Digiqole ad

Ese ni iki Imana idusaba?

« Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki ? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi » Mika 6. 8

Isi iduha amahitamo menshi cyane, ibyifuzo ku bibazo by’imibanire n’abandi, imitekerereze ya politiki ndetse n’inama nyinshi kubijyanye n’ibidushimisha cyangwa ibidushishikaza. Umubare w’ibyifuzo byacu ntubarika. Biragoye cyane rero kumenya ihitamo ryiza kandi rijyanye n’ubushake bw’Imana. Ijambo ry’Imana muri Mika ridusobanurira neza ibyo Imana idusaba.

Icya mbere dukwiye ku menya umumaro w’ugushaka kw’Imana kuri twe. Mu ijambo ryayo ritubwira icyiza. Buri gihe nujya gufata icyemezo mu buzima ujye ubanza utekereze ku ijambo ry’Imana, ukarimenya, ukaryiga, ukarisobanukirwa. Nugira ibibazo cyangwa kudasobanukirwa birahagije gusoma Bibiya yawe kuko ari izingiro ry’ubwenge bwose.

Ariko se ni iki Imana idusaba ? ni ugukiranuka, dukora ibyiza. Dukwiye gukora ibikorwa by’ukuri no gukiranuka tutitaye ku nyungu zacu bwite cyangwa ibyifuzo byacu. Ibi nanone bisobanuye ko tugomba gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka. Dusabwa kuzinukwa kwinezeza ubwacu ahubwo tugaharanira kunezeza Imana. Kandi dukwiye gushyira imbere gukora icyiza. Dusabwa kuba abizerwa ku Mana mubikorwa byacu, tugakunda bagenzi bacu nkuko twikunda.

Bityo tuzabasha kugendana n’Imana mu buzima bwacu. Ibi bisobanura ko tugomba kuba mu busabane nayo twicisha bugufi imbere yayo, tuyiringira kandi tuyumvira. Kugendana n’Imana bizahindura ubuzima bwawe bwose.

Guhera uyu munsi, ca bugufi imbere y’Imana, utungwe n’ijambo ryayo. Shakashaka gukora icyiza werekane urukundo rw’Imana ku bantu bayo ubabere icyitegererezo bakubonemo urukundo rwayo. Icyo nicyo Imana idusaba.

Senga utya :

“Mana, ndifuza kugendana nawe no kukubaha. Nyigisha, unyuzuze ubwiza n’urukundo rwawe. Mpa imbaraga zo gukora icyiza. Nkuhaye ubuzima bwanjye bwose. Mu izina rya Yesu. Amen.”

Gospel Team
Umuseke.com

 

 

2 Comments

  • Ndashima abantu batekereje gucisha ijambo ry’ Imana kuri runo rubuga rw’umuseke. Ndasaba ubufasha k’umuntu uzi uwamfasha kwigobotora imigozi yasekibi, si brague ndababazwa nuko nzi ukuri ariko nkaba ntajyashobora kugukurikira.uwasoma ibi wese yagerageza nukuri abizi akamfasha.

    • ikibazo cyawe nanjye naragihoranye ariko naje gutabarwa.icyo usabwa rero ni ugutera intambwe imwe uwiteka azahita aguterera izindi 99. iyo ntambwe si iyindi ni ukwemera ko wari umunyabyaha kandi ko ushaka kubivamo.iryo sengesho rikora kumutima w’Imana ikanezerwa ikakuba hafi ikaguha ubuzima bushya muri Yesu christo ubundi ugakunda kujya mu rusengero no biterane bitandukanye koko ariho dukura amagambo adukomeza. ukunde gusoma bible inshuro nyinshi koko ni igitabo gikubiyemo ubuhanga, ubuhanganjye n’urukundo ruhambaye Imana idukunda kugeza naho yatanze umwana wayo ngo njyewe nawe turonke ubugingo buhoraho. ntiwiteshe ayo mahirwe.

Comments are closed.

en_USEnglish