Digiqole ad

Episode ya 73: Eddy yambitse impeta Jane mu ruhame bemeranya urukundo rudasaza.

 Episode ya 73: Eddy yambitse impeta Jane mu ruhame bemeranya urukundo rudasaza.

Episode 73: ……. Mu by’ukuri ibyari biri aho byari ibyishimo birenze,muri ako kanya  Jane atarahumeka Sarah yahise atangira kuririmba happy birthday to Jane twese dufatiraho sukuririmba turahanika, ooohlala! mbega ibihe byari byiza! mbega amarira menshi y’ibyishimo!

Ubwo umukozi waho twari turi yahise azana Gâteau bari badukoreye yari yanditseho amazina ya Jane n’imyaka ye, ndatambuka nsanga Jane aho yaririraga kuri Mama we, mufata ukuboko ndamutambutsa mwegereza Gateau  azimya buji, James ahita afata umwanya: 

James-“Murakoze cyane, ni ukuri ibiri kubera hano ntawe bitakoze ku Mutima nanjye uvuga murumva ko mfite ikiniga cy’ibyishimo, mu gihe tugikomeza Jane niyihangane akomeze adufashe kumwishimira adukatira iyi Gâteau nziza yamuteguriwe!” 

Ubwo Jane yarihanganye ahanagura amarira, aratambuka araza amfata ukuboko twegera Gâteau tuyikata neza twitonze ari nako baduha amashyi menshi. Tuvuye aho twahise dutambuka twicara mu ntebe ebyiri bari baduteguriye, rwose  James yari yabikoze neza ntacyo namugaya. Tumaze kwicara Jane yakomeje kunanirwa gutuza kubera  ibyishimo ari nako nanjye nkomeza  kumuba hafi, tukicara James arakomeza,

James-” barakoze cyane Jane na Eddy kudufasha gukomeza kuryoherwa nuno munsi udasanzwe, nkuko benshi  mwahise mubyibwira, uyu n’umunsi mukuru w’amavuko wa Jane ariko bikaba byahujwe no gushimira Imana  ko mu gihe gishize Jane yari ari mu bibazo bikomeye akaba yarabashije kubisohokamo amahoro, dukomeze twishime rero kandi buri wese arisanga Murakoze!”

Ubwo muri ako kanya hahise haza aba serveurs babaza buri muntu icyo afata ubwo Jane wari waguye agacuho anyegamye ku rutugu ndamubaza:

Njyewe-” Boo, urumva umeze ute!?”

Ubwo  Jane aho kunsubiza ahubwo yakomeje kundeba mu maso gusa. Mutumira aga citron najye naka ka  Heineken dutangira kugasoma mu byishimo byinshi, hashize akanya James umuyobozi wa gahunda aba aravuze:

James-” murakoze, nkibisanzwe ndi kwiha umwanya kuko mpagaze mukaba mwicaye!”

Twese twahise dusekera rimwe!

James-“ Murakoze guseka kandi ndabona ibintu bikomeje kuryoha mu buryo ubwo aribwo bwose, ndagirango aka kanya rero mpe umwanya Eddy ari nawe waduhurije hano atubwire akari ku mutima, niba kandi nta nicyo yaduhamagariye atubwire twitahire ama moto ataruriza ibiciro!”

Ubwo nahise mpaguruka nemye, negera imbere ahitegeye bose.

Njyewe-“Murakoze cyane kubw’umwanya mwiza mumpaye, mbere na mbere ndabashimira cyane ko mwitabiriye ubutumire bwanjye ndumva muri njyewe nishimye bidasanzwe. Kuri uyu munsi mwiza udasanzwe, Imana yashatse ko ibyishimo byacu bishingira kuri Jane kandi koko nibyo ahari umwiza ibyishimo bisuma bisanga inshuti, abavandimwe n’ababyeyi. Kuri uyu munsi  ndashimira cyane Mama Jane watubyariye isoko y’ibyishimo dufite uyu munsi, nubwo yari yarihebye ariko nzi neza ko uyu munsi ahari hari umubabaro ubu hari ibyishimo. Ndashimira kandi nanone Mama Sarah kuba twongeye kubona Jane niwe. Yagaragaje ko ari umubyeyi koko yemera gutabara Jane ari mu makuba urwo nirwo rugero twese twagakwiye kwigira ku babyeyi bacu, muri rusange mwese ndabashimira bikomeye kubw’urukundo mwatweretse mwemera kudutera ingabo mu bitugu ntimutume duhagarara mu kibuga cya twenyine. Imana yonyine izabiture! nkaba rero ngirango Jane anyemerere ahaguruke gatoya ngire icyo mubwira.

Ubwo Jane yahise ahaguruka araza aranyegera, James nawe ahita anyura inyuma ashyira aka box kari karimo impeta mu mufuka, negera Jane mufata ibiganza byombi turebana mu maso.

Njyewe-” Jane, ibi ngiye kuvugira imbere y’ababyeyi n’impano naguteguriye kuri uyu munsi, Jane kuva wanyemerera urukundo ntiwahwemye kunyereka ko unkunda, wemeye guhangayika ndetse ugahangayikisha n’abandi kubera njyewe! wemeye kwirukanka amajoro utazi aho ujya kubera njyewe, Boo ndagukunda pe!, ibi byose ubona imbere yawe n’uburabyo buhumura nifuje kugutegurira  nguhamiriza kandi nkwereka ko ngukunda by’ukuri!”

Ako kanya nahise murekura nsigarana ukuboko kumwe nkora mu mufuka nkuramo ka ka box gato ndagafungura,ntera ivi, Jane abibonye noneho biramurenga, yipfuka mu maso!,

Hashize akanya Jane yahise ampagurutsa arampobera aranyongorera ngo yego! Impeta nyimwambika nitonze bose babireba ari nako baduha amashyi, Jane disi n’amarira amutemba ku matama yongera kumpobera muryamisha mu gituza, hashize akanya gato James azana na ya cadeau yari irimo telephone ndayimuhereza ariko ndamwongorera ngo ayifungurire mu rugo, arongera angwamo ubundi dusubira kwicara.

Ubwo James yarakomeje:

James-“ibintu ndabona bikomeje kuryoha nako nibwo bitangiye, kuri njye ndizera ko bitwerekeza ku birori bica amarenga twese uko turaha twakwishimira, rero nanjye ku giti cyanjye hari cadeau nateguriye Jane, ndagirango atambuke aze ayakire!”

Ubwo Jane yarahagurutse yakira cadeau ya James ataragaruka Mama Sarah aba arahagurutse afata Jane kurutugu ubundi aratubwira:

Mama Sarah-” Murakoze, mbere na mbere ndashimira Imana yo yakoze ibitangaza kuri uyu munsi, ni ukuri njyewe ibyishimo byandenze rero ndagirango mpumurize Mama Jane, uyu Jane wacu twashoboye kuganira birambuye, kuva umunsi mubona ari mukaga Imana ikamfasha kumutabara yabaye umwana wanjye w’ibihe byose, kandi ndakwizeza ko ntacyo azatuburana dufatanyije, nongeye kwishimira Eddy ni ukuri akunda Jane kandi na Jane akunda Eddy pe! twizeye ko Imana ishobora byose izabageza ku byiza mwifuza nanjye nk’umubyeyi mbahaye umugisha!, rero niba Sarah anyumva aho mu gikari  natambuke azane impano twateguriye Jane kuri uyi sabukuru ye!”

Ubwo ako kanya Sarah yaratambutse azana impano nziza bayihereza Jane!,

James-“woooow!!, ibintu bikomeje kuryoha birenze! ndagirango mpe umwanya Mama Jane nawe atubwire akari ku Mutima!”

Ubwo mama Jane yarahagurutse n’umutuzo mwinshi ubundi araterura aravuga:

Mama Jane-“Murakoze, kubona icyo mvuga biraza kungora kubw’ibyishimo bikomeye mfite! muby’ukuri maze iminsi numva niyanze, numvaga nta buzima mfite ntafite umwana wanjye Jane. Nagerageje gukubita hirya no hino ngo ndebe ko namubona ariko Imana kuri uyu munsi nizihiza umunsi namwakiriye mu biganza  yanyeretse ko ariyo izi byose. Ni ukuri ndashimira uyu mubyeyi Mama Sarah wabaye umucunguzi w’umwana wanjye Imana izamwiture , ndagirango mbabwire ko mfite ibyishimo bitavugwa mu Mutima kandi nishimiye cyane uyu musore Eddy uburyo atahwemye kwerekana ko akunda umwana wanjye Jane. Najye nk’umubyeyi ndabyishimiye cyane!!”

Ubwo Mama Jane yahise atambuka araduhobera baduha amashyi dukomeza kuryoherwa na birthday ya Jane, hashize akanya James arongera afata umwanya:


James-” Murakoze nanone kandi mutaza kundambirwa, ndagirango muri aka kanya duhe umwanya nyiri ubwite Jane atubwire uko yakiriye ibi byose bibaye kuri uyu munsi yizihiza isabukuru ye! Jane karibu!”

Ubwo Jane yahise anyongorera:

Jane-“Chéri ntago mbishobora ahubwo ndarira!”

Njyewe-“Bb wihangane kandi uhumure ndahari!”

Ako kanya Jane yahise ahaguruka yigira imbere.

Jane-“Murakoze cyane, nkuko mubibona nasazwe n’ibyishimo ntigeze ngira mu buzima, ntiwakumva uburyo nishimiye kongera kubona Mama ndetse n’umuvandimwe wanjye, ku munsi nizihizaho kuvuka kwanjye Eddy wakoze cyane ni ukuri ndabyishimiye pe! kandi cyane! ngirango  muzi neza impamvu yibyabaye byose amahitamo yanjye naya ntayandi rero ni Eddy, ni ukuri  hari igihe umuntu yishima ibyishimo bikamutera kumva ari uwundi wundi, muby’ukuri Jane yabaye undi kubera Eddy, Cheri mbivuge mbisubiremo  ndagukunda cyane!”

Ako kanya Jane amarira yatangiye kumushoka ku matama, ndamwegera ndamufata akomeza kuvuga:

Jane-” Mama , Grace ndetse namwe mwese muri hano, uyu niwe Eddy nzarwanirira ishyaka kugeza dutsinze kandi ndabinginze muzatubere ingabo muri uru rugamba kuko ntabandi dufite atari mwebwe muri hano! mfite ikizere kandi ko bizaba uko tubyifuza kandi n’Imana iri hafi yacu. Eddy narangije guhitamo!, ni wowe nshaka nta wundi!!”

Ubwo abari bari aho bose batanze amashyi menshi, dusubira kwicara ibintu bikomeza kuryoha, hashize akanya Kadogo aba arahagurutse:

Kadogo-” Murakoze!, buriya Boss wanjye ndamwemera, abatamenye njyewe nitwa Kadogo ninjye uyobora minisiteri y’ubutetsi! Aho twibera mu Biryogo!,ndashimira Boss wanzanye ahantu heza, murabona ko nambaye na neza, kandi twariye, twanyweye twahaze! murakoze!”

Ubwo twese aho twari twarasetse tujya hasi, dukomeza kuryoherwa kubera  ibihe byiza twari turimo ntitwamenye uko bwije, James ahita afata umwanya:

James-“Twongeye kubashimira cyane kuba mwaje kwifatanya natwe, ni iby’agaciro gakomeye!, rero amasaha arakuze kandi hari abafite izindi nshingano zikomeye twashakaga kubabohora, hanyuma rero abadafite izindi nshingano After Party irahari ntimujye kure murakoze!”

Ubwo Mama Jane yahise aza yicarana na Jane batangira kuganira nanjye Grace nibwo yaje kumpobera aba ambwira amakuru, ubwo mama Sarah yahise aza kudusezera yizeza Mama Jane ko ntakibazo Jane azagira kandi ko yisanga mu rugo iwe, amubwira ko igihe ibintu bizagira mu buryo ntakibazo Jane azasubira mu rugo iwabo, aradusezera adusigira Sarah.

Grace nawe we yahise ajyana na Mama we atubwira ko azajya aza gusura Jane kwa Mama Sarah akajya atubwira n’uko bimeze, Kadogo nawe ahita ajya mu rugo nsigarana na Jane, Sarah ndetse na James!

Ubwo twavuye aho twerekeje muri Club birumvikana ibyishimo byari byose, tugeze yo  mu kwinjira dukubitana na Afande nawe yaje kugabanya stress z’akazi.

Afande-“eeeeh! bite sha James!”
James-“Ni byiza Afande, namwe se hano mujya muhagera? cyangwa mwaje kutwaka amarangamuntu?”
Ubwo twahise dusekera rimwe twese,

Afande-” hhhhh, ubu hano nitwa Peter ntago ndi Afande!”

James-” Uyu ni Eddy we uramuzi hanyuma uwo barikumwe ni wa Jane twakubwiraga, uyu wundi we yitwa Sarah!”
Afande-” oooh uyu niwe wa muginga  yashatse kwigirizaho nkana se?”
James-” eeeh nuwo nguwo kabisa!”
Njyewe-” Afande nako Peter mwaza se tugasangira ko buriya  ibyiza bijya mu bindi?”
Afande-“nta shida kabisa!”

Ubwo twahise tugana hirya gato hatari akavuyo turicara dutuma akantu ko  kuganiriraho, Afande atubwira aho bigeze nicyo ari gukora ngo adufashe twe kugumya kwihisha Fred na Papa Jane, hashize nk’isaha James sinzi ibyo yavuganye na Sarah tubona barahagurutse bagiye kubyina nanjye ubwo nari ntegereje izigenda buhoro ngo njyanemo Jane, sinzi ukuntu Jane  yacyebutse hirya gato aba aramfashe asa n’unyihishaho nanjye biranyobera nsa nuwikanze.

Jane-“Ayiwee!,Cheri  niwe weeeee!”

Njyewe-” uuuuh inde se Boo?”

Jane-“Niwe ntawundi erega!”

Njyewe-“Bb wambwiye ubonye nde?”

Jane-“nguriya……………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 74 na Eddy muri My Day of Surprise………

27 Comments

  • Umuseke muri abambere

    • Ariko SATANI numugome koko umuntu akifata agahimba inkuru agakora icyaha cyo kubeshya ngo akunde anezeze abasomyi kd ari kubabaza Imana. Kubeshya ni bibi.

      • Uyu uzanmo ibya Satani ntakigire umukristo ngo akabye. Abanze arebe ibibi akora areke ibyabandi. None ushatse kuvuga ko utajya ureba film? Mwagiye mureka kwigira nk’abatari mu isi.

  • Mbega byiza, thx umuseke guys uwo muntu Jane abonye agahabuka wasanga ari Ppa we cg Fred, ibyiza ntibibura kirogoya koko.

  • Jane se yikanze nde Mma !!!!!!!!!Ariko nta bwoba Afande arahari

  • Uwo Jane abonye ni Fred!!! Nkunda ukuntu James asetsa!! Amagambo ye arandyohera sanaaa!!! Ariko se buriya muri iki gihe ubucuti bwa James na Eddy buracyabaho??? Ibyabo birandenga peeee!!!!

  • Mana weee mbega byiza eddy courrage.ninde se kdi jane abonye wasanga ati fredy akabagiye kubishya ikirori.

  • Yego ko !Il parraiît ko Jane abonye Papa we cg Fred. Mana we,birabe ibyuya ntibibe amaraso!!! Big up Umuseke,turabemera cane muri iyi nkuru ndende.

  • good

  • Mbaye uwa mbere ! Humura Jane uri kumwe na Afande.

  • Ooh My God,birashimishije ,ese buriya si Fred babonye? Dukumbuye Soso,Djalia.

  • Jane abonye Fred ariko nahumure afande Peter araho hafi. Mana komeza Urukundo rw’abana bawe ubarinde kongera kubabara.

  • 1

  • mbaye uwambere kabisa. nizereko Ari Fred yogateterwa. ubwo afande ahari bahite bamutambikana ajye kuryizwa ubuhemu. kandi niba Ari Papa Jane ndizerako aca bugufi agashima Imana kukobabonye umwanawe hanyuma akamurekera uburenganzira bwe bwo gukunda uwo ashaka. ariko nkurikije uburyo papa Jane yashwanye na Fred ndizerako amaze kubona isomo

  • Dieu merci. Ariko rwangendanyi nibura! Buriya ni nde Jane yikanze? Si Papa we cg Fred? Birabe ibyuya ntibibe amararaso naho ubundi intambara iravuka muri club. Cg ni amahirwe kuri Jane na Eddy, ubwo afandi ahari barahita bafata uwo yikanze. Reka dutegereze.

  • ark ndi kwibaza niba Ari eddy w’umuzunguzayi bijancanga

  • ibyiza nifuje bitangiye kuza.reka ntegure ikote kuko ubukwe turabutashe.

  • Yebabawe nibikibibaye
    Kandi wasanga Jane abonye cya Fred aliko ntabwoba Afande ari hafi ahubwo .nibabadadire .Jane na Eddy bagire amahoro

  • ni cya freddy too. Imana ibarinde ntihagire uhakomerekera

  • Abonye cya Fred mucyereke Afande agitambikane cye gukomeza kubakuramo umutima.mbega byiza weeeeeeeeeeeeeeeè nuburyohe gusagusa isabukuru nziza Kabebe . ariko Eddy wowe na kabebe muzajya gusura Soso ryari? Maze atekerereze kabebe every thing Turamwikumburiye soso mwiza . Eddy ikindi kintu uziko wibagiwe gutumira muzehe Paul kandi uziko yariyaraguhaye umugisha wa kibyeyi aragukunda next time ntuzamwibagirwe

  • NIBA ARI PAPA JEANNE UJE KUROGOYA IKIRORI CYANGWA ARI FRED UWO ARIWE WESE;AFANDE ABE HAFI AKORE ICYO AGOMBA GUKORA.UM– USEKE MUKOMEREZE AHO!

  • Incwiiiiii mbega byiza weeee nuku Imana ishimwe pe ntakabuza uwo Jane abonye ni fred cg pp we gusa nimahire kuko barikumwe na Afande arahita afatwa. Aruko rwose amatsiko nimenshi yokumenya igihe Eddy azamenyerako ariwe kabebe. Ubuvandimwe bwa Eddy na Jems bwatwigishije ikintu gikomeye.
    Uyumwanditsi rwose numuntu wumugabo pe turamukunda cyane.

  • Bigenze bitese

  • NDABEMERA PEE !! KUBWIYINKURU NJYE SINSHOBORA GUTUZA NTARAMENYA IGICE GIKURIKIRA ICYO MBANASOMYE NTEGEREJE Epsode 74

  • Mbega byiza cyane Eddy na Kabebe barabanye tu ubukwe turabutashye ikote umushanana hafaho.uriya muntu uje ninde ariko buriya.harugishaka kujya muri grp inshuti nziza,za Eddy wakohereza ubutumwa bugufi cg ugahamagara kuri nimero 0782848247

  • Ariko Eddy ubwo koko uzibwira na na Jani ryari? Azi ngo Eddy yakunze bwambere yarapfuye kubera ibinyoma bya papawe nawe ntabyuzi koko na James ntahantu amwibuka?ariko kubimubwira muzitonde atazajya muri coma nka Djalia.umuseke turabashimira cyane uyumwanditsi murabahanga pe natwe ntituzakora ikosa ryo kutabakurikira

  • Yebabaweeeeeeee. Ninde jani abonye?

Comments are closed.

en_USEnglish