagabo, munambwire imyaka bamaze mu murimo w’imana, hanyuma nsuzume neza nange nzababwira uko mbibona.
umukuru ndahamywa ko ari uriya musore ntibuka izina , uranabona ko yumutse ni umusaza cyane, naho masasu we ashobora kuba atarashaka, aracyari mu ishuri muri primaire naho uriya musore nibagiwe izina ariko uzwi n` abantu bose we yarangije kwiga afite phd ,masasu ntahantu muzi mu rusengero uriya musore nibagiwe izina ni wawundi uyobora rwa rusengero runini rwa KIMISAGARA , NGAHO RERO GERAGEZA WANZURE IBYO WASABAGA NGIBYO ,
Uyu Evangelist Claude Ndayishimiye; ibyo avuga ni ukurwana ku nyungu ze. Ahubwo aragowe niba asobanurira abantu ko gusingiza Imana ari ukwambara BIKINI imbere y’imaga ngo ni ukwereka Imana ubwiza bw’umubiri.
Imana ubwiza bwabo ntibuyobewe !!1
Ngaho da!!ubu se ko numva aba bantu batavuga kimwe kandi bose bifashishije Bible mu gusobanura ibyo bavuga tuzagira dute ra??ahaa ahasigaye Imana niyo izi uuri pe.
UWO wiyita Evangelingist azabanze amenye niba yarahamagawe ni MANA kuko bibiliya ivuga neza ko bamwe bihamagaye abandi bahamagawe nabantu ubwo rero abanze amenye uwamuhamagaye
Birababaje kumva umuntu uvuga ko akorera Imana yashishikariza abari gukora ibntu nkibi!!!!
paster ntiwibuka icyatumye VASHITI umwamikazi asendwa? S’ UKO YANZE GUKORA IBYO BA MISS BA NONE BAKORA? NONESE BIBILIYA NTIMUSHIMA NK’ INTWARI Y’ UMUGORE? soma neza igitabo cya Ester 1-2
Ese ahari uyu muyobozi ari mubatumwe n’ Imana cg ari mubahanuwe na Yesu ko bazaduka mw’ isi mbere yuko agaruka? MURABE MASO
mwese muri abarwayi, yaba mordikai yaba eshter ninde uvuka iwacu mu mujaruguru cyangwa mu majepfo
uburengerazuba cyangwa iburasirazuba bw’iwacu i rwanda???
Ndumiwe kuki mucurika bible koko Masasu ndakeneye ahantu muri bible havuga ibyo wasobanuye vugisha ukuri I jambo ryi Mana riti nimusabe imbaraga abo turwana sa bu mubiri na maraso aha
Apotre Masasu ni umuntu w’umugabo kandi Imana izamumpere ijuru pe. Maze kumutega amatwi numva ari imfura.
Yeah, en tout cas you have a point!
CHE NA RUVUGUKURI, IBYO MUVUGA MUBIHEREYE KU KI? ABAKOZI B’IMANA MUBAPIMISHA IKI? MWE MURI ABAKOZI BA NDE? MWIHANE NTABWO MUZI ABO IMANA YATORANIJE.
Mbonye ntabona akanya ko gusoba biriya byose !!! icyo nzi gusa ni uko muri bariya bombi nta mukozi w’IMANA arimo cyokora wenda bashobora kuba ari abakozi b’imana y’iki kinyejana!!!ubwo rero bombi nta mpamvu yo kubatindaho.
Cloude ndagushimiye najye nkibibona nari nabivuzeho mbitsindagiriza nibanze
kurugero Rwa ester ndagshimiye pe rwose ahubwo uzantumire nze twiganirire
wowe ndumva hari cyotwakungurana neza gusa niba bashaka urundi rugero
nibarebe umwami Dawidi atoranywa havugako yari Mwiza afite amaso meza
1samweli 16:12-13 cg 17:42
Ariko hari gihe yemeraga kwisuzuguza kubwikuzo ryi Imana imbere yabajabe Dusuzumye ibyabaye muri
2 samweli 6:14-19 Dawidi ibyo yakoze umutimanamawe ntacyowamushinje
ariko
Umugore we wumwibone mbese baba ndi bashakira ibyaha ahobitari
2 samweli 6:20-23 mutekereze ibisubizo yamuhaye nukuri yari kwemera
kwisuzuguza ariko agahesha Imana ikuzo 6:22 ubwo rero nubwo abakobwa bacu bababeshyera bagira Umuco ntakosa ririmo
Gushaka umwiza ntakobisa Ibuka Dawidi ashaje bamushakiye uwari
kumwitaho ba Marc Karangwa nabandi batora Iyo bababariho icyogihe
barikubona akazi bagatora Umukobwa Mwiza wisugi witwaga Abishagi soma
muri 1 abami 1:1-4 kandi yakomeje kwitwra neza akora akazi yaratorewe
umurongo wakane 4 usozauvugako atakoze Amabi asambana naba nyampinga bacu baba miss bagebitwararika baba batanga amasomo kubaza
bakurikira
Nasoza ngaya abobanyamadini ariko nako bambabarire nabo Sibo ariko
nibasome kuko ntacyahishwe ahubwo
Mumeyeko mu gutegeka kwakabiri 29:29
Iyumvishe
Lucky
Ariko bage basoma bibiriya batayizanyemo uko babyumva wenda njye sinkyita
intumwa ariko rekamwigishe aho azasoma muri bibiriya
Esiteli igice 2:1-3 umwani yatanze itegeko kubavaragu nka minister
ryogushaka umukobwa ufite uburanga
Iyo ukomeje habayeho itoranywa muntara Zose esiteli (ester) 2:5-8 umugaragu
wimana nawe yarari mo yurebye kumurongo esiteli 2:9havuga ibya hagayi cyangwa kimwe naba Marc Karangwa bita kuri bamisi
Gusa Iyo ukomeje hagaragara ko habagaho kwiyereka imbere yumwami
abobakobwa bose esiteli 2:12-18
Igishimishije nuko aho muri esiteli igice 2:15 havugako(muri cyo gihe cyose
cyamarushanwa esiteli yakomezaga kugenda agira ubutoni imbere
yabamurebaga Bose ) niwe bahisemo like miss ahubwo ntibishoboka vers ya 2:20 ivugako mushatse nabana babahanze yu Rwanda bajyamo nko muri za
diaspora
Uwo yari miss nashaka ni bya mister azasoma I nkuru Ivuga ibyo gutoranywa
kwa sawuli umwami
1 samweli 9:1-gukomeza mugice cya 10 :27
Ariko Iyo usomye usanga mugice cya 10:222-23 cyangwa 9:2 sawuli yarafite uburanga
Ubwo rero kubamwiza sicyibazo ahubwo abeza bicisha ugufi nibo batoranywa
( 1 petero 3:4 )
Ibya Bo Bantu bigisha ibinyoma ntamwanya bafite nta ubwo batumwe nimana
Araburakwigisha ibyo yesu yasize avuze nkubwami arajya mubidafite agaciro
Nigeze kumva ngo yasengeye Imvura ngo ihagarare yewe sinzi baravangiwe Gusa ngeshima Iyo gahunda ituma abana bakurana Umuco kandi bakazifuza
guhatana nka ester womuri bibiliya naho abo mubareke gusa azasange
abahamya ba mwigishe bibiliya yekujya abeshya kerekako ibyo batabibonera
umwanya bahugiye mugutangaza ubwami bwimana vubaha bizazana paradizo
Erega muri abaroma igice 10: 13-15 hari abatumwe bazi nicyo batumwe
Sawa Murakoze
Comments are closed.