Ethiopia: Abanyarwanda bizihije umunsi w’Umuryango bibutsa Urubyiruko indangagaciro Nyarwanda
Abanyarwanda baba muri Ethiopa bahuriye mu gikorwa cy’ubusabane bwahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’umuryango “Family Day”.
Mu gihe imbere mu gihugu Abanyarwanda bahuriye ku rwego rw’imidugudu bakaganira ku kamaro k’umugoroba w’ababyeyi, ababa muri Ethiopia bo barahuye baganira ku muco nyarwanda, barasabana ndetse urubyiruko n’abana bibutswa indangagaciro na kirazira bikwiye kubarango bo Rwanda rw’ejo hazaza.
Abanyarwanda baba muri Ethiopia uyu munsi bawizihije kuwa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017, bawizihiriza ahitwa Yaya village mu nkengero z’umujyi wa Addis Ababa.
Ni mu muhango wateguwe n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Ethiopia ku bufatanye na Ambassade y’u Rwanda muri Ethiopia.
Abanyarwanda barenga 170 nibo bitabiriye uyu munsi, biganjemo urubyiriko rwiga muri “Ethiopian Aviation Academy” n’abanyeshuri biga ibya Gisirikali b’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Ni umunsi waranzwe no kwidagadura no gusabana mu mikino itandukanye nka ruhago, Basketball, ndetse habaho ihererekanyabubasha hagati ya Komite icyuye igihe n’iriho ubu ngubu.
Alex Kamurase, umuyobozi ucyuye igihe w’ihuriro Nyarwanda muri Ethiopia mu ijambo yavuze, yagize Ambasaderi wabahaye umwanya muri uyu muhango akifatanya nabo.
Ati “Dushimiye abanyamuryango batugiriye ikizere kandi mukatuba hafi mu bikorwa byose twakoze. Ndashimira Komite nshya itarazuyaje kwemera gukorera igihugu yemera izi nshingano. Dukomeze guhuza dusenyera umugozi umwe.”
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia Hope Tumukunde Gasatura yashimiye Komite icyuye igihe ayiha urwandiko rw’ishimwe (certificate of recognition), ndetse yifuriza ishya n’ihirwe Komite nshya.
Yanashimiye kandi Abanyarwanda batuye muri Etiyopiya, ku bw’ubufatanye, n’uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda za Leta, anabashishikariza kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu.
UM– USEKE.RW