Digiqole ad

Umunsi w’imperuka uri 21/5/2011

Nkuko byakomeje kugaragazwa n’abahanga benshi, abantu bafite imyemerere itandunye  bitewe n’idini, umuco wabo cyangwa ubahanga  mu byerekerenya nuko isi ndetse  n’isanzure byabeyeho  abenshi bafite icyo bahuriraho kuko bemeza ko hari igihe kizagera isi ikarimbuka abandi bakavuga ko izagwirwa n’ikibuye rutura kiri mu kirere. Hifashishijwe icukumbura ritandukanye ikivugwa cyane ni uko kuwa 21 Gicurasi 2011 aribyo isi izashira burundu.

Ese koko imperuka y'isi regereje?
Ese koko imperuka y'isi regereje?

Nkuko tubikesha urubuga rwa Internet www.familyradio.com, Imana izarimbura isi kubera ibyaha byinshi by’abayituye ndetse no kugomera Imana bikabije. Bakomeza bavugako bakurikije igitabo abakirisito bose bemera ko cyahumetswe n’Imana (nkuko bigaragara muri 2Timoteyo 3:16 na Yeremiya 36: 1-4) aricyo Bibiliya, cyimaze imyaka  iyingayinga 1900, umwimerere wacyo wanditswe mu ndimi ebyiyi arizo igiheburayo (Hebrew) n’ikigiriki (Greek) kandi kikaba kitarigeze gihinduka nubwo cyashyizwe mu ndimi nyinshi. Bemeza ko bafite gihamya ko isi izarimbura kuri 21/5/2011. Nkuko dukomeza tubisoma kuru uru rubuga, ruragaragaza imirongo ya Bibiliya ivuga ko Imana yakomeje kwihanganira abantu ariko ikaba izarimbura isi kuri iriya tariki yavuzwe hariguru. Ibi byaduteye kwegera abakuru b’amadini hano mu Rwanda kugirango tubabaze uko bakurikije ukwemera kwabo babibona. Ibibyatumwe Umuseke.com wegereye Pasiteri Alexis Kadeli ukuriye United Christian Church akaba anayobora Programme de Reveil Evangelique au Rwanda.

Pasiteri Alexis Kadeli ukuriye United Christian Church akaba anayobora Programme de Reveil Evangelique au Rwanda
Pasiteri Alexis Kadeli ukuriye United Christian Church akaba anayobora Programme de Reveil Evangelique au Rwanda

Yagize ati: “Twebwe tugendera ku ijambo ry’Imana, muri Bibiliya igitabo cyahumetswe n’Imana, mu rwandiko wa Matayo 24: 36, ijambo ry’Imana rifugako ntawe uzi umunsi cyangwa igihe imperuka izazira ndetse ngo uretse n’abantu n’abamarayika na Yesu ubwe ntago azi umunsi n’igihe. Gusa usomye Matayo 24: 4 – 36 hagaragara neza ibimenyetso byo mu minsi ya nyuma, witegereje neza urabona ko byinshi byasohoye, ibi rero biragaragaza ko imperuka iri hafi ariko ntago nemeranya n’abavuga umunsi n’igihe imperuka izabera kuko Bibiiya ivuga neza ko na Yesu ubwe ntabyo azi”. Tubibutse ko atari ubwa mbere aba havunzwe ko imperuka y’isi igiye kuba ariko igihe cyavunzwe kirarenga isi ikiri ntaraga nkuko byagenze mu mu mwaka 2000. Ku bindi bisobanuro kanda hano Chris Mexes/Rubavu Umuseke.com

28 Comments

  • Ariko se buriya bitabaye abakirisitu mwadukizwa n’iki ndavuga ruriya rubuga rwihaye kwamamaza iyo nkuru cyangwa se mwe Imana mufite ubundi buryo muvugana ntawamenya! Gusa ibyo nuguca intege abantu!

  • Noneho arya uNtwe guhera uyu munsi?hahahahaa!!Nyamara jye nubwo ntari umusomyi wa Bibiliya cyane nzi ko handitse ngo ntawuzi umunsi n’isaha! None rero uvuga ngo isi izarangira taliki ya 21/5/2011 simbyemeye jyewe!

  • Ariko se ubwo koko ubona Imana yakwemera ko imperuka ibaho Champions League itabaye ndavuga Final Barcerone itabanje gupfuragura Manchester koko?! Oya ntiyabikora mubisubize aho mubikuye rwose.

    • oya barca bazabanza bayipfure ubudi impertuka ibe

  • Ubwose urumva isi yarangira ntahembwe? ntibishoboka le 21 sha habura une semaine gusa ngo nyabone. Ibi ntibibaho.

  • iki ni igihuha kabisa, isi ntago iteze kurangira vuba, ubona iyo mutwibutsa ko izarangira ari uko umuntu yitabye imana ibyo byo nari kubyemera ariko none ho ibi wapi ndabihakanye.

    • Achwi uziko ugiye kumera nkababandi bo kubwa Noah!!! Yego sinemera ko izarangira ejobundi ariko rero igihe kurangira pe!!!Ibihe birabigaragaza.Ahubwo twihane vuba bigishoboka!

    • Achwi uziko ugiye kumera nkababandi bo kubwa Noah!!! Yego sinemera ko izarangira ejobundi ariko rero igiye kurangira pe!!!Ibihe birabigaragaza.Ahubwo twihane vuba bigishoboka!

  • eeh mwaretse koko kuvuga ibintu nkibyo, mubona isi yashira ite le 21 hasigaye iminsi 4 ngo mpembwe, bibaye ntago byaba biri juste kuko naba maze hafi ukwezi kose nkora. yewe ninarangira izarangire nko ku itariki ya mbere z’ukwezi.

  • Ibyo kurangira byo si nonaha kuko hari n’ibindi bimenyetso Yesu yasize avuze bitarasohora.

  • None se mwe mwanditse iyi nkuru nibitaba muzajya he

  • Ibyo ni ibihuha kuko ntawe uzi umunsi cg igihe isi izarangirira.

  • ntawuzuwomunsi sauf IMANA yonyine. nimwezwe rero kuko n’ubu yavuga mbese muriteguye ?
    igitumye itida n’ukugirango tutarimbuka.

  • Wapi njye nsibyemeye umuntu atararya imyaka ngo y’iyogeze

  • IZARANGIRE MAZE KUNKWA BYERI DA UBUNDI NAYIBWIRA IKI UZI GUPFANA ICYAKA

    • oya ncuti ntugapfe upfiriye muri uko guhumana ,ntuziko icyazanye yesu ari ukugirango uzabone ubugingo buhoraho,ngahorero isuzume wemere wihane utazapfa by’iteka ryose ibyo byabikiwe satani n’uwo mudayimoni uguteza icyaka.

  • Umuntu wese asigaranye iminsi itagera kuri 5 ngo abe yarangije kurya umwana, kunnywa byeri, ubundi ubusambo abusige ku isi kuko mu ijuru ni ukwitonda!!

  • barabeshya kuko twe mumyerere yacu twemera ko isi izarangira ari kuwa gatanu ibyo nibituma abantu barambirwa isi gusa

  • abavugi ibyo bagabanye igihuha dukomeze iterambere tuzabibara bibaye ndabona izamera nkiyo muri 2000

  • arikonge ndibaza abantu nkabo IMANA izabahanisha iki? kweri kabone naho basaba imbabazi IMANA izajya ibyibuka nge ndi umunyabyaha ariko sinkabya wenda mwijuru niyo naba umusyazi [umuntu utoragura amakara cg mayibobo] abo bazaba iki kweri ?nshuti wumva ibi si kugirango nsetse abantu nge birambabaje kubona hari abantu bivanga muri gahunda z,IMANA

  • None se murabona uwo munsi warabaye?Ahubwo numvise wamutingito ngirango karabaye!Ingaragu twari gusiga tubeshye ba cheri(es)bacu koko?!

  • iyo upfuye, ngiyo imperuka. n’ukuvuga umuntu agira imperuka ye! Imana niyo yonyine izi umunsi w’imperuka!abo n’abatekamitwe bacuruza iterabwoba!babanje 2000.

  • Please isi ntizashira abantu nibo bazashira urugero rwahafi hera kubapfu yezu amaze ukwezi apfuye urebere no kuwawe waba yarapfuye bakubwira ko azazuka kandi tuzamarwa nibyo twikorera ubwacu nu kwihangana tugapfana ikizere mujye muvuga imperuka ya bantu

  • Nugusenga hano hanze hari imyuka iyobya myishi nukwitonda

  • nyagasani we ubwe yavuze ati musenge kandi muhore mwiteguye kuko mutazi umunsi n’igihe azazira, ngo ni nk’uko nyiri urugo atamenya igihe umujura azira

  • BIRA BABAJE KU BONA MWEMERA GUTAMBUTSA IBITEKERZO BYA BWANA KADELI ALEX , MU VUGA KO ARI UMU PASITORI, UMUPASITORI AFATA KUNGUFU UMWANA W’UMUKOBWA ASHINZWE KURERE , UMU PASITORI AKORESHA AMASHETANI ,UMU PASITORI UROGA MWA MU BANYE HEHE.
    MWIRINDE GUKINISHA IZINA PASITORI , REKA MBASABE MU ZA MU MBARIZE IGIHE YIMITSWE NU WA MWITSE UWARIWE.
    MURA KOZE CYANE

    • Wa mugabo we reka kujya usebanya.Nabyo birahanirwa. Pasta KADELI Alexis, turamuzi cyane. Ni Umukozi w’Imana wakoreye Imana ahantu henshi aho yagiye atangiza amatorero ku mafaranga ye kugeza uyu munsi. Natwe ubu dukorera mu matorero yatangije kuva muri 2000 agikora muri Rwanda Revenue Authority.Niba mufite icyo mupfa,bijyane ahandi cyangwa mu butabera.Ntuzongere kubizana hano kuri internet,usebanya kandi utukana.Twiheshe agaciro,twandike ibyubaka abanyarwanda.

  • Wa mugabowe, nta bwo uzineza Kadeli Alex uzamubaze abamuzi, ni umurozi mu bi cyane akorana n’amashetani, ikindi ni umushurashuzi wu juje ibyangombwa, abana babakobwa bangahe yateye sida, bangahe ya byaranye nabo, mwarekeyaho kuza mukinisha imana, gera Kicukiro aho yari atuye wumve ibivugwa, n’ababyeyi batandukanye.

Comments are closed.

en_USEnglish