Digiqole ad

Ese za e-recruitment, e- registration, zizafasha iki abanyarwanda badatunze ikoranabuhanga?

 Ese za e-recruitment, e- registration, zizafasha iki abanyarwanda badatunze ikoranabuhanga?

U Rwanda ni igihugu kiri gitera imbere kandi birakwiriye kuko sitwe  tuzasigara inyuma mu ikoranabuhanga, abandi barakataje.

Kubera ikoranabuhanga riba iwabo, Abanyaburayi, abo muri Aziya, na Amerika bakora hafi buri kintu cyose bakoresheje ikoranabuhanga.

Kuba mu Rwanda haherutse kuza ikoranabuhanga rya murandasi yihuta cyane ryitwa 4G LTE, ni kimwe mu bitanga ikizere ko natwe twazatera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga ryihuse mu bintu byinshi.

Nubwo bwose bimeze bityo, hari ibintu maze iminsi numvana abanyapolitiki babwira abanyamakuru ko ngo mu rwego rwo gukemura ibibazo byo kurya ruswa mu gusaba no gutanga akazi, ngo abagashaka bazajya bakoresha ibyo bise e-recruitment( gusaba akazi ukoresheje ikoranabuhanga rya musasobwa).

Minisitiri Binagwaho nawe numvise ko yabwiye abadepite ko mu rwego rwo kurinda ko amafaranga ya mutuelle aribwa, ngo abaturage bazajya bishyura bakoresheje mobile money, n’izindi za e-payments nyinshi numvana abayobozi ngo zo gukemura ibibazo!

Tuvugishije ukuri ni gute mutuelle izishyurwa kuri mobile money, za tigo cash, n’ibindi kandi bisaba ikorabuhanga  rya za telefoni cyangwa mudasobwa bamwe mu banyarwanda badatunze?

Umubare w’abanyarwanda batunze telefoni ungana ute ku ijana?, abatazifite se bazaba abande?

Ko tuzi ko mu ikoranabuhanga habamo ubujura ndetse bugoye gukurikirana, ubwo abayobozi biringiye ko amafaranga y’Abanyarwanda azacungwa ku rugero rungana gute?

Niyibwa se bizabazwa nde? Abayobozi bajye badusobanurira neza uko ikoranabuhanga rizakemura ibibazo aho kutubwira ngo hari ikoranabuhanga ryitwa e-…runaka basanga zizakemura ibibazo.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ubwabyo inyito ni nziza iranakwiye.

    Ariko se Minister Binagwaho yaba yibaza umuturage uzabibasha niba ari bangahe ???

    Ahubwo se abiba ayo mafaranga akeka yuko ari ba caissier bayakira ??? hoya minister aya mafaranga yibwa na bamwe muri bakuru mwe bifi binini rero nanishyurwa mwikorana buhanga bizasozwa abageze ho ubundi mwitamurire.

    Iba unyomoza itegereze imitungo ufite ubwire aho wayakoreye ukutikije salaire yawe.
    Mu nteko baraye bagushinje gu tekinika mubyo wabasobanuriye ubundi hagombaga guhita hakurikira kimwe muri 3;
    – kweguzwa
    – Kwegura kwawe ubwawe
    – gukurikiranywa n’ubutabera

    Malheureusement witahiye amahoro nku wakoze ibisanzwe !!!!

    None rero mwanditsi icecekere ubwo iryo yishyura niyo tekinike ije yo kuriramo agatubutse tegereza inkuru izabikurikira ngo byahombeje leta miliyari izi nizi.
    Ubu uko bimeze uzajya abona chance yo kuyibora nu
    Kuyahekenya wavumburwa ukemera icyaha ugasaba imbabazi ukeguzwa ubundi ukarishinga iryinyo utuje.

  • E-recrutment se izabuza REG kwandika ko only shortlisted candidates will be contacted, ukadepoza ntumenye nigihe ikizami cyabereye. Ubwo se wabaza nde icyatumye bataguhamagara ngo ukore ikizami kandi ukumva umukozi mugenzi wawe muri the same conditions baramuhamagaye? Ikindi se wadusobanurira ute ko wanakora ikizami, bikarangira umwanya uhawe nutaragikoze? Mifotra nibaze muri REG birahari, harajyaho ibizami bikarangira imyanya bayigabiye abo bashatse.Ese ya commission y’abakozi izakurikira ikibazo aruko amazi yarenze inkombe?

  • Ngo e-recruitment! Birambabaza kuba umuntu atanga ikizamini cy’akazi azi neza ko azagaha uwo ashatse.Ubundi se bajya bareka kwirirwa batangaza imyanya y’akazi.

    • Kabisa uvuze ukuri

Comments are closed.

en_USEnglish