Digiqole ad

Kuki muzika nyarwanda itarenga imbibi? ni abahanzi cyangwa ni ba Producers?

Nyuma y’igihe gito umuziki nyarwanda itangiye gukundwa n’abanyarwanda ku buryo bugaragara, hari benshi bakibona ko uyu muziki ntaho uragera kuko utarenga iwacu, ni mpamvu ki uyu muziki utarenga imbibi ngo abahanzi bamenyekane mu bihugu byo mu karere cyangwa ku isi, nk’uko abo mu karere no ku isi bamenyekanye mu Rwanda?

Impamvu muzika nyarwanda itarengga imbibi n'ibikoresho bibi cyangwa ni aba Producers badafite ubumenyi?
Impamvu muzika nyarwanda itarengga imbibi n’ibikoresho bibi cyangwa ni aba Producers badafite ubumenyi?

Jose Chameleone, Kofi Olomide, Awilolongomba, Juliana Kanyomozi, Saida Karori, Mr Nice, Diamond, Kidumu, Farious….ni abahanzi bo mu bihugu duturanye bagiye bamamara hano iwacu, hakurya iwabo kumva yo abahanzi nyarwanda baca ibintu muri ibyo bihugu niba byarabaye byabaye gacye cyane cyangwa ntibyabayeho.

Kudatera imbere ngo birenge u Rwanda ku muziki waho, kenshi hagiye hagarukwa ku bahanzi ko aribo ba nyirabayazana bo kudindiza umuziki wabo ntugere ku isoko mpuzamahanga.

Kuki abahanzi? ni ukuririmba nabi? ni ukutagira impano? ni ibikoresho bitari ku rwego mpuzamahanga se? ni ukutamenya kumenyekanisha ibikorwa byabo? cyangwa ni aba Producers bakora izo ndirimbo?

Bamwe mu bahanzi baganiriye n’Umuseke bavuga ko bo ntako batagira, bagasaba abatunganya muzika yabo gutyaza ubumenyi bwabo bagasohora ibihangano by’umwimerere n’ubuhanga.

Aba bahanzi batanga urugero ko akenshi iyo bamwe muri bo bagiye mu bihugu duturanye gukorerayo indirimbo iyo bayizanye mu Rwanda ikundwa cyane ngo kubera uburyo iba ikoze. Ingero ngo ni nyinshi.

Bo bakemeza rero ko atari ikibazo cy’ibikoresho bicye ahubwo ari ikibazo cy’ubumenyi bw’abatunganya muzika mu Rwanda babakorera indirimbo.

Uruhande rw’abatunganya muzika bamwe bemera ko koko muri bo hari ababikora batabizi kandi bagasohora indirimbo zikajya ku isoko, bene izo rero usibye ku isoko ryo mu Rwanda ngo nta mupaka zarenga.

Gusa aba batunganya umuziki bakanatunga urutoki abahanzi nabo badafite impano baza mu muziki gushakamo amaramuko gusa.

Abahanzi bitwa ko bakomeye mu Rwanda nabo, bafite impano kandi bamamaye mu gihugu, nabo ngo bafite uruhare runini mu kuba umuziki w’u Rwanda utarenga imbibi.

Uruhare rwabo rugaragarira mu kuba ngo badashora mu buhanzi bwabo, ahubwo icyo babonye bagishora muri business zindi, nko kugura ibibanza, gucuruza amamodoka, kuyakodesha n’ibindi…

Ibi ngo bituma amafaranga babonye batayashora mu guteza imbere umuziki wabo, kuwumenyakanisha mu mahanga, ndetse no kwagura ibikorwa byabo bya muzika kugirango bimenyekane mu karere.

Abahanzi benshi bitwa ko bafite impano mu Rwanda banabona ku mafaranga usanga ngo mbarwa aribo bashobora kujya kuri Internet bagashyira indirimbo zabo ku mbuga mpuzamahanga za muzika, ndetse yemwe bamwe muri bo ngo nta n’imashini zigendanwa bagira, kandi gacye bajya kuri Internet bagiye kureba ibyabavuzweho gusa, batagiye kugira imirimo yo kumenyekanisha umuziki wabo bakoreraho.

Impande zombi ariko zihuriza ku kuba nibura umuziki mu Rwanda umaze gutera imbere kuko nibura ubu abanyarwanda basigaye bawiyumvamo kurusha uko bikundiraga gusa bariya bahanzi bo mu karere n’abo muri USA.

Intambwe isigaye guterwa n’izi mpande zombi (abahanzi n’abatungaya muzika) ni ukwikosora kuri biriya zinengana.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • umwubatsi wumuswa anenga ibikoresho!!! producers bararenganaaaa!!!!! abahanzi nako abaririmbyi cyangwa entrepreneurs ibyo baririmba biri kurwego rwahano gusa. ntabakoranye na washngton? indirimbo yabo yigeze irenga i remera cyangwa kurusumo????

  • Ndahera he se mana yanjye ko numva mfite byinshi byo kuvuga!!!1. ibya ba produce mwavuze nacyo cyazamo iyo abahanzi babiri bakorewe n’umu producer umwe kenshi indirimbo zabo zenda gusa byatewe n’ubumenyi buke bwumu producer  ariko no mu bagande ayo makosa bajya bayakora si mu Rwanda gusa sinkeka ko yaba impamvu nyamukuru2 Ubukene bw’igihugu nacyo ni kimwe mubintu bikomeye bituma abahanzi batarenga mutaru aha  nsobanuye byafata umunsi wose ka mvugeho duke, television yacu nayo ubwayo ntirenga mutaru ntiba kuri saterite izo ndirimbo zizarenga imbibi gute???? 3 Abanyarwanda muri kamere yabo ntibizihirwa bazi ko imyidagaduro ari iyurubyuriko  hakikubitaho n’ubukene ,nta kugura CD , umuhanzi yazamuka ate???4 Igikoroni cy’abazungu nacyo kimaze kuducengera  twumva ko injyana y’abanyamerika ari byo sawa ! mu Rda iyo wumvise indirimbo nkiyo wumva ari sawa ariko hanze nkiyo ndirimbo  ntibashobora kuyikunda bahita bumva ntagishya wiganyije ibyabandi  ibyo kuvuga ni byinsi kera nibwiraga ko ahari  ikibazo cy’ururimi rw’ikinyarwanda rutazwi ariko naje gusanga ntaho bihuriye kuko na ba Yvonne Chac chaca bamenyekanye kdi baririmba iki zoulu

    • urakoze cyane ureba kure uri umuntu w’umusaza cyane imigisha kuri wowe kuko uvuze ukuri!! ikindi mbona Abanyamakuru bacu nibo kibazo cyane uretse na giti baba bakeneye ku Bahanzi ngo babakine ntanubwo bakunda cg se barwanira ishyaka umuziki Nyarwanda ngo utere imbere kuko bakunda kwikinira izamahanga gusa njye harubwo narimo numva ibi basaba imiziki kuri rdio imwe ya hano mu Rwanda abantu bakomeje basaba inyarwanda gusa ariko umunyamakuru yageze aho arabaza ati ariko ko ntawe urimo gusaba inyamerika cg izindi zitari inyarwanda ngo nimusabe nizindi byumvikana ko inyarwanda zamurambiye!! sasa ni gute abanyamunwa bacu bo atari inzitizi koko!!

Comments are closed.

en_USEnglish