Episode ya 65: Jane ngo yababajwe cyane n’umuhungu yakunze kera witwiga Eddy……
Episode 65…………….. Jane – “Mbega presentation yawe, watwemeje pe! Cyakora ntibyantunguye ugaragara nk’umuhanga!”
Njyewe – “Urakoze cyane Jane. Rwose ntacyo Imana yanyimye, icyo isigaje ni kimwe gusa ngahita ntanga ituro ry’ishimwe!”
Jane – “Uuuuh! Ngo igisigaye ni kimwe ubundi ugatanga ituro ry’ishimwe? Ubwo icyo kintu ni igiki?”
Njyewe – “Jane nta kindi kitari Jane! Ni ukuri Imana ibyumve nifuza kukugira nk’umukunzi wanjye w’ibihe byose!”
Nkivuga gutyo na none isura ya Jane yahise ihinduka, mbona agahinda mu maso ye nkomeza kwibaza ibyo ari byo mba ndamubwiye.
Njyewe – “Please, ni iki kiguteye kubabara!?”
Jane – “Unyihanganire ku byo ngiye kukubwira!”
Njyewe – “Humura Jane kandi nguteze amatwi y’umutima!”
Jane – “Kuki wiyise Eddy ugamije kuntera agahinda ukomeza kumbeshya ko unkunda!?”
Njyewe – “Ngo niyita Eddy? Jane, nyumva ni ukuri sinigeze niyita iryo zina kugira ngo ngutere agahinda, basi reba neza ku ndangamuntu yanjye, Jane nyumva niko nitwa rwose kandi ndagukunda!”
Hashize akanya gato Jane acecetse andeba mu maso noneho.
Jane – “Ahwiiii! Uwagiye yaragiye ariko mfite isezerano ryo kutazamwibagirwa, azagire iruhuko ridashira!”
Njyewe – “Yoooooh, yitwaga Eddy se?
Jane n’amarira ashoka ku matama yahise ambwira.
Jane – “Ubundi njye nkora muri company ya Papa, ifite inganda nyinshi hano mu Rwanda, mukorera nk’umunyamabanga we! Uko undeba uku mva mu rugo ngiye ku kazi n’imodoka ye nkahava nsubira mu rugo nabwo turi kumwe! Ni wowe muntu ngiye kubwira ibyanjye, gusa umbabarire ngiriye bazina bawe wigendeye, gusa ujye unkundira nguhamagare Eddy kuko mbiheruka mu myaka irindwi ishize, kandi ni izina nishimiraga kumva no kuvuga! Eddy mbabarira ntuzongere kumbwira ijamo ndagukunda!”
Njyewe – “Ooooh, please Jane ndakwinginze!”
Jane – “Uwagombaga kurivuga si wowe kandi n’uwarivuze nyuma yansigiye amarira ku maso!”
Njyewe – “Jane, ndakwinginze dore mfukamye imbere yawe, ndagusabye nyumva ndagukunda!”
Jane – “Ahwiiiii, Eddy ndakwinginze haguruka! Eddy, nyuma yo kumva inkuru y’inshamugongo Papa yanzaniye, nibagiwe urukundo rwari rwaransendeye, mbaho mu bwigunge n’agahinda natewe n’ibyabaye! Maze kwiyakira, natangiye ubuzima bushya, nkomeza kwinginga umutima ngo igiti cy’urukundo gishibuke, nyuma y’igihe kinini nibwo naje kubona umusore twigaga ku kigo kimwe aho nari nimukiye bwa gatatu, yitwaga Jacob turakundana, uwo mwaka ni na wo twasojeje amashuri yisumbuye numva ko ubwo turangije aribwo urukundo rwacu rugiye gukomera!
Eddy, Jacob yarankundaga pe ariko njye numvaga ari ukwinginga umutima, uko bwagendaga bucya yifuzaga ko namwereka ababyeyi, inshuti n’abavandimwe ngo ahamye neza niba ndi proud ye, Jacob naramutumiye ngo azaze mu rugo mbwira ababyeyi n’abavandimwe banjye ko mbafitiye umushyitsi yewe baranamwitegura, Jacob yaraje ndamwakira twicara mu ruganiriro n’ibyishimo byinshi njya kubwira Mama na Papa ngo baze barebe umushyitsi, sha Eddy bahageze uzi icyabaye?
Papa akimukubita amaso yabaye nk’intare, n’umujinya mwinshi aba aravuze ngo: “Iyi mbwa mbona aha ni yo mushyitsi wambwiye?” Sha Eddy, ubwo Mama na Barumuna banjye bari aho bose baguye mu kantu, njyewe ho byarandenze mbura uko nifata numva ijuru ringuyeho.
Ntarakomeza Papa yahise yikoza hirya azana inkoni yabikaga inyuma y’akabati, Mama arwana na we ngo amubuze gukubita Jacob, ubwo Jacob abonye bimeze nabi, na we asohoka yiruka Papa asigara ahondagura Mama ngo amukojeje isoni mu rugo rwe!
Twabyitambitsemo njye na barumuna banjye dukiza Mama! Gusa icyo gihe Papa yarambwiye ngo niba nemera ko ari Papa wambyaye akankuza, ngo nkaba nkunda n’ubuzima bwanjye ntazongere kubona umuhungu mu rugo rwe, ngo ninumva nshaka gushyingirwa nzamubwire umugabo arahari!
Jacob yahise atorongera ngo ntagiye gupfa azize gukunda urukundo rudashoboka. Eddy, kuva uwo munsi nazinutswe gukunda, nibutse amateka yanjye mu rukundo numva n’urumuri ruke nari mfite mu mutima rurazimye, ntangira kubona umuhungu wese nkikanga, hagira umbwira urukundo nkamuhunga!
Eddy, hashize nk’umwaka nibwo Papa yambwiye ko yamboneye umusore tugomba kuzabana, uwo ni Manager w’inganda ze! Ubwo antegeka ko ngomba kumukunda nabishaka ntabishaka!
Eddy narabyanze ariko kubwa Mama n’abavandimwe banjye naje kubyemera ngo baruhuke ikiboko Papa yahoraga abahata ngo ni bo banshuka! None ubu rero ampozaho ijisho ngo nta yindi relationship akeneye ko ngirana n’uwundi muhungu uwo ari we wese.
Eddy, umunsi nkubona umutima wanjye wakwakiriye bwangu numva nibutse urukundo, ibintu naherukaga kera, si nzi ibyo wari wisize pe! Gusa muri njye Eddy ni izina rikomeye cyane mu buryo utabyumva, icyanyemeje ibyo ni uko nakwakiriye bwangu ntazi ko ari na ko witwa! Umuntu waje nkayoberwa ibibaye muri njye?
Eddy gusa mbabarira sinatinyuka kukwemerera urukundo, sinshaka gusubira mukahise please Eddy ndakwinginze tangira wikuremo Jane burundu, niba koko warankunze wankunze urudashoboka!
Guys, aho nari nicaye nakubiswe n’impumu, nareba Jane amarira atemba ku matama y’isura itatse ubwiza n’umutima we mwiza ushegeshwe n’agahinda, bikansatura umutima, mpita mpaguruka ndamwegera nkura agatambaro nari mfite mu mufuka ntangira kumuhanagura muhoza kuko yariraga cyane!
Byaramugoye gutuza ariko nka nyuma y’imonota 10 Jane aratuza, arangije arambwira.
Jane – “Eddy umbabarire kuba naritwaye nabi kuri wowe ubwa mbere umbwira ko unkunda, ibyo byose nkubwiye ni byo byabiteye! Gusa disi usa na Eddy wanshiye mu mwanya y’intoki dore ko munitiranwa!”
Njyewe – “Jane, ihangane utuze ndahari, humura n’ubwo umutima wawe wangijwe n’agahinda watewe n’amateka wanyuzemo, ntabwo ariho ubuzima bwawe bugomba kurangirira, ahubwo niho imbaraga zo gukora icyo umutima ushaka zigiye gutangirira!”
Jane – “Eddy urakoze kumpumuriza kandi ngushimiye ko ugiye kunyikuramo!”
Jane nahise mufata mu misaya mwitegereza mu maso yari yatukuye kubera intimba y’umutima ndamubwira.
Njyewe – “Jane ndagukunda, aho bigeze si nzi niba kukwikuramo byankundira yewe sinanabishobora!”
Jane – “Eddy sinshaka kongera kwishinja ikosa mu buzima, sinshaka kukubuza umunezero uhorana, aho kugira ngo nkubabaze nzemera mbeho uko mbayeho uku!”
Njyewe – “Jane, umunezero mfite si uwa kera, ni wowe uwuntera ntagufite ntawo nagira namba. Jane nyemerera urukundo iyo ntambara niteguye kuyirwana!”
Jane “Ahwiiiiii! Eddy ubanza koko unkunda, ndabibona disi! Eddy na njye ndakwishimira binyemeza ko nshobora kuba ngukunda ariko ndakwinginze bigume muri twe!”
Jane nahise mwiyegamizaho duceceka akanya gato arangije arambwira.
Jane – “Eddy mperekeza njye kuryama ndumva umutwe undya, gusa nta kinshimishije nko kongera kubwirwa amagambo nari naribagiwe, byongeye kandi nkongera guhamagara izina Eddy mu kanwa kanjye!”
Njyewe – “Bb ihangane uraza kumererwa neza, kandi humura ndahari ibihe byose ngo nzibe icyuho cya bazina banjye wabuze ukunda.”
Jane – “Ahwiiiii! Urakoze cyane Eddy, gusa urugamba ntirworoshye, witeguye no kuhagwa?”
Njyewe – “Jane, ninahagwa nzaba ndi intwari yawe! Nditeguye!”
Twarahagurutse Jane arampobera mushyira mu gituza, hashize akanya duhuza amaso nongera kumuhanagura ku matama, turakata tuzamuka haruguru gato twerekeza ku ma chambres ambwira ko ari kuba muri chambre N°28, turagenda tugerayo arakingura mukuramo inkweto yirambika ku buriri, na njye nicara ku buriri mwitegereza mu maso, mufata mu kiganza, ntangira kumuganiriza ngo agaruke bushya.
Bidatinze Jane yatangiye kumwenyura mbona ya nseko numva ndishimye cyane, nta gahinda nongeye kubona mu maso ye! Ahubwo twarakomeje turiganirira bigeze nka saa yine n’ubwo ntabishakaga, ariko nabonaga ari ngombwa ko aruhuka ndamubwira.
Njyewe – “Bb nishimiye cyane umunsi nari ntegereje imyaka n’imwaka ngo nongere mbone ibyishimo nifuje kuva kera, biragoye kugutandukanya n’uwo nifuzaga kugira mbega isezerano nagize risohoreye muri wowe, mbega ibyishimo byuzuye umutima wanjye. Jane, I love you!”
Nahise nzamura ikiganza cye muha kiss, ubundi ndahaguruka ndagenda ngeze ku muryango Jane arampamagara mpindukira vuba.
Jane “Eddy!”
Njyewe – “Karame ndakumva Jane!”
Jane – “Wakoze cyane!”
Njyewe – “Yooooh! Urakoze gushima kandi humura urabikwiye!”
Nahise nsohoka ndagenda ngera kuri chambre yanjye, ndakingura ndinjira, nicara ku buriri ntangira kwitekerereza Jane, nkajya nyuzamo nkisetsa, umutima uranganza ugakomeza kunyemeza urukundo, nibajije ku byo yambwiye byose ariko urukundo ruranganza pe! Ako kanya mfukama hasi nshimira Imana, nanayisaba kuba umuyobozi w’urukundo ninjiyemo nk’uko yabanye na njye mu buzima bwanjye kuva mu buto bwanjye!
Si nzi uko nasinziriye, nakanguwe na alarm ya mu gitondo ndabyuka ndoga ndambara mfashe telephone nsangamo message mfunguye nsanga ni Destine!
Yavugaga ngo: “Eddy niba warigeze kubabarira, ukaba ufite umutima w’imbabazi wambabariye wenda ukareka kunkunda koko! Please Eddy ubu ndicaye ibitotsi mbiheruka kera basi subiza message mbone kuryama!”
Iyo message nabonye yari yayanditse nka saa saba y’ijoro, ndayihorera ahubwo mpita njya muri message ndandika ngo: “Good morning my beautiful Jane, nizere ko waramutse neza” nsoje nkanda send kuri Jane, ndategereza, nka nyuma y’iminota ibiri ahita ayisubiza.
Ngo: “good morning Eddy meze neza sha! Nawe se?”
Na njye mpita nongera ndandika: “Oooh good! Nice day! I love you!”
Ahita asubiza vuba ngo: “Thank you Eddy, na njye ndagukunda!”
Aho nari ndi nahise niyamira kubera ibyishimo mpita nsohoka, nkigera hanze mba nkubitanye na Destine yegamye impande y’urugi rwa chambre yanjye, mba ndikanze! Destine atangira kuvuga cyane.
Destine – “Eddy, wambabariye koko. Basi niba utambabariye pfa no kumbeshya!”
Njyewe – “Desti, humura nta kukubeshya, rwose narakubabariye, icyo ntafite ni ukukwitaho nka Boy Friend wawe, ahubwo tuzakomeza kubana nk’umuntu namenye kubera akazi, kandi ndagushimira ko wanyeretse urukundo rwawe kandi humura nararubonye, nubwo ntarekuye urwanjye ariko na njye si njye ni uko mfite uwo naruhaye!”
Destine – “Eddy ni uko umbwiye? Ok sawa!
Destine yahise acaho na njye ndahindukira ndamanuka nigira Restaurant gufata ifunguro rya mu gitondo, mvuyeyo njya muri Salle aho abandi bari bari tuba dutegereje Mwarimu! Hashize nk’iminota 20 Mwarimu aba araje dutangira kwiga. Muri ako kanya Jane aba arinjiye araza yicara iruhande rwanjye dukomeza kwiga ariko numva ntatuje nshyugumbwa kumukoraho, hashize akanya, haba hinjiye umugabo munini wari wambaye neza cyane mbega ubona ko ari VIP, avugana gato na Mwarimu ubundi mwarimu ahita atubwira.
Mwarimu – “Uyu mureba hano rero ni Umuyobozi w’aya mahugurwa murimo, hari message abafitiye. Karibu Master!”
Umuyobozi yahise afata umwanya.
We – “Muraho! Nizere ko mukomeje kumererwa neza! Rero nagira ngo mbamenyeshe ko kubera ikibazo gitunguranye, amahugurwa azarangira ku munsi w’ejo, abayobozi ba companies zanyu twarangije kubibamenyesha, rero muze kwitabira nimugoroba igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro aya amahugurwa. Murakoze………………………..”
Ntuzacikwe na Episode ya 66 na Eddy muri My Day of Surprise………………….
UM– USEKE.RW
47 Comments
Yoooooo, no comment. Ndishimye pe. Wagirango nijye Eddy
Woaw Eddy na Kabebe!!!!!!!!!!!! Destine se mama agiye gukorera iki Eddy ? Eddy se azabwira Kabbe ryari ko ariwe Eddy orginal?umunsi yabimenye hazaca uwambaye ndakababura.
Waouhh mbega byiza. Ibinezaneza mfite wagirango ninjye ubwiwe ijambo ryiza kbsa hhhhh. Gusa Eddy yitegure guhangana na Ppa Jane.
Hoooo my day of surprise, inkuru nziza cyane.
Nonese papa wa Jane yari yaramubwiye ko Eddy yapfuye? Ngo akimara kumva inkuru y’incamugongo papa we yamuzaniye!!!!!! Mbega umu papa mubi. Nimushyire hamwe imbaraga zanyu z’urukundo nta kabuza tuzabutaha
eddy we uranejeje kabisa ubonye kabebe wawe isezerano ntirihera pe nange ubanza azaz
May be no 1 or not.
Ahiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii impundùuuuuuuuuuuùuuuuuuuuuuuuu Ancwi ancwi kabebe mwiza arakikundira eddy we
Shiii! Ni Kabebe disi,Kuki Eddy atamwibwiye? Ndishimye pee!
Ayayayayay
Wawoooo mbega byiza ooooh Kabebeeeee yaje!!!!!
Mwari mwabona umugabo urira nukuri jye bimbayeho kubera uyu mwana wu mukobwa gusa nubuhamya thx umuseke
Waoooo kabebe arabonetse
Ndabakunze cyane rwose ndabashimye peeee!!!!!
Guys nababwiye ko uyu ari we kabebe wa kera muranseka. None niwe disi! Eddy aha niho ugomba kugaragarira kabisa. Buri wese abonye ibyishimo byubuzima bwe mugihe gikwiye. Ngayo nguko ayurukundo ruryana ntubashe kwishima ahubwo ukarwishimira. NDABAKUNDA.
Eddy ntagushidikanya uwo ni Kabebe, fatiraho gusa ndabona bikirimo gishegesha papa we ntiyoroshye. Gusa hamwe no kubisaba Imana komeza gusenga kuko ishobora byose wabona ibikoze ugasubirana n’umukunzi wawe.
Uyu muntu ushoje amahugurwa nawe arahemutse ariko ihangane Imana izongera ibahuze.
I’m the first very interesting
Mega byiza we true love never die, uru ni urukundo ndabarahiye. Eddy abonye icyo yari yarabuze kabebe nawe abonye umucyo w’ urukundo yari yabuze. this is wat call love
Biranejeje rwose
No 1 2day!!!
Yebabaweeee ohhhh ukotwabiketse niko biri rwose Jane ni kabebe nikose mwokabyaramwe iyintambara yurukundo Eddy agiye kwinjiramo ko itoroshye nagato ahaaaaa pp wa Jane ko arenze nokuba intare koko, Eddy ubu uzayishobora? Gusa ndabona ariho ruzingiye gusa nshimishijwe nuko Jane yagukunze margle intambara itoroshye nanone mbabajwe nuko amahugurwa ahise arangira mama se muzajya muhura gute ko ise ko azakubamba noneho amenyeko ari nawe Eddy yakumira bunguri Neza.
Eddy courage murugamba ugiye kwinjiramo kuko nokukazi ntibizakorohera uriya Destine ntuzamukira pe aruko humura tugufatiye iryiburyo kd Imana irimuruhande rwawe gusa amatsiko ararushaho kwiyongera pe ese.
Mana we! Ubu se ko amahugurwa arangiye Edy azongera guhura ate na Jane? Mana nkuragije urukundo rw’abana bawe.
Yallah, amatsiko niyose gusa uwo Jane Ni kabebe nakabuza. Eddy ugomba kwitonda kuko uwo Destine ntiyoroshye.
Ko ndeba bitangiye gucamo.Eddy be courageous!
Data wa twese weeeeee !!!! iyi niyo episode twategereje kuva kera ndakurahiye, mbega urukundo, mbega amagambo meza azira uburyarya
woow ndabikunzeeeeee cane !!! iyi serie hari abantu nzi bari kuyishishura!!!
ubu ndavuze najyaga nsoma bucece.
mbega inkuru.
Number one
Morning guys, ntibyoroshye pe.aya mahugurwa ahagaritswe ikitaraganya!njye nketseko Papa Jane menyeko umukobwa we ari kuvugana n umusore mumahugurwa none ategetse ko amahugurwa arangira murabizi numukire ufite power .mwibuke kandi ko Jane yavuzeko amuhozaho ijisho.wasanga Hari maneko imuha Amakuru yibyo Jane barimo byose.nda ryohewe cyane pe….dukurikire umukino tu
Mbega anarira yibyishimo gusa Eddy ubu ururugamba utangiye uzarutsinda koko? Papa Jane ko arindwanyi akaba umugome ubizi ariwe waguhinduye imfubyi akagutangira igice cya miriyoni ngo bakwirukane ntakosa ufite menya nizo nganda zose zariza papa wawe akamwica ngwazijyane ntawamenya ukuntu afuhira umukobwawe agakubita urugorwose umufiririzo? Uzabiganza gute koko? Nshimye cyane ko wa senze ngirango mibwobwambere numva usenga komerezaho Imana irumva kandi urumukunzi wayo
Ndishimye ntacyo Eddy abonye uwo yabikiye urukundo rwe. Nugusenga Destine ameze nabi ashobora kugirira nabi Eddy.
Yewéee Eddy arongeye abonye uwo yari yarihebeye kabebe nawe burya yakundaga Eddy disi Imana ibahe hafi disi
Waouuuuuuu.
Imana ishimwe. Icyo Imana yafatanyije nta wugitanya koko. Kabb na Eddy nibo bavuze kbsa.
Courage. Bigeze aharyoshye rwose
Ooh Kabebe aragarutse disi. Eddy mbabarira umwereke kagapapuro uhorana biraba ikumenyetso ntakuka ko uri Eddy we wakera. Gusa ndumva Papa Kabebe yarakabije kuba intare. Ark muhumure intambara y’urukundo muzayitsinda. Naho Destine we ndumva bitoroshye ni ukumwitondera.
She’s nuko nta acteur upfa film itarangiye naho ubundi Ppa Jane ntiwari kuzamuva mu nzara ndumva ari intare mu zindi naho Destine ntagukange witsindiye ikizamini cyakazi kdi uri inyangamugayo namahirwe yawe ntaho yagiye niyo bakwirukana wabona ahandi kbsa. Gusa ukomeze witware neza kuzira guhubuka nkuko ubisanganywe nta kabuza umuzerero uzawusangira na kabebe wawe mu mutuzo.
Rwose nkeneye kubona uyu ari kabebe na eddy uzatubabarire ntuzavuge ko arundi jane hoya rwose weeee
Mwaramutse neza bavandimwe sha Uru rugamba Eddy na Jane batangiye tubafashe kururwana duhamagare Imana iruzemo kd tuzatsinda aba Eddy. Ndishimye wee
ahwiiiiiiii,Eddy uyu munsi nange narinywutegereje igihe,mbasetse ndumva nduhutse wagirango ninjye wariwikoreye biriya byose Jane avuze pe,Niko se Eddy kuba yarakunze Eddy akamubura,nawe ugakunda Kabebe ukamubura ntacyo birikukwibutsa ?disi bihuze ,ariko ko yakwemereye ko agukunda nawe muganirize abanze aruhuke umuture
Hey, ndishimye kubwa kabebe ugarutse Imana ishimwe inabafashe Kuko papa wa Jane numva atoroshye na destine ntari bworohere Eddy ku Kazi naho usoje amahugurwa rwose arabavangiye. umuseke turabashimira
Wawouuuuuu.mbega byiza kabebe na Eddy intambara y’urukundo nahangaha tugiye kuyibonera sasa amatsiko.com.hari umuntu ushaka kwinjira kuri grp ya whatsap inshutu za Eddy hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi burimo amazina yaww na nimero ya whatsap kuri 0782848247.thx
Kabebe wa Eddy disi
Moi uassi je tseme haaa gusa wagira NGO nibwo iki gihinde nako kinyarwanda gitangiye ubutunzi nabwo aba bans bazabwegukana kuko papa kabebe ashobota kuba afire ago ahuriye no kubira kwababbyeyi ba edy so intermission hahaaaa
ahwiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii. umutima WANJYE uraruhutse weeeee. kabebe arabonetse disi. papa we yamubwiye ko eddy yapfuye. muribuka papa wa kabebe aha directeur wa eddy cinq cent mille? yarayo kwicisha eddy sha!! sore uko bimeze, ibintu no tre bien. jani na eddy bazabana kandi na papa wa jani azamwishimira kunera ko atazamenya ko ari eddy yicishije. Mana ndagushimye, uragahora kungoma
mpise nsesa urumeza nukuri…cyokoze iyi nkuru irasobanutse pe
Mbega byiza weeeeee Imana ibashyigikire
Niba Imana ikunda urukundo Eddy namye ko uyu ari Kabebe,Kabebe amenye ko uyu ari Eddy
Buriya se ni kabebe koko?abaye ariwe byaba aribyiza cyane
Reka nshimire Imana ikunda Eddy nanjye ndabona arikobimeze,kuriyi ntariki ya 10/12/2016 Eddy arasubijwe kd nanje niyo tariki nasubirijweho,ndareba isengesho rya Eddy rihwanye niryo nanjye nasenze
nshimira Imana yanjye kubwigisubizo nahawe,shimwa Mana hahirwa abakwiringira kuko batazakorwa nisoni,Papa wa Jeanne nashake atuze,iyo Imana ihari ntanakimwe kinanirana,gusa mutegereze nibindi izabikora kd twifatanyijenamwe mumunezero twahuje umunsi,murakoze umuseke ndabakunda cyane.
Mbegaaaa, amarira Jeanne yavuganye abwira Eddy amateka niyo najye ndize ndigusoma. ariko ndishimye cyane dusenge twese abasomyi Imana ihindure gahunda za papa wa Jeanne.
Comments are closed.