Digiqole ad

Wakora iki ngo ube umugore ubereye urugo?

Umugore wese yagakwiye gutekereza uburyo yaba umugore mwiza kandi wishimirwa n’umutware we ibihe byose bamwe twita ba “Mutima w’urugo”. Ibi ntibyagakwiye kugaragazwa gusa no guhindura imyitwarire, ahubwo no kurema imikoranire myiza n’umutware we. Abahanga mu by’urukundo badushakiye ibintu bitandatu wakora ngo ube umugore ukundwa kandi wizerwa n’umutware we.

 

1. Ntuzagerageze guhindura umutware wawe

Birashoboka ko wenda umutware wawe haba hari ibintu atitaho, nko kuba yakuramo imyenda ntayibike cyangwa se adakunda gusohoka kandi wowe ubikunda. Ntukigere wizera ko ushobora kumuhindura. Abahanga muby’imyitwarire bavugako umuntu ashobora guhindura imyitwarire ye bwite, nyamara ko adashobora guhindura iy’abandi. Bityo rero urasabwa gushaka uburyo wakwihanganira iyo mico ndetse ugahora hafi kugirango uhite uhindura ibyo akoze bitakunyura. Urugero: niba adakunda kuzinga imyenda, ba hafi kugirango uyizinge akimara kuyikuramo.

2. Mubwire icyo wifuza ntakumuhisha

Menya neza ko abagabo bataremanwe ubushobozi bwo kureba mu bwonko bw’abandi, bityo rero ntugatekereze ko umutware wawe azi icyo wifuza. Bityo rero ntuzatangare nubona aguhereza ibyo yishakiye, ahubwo nugira icyo ukenera icyo ari cyo cyose ntukabimuhishe niba wemera koko ko ari umutware wawe.

3. Jya umushimira

Gira umuco wo kujya buri gihe umubwira uti “urakoze” igihe wenda avanye abana ku ishuri cyangwa igihe agize akantu agura akakuzanira. Buri gihe jya ugaragaza ko uhaye agaciro igikorwa cyose akoze.

4. Muhe igihe cy’umwihariko.

Buri muntu akenera agahe ko kuruhuka asoma igitabo cyangwa asabana na bagenzi be niba umutware wawe akunda gukina wowe ukaba utabikunda ntugashake kubibangamira. Reka kandi afate igihe aganire ndetse asabane n’abagabo bagenzi be nk’uko nawe wahura n’abagore bagenzi bawe.

5. Jya umushyira imbere y’ibindi byose

Buri gihe na buri hantu jya umwereka ko ari we wa mbere, niba hari icyo agusabye kumukorera kandi nawe hari icyo ushaka gukora, jya ubanza icyo agusabye ubone gukora ibyawe kandi umwubahire imbere y’abana, abaturanyi, ndetse n’abamurenze mu nzego. Bityo azaheraho akwizera ibihe byose.

6.Jya wiyitaho wowe ubwawe

Gerageza buri gihe umutware wawe abone ukeye, isuku igaragare mu rugo hose kandi ugerageze gutegura indyo isukuye kandi yuzuye. Uko guhora ukeye bizatuma ubwiza yakubonanye agushaka buzagumya kumumurika bityo akabona koko ko atigeze yibeshya mukuguhitamo.

Byakunze kugaragara ko aho politiki y’uburinganire itangiriye, ingo zisenyuka buri munsi kandi akenshi biturutse ku muco wo kwubaha abagabo wagiye uva mu bagore aribyo nyine bagenda bita uburinganire, nyamara ibi bigira ingaruka ku bana nko kuba bakura baramenyereye iyo mico, rimwe na rimwe bakajya banasuzugura se wababyaye kubera babona na nyina atabubaha.

René Lambert MUHIRE
Umuseke.com

 

2 Comments

  • kabisa ibintu byo nibyo ahubwo ni ukubikurikiza

  • Ni byo, naho se ku ruhande rw’abagabo, bo barasabwa iki?

Comments are closed.

en_USEnglish