Digiqole ad

Ese birashoboka kumenya igihe imperuka uzabera?

Abantu benshi bemera ko imperuka izaba. Bemera ko nyuma y’urupfu haba hariho ubundi buzima. Uretse abemera Yesu Kristo, menshi mu yandi madini yemera ko hari ubuzima na nyuma y’urupfu kandi ko hariho umunsi w’imperuka. 

Ibi ni bimwe mu bikangura amatsiko no gushaka kumenya igihe umunsi w’imperuka uzabera n’uko uwo munsi uzaba umeze.Benshi bagerageje guhanura umunsi n’itariki Yesu azagarukiraho.Ese birashoboka kumenya igihe n’uwo munsi?

Muri Matayo 24:36-44 hagira hati, “Ariko uwo munsi n’icyo gihe ntawubizi,n’aho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine……Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho…Nuko namwe nimwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo”.Ugikubita amaso iyi mirongo iratanga igisubizo kigaragara kandi cyumvikana.

”Ntanumwe uzi igihe Yesu azagarukira.Gusa iyimirongo ntivuze ko ntwabasha kumenya igihe Yesu azagarukira. Abasesenguzi ba Bibiliya benshi bavuga ko Yesu, ubu yazamuwe mu ijuru, azi igihe azagarukira, bakerekana ko iyi nteruro “Cyangwa Umwana” bitavuze ko Yesu atazigera amenya igihe azagarukira. Mu gushingira kuri icyo gitekerezo, bamwe bavuga ko bishoboka  ko Matayo 24:34-44 yerekanaga ko muri kiriya gihe ubwo Yesu yari akiri mu isi ntawari gushobora kumenya igihe Yesu azagarukira, Imana yashoboraga kubihishurira umuntu mugihe kizaza.

Byongeye, mu Ibyakozwe n’Intumwa 1:7, Arabasubiza ati, “si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye ,ni ubutware bwe wenyine.” Ibi byavuzwe na Yesu abigishwa be bamaze kumubaza niba aricyo gihe agiye guzanira Ubwami bwa Isirayeli. Ibi bisa nibishimangira ubuhamya bwo muri Matayo 24.”Si ibyacu kumenya igihe Yesu azagarukira.”

Ariko hari n’akandi kabazo:”ese nirihe garuka izinyandiko zikomozaho.Ese ziravuga ku Izamurwa cyangwa kugaruka kwa kabiri? Nirihe guruka ritamenyekana?—Izamurwa,kugaruka kwa kabiri cyangwa byombi? Mugihe izamurwa ryerekanywe nkiryegereje kandi rihishwe, rifite amayobera, kugaruka kwa kabiri ko gushobora kwerekanwa cyane ushingiye kubuhanuzi bw’ibihe byanyuma bugaragazwa na Bibiliya aho Yesu Kristo yaduhishuriye ibizaranga iminsi ya nyuma.

Dushingiye kubyavuzwe, reka twemeranywe neza ko: tutazi igihe Yesu azagarukira kandi ntanibyanditswe bitwereka ko Imana ntawe izahishurira igihe Yesu azagarukira. Matayo 24:36-44 , mugihe byabwiwe abantu bo kubwa Yesu, nin’ihame kuri twe.Si ibyacu kumenya igihe Yesu azagarukira n’irangira ry’ibihe.Ndetse ntaho ibyanditswe bidukangurira gushishikarira kumenya uwo munsi. Icyo dusabwa ni ukuba maso.

Ahubwo tugomba “kuba maso,kuko tutazi umunsi Umwami wacu azaziraho”(42).

Tugomba rero “Kwitegura, kuko igihe tudatekereza aricyo Umwana w’Umuntu azaziramo”(44). Uburemere cyangwa agaciro k’amagambo ya Yesu bwagabanuka niba byashobokaga ko haba umuntu, none cyangwa mu gihe kizaza ushobora kumenya igihe Yesu azagarukira. Kuko iyo tariki ibaye yaramenyekanye, ntitwaba tugikeneye “guhora turi maso” cyangwa “ kuba twiteguye” kugeza itariki yegereje. Nuko rero ihame ryo muri Matayo 24:36-44 niryo ryo,oya, ntibishoka ko hagira umenya igihe Yesu azagarukira. Tubikesha Ubugingo.com

 

1 Comment

  • dear sisters and friends i need to know more about the coming back of christ, will he coming secretely or every one will see him. secondely will the judgement be in the heaven or in the earth? If it is in the heaven will the sinner go also in the heaven then after jugdement they will be coming back on the earth?
    i want some bible thestimonies, confirming one of those two misteries. May God bless you all.

Comments are closed.

en_USEnglish