Digiqole ad

Etape 4: Ruhumuriza arifuza kugera iwabo i Huye ari imbere

 Etape 4: Ruhumuriza arifuza kugera iwabo i Huye ari imbere

Abraham Ruhumuriza uri mu bakuru bari gukina Tour du Rwanda

Tour du Rwanda irakomeje, Ruhumuriza Abraham ufte inararibonye arifuza kwitwara neza cyane muri etape ya kane isorezwa mu mujyi avukamo wa Huye.

Abraham Ruhumuriza uri mu bakuru bari gukina Tour du Rwanda
Abraham Ruhumuriza w’imyaka 37 gukina Tour du Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016, harakinwa agace ka kane k’isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016, iri kuba ku nshuro ya munani (8) kuva yaba mpuzamahanga muri 2009.

Etape ya kane, irahaguruka mu i Kamembe muri Rusizi, isorezwe i Huye baciye mu ishyamba rya Nyungwe. Ni umuhanda ufite intera ya 140,7km, etape ndende kurusha izindi muri uyu mwaka.

Ni umuhanda ukiniwemo bwa mbere kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga, ariko si mushya kuri bamwe mu bakinnyi bafite inararibonye, kuko wahoze ukoreshwa mbere ya 2009.

Umwe muri abo bakinnyi bawuzi ni Ruhumuriza Abraham.

“Nkunda kwitwara neza mu masiganwa asorezwa iwacu muri Huye. Sinkeka ko ari ahantu nitegura kurusha ahandi ahubwo ni agace menyereye, mba nzi ahari ikorosi, mba nzi ahaterera, mba nzi imiterere yose y’umuhanda. Bimfasha kumenya uko nitwara mu isiganwa Imana yamfasha nkabona bigenze neza. Na etape isorezwa i Huye ndifuza kwitwara neza cyane, njye n’ikipe yanjye byagenda neza nkanayegukana.

Umuhanda uva muri Nyungwe ujya iwacu niwo nkoreramo imyitozo, na kera twawukiniragamo Tour du Rwanda itaraba mpuzamahanga. Ntekereza ko uyu wagombye kuba ari umunsi w’abanyarwanda gusa biradusaba gukora cyane kuko uyu mwaka haje abazungu bakomeye cyane.” – Ruhumuriza Abraham

Uyu mugabo wavutse tariki 28 Nyakanga 1979, ari ku mwanya wa 16 ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda, arushwa iminota ine na Valens Ndayisenga uri imbere.

Team Rwanda akinira yiteguye kumufasha gutsinda uyu munsi
Team Rwanda akinira yiteguye kumufasha gutsinda uyu munsi

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Hello
    Ko mutaduha amakuru y’aho amagare ageze ???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish