Digiqole ad

Ese Banyarwanda bavandimwe, Rayon Sports yari ikwiriye kwandagara tuyirebera?

 Ese Banyarwanda bavandimwe, Rayon Sports yari ikwiriye kwandagara tuyirebera?

Njye nitwa Hakizabayo. Simfana Rayon ariko nkunda umupira w’amaguru muri rusange. Igitumye nandika iki gitekerezo ni agahinda mfite natewe no kubona Ikipe ya Rayon Sports isebera i mahanga kandi duhari nk’Abanyarwanda.

Sinakwihandagaza ngo mvuge icyo yazize ariko nabaza ababizi bazasoma iyi nyandiko yanjye bakansobanurira!

Maze iminsi numva ibivugwa ahantu hatandukanye ko ngo mbere y’uko Rayon yemererwa kubona ticket yo kujya mu Misiri yari ifitiye umwenda w’amafaranga ibihumbi 700 Rwf, niba ari Minisiteri niba ari Federation simbizi ubwo muramfasha kubisobanukirwa neza!

Ese yaba Minisiteri, yaba Federation (FERWAFA)izo nzego zose ntiziharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda?

Tuvuge wenda ko bitewe n’impamvu runaka, Rayon Sports yahuye n’ikibazo cyo gutinda kwishyura imyenda  yari ifitiye urwego runaka, ubu koko yari ikwiye kurira indege ikubagahu, abakinnyi, n’abafana abenshi muri bo bamaze gucika ururondogoro kubera kubura ikizere ko Ikipe yatsindiye guhagararira igihugu izurira indege kubera impamvu abenshi muri bo bibazaga!

Ese koko niba dukunda igihugu cyacu nk’uko twirirwa tubivuga,  tukaba twakirwanira ishyaka i mahanga, Rayon nitsindwa, niyo yaba itsinzwe cyangwa ni u Rwanda ruzaba rutsinzwe na Misiri?

Gutsindwa kwa Rayon se ninde uzakubazwa? Jyewe nsanga yaba FERWAFA, yaba MINISPOC, ndetse natwe twese Abanyarwanda  tuzaba twaragizemo uruhare rutaziguye cyangwa ruziguye!

Ubu koko u Rwanda rugiye kuba iciro ry’imigani ngo turi ba ‘Bangamwabo’?

Niba mwitegereje amafoto nabonye  ku UM– USEKE, ndahamya ntashidikaya ko mwagize ikiniga n’ikimyaro mu mitima yanyu kandi ni mu gihe!

Ibihumbi 700 ni amafaranga menshi ku buryo yari gutuma Rayon yurira indege ku munota wanyuma, ikagera iyo ijya inaniwe, nyuma ikaza guhura n’ibibazo nk’ibyo twabonye mu UM– USEKE?

Ubu peee Abarabu batwigirizeho nkana kubera ko natwe tutagize ubufatanye bwa hafi rugikubita ngo dukemure ikibazo kireba Rayon Sports by’umwihariko ariko kireba n’igihugu cyacu muri rusange?

Yemwe Banyarwanda, nimureke dufate amakipe yose nk’ayacu igihe cyose agiye guhura n’abanyamahanga kuko nicyo gitego rukumbi ruzaba tubatsinze kandi natwe tukihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Nyakubahwa Minisitiri Uwacu Julienne, gerageza urebe ukuntu watabara imitegurire, imigendekere, n’imicungire y’umupira w’amaguru muri iki gihugu, naho ubundi tuzakomeza kuba  iciro ry’imigani.

Rayon Sports sinyifana ariko nyifurije kuzahivana amahoro kandi intsinzi igataha i Rwanda kandi ndihanganisha abafana ba APR FC kuko batsinzwe na Al Ahly ku mukino wa mbere wabereye iwabo( mu Rwanda)

Umusomyi wa UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Umwanda uri muri football yacu uzashira bariya Bantu bicaye muri FERWAFA batakiyirimo,na muzehe ubwe yivugiye ko bafata ibyemezo biri stupid!!bazadusubize Afande CEASER KAYIZARI..nubwo yikundira APR ariko ntanarimwe yigeze ahemukira rayon

  • Ubwo nihasebere nyine! Nonese ko abakayirengeye aribo bayigambanira uragirango bigende bite? Ntikiri kuba kuti Rayon sports kitateguwe, nukuvuga ko byose abayobozi ba Ferwafa babikoze babigambiriye.
    Nawe se Mulindahabi arihandagaza ati twamenye ko match yimuriwe dimanche bitinze équipe isigaje 40mn ngo ihaguruke.wagirango yarigeze hejuru y’inyanja kuburyo itakora demi-tour.
    bakoze ikise aho babimenyeye?

    Ikindi kandi ntibisebya Rayon gusa birasebya Urwanda n’abayobozi barwo.

    Ibaze ko na Président wa république yari mu misiri, igihe abana bararaga bakumbagurika. Usibyeko mpamya ko bataba banabimubwiye kuko uko muzi ntiyarebera amakuba nkaya.
    Icyo mbona nuko Rayon sports yagombye guhagarara nkuko babyifuza naho ubundi izatagangara nka ya ntashya n’igikeri.

  • Nanjye bariya bakinyi bambabaje gusebera mu barabu,ubwose ko uruhu rwirabura barwanga ndetse bakanavugako ari inkima ubwo turabihakana? Minisiteri ibishinzwe imaze iki? Leta se ibivugaho iki! Ikimbabaje nuko urwanda rufashe igisebo na president wa republika ariyo iyo mu missiri.iriya minisiteri bashobore bayivaneho isibwe mu ma ministeri y’urwanda

  • Solution ni 1 muri 2 maze tugashira impumu ;

    1 nziza ; FERWAFA Nicishwe mwo umweyo havemo akajagari kica ruhago yacu haze mo amaraso mashya.

    2 mbi ; Rayon Sport niyibire muri championant iseswe maze De Gaulle na bambari be banezerwe natwe tubabare rimwe bikemuke burundu.

  • Nanjye, buretse no gufana rayon sports njye simfana, sinakunda football ariko Nanjye amafoto yabakinyi ba rayon aho bari misiri. Nayabonye ikiniga kiranyica.Gusa yabaye Imana yacu yafashaga rayon igatsinda uno mukino.

  • Bariya bagabo bayoboye FERWAFA nabaryi kabisa Bose,nawe se ngo bashyizeho Team Manager mushya muri equipe national amavubi,ngo kugirango basaranganye abakozi buri wese ngo azarye kuri 1500$ bagenera team manager kuri buri match y’amavubi ,bivuga ngo buri mukino equipe national izajya iba ifite team manager mushya,abantu bize kabisa basobanura ibintu bya kijiji!!

    Gahunda nyamukuru ya Degaule nugusenya Rayon ngo hagasigara havugwa APR ,ntago yazanywe no kubaka Ruhago nyarwanda,nikimenyimenyi igihe amazeho mumbwire ibikorwa yakoreye Football yacu,uretse amatiku yirirwamo muri media

  • Nubyo subwambere kdi ni bwira yuko atari nubwanyuma tunenga Ferwafa nubuyobozi bwayo..abayobozi bayo baba baravuyeho kko na Prezida yigeze kubikomozaho avuga yuko inzitizi aruko FiFa itemera yuko ubuyobozi bwibihugu kwivanga muri Sprt..HE icyo yigeze kucyivugaho gutyo bityo rero nukwihangana tugategereza igihe cyabo cyikarangira…Ministeri ibishinzwe yo ubu haribyo igihugiyeho kko nubuyobozi bwayo bujyiyeho muminsi yavuba..gsa njye harahandi mbona icyibazo kdi cyijya kungana nkicyo dufite kuri Ferwafa…uburyo ama Quipe ayobowe..njye ndareba ngasanga naho haherereye urujya nuruza rwibibazo byinshi..abafana na bayobozi ba ma Quipe bihangane bijyiremo urukundo rwa quipe yabo kko iyo bijyeze ahakomeye bwabumwe bwubuyo bozi naba Fana bwivana mubibazo kdi twihe kujyira intego kko bizadufasha kumenya ngo nute igena migambi rya championa rizajyenda niba hari micyino mpuza mahanga dufite kuyitecyerezaho no kuyitegura ntago bizajya bitubera imizigo..kumpera twige ibintu kubijyira ibyacu kko nitwicara ngo babitubereyemo tuzajya twirirwa dutabaza ntabo kudutabara bahari..mukuri twige kwijyira kko nindanga gaciro duhora twigishwa tukajyirango baratubeshya Imana Niyihanganishe aba Fana nabakunzi ba Rayon .. APR yo ni jyende yatengushye Abanya Rwanda na bakunzi bayo.

    • Muvandimwe Kuko, ndagushimira ko wafashe umwanya wawe ukagira igitekerezo ugeza ku basomyi no ku bakunzi ba Sport,yewe ukaba wanasoje utanga inama n’imiti byafasha kuva muri uru ruhuri rw’ibibazo, ariko ndashaka kugufasha gukora ubusesenguzi bwimbitse kuko imiti utanga ku kibazo kidasesenguye ntacyo yamara. Mbere na mbere Sport yo mu Rwanda irimo irazira IKINYOMA N’INDA MBI byabaye ubukombe mu nzego nyinshi z’ubuyobozi bw’amashyirahamwe mu Rwanda. IKINYOMA nkwereka ni ugutekinika gukunze kuranga amatora ya za Federations. Uko gutekinika kuba guhagarariwe na ba bandi bo hejuru bazanaho umucandidat bishakiye uzabafasha kugera ku nyungu zabo rimwe na rimwe utazi n’ibya Sport. Amatora menshi aba ateye agahinda ba nyakubahwa mu makaravate bagafata micro bameze nk’abakina ikinamico. Umuntu watowe atyo, ntugire umusaruro umutegerezaho. Uti FIFA ntiyemera ko ubuyobozi bwa Politiki bwivanga muri Sport, nibyo koko, ariko ubuyobozi bwa Politiki nibwo bugomba kurandura ikinyoma n’itekinika byamunze amafederations. Aha ndakubwira ko Amafederations, amacooperatives menshi usanga biyoboranywe inda mbi no gukama abanyamuryango bigatunga abayobozi. Aha uzigerere ,mu ba motards n’ahandi…Tugarutse kuri Sport, aha tugahamya kuri Football, biroroshye ko Assemblee generale ya FERWAFA yagira umwanzuro ifatira imikorere mibi ya comite, byaba ngombwa ikanayeguza, ariko se iyo comite yagiyeho ite? Ubona se uriya uyikuriye ntayo yishingikirije? Uti hari ahandi ubona ikibazo mu miyoborere y’amakipe, ikibazo kirahari nyine, nguhe urugero, umwaka ushize uwari Executif w’Akarere ka Muhanga yafungiwe gusinyira cheques zitazigamiye abakinnyi bajyiye guhembwa kuri banki barayabura,……..byarangiye gute?????? Byibaze nawe. Uti Minisiteri hari ibyo igihugiyemo, oya aha sinemeranya nawe, ubushya bwa Minisitiri si ubushya bwa Minisiteri kuko iba ifite permanent secretary,….ahubwo imikorere y’iyo Minisiteri kuva mu myaka myinshi ahahise yari imeze ite? Umunyamakuru Fred Muvunyi yashatse gukora inkuru y’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’amafaranga ya Leta muri Sport. Amakuru Minisitiri wariho yarayamwimye da!!!! Amanywa ava. None se kuko we, ubwo urabona wa mugenzuzi w’Imari ya Leta ahubwo Minisiteri ya Sport ajya ayigeramo?Simbizi. Icya nyuma nsorezaho, uti twige kwigira. Ndagusaba kurenga ku gukoresha amslogans meza gusa ahubwo ugatanga ibisobanuro n’ingero z’uko kwigira muri Sport. Icya nyuma nsorezaho, Rayon Sports kuba yarandagariye mu Misiri, ni ibendera ry’u Rwanda ryahandagariye kuko iraruserukiye. Uwabigizemo uruhare wese akwiye kubibazwa. Wowe n’abandi basomyi nimugire amahoro.

  • Njye ndi umufana wa Rayon birenze kuri njyewe Rayon is a family. None rero insinzi yejo yaboneka itaboneka reka ibi byose bibere isomo kubakunzi bayo.niba habuze uyigura twe abafana tuyigure. Aba Rayon turakize dufite amafaranga menshi kandi nubushobozi(ibitekerezo) byombi tubishyire hamwe hanyuma ejo batabaruke amahoro. Ubundi turebe icyo gukora
    Let’s go to work.

  • Rayon sport igisubizo cyo kwigobotora ibibazo isigaye ihoramo nu kuva mu maboko yu buyobozi bwa Karere ka Nyanza, ikagirwa ikipe y’UBUCURUZI ikagurishwa ikigo cg umuntu uyikoresha mu buryo bwu bucuruzi uyiguze agahabwa conditions Ex: nko kuguma yitwa iyi Nyanza kuko ninawo musingi udutera kuyikunda nuwayishinze nuwi Nyanza, ni zindi zagirira akamaro inkomoko yayo,…

    Nubundi rayon sport niyo ituma ruhago yino yinjiza amafaranga, soooo bikorwe ku buryo bwu mwuga ibe iyu bucuruzi.

    Nkubu igurishwe Ex : 5 billions Frw ziherwe ho n’akarere ka Nyanza kayaguremo imigabane nka 10% muri iyo rayon sport ashyirwe mu kigega cyayo biturinde ibibazo nkibi ihora mo.

  • Abana b’i Butare iyo Rayon yakubitaga Panhtere noire twarishimaga cyane.

  • Munyarwanda, iki gitekerezo ndagishyigikiye ijana ku ijana none tubishyire mubikorwa gute? Haba se hari umushoramari waba interested to do it?
    Nabura? Abafana se twabishobora? Ba rayons mukomeze mutange ibitekerezo.
    Thank you

  • Yewe wa mugabowe, ibi ntawe bitababaje, ariko byose bikwiye kubazwa FERWAFA.

  • Nugutanga TENDER nkuko izindi bikorwa.

    Iyi ni AFFAIRE yo hejuru kandi yizewe, iruta kugura ama camions cg ibindi …

    Iyi na babashoramali bava hanze barara bayiguze.
    Utagiye kure se STADE AMAHORO iyo rayon yakonnye ukeka yuko hinjira angahe ???
    Mu mwaka se hakwinjira angahe ???
    Ko hajya hanategurwa match nyinshi nziza igatumira ni kipe zo hanze ruhago ikaryoha.

    Ukurikije amateka ya Rayon na 10 billions FRW bayatanga bitagoranye.
    Ubundi tukirebera ikipe yacu ituje ifite na cash

  • Kera umusaza wacu nyakwigendera Rubangura iyabaho niwe wari umwami wa ba nye Nyanza tuba tumusabye agakoresha ubushobozi agira muri COGEBANQUE ikayigura ko byose ari business seee !!!!

    Erega rayon sport yabaye imfubyi abasaza bayifatiraga runini abenshi baritahiye hasigaye ibisambo na bagome bayitesa (De Gaulle)

  • No kubwa ABEGA mwirirwaga muvuza induru ngo navaho niho Rayon izakomera, no mwarabyibagiwe!
    Abo basaza muvuga se ntimuzi ukuntu mwirirwaga mubavuzaho induru ngo bakijijwe ba amafaranga ya Rayon ngo nibayivemo, none nabyo mwarabyibagiwe!!
    Mwibagirwa vuba gusa niyo mpamvu muzahora muvuza induru mubintu bimwe gusa!

  • Ese aba rayon mwabaye mute! ko bavuga ko mutanze ijana rimwe yamera neza ,gusa maneno maneno tu

  • Abantu mwandika mutuja ferwafa mukirengagiza ubuyobozi bwa rayon ndabasetse. Si ferwafa yari ishinzwe gucumbikira rayon mu misiri. Nk’uko ferwafa yakemuye icya ticket yenda yashoboraga no gukemura icyo kurara ariko responsibility ya mbere ni nyiri equipe byamunanira abandi nka ferwafa, minispoc, n’abandi twese tukabatwerera. Mureke kwikoma ferwafa yonyine

  • Aho bukera iratembagara !!!
    Ngo FIFA yayihanishije kuyambura 3 points muri championant kubwo kutishyura Raoul shungu !!!!

    De Gaulle na celebre abigeze ho.

  • Aho bukera iratembagara !!!
    Ngo FIFA yayihanishije kuyambura 3 points muri championant kubwo kutishyura Raoul shungu !!!!

    De Gaulle na celebre abigeze ho peee…

  • Gusa twese nk’abanyarwanda twasebye kuko urebye ariya mafoto wibaza niba bariya bakinnyi baturutse mu Rwanda rwirirwa ruririmba ngo rwiteje imbere! Gusa Minister agomba gukemura ibibazo by’imiyoborere muri FERWAFA ndetse no mu makipe naho ubundi natabikora azaba ari guhembwa ay’ubusa pe!

  • Biragaragara ko muri FERWAFA harimo akajagari, wagirango ntibazi ibyo bari gukora, namwe musubize amaso inyuma kuva iyi comite nshya yajyaho ibibazo n’ibibazo bimaze kuba!!! Umuti natanga nuko bakwegura, ntibazategereje ko beguzwa. Birababaje cyane kubona ikipe irara ku rubaraza! Erega n’igisebo ku banyarwanda nta bwo ari Rayon Sport cyangwa abafana bayo! Ndumwe mubakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda.

  • Uziko abantu basigaye barafashe urwanda nka Karina kabo ibi ntibyumbikana rwose gusebya igihugu cambere mukwihesha agaciro beni akakageni cakoze prime minister Abe areba ababishinze bisobanure nibi bangombwa bakurweho hajyeho abandi cg bahagarike umupira namwe nimirebe ibyatuhayeho muri can none nubu kubantu bamwe vraiement mbese bakora iki mubyukuri badepite ntumwa zarubanda zigize fission yumuco na sport ni mutubarize izonzego zidusenereza iguhugu babifitemo nyunghki rwose. Cyakoze numvise KO nyakubahwa perezida wacu Ari mi misiri atabare reyo rwose irababaje ubwo nanjye nibaza nzabafatau mugongo kandi mbafitiye niryiburyo, ariko mini site I nizinzika iki kibazo perezida nasura akarere kacu ka nyanza tuzabimuza kandi azabahana ndamwizeye rwose. fPR oyeeeeeeeeeeeeeeeeee3eee

  • Match iratangira sangahe ..,iba banayibasha ???

  • Abavuga ngo abanyarwanda duteranye amafaranga yo kugoboka ikipe iyi niyi cg niyo habaye ikindi kibazo iki niki ese baba basobanukiwe neza yuko IMISORO DUTANGA ARIBYO IBA YARAGENEWE ???

    Hari se uwaba yemeza yuko mu kigega cya leta hashize mo cash yo gukora ibikorwa nkibyo ???

    Dore ikibazo GIKURU aho gishingiye…., ABAYOBOZI BADAKUNDA IGIHUGU BINDA NINI NDA.

    Ubu byose bizakemurwa na HE Kagame na RDF yeee raaa ???

    Turamunaniza nuko ari intwari gusa ubundi yaduta tugapfa nabi nkuko yadusanze.
    Imana ijye imuhembera ubutwari bwe.

    Ubinyomoza akurikirane vurugusi y’inda nibi iri muri FERWAFA nibwo asobanukirwz ibyo mvuze.

    Natanze inama nararushye…, nibyanga nzisubirira CANADA nibereho nta kundi nagira.

    Kwaheri.

  • 700 000Rwf??? Igihugu nk’u Rwanda! Ashame on us!!!

  • ben rutabana ati”rwanda iyo nkutekereje, umutwurameneka..! nange iyo mbona ibiri muri ferwafa numva ahubwo birutwa nuko ferwafa yaseswa ikavaho burundu ikajyana nabayo. cyangwa ikegurirwa abikorera(rwiyemezamirimo), kuko bigaragara ko bariya bayobozi bakora nabi bahima leta.

  • Mahoro uvuze ukuri urakagira amashyo amahoro n’amafaranga biva ku mana

  • Ariko nibarize abasomyi mwese…Rayon Sport yaraye kuriya kubera kubura amafranga cg ni uko yagombaga gufata indege mu saha ya saa munani??!!!! aha tubanze tuhasobanukirwe ubundi tumenya impamvu nyamukuru.

Comments are closed.

en_USEnglish