Digiqole ad

Ese Karekezi Olivier abona ate Amavubi?

Ikipe nkuru y’AMAVUBI mu masaha make iracakirana n’INTAMBA KU RUGAMBA mu gushakisha itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’AFRICA 2012 kizabera muri GUINEE na GABON.

Umutoza Silas TETTEH yahamagaye abakinnyi batandukanye muri bo hari abakinnyi batari baherutse nka UZAMUKUNDA Elias wari warerekeje ku mugabane w’uburayi, ndetse na MAFISANGO MUTESA Patrick utari akigaragara kubera imyitwarire mibi. Ku rundi ruhande abanyarwanda bamwe bakomeje utegereza ko n’abandi bakinnyi bahamagarwa mu gihe baba bafite icyo bamarira igihugu.

Muri bo harimo uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu KAREKEZI Olivier ndetse bamwe mu bakinnyi banemeza ko yakagombye guhamagarwa. Umuseke.com wafashe iya mbere uganira n’uyu mukinnyi ku bibazo bitandukanye bimureba. Ni mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wacu MBABANE Thierry Francis.

MBABANE Thierry Francis (MTF): Ikipe Oster IF ukinira ubu ihagaze ite?

KAREKEZI Olivier (KO): Ubu twarimo twitegura championant, iratangira kuya 9 Mata; twakinnye Match amicaux 7 ntsindamo ibitego 4, twatsinze 5 tunganya imwe dutsindwa1.

MTF: Ejo hazaza h’iyo kipe hiteguwe gute? Waba ufite kuyigumamo nyuma y’amasezerano yawe? Niba uzayivamo byifashe bite?

K.O: Ejo hazaza sinzi! ariko imigambi bafite barashaka kujya muri Alsvenska (ikiciro cya mbere) kuko baguze abakinnyi bagera kuri 5 beza, ndibaza yuko nituyizamura ni amateka ku bakinnyi ahasigaye ibindi nzaba mbimenya hagati muri Kanama bitewe n’uko tuzaba twitwaye.

MTF: Nk’umunyarwanda wabigize umwuga, ubona ute umukino AMAVUBI agiye gukina n’u BURUNDI, nyuma yaho atsindiwe imikino ibiri ibanza?

K.O: Gusa umukino wa amavubi n’UBURUNDI nta kintu navuga kuko ntazi uburyo biteguye, kandi nta match amical bakinnye ngo menye uko equipe ihagaze, gusa umutoza icyo namusaba ni uko yatsinda akagerageza kwereka abanyarwanda ko abishoboye!

MTF: Ese ni iki kugeza ubu gikomeje gituma AMAVUBI atitwara neza kuri wowe?

K.O: Ni uko championant yo mu Rwanda iri hasi! Ikindi ni uko Amavubi ahamagarwa ahora ari yayandi nkaho nta competition zibaho umukinnyi k’uwundi. Ikigaragara ni uko wakina neza wakina nabi urahamagarwa! Ikindi kandi ni uko equipe ahanini usanga imihamagarire y’abakinnyi bakina hanze itavugwaho rumwe, yaba k’umutoza cyangwa k’ubayobozi; mbega babikora uko bishakiye!

MTF: Usanga AMAVUBI uko ameze ubu azashobora kugera mu mikino ya nyuma y’igikombe cya AFRICA 2012 muri GUINEE na GABON?

K.O: Nimba bakomeje gukora ibi, aho umutoza yanze kureba abakinnyi babigize umwuga kuko hari abamvugiye mu matwi ngo kanaka ahamagarwe cyangwa ntahamagarwe, ndakurahiye rwose ko no muri eshatu za mbere tuzazamo!! kuko ubu turi ku mwanya wanyuma!! UBURUNDI bukaza ku mwanya 3 naho BENIN ikaza ku wa 2, iya mbere nawe urayumva!

MTF: Ni iki ubona kigomba gukosorwa? nihe ubona hagomba kwitabwaho no kongerwamo ingufu?

K.O: Ndibaza yuko nabo ubwabo babibonye; batangiye guhamagara ba MAFISANGO ba KALISA Mao ba Saidi ABEDI n’abandi ni uko hari ibyo bariya bana batabasha kwigezaho [ubwabo]! ikindi kandi kuba bahamagarwa ku munota wanyuma aruko ibintu byacitse njyewe nibaza y’uko ari uguhuzagurika!!! imyanya irahari kandi nabayikinamo barahari ariko ntibashaka kutwitabaza kandi duhari!

MTF: Ubwo uheruka i KIGALI wakoze imyitozo n’íkipe ya APR, benshi babonye uko uhagaze; ese nyuma y’aho waba waragiranye ibiganiro n’umutoza TETTEH cyangwa FERWAFA hagamijwe kureba uko wagaruka mu MAVUBI?

K.O: (araseka!) sha nta kubeshye pe, umutoza TETTEH ntabwo tuziranye, ntaranambona amaso ku maso, uretse wenda abamumbwira, kuko kuva yaza mu gihugu sindanaganira nawe ntiyashatse ko nagaruka gukina muri equipe nationale cyane y’uko yashakaga kuzamura abana batoya! ariko kandi ku isi yose ntaho umutoza uza gutoza igihugu yanga guhamagara abakinnyi babigize umwuga! wenda iyo aduhamagara nyuma akaza kuvuga ko atadukeneye, ibyo byarikugira uko byitwa; naho FERWAFA ibyayo byihorere harimo ngo abavuze y’uko tuzaza aruko batakiri muri FERWAFA, ubwo natwe turategereje kandi nitutaza dukina, tuzaza dukora n’ibindi nk’uko nabo babirimo kandi ari nta mupira bazi!!

MTF: Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu bagiye baragaza icyifuzo cy’uko wagarukamo, ese iyo nkuru wayakiriye ute?

K.O: Rwose nabwo byantangaje kuko abakinnyi nimba banyifuza nuko bazi uko mbakinira kandi nkabigaragaza! Nabo ubwabo babona y’uko hari ikibuze! kuko iyo urebye mu gutsinda cyangwa kuba watanga pass umukinnyi agatsinda igitego birakenewe. Match bamaze gukina byaragaragaye ko imitsindire hari kintu kibura. Kuba barasabye ko nagaruka FERWAFA cyangwa umutoza bakabyirengagiza n’ikikwereka y’uko ibintu bifite aho biva muguhamagara equipe! Ndi umunyarwanda simbona impamvu bashobora kuba banyima uburenganzira bwanjye bwo kuba nakinira igihugu cyanjye kandi nkaba nafasha byinshi mu kibuga barumuna banjye.

MTF: Ese ubona amaherezo yo kugirango wongere ukinire igihugu cyawe ari ayahe?

K.O: Nta kindi kibazo gihari cyo kuba ntahampagarwa mu MAVUBI; umutoza wenyine nabe ariwe uhamagara abakinnyi, abe ari nawe ubirebera ntawe umugiye mu matwi. Ikibazo aho kiri si k’umutoza TETTEH cyane ko tutaziranye, akaba atazi n’imikinire yanjye; ntabwo arambona na gato. Ahubwo ni uko hari abamutungiye agatoki ko tutagomba guhamagarwa, nkaba numva nimba ari naho ibibazo biri, hagati yanjye n’undi muntu wese ubiri inyuma, bitakagombye kujya muri equipe nationale, ahubwo byaguma hagati yacu bwite yanashaka ko tubirangiza, tukazahura akambwira ikibazo aho kiri!

MTF: Hari ubwo uteganya kongera gukinira mu Rwanda? Niba bishoboka wakwifuza gukinira mu yihe kipe?

K.O: Ndibaza y’uko amahanga nyabayemo igihe kinini kurusha igihe nsigaje, ariko igihe nzasubira mu RWANDA, byaba nyuma y’umwaka cyangwa imyaka 2, ndifuza kuzakinira equipe ya APR FC umwaka umwe nsezera ku banyarwanda bose muri ruhago y’igihugu.

MTF: Abakunzi bawe baracyari benshi; ni ubuhe butumwa wabaha kuri ubu utari kugaragara mu ikipe y’igihugu?

K.O: Abakunzi banjye ubutumwa nabaha nukuba inyuma ya AMAVUBI muri match izahuza AMAVUBI n’ UBURUNDI, kandi nkaba mboneyeho no kubashimira uburyo bagerageje kwerekana y’uko bankeneye muri equipe nationale, nubwo ababishinzwe banze kuva ku izima ariko kandi ibyo ni nk’ibindi bibazo byose. Kandi nkaba nshimira uburyo bambaye hafi kugeza n’uyu munsi bikaba byaramfashije byinshi ari nayo mpamvu nishimira kuba narabaye umukinnyi mwiza kandi wabigize umwuga.

Murakoze!

Umuseke.com

en_USEnglish