Ernest Nkubana yashyize hanze album yise ‘Uwiteka niwe Mana’
Erneste Nkubana umuririmbyi mu itsinda rya Azaph mu itorero rya Zion Temple yamaze gushyira hanze Album ye ya mbere yiswe “ Uwiteka niwe Mana” ku mpamvu zuko abantu bakwiye kumenya ko Uwiteka ariwe Mana.
Yabwiye Umuseke ko yatangiye gukorera Imana mu 1999. Icyo gihe akaba ari nabwo yatangiye kumva ako afite impano yasangiza abandi bari mu nzira imwe nawe.
Abinyujije mu muhamagaro we wo kuririmba, uko yabikoraga ni nako yagendaga abona hari benshi bashyigikiye ubutumwa abagezaho. Kuva icyo gihe amenya ko kuririmba aribyo bye aho gufata Bible ngo abwirize.
Nibwo yatangiye gukora indirimbo yifuza kuzuzuza album ye ya mbere nkuko yabibonaga kuri bamwe bakora umwuga umwe.
Erneste Nkubana avuga ko intego yari afite ajya gukora iyi Album, kwari ukugira ngo ubwami bw’Imana bukomeze bwaguke. Acitse intege bazisubizwemo no kwizera.
Uyu muhanzi avuga ko mu nzozi yari afite akiri umwana zari ukuzashyira hanze Album iriho indirimbo zihimbaza Imana.
Nubwo atakoze igitaramo cyo kumurika iyi album. Erneste avuga ko kuba yarahise kuyishyira hanze nta gitaramo biri mu nzira zo kugitegura. Ku muntu waba ayishaka akaba yayisanga ku rusengero rwa Zion Temple Gatenga.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
ERNESTE, UZASABE UMWANYA KU R– USENGERO ULILIMBE IZO NDILIMBO KU MUGARAGARO, USHOBORA KUREBA N’AHANDI USHATSE WAZILILIMBIRA NIBWO ABANTU BAKWUMVA UBWIZA BWAZO NONEHO BAKABA BAGUSHYIGIKIRA.
UBARIKIWE SANA.
Comments are closed.