Digiqole ad

Ese ujya wibaza impamvu yatuma uva cyangwa ureka umurimo w’Imana?

Iyo havuzwe umurimo w’Imana, twumva byinshi   bikorerwa mu nsengero no hanze yazo  ariko byose bikorwa  ahanini badategereje indi ngororano uretse kwizera ko hariho Imana izamugororera,bitabujije ko abantu bashobora kukugenera ishimwe n’ubwo wowe utari uryiteze, hakaba rero hakunze kwibanzwa ngo ni iki cyatuma umuntu wari muri uwo murimo abihagarika cyangwa akabivamo burundu cyane ko henshi usanga hari abo tugenda tubona babivamo mugihe byari byitezwe ko bazawugumamo.

Nk’uko tubisoma mu ijambo ry’Imana, ubwo Yesu kristo  yatoranyaga abigishwa ba mbere , byagaragaye ko bamwemereye  kumukurikira buri wese abyihitiyemo, ndetse bigaragara ko  bakoranye umurimo w’Imana mu buryo butandukanye,gusa byaje kugera aho bigaragaye ko abari abigishwa be bibajije cyane iherezo ry’ibyo bakoraga, nibwo petero yabazaga yesu ati “ese twe twasize ibyacu tukagukurikira tuzagororerwa iki ? Yesu mu kumusubiza agira iti “mukiri mu isi muzakubirwa incuro ijana kandi munabikiwe ubugingo buhoraho nyuma yo kuva mu isi”.

Bene data hari igihe natwe tujya twibaza ikibazo nk’iki, ndetse tukanacika intege twibaza ngo ese ko dufata umwanya munini mu mirimo w’Imana, akenshi bitewe no kwigomwa umwanya munini ibyo mungo zacu n’inyungu zacu muri rusange bikangirika, aho ntitwaba twarataye ubwenge? cyangwa se tuti  uwaba abiretse ho gato nawe akareba ko yatera imbere, kurundi ruhande na none hagenda hagaragara abandi batera imbere nabyo bigatuma bareka wa murimo w’Imana, wakora isesengura rero ugasanga ko kureke umurimo w’Imana bikunze guterwa no kugira ubwoba bw’ejo hazaza,gushakisha ubutunzi cyane, kudaha agaciro uwo murimo hiyongereyeho guteshuka ukajya mu byaha kuko nabyo bituma benshi bivana muri uwo murimo.

Mu rwandiko Pawulo yandikiye abaroma 8:35 hagira hati “ Ni inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo mbese ni amakuba cyangwa ni ibyago cyangwa ni ukurenganywa? cyangwa ni inzara? cyangwa ni ukwambara ubusa? cyangwa ni ukuba mu kaga? cyangwa ni inkota ? mwibuke  ijambo ry’imana. Aya ni amwe rero mu magambo akomeye cyane yerekana uburyo kwemera ko ugiye gukorera Imana uba wemeye umurimo ukomeye cyane, gusa na none n’ubwo bitoroshye hari ingororano zikomeye cyane  kumuntu uzanesha (ibyahishuwe 2 n a 3)

Icyo twarangiriza ho ni uko abantu bari mu murimo w’Imana baba bagiranye igihango nayo, bikaba rero bisaba kwitanga, kwanga ibyo Imana yanga, ndetse umuntu akagerageza kuba mu isi ariko ntabe imbata yayo nk’uko tubisanga muri  1 Yohana 2 : 15-17, hagera hati: “Ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mw’isi.

Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we. Kuko ikiri mw’isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi, kandi isi, irashirana no kwipfuza kwayo,ariko ukora ibyo Imana ishyaka, azahoraho iteka ryose”.Bitari ibyo impamvu zo zatuma bareka uyu murimo ntibazibura ariko nta n’imwe Imana iha agaciro.

UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Oh you Muslims! You have slept for a long time, long enough for the tyrants to take control over you. You accepted to live as slaves and submitted to tyrants. Now the time has come to revolt and destroy the shackle of slavery.

  • Iri jambo riranyubatre cyane:”ni iki cyadutandukanya n’Imana”nta na kimwe rwose!

  • NSUBIJWE INTEGE MU BUGINGO RWOSE,ESE KOKO NTIDUKWIRIYE KUBAHA UMURIMO W’IMANA KURUTA INYUNGU ZACU?:Gusura abarwayi,kwita kubakene,urukundo rw’itangira abandi siho honyine hari amahoro mu by’ukuri,dukomeze dutindane na Jesus Christ tuzamubona really.Amen

  • Ni ukuri nanjye nsubijwemo imbaraga,gusa Imana nyir’ibihe twizeye mu mwana wayo iduhe imbaraga zo kunesha ikibi, dukomerezwe ku musaraba w’umucunguzi

  • koko ntakintu cyadutandukanya n’urukundo rw’imana kuko uko idukunda birenze ubwenge bw’acu.

  • nukuri ntacyadutandukanya nimana yacu kuko ibyisi birashira ariko urukundo rwimana rwo ruhoraho.

  • ni byo koko nta cyintu na kimwe cyagombye kudutandukanya n’Imana. Kandi Umurimo dukorera Imana n’iyo kaba akantu k’ubusabusa ariko ugakoranye urukundo ntabwo kajya kagwa hasi. Imana igaha agaciro.
    Mwendata niba wari ugambiriye kuyembayemba witaza gukorere Imana hejuru y’inzitwazo garukiraho.

  • nta kintu cyagombye kudukura mu murimo w’Imana n’ubwo byatugora bite na Yesu yarabivuze ko kumukurikira ari ukunyura mu irembo rifunganye ariko hamwe no gusenga byose birashoboka. nge nasanze ntakibazo isengesho ridakemura.

Comments are closed.

en_USEnglish