Digiqole ad

Ese ninde ubeshya undi?

Ninde ubeshyera undi hagati ya Leta n’abatavugarumwe nayo?

Abanyarwanda, abari hanze n’abari imbere mu gihugu bibaza byinshi ku bivugwa ku Rwanda, bamwe mu banyarwanda bari hanze y’u Rwanda usanga bavuga ko mu Rwanda ibintu byacitse, inzara yishe abantu, ibisasu bihitana imbaga, ngo uburenganzira bwa muntu ntibwubahirizwa, amashyaka atavuga rumwe na leta arakandamizwa, ngo mu Rwanda hari ibibazo bikomeye by’amoko, bakona abagabo n’ibindi byinshi bibi. Ese uba mu Rwanda wakwemeza ko aya mahano ariyo?

Mu Rwanda uhari ahabona umutuzo, iterambere rifite umurongo ngenderwaho n’ikerekezo, ikoranabuhanga, umutekano utuma n’abashoramari bifuza gushora utwabo mu Rwanda, amatora akorwa mu mucyo n’ubwisanzure, gahunda zitandukanye zigamije amajyambere y’abaturage mu cyaro, ingamba shya mu buhinzi, kubaka ubutabera bubereye buri wese, imiyoborere myiza ishyirwamo imbaraga. Umuntu uri mu Rwanda niyo atabona ibi ntiyabura kubona amahoro ntabone ubwicanyi bavuga, ntiyabura kubona imibanire myiza y’abantu idashingiye ku moko itandukanye n’amakimbirane bavuga, isuku mu gihugu n’ibindi bigaragarira amaso bidasaba ubushishozi cyangwa irindi jisho rireba kure cyane.

Iyo urebye ibyo Leta y’u Rwanda ivuga ko igamije kugeza ku Rwanda, ukanareba abatavuga rumwe na Leta ya Kigali ibyo bavuga ko bitagenda mu Rwanda, nk’umunyarwanda wibaza ubeshya cyangwa ubeshyera undi?

Gusa iyo nanone urebesheje amaso y’umutima usanga hari ibyo wavugako bamwe babeshyera abandi, nonese koko mu Rwanda hari imyiryane y’amoko? None se koko mu Rwanda abantu baricwa buri munsi? None se koko mu Rwanda abagabo barakonwa? None se ni byo ko mu Rwanda hatari ubwisanzure? Ni koko se mu Rwanda abantu bishwe n’inzara?

Njyewe ndi mu Rwanda, koko mu Rwanda hari ibibazo mu burezi, mu mibereho myiza, hari amakosa ashobora gukorwa mu butabera abantu bakaba barengana, ruswa, ibibazo by’imiturire n’ibindi n’ibindi. Gusa ibi bibazo ni ibibazo n’ubundi bitari umwihariko w’u Rwanda. Byatungurana kumva ko mu Rwanda, kimwe mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, abantu batuye neza, abantu babeshejweho n’amadolari 50$ ku munsi, abantu bose biga kugera muri za kaminuza n’izindi nzozi nziza nyinshi. Niyo mpamvu ibi bibazo leta y’u Rwanda n’izindi leta zitari nke muri Africa ziba zirwana nabyo, u Rwanda rukaba kimwe mu bihugu ntangarugero mu gukemura ibibazo nkibi, ibi n’ibyemezwa n’inzobere mw’iterambere nka PNUD, DFID n’indi miryango idafite aho ibogamiye.

Iyo urebye usanga mu byo bamwe babeshyera abandi, byaba ari ukwigiza nkana no gushaka gusubiza u Rwanda mu myaka hafi 17 ishize. Ishingiro ry’iterambere ni Amahoro n’umutekano u Rwanda rumaze kwihaza muri byo. None se wowe niba uri mu Rwanda, warahageze vuba aha, cyangwa ufite abavandimwe, inshuti se baguha amakuru ku Rwanda wavugako ari nde ubeshyera undi ?

Ubwanditsi
Umuseke.com

7 Comments

  • abanyarwanda bazi neza ukuri kw’ibibera iwabo,njyewe mbona uwakora sondage yasanga abanyarwanda baba mu rwanda hafi ya bose bashimishijwe n’uburyo bayobowe,usibye babandi bake batajyya bemera babitewe n’inyungu zihariye cg babandi baba hanze yarwo bakunda biractse,naho ubundi nawe wigereye mu rwanda byagusaba kuba uri impumyi kugirango ntubone ko urwanda rufite umurongo ngenderwaho uhamye.TWIKOMEREZE AMAJYAMBERE ABAVUGA BAZAGERAHO BAHORE!

    • gusa umuntu avuze yavuga byinshi murwanda namahoro gusa ntanzara ihari ntavangura rihari twese twarasobanukiwe tuzi icyatugirira akamaro ntabwo twifuza ibyadusubiza inyuma turangamiye imbere heza naho abavuga mubareke bavuge bafite ibyo bashaka kugeraho ariko barabeshyera ubusa banyarwanda dusangiye urwanda nimureke twiyubakire igihugu cyacu

  • bariya bagenda babeshya, baba babunza inda zabo gusa, kugirango bibonere imibereho. ahubwo dufatanye kwiyubakira igihugu cyacu.

  • utiriwe unibaza icyo kibazo cy’ubeshya,wakwibaza uwo babeshya?navuga ko uwo babeshya atari umunyarwanda,kuko ibibera mu rwanda biba ku mugaragaro,ibitangazamakuru bikavuga ibyabaye ahantu hatandukanye,ariko ibyo kuvuga ngo mu rwanda biracika ibyo ni indirimbo ishaje yarambiranye kuburyo ntawe ukeneye kuyunva pe!bajye babeshya abo babeshya ariko nabo abemera ibiba bivugwa nabo banyabinyoma ni imbarwa

  • ibyo byose nabibera umuhamya wabyo, kuko mba mu Rwanda.
    uwakwirengagiza iterambere tugezeho, yaba atarenza izuru mu kureba.
    mureke tubabwire bazageraho bumve kandi nibatumva iminsi izabumvisha.
    dukomeze gukunda igihugu cyacu duhashya abacyambika uruhu rw’isega kandi cyambaye u rw’intama.

  • Ntampamvu yo kwibaza ubeshya kandi agaragara ahubwo se uvuga ko atabeshya arihehe ibyo byerekana ukuri iyo uwiregura adahari urubanza rurasubikwa cyangwa rugasomwa!!

  • Abanyarwanda bazi icyo bashaka ntibakeneye abalimu babayobya

    Byateguwe na Hategekimana Boniface
    Monday, 15th March 2011

    Kagame akunda abanyarwanda atarobanuye
    Abanyamahanga beshi bazi uburyo Urwanda ari igihugu kigendera kumategeko kandi kirwanya akarengane. Perezida Kagame ashishikajwe no guteza imbere abanyarwanda bose muri rusange. Akunda gufatanya n’abanyarwanda bose atavanguye kuko icyo agamije n’iterambere no gukemura ibibazo by’abanyarwanda.Ikintu atemera kandi cyiza cyane nuko umuntu wahemukiye abanyarwanda, abariganya, akoresha umwanya arimo kugirango yigwizeho umutungo, iterabwoba kubantu, kubuza abantu umutekano, ibyo rwose ntabyihanganira kandi birakwiye.

    Buriya ngo ushatse kurya akanyoni akita izina, birababaje kubona umuntu wiyemeza kuvugira abanyarwanda batigeze bamutakira, ingero ni nyishi, abantu nka ba Ingabire ntabwo bigeze bakina politiki nzima ahubwo yariyo gutanya abanyarwanda, harimo gukorana n’abasize aheruheru u RWANDA- FDLR, ibyo rero we yaje kubyitirira umuntu umwe ariwe Perezida ngo yaraje kurwanya, ariko muri rusange arwanya abanyarwanda. Gen Kayumba na Col Karegeya bo bakoze igisirikare bitwara nabi babagiriye inama bahita batangira kuvuga ibitavugwa ngo bo barize s’injiji nkabandi, ibitutsi nkibyo rero nta cyiza namba. Mushayidi nawe ibyo yarezwe birazwi. Kuvuga ko abantu beshi bafunze bazira ibitecyerezo byabo, sibyo ahubwo kuyobya abantu ubashora mumakimbirane sibyo byafasha abanyarwanda.

    Kuba amakosa akorwa abantu bagahanwa byo nta gihugu gishyigikira amanyanga, abahunga bo bagira impamvu nyinshi zituma bagenda, hari abahunga igihugu kubera impamvu za politiki bagobeka kunyungu zabo bwite bitagamije guteza igihugu imbere, hari ababona kujya mumahanga aribwo buryo bwo kubona amaramuko, gusa bagerayo bagahimba ibintu bitabaho kugirango ibyo bihugu bahungiyemo babagirire impuhwe noneho babahe akagati.

    Umukuru wa polisi amaze kuvumbura umuti w’umutekano mucye mu Rwanda, rero ntabwo ari amatakirangoyi, kuko ibyo avuga nibyo.Nta kinyoma kirimo ahubwo abafatanya na Kayumba na Karegeya baragenda bafatwa kandi polisi ntizahwema gukomeza gufatanya n’abaturage mugufata abo bagizi ba nabi bifuriza ibibi abanyarwanda. Urwanda n’igihugu gifite umurongo ngenderwaho mwiza, usobanutse wifuzwa n’amahanga dore ko bamwe muri abo bavandimwe bo mubindi bihugu baza kwiga ibyo urwanda rwigejejeho. Ntacyo byaba bimaze rero tutarwanyije abantu aho bava harihohose badashaka ko twihindurira igihugu cyacu kikaba cyiza cyane kurusha uko kimeze ubu.

    Umutekano urahari abanyarwanda bazi agaciro kawo
    Kuvuga ko Urwanda rwabonewe umuti, nibyo kuko aho ibibazo bituruka kuva harabonetse abanyarwanda bose bakunda amahoro, niyo mpamvu bafatanyije n’inzego z’umutekano bagomba guhashya abantu batagendana na viziyo y’iterambere mukubungabunga umutekano wacu. Icyo kuvuga ko ikibazo kitashira ibyo bigaragaza ubuhezanguni bukomeye cyane bugamije ibibi, ubuyobozi bwiza uti ni bubi, iterambere uti ubukene, ibikorwabyose bishimwa n’abantu batuye mugihugu ndetse nababa hanze kubera ibyiza babona wowe uti byose ni bibi ikibazo ni Perezida Kagame. Ibyo uwabitega amatwi yaba atazi icyo ashaka, kandi muri miliyoni icumi z’abanyarwanda- bazi ubwenge siwowe ubabeshejeho, ntanubwo wababeshaho uhimbahimba ibintu biharabika igihugu kugirango wibonere amaronko. Isabire neza ureke abanyarwanda.

    Abanyarwanda bakunda urwanda iyo bakoze amakosa, bemera icyaha bagasaba imbabazi, bakagabanyirizwa ibihano bitewe n’icyaha uko kimeze, cyangwa se bagahanwa bitewe nuko icyaha kimeze. Nkuko mwese mubizi hari abanyarwanda bahemukiye Urwanda ariko bakageraho bakabona ko bahemutse, ntibasabye imbabazi? Bamwe ntimwababonye bahanwa, abandi bakagabanyirizwa ibihano ndetse abandi bagahanwa bikwiriye? Aho gukora amakosa ugahunga ugatangira gusebya urwanda , ndi nkamwe nahitamo gusaba imbabazi ibyaha nakoze ngahanwa cyangwa se nkagabanyirizwa ibihano aho kubeshyera igihugu n’umuyobozi wacyo kugirango nikure ku makosa nakoze, sibyo pe.

    Kimwe mu bintu bifatika bigaragaza ubushobozi bucye bw’abaharabika leta n’umuyobozi wayo, nuko abakoze ibyaha bakora uko bashoboye bakabeshya amahanga bahungiyemo ko ari abere. Abantu baba mugihugu ibibazo bagize binyuzwa munzego zibishinzwe bigakemuka nta kibazo kivutse.Abahunze rero bati abo mugihugu ntibabona uko bavuga, yewe baravuga kandi bagahabwa agaciro ibikenewe bigakorwa niyoo mpamvu urwanda rurimo gutera imbere umunsi ku munsi. Kayumba na Karegeya bo ntibateze kuzabona ibyiza by’urwanda kuko barabyiyemeje, kuba barigeze gukora mugisirikare cy’urwanda ahubwo byakabahaye ishema ryo gukora ibyiza, ariko bakoze amakosa nanubu bakurikiranyweho bahitamo kubeshya amahanga ko barengana ahubwo Perezida Kagame ariwe ukora Amakosa, siyo abakunda ukuri barakubona barakuzi, Kagame arakora ibishoboka byose ngo abanyarwanda batere imbere bavurwe neza, bige neza, bature neza, bagire umutekano, babane neza, muri rusange umuntu abe murwanda ahakunde kurusha ahandi hose.

    Paul Kagame Akunda igihugu bidashidikanywaho.

    Martin Luther King mugitabo cye yise imbaraga z’urukundo (The Power of Love), yavuze ko gukunda umuntu aricyo kintu cyiza cyambere gitanga amahoro, Kagame akunda abanyarwanda bose, niyo mpamvu yiyemeje kudahwema gushyigikira ibyiza byose byatuma abanyarwanda babaho neza mumutuzo. Aho aba bagabo bibeshera nuko Kagame we ubwe yaharaniye uburenganzira bw’abanyarwanda anabigeraho none rero kuba hari abavuga ko yinjiza abantu benshi mugisirikare, yewe naho mumahanga mutuye ndetse bo bashyira amafaranga menshi cyane mukubungabunga umutekano kukoo bazi neza ko Amahoro ariyo soko y’iterambere. None se Urwanda rutagize abasirikare ngo rwirindire umutekano, ninde uzarurindira uwo mutekano munenga? Buri muturage agomba kwirindira umutekano kuko nta mutekano, nta terambere, uretse inyangarwanda naho abantu bose barabizi ko inzego zose ziri tayari rwose kubungabunga umutekano w’iki gihugu igihe cyose.

    Ibinyoma bibaho ariko hakabaho nibikabya, koko iyo abanyarwanda bakunze ishyaka RPF ryabagejeje kubintu byinshi, bagahitamo gutanga umusanzu ntagahato, kuki mubicurika mukabeshya ngo batanga amafaranga kugahato. Uwitange nta narimwe buba agahato keretse abanditse inkuru batazi gutandukanya agahato no Gutanga umusanzu cyangwase kwitanga. Intambara yo kurwanya ubukene murwanda, yo buri munyarwanda wese arayirwana, abana kubona aho biga heza, kwivuza neza, kuba heza bava muri Nyakatsi, hashyirwaho amakoperativu yo gukorera hamwe, kubana neza n’abaturanyi bacu, nibindi bintu byinshi biri mubintu by’ibanze.Guhindura igihugu rero harimo ibintu byinshi byakozwe kandi Atari ko hari umuntu wigishije abanyarwanda, ahubwo aruko abanyarwanda babonye ko ari ngombwa gukora ibishoboka byose bakagira intambwe ijya mbere bigezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish