Digiqole ad

Ernezen wigeze gutoza Rayon yatwaye umugeni we ku igare

Rubavu – Kuri uyu wa 16 Kanama Jean Pierre Ernezen umugabo watoje ikipe ya Rayon Sports muri Mata 2011 yarushinze na Louise Uwizeye umukobwa bamaze igihe bakundana, agashya muri ubu bukwe bwabereye kuri Serena Hotel i Rubavu ni uko uyu muzungu yazanye umugeni we ku igare.

Jean Pierre Ernezen n'umugeni we ku igare
Jean Pierre Ernezen n’umugeni we ku igare berekeza muri reception

Aba bageni bagaragaye hafi y’iyi Hotel i Rubavu umugabo anyongana umugore we ku igare berekeza ahabera ibirori. Tariki 10 Kanama nibwo uyu muzungu yasabye uyu mukobwa iwabo.

Louise Uwizeye wigeze kuba igisonga cya Miss NUR (UR-Huye ubu) yarushinze n’uyu mugabo ukomoka muri Luxembourg, umaze igihe gito asubiye kuba iwabo nyuma yo kubura akazi yakoraga mu Rwanda.

Jean Pierre Ernezen, inzobere mu igororangingo, yaje mu Rwanda ahagana mu 2010, ajya muri Rayon Sports gukora ako kazi, nyuma agirwa umutoza mukuru wayo by’agateganyo aza gusimburwa na Jean Marie Ntagwabira mu mpera za Mata 2011.

Uyu muzungu kuva muri icyo gihe nibwo yatangiye kugaragara ku bibuga by’umupira ari kumwe n’uyu mukobwa, bamwe bemeza ko bamaze imyaka irenga itatu bakundana.

Ernezen wavuzweho cyane mu gihe yari muri Rayon, yayivuyemo aza kuba ushinzwe tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) aba n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’imikino ngororamubiri.

Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo uyu muzungu yasabye uyu munyarwandakazi
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo uyu muzungu yasabye uyu munyarwandakazi

Mu gihe gito gishize atarasubira iwabo yabayeho umwalimu w’igororamubiri mu ishuri ry’Ababiligi i Kigali (Ecole Belge) yagaragaye kandi atoza Robert Kajuga mu kwezi gushize witeguraga kujya gusiganwa mu mikino ya Commonwealth i Glasgow.

Mu gihe gishize uyu muzungu yajyanye n’umukunzi we iwabo bahamara igihe, bamwe mu nshuti z’uyu muryango warushinze none babwiye Umuseke  ko bashobora kuzajya gutura i Burayi.

Louise Uwizeye usibye kuba ya yarabaye igisonga cya Miss muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigaga mu 2009, azwi kuri televiziyo mu kiganiro ku ishoramari mu Rwanda yakoreraga ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.

Kugaragara bari ku igare kuri uyu munsi ukomeye wabo byabaye agashya, kiyongereye ku k’undi muzungu nawe warushinze n’umunyarwandakazi mu mwaka washize maze abageni n’abatumiwe bagatwarwa mu modoka nini itwara abagenzi ya KBS i Kigali.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uyu mwana ko yihangitse umusaza? Ariko ntakundi ubwo niwe yakunze. Gusa bisigaye bigaragara ko abanyafurikakazi batagira isoni zo kubana n’abasaza babazungu nyamara abasore iwabo batabuze.

  • nukutwigisha kudasesagura dukora ubukwe buhwanye nubushobozi bwacu.

  • uyumukomwa aramaze  mureke Imana izabubakire urugo rwiza rugerwa nabantu base naho uyu uvugango  warihangitse mumureke nakera babagaho abantu nkabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish