Digiqole ad

Episode ya 40: Mignone ko yakaniye kwirukanisha Eddy mu gipangu, barapfa iki?

 Episode ya 40: Mignone ko yakaniye kwirukanisha Eddy mu gipangu, barapfa iki?

Épisode 40……………Ubwo tumufasha gutuza buhoro buhoro amererwa neza!

Fille – “James, Eddy na Djalia, mumbambarire, Kabebe na Hafsa, nubwo batanyumva ndabasabye na bo bambabarire! Ibyo mwakagombye kumbwira iminsi yarabimbwiye! Nirengagije byinshi byiza nangaga guha umwanya nkomeza kumva ko nihagije nirengagije ko umutwe umwe wifasha gusara utigira inama!”

Djalia – “Oooh My God humura maama ntacyo ukibaye!!”

James – “Biragoye koko kwemera ko ari Fille nzi, gusa pole ku bibazo bya life nk’iyo waciyemo ni ishuri rikomeye, gusa mbabarira kuba nari nanze kwakira ko nongeye kukubona! Ni agaciro nahaye ukuntu natandukanye nawe! So turahari kandi tukuri iruhande urabizi ko kuva kera twahirimbaniraga kugushimisha!!”

Gyz, James yavuze ababaye, kuko nahise mbibwirwa n’ukuntu yavugaga avanga indimi! Nari mbizi ko iyo ageze ahantu kure bimubaho!

Djalia – “Urakoze chou, na njye ndagushimiye ko wagiriye amateka yanyu ukemera gutega amatwi Fille, Eddy Merci, nizere ko na njye ibihe nk’ibi biramutse bije uzantega amatwi kandi  wabaye intwari pe!!”

Njyewe – “Birakwiye Djali, none se nyuma y’ibi byose dukore iki?”

Djalia – “Sha nyine ubu Fille ari kuba mu rugo ni na ho twaje tuvuye, ubwo urumva ko muzajya mudusura tukamuba hafi nk’aba Brothers be!”

Njyewe – “Yooooh Imana ihe umugisha Famille yawe!”

Djalia – “Thank you Eddy!”

James –  “Njyewe rero  ndumva baduha n’akantu kuko uyu usa n’umunsi mukuru!!”

Djalia – “Oooooh chérie wamenye ibindimo sha we! Bakazane rwose tugafate!”

Ubwo James yahamagaye umu seriveri azana round dutangira kuganira bisanzwe, amaso yacu yasaga nk’ayagiye kure buhoro buhoro  agenda agarura agasura k’ibyishimo! Amacupa ya mbere tuyaca intege bayasubiza mu ruganda,  bazana akandi ka round turagafata tugasoje Djalia wari wishimye kuturusha ahita avuga!

Djalia – “James cheri, nawe Eddy Bro! Sinahisha ibyishimo ntewe n’uno mwanya mwiza ubaturutseho! Ibi byose ni ikimenyetso cyerekana ko kubona Fille iruhande rwacu twabyifuje kuva kera! Kuba njye na James twarakundanye numvaga ntazigera nongera gutuma ababara nk’uko byagenze mbere, ni yo mpamvu nakoze ibi byose ngo bizabe urwibutso n’amateka kuri buri wese ukunda muri twe!

James ndagushimira ko utabaye impamvu yo gutandukana kwawe na Fille kandi ndagushimira ko wemeye kumva impamvu n’amateka akomeye ya Fille yatanze inyigisho kuri we no kuri twese! Ngaho reka dutahe next turi kumwe!”

Ubwo twarahagurutse Fille aheka umwana, James afata Djalia turasohoka. Ubwo bwasaga nk’aho bwije baradusezera Bafata moto bacaho natwe twinjirira muri bus ijya  Nyabugogo! Twageze Nyabugogo dufite amagambo make !  Ibintu bitari bisanzwe! Nubwo ntari nzi icyo James yatekerezaga, ariko kuri njye, nacishagamo ngasubira inyuma mu byo Fille yanyuzemo nkagaruka ku mateka ye ya kera ku ishuri! Nkumva  ngize agahinda!

Ubwo twageze Nyabugogo tuvamo, twumvikana na James ko ejo azaza kundeba ubundi ndamusezera yurira imodoka acaho na njye ndakata nerekeza Gatsata ndakomeza hari hafi murabizi siniriwe ntega, nkata ruguru y’umuhanda gatoya mba ngezeyo.

Nkihagera nasanze igipangu cyose nta wundi muntu urimo usibye umukobwa umwe muto nabonye, ndakomeza njya chambre nkuramo inkweto mba nirambitse ku buriri ntangira gutekereza ukuntu urukundo ruryoha, nsubira mu bihe bya kera umutima untuma kuri Kabebe ntangira kumutekereza nakanguwe n’uwakomangaga iwanjye ndabyuka ndakingura nsanga ni wa mwana w’umukobwa muto nari mbonye hanze!

Njyewe – “Bite se?”

We – “Ni byiza, Ben yagushatse asanga udahari, yambwiye ngo nkubwire ko aje mu kanya! Umbabarire nari nibagiwe kukubwira!”

Njyewe – “Eeeeh nta kibazo urakoze!”

We – “None se Mabuja byakemutse ko mu gutondo yari agiye kutwimura hakabura gato!?”

Njyewe – “Njyewe simbizi nibwo nje! Ahubwo se ngo bimeze bite!!?”

We – “Nyine simbizi na njye, gusa yavugaga ko atabyihanganira! Sinzi niba wamubwiye nabi!?

Njyewe – “Wapi kabisa, gusa yambajije niba mbana na Ben!”

We – “Eeeeh Ben !! Mabuja aramwanga sinzi uko nabivuga!”

Njyewe – “Uuuuuh none se wumva amuziza iki?”

We – “Numva avuga ngo niba ari ugucoma ? Sinzi ukuntu bajya babivuga ! Ariko ngo anywa n’itabi ! Yifuje ko bamwirukana kera byaranamuniye!”

Njyewe – “Uuuuuuh, none se koko Ben anywa itabi!?”

We – “Sha simbizi sinari namubona, gusa Mabuja aramwanga bya hatari!”

Ubwo twari tukiri muri ibyo twumva umuntu uhamagara ako kana niba ariko nabyita, kuko yari muto byo! Ahita agenda na njye nisubirira mu nzu nkigerayo na none numva umuntu uhamagara! Rwibutso! Rwibutso! Mpita numva ijwi rya Ben ndasohoka nsanga ni we!

Ben – “Eeeh vip man!?”

Njyewe – “Ni byiza Ben!”

Ben – “Ni salade kabisa, mba mvuye gufata imyuka nzanye n’umuhigo! Ahubwo ba wegetseho twigire Ghetto yanjye tube dutera blague!!”

Njyewe – “Nta kibazo Bro, n’ubundi numvaga irungu rinyishe.”

Ubwo nahise nkinga nkurikira Ben! Winjira muri Ghetto yiwe yari nziza ku buryo butangaje ! Ku muntu wabonaga Ben mu igaraje ntiyari kumucyecyera ko arara ahantu heza nk’aho!  Gusa nabonaga amafoto ya Bob Marley, Lucky Dube, Snop Dog n’abandi ba star benshi bo muri America ukongeraho n’ama drapeau ya Jamaica numva ngize amatsiko bya hatari mu gihe ngiye kumubaza ahita akora muri enveloppe yari afite akuramo  icupa rya waragi arampereza!

Ben – “Akira Man Rwibutso! Mba namye nkuzirikana wowe urumu Rasta, wansanze job uhita umfasha nta byo kwitaka !!”

Njyewe – “Hahhhh, Ben ukuntu wivugira rwose!  Ndashimye urakoze! Ariko iyi nzoga sindayisomaho pe!”

Ben – “Ako njye niko ninywera! Eeeeh gasomeho wumve uraseka!”

Njyewe – “None se Ben, ibisindisha  nk’ibi bikaze ntibizakugiraho ingaruka mbi? Utirengagije ko wakwisanga ufata n’ibindi biyobyabwenge bitemewe ?”

Ben – “Rwibutso, na njye nabyisanzemo gusa ubuzima ndimo mbifata nk’ibikoresho bimfasha gutuza no kwakira ubuzima nisanzemo!”

Njyewe – “Ben, ubuzima ntabwo budutegeka kwangiza umubiri! Kuko ubuzima bwiza buza ku mubiri mwiza!”

Ben – “Rwibutso ndabizi, buriya igihe kizagera mbireke, na njye ntabwo mba  mbyishimiye! Gusa urakoze  kunyereka ko uhangayikishijwe n’ubuzima bwanjye! Buriya ahari sinigeze ngira amahirwe yo kugira umpangayikira, nakuze  nimenya, humura nzahinduka kandi uzabimbaze!”

Njyewe – “Ntiwumva se ahubwo!”

Ben – “Nzahindura n’abandi ahubwo ntakoresheje imbaraga za ngo  turwane, ahubwo nzakoresha impano nahawe n’Imana!”

Njyewe – “Uuuuuh, Ben ko ntasobanukiwe neza se?”

Ben – “Umuntu wese utifuriza ineza mugenzi we, umuntu utifuza amahoro n’urukundo nzamurwanya ntakoresheje imbaraga z’umubiri! Nshyigikire abantu nkawe!”

Njyewe – “Uuuuh, ubu se uzakoresha izihe  mbaraga  Ben?!”

Ubwo Ben yahise akora mu nguni azana Guitar nziza yicara hasi atangira kuririmba indirimbo yitwa “One love” ya Lucky Dube!

Naratunguwe  kandi nishimira  Impano nziza ye, tukiri ku murya wa Guitar,  ako kanya twumva umuntu ukomanga ku muryango. Ubwo Ben ashyira Guitar aho hafi ajya kureba ukomanga, akinguye numva bavuga ibintu ntumvaga neza  ariko bisa nko kwisobanura hashize akanya Ben arampamagara ndasohoka, ngeze hanze nsanga ni umugabo ukuze uri kumwe na wa mukobwa wari wambwiye  mu gitondo ngo  nintahava arahava !

Uuuh! Nahise ndeba neza mbona uwo mugabo ari wa wundi Boss twishyuye ubukode bw’inzu, ubwo  aba aravuze.

Boss- “Ni uyu musore umbwira se Mignone we??”

Kumbi wa mukobwa wampabuye  yitwa Mignonne? Ahaaaa! Ubwo Mignonne yahise asubiza?

Mignonne – “Iiiiiih ni uyu!!”

Boss – “Uuuuh none se uyu si we uherutse kunyishyura uriya muryango wa  mbere ra, ntabwo babana  nk’uko ubivuga da!”

Mignonne – “Eeeeerere! Reka njye nzi ko babana ni yo mpamvu baramutse batavuye hano njye mpava, nihanganye kuva  kera erega, iyi ni itariki ya nyuma!”

Ubwo Boss byabaye nk’ibimucanga ari na ko abo tuba mu gipangu kimwe bari aho hanze  baje  bashungera!! Ubwo umusore umwe wari ubarimo aba aravuze!

We – “Ariko Boss nigute umuntu yirukanisha undi mu nzu kandi uyibamo nta kibazo mufitanye akwishyura neza!?”

Boss  – “Mumfashe rwose uyu mudamu yananiye, ngo niba bano basore batavuyemo ngo musubize amezi atanu ye yanyishyuye ra!?”

Ubwo bose bahise basakuza babazo icyo bahora Ben na njye, ku buryo uwo mukobwa Mignonne ashaka ko tuhava ! Mu gihe urusaku rubaye rwinshi ako kanya wa mukobwa Mignonne  aba yituye hasi tuyoberwa ibibaye……………..

Ntuzacikwe na Episode ya 41 na Eddy, May Day of Surprise…………………

UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Mbaye uwambereeee???????? sha muduhaye gato cyanee pe

  • Oohrara! Rwibutso yahuye na kaga kenshi kubu buzima kbsa. Ubu wabona bagiye kumushyiramo..!!

  • Yewe mbaye uwambere tu muracyaryamye .ohh!! My God ibinibiki bibaye ra????????amatsiko. Com
    Umuseke akandi vuba

  • uwa kwanza kugasoma

  • Wow story ko ikomeje kuryoha! Iyi episode nyisomye nduwambere nkanikurikira kbsa
    Fille isomo ryo guca bugufi yararifashe!
    Eddy nawe ahinduye ikinywagi ubwo ka Waragi karaje! Uyu mujama c Ben we c????????

  • My god!uyu Mignone se we arashaka iki

  • Yegomana uyumukobwa sigatumwa ra? Aradushakiriki kuri Eddy wacu

  • Ndakabatanze

  • Mbega mignone? Nititonde na directeur yarananiwe,Eddy arinzwe n’Imana

    • Niyitonde*

      • Ndabatanze kugasoma

  • Uyu mignone afite ikintu gikomeye yaba aziza Ben. Thanks to Umuseke kunyigisho nziza yubuzima mutanda binyuze muri yinkuru. Kp it up

  • Yego ko Eddy! None uwo Mignone yaba ari Kabebe ra? Unitondere Ben atazakwigisha imico mibi yo gucoma!

  • Uwa 1 gusoma iyi episode. Eddy humura ibyo waciyemo birth agile Imana izakurwanirira Kd ugiye no guhindura ubuzima bwa Ben.

  • Birahagije I mean

  • Mwizinduye kabisa!

  • Noneho se kdi mignoni we arashaka iki?!!!akandi amatsiko ngo mutahe!!

  • Betty, bagutanze kare. Njye mfite amatsiko yukunu ino nkuru izarangira pe! Uwo Mignone aje ate?

  • Nibyiza cyane

  • Mana komeza uturindire Eddy,imibabaro yaciyemo irahagije.Mignone,se kdi we ,amatsiko.com

  • We murara ku museke?

    Ndumiwe pe

  • ndumva nabakinnyi muri kubongera.courage pe! turashaka episode 400!!!!!!

  • Kuki mushaka ko irangirase mwaretse tukisomera ko bidushimisha rata MWe mutugezaho iyi nkuru mwarakoze kandi mukomeze.

  • Harimo amasomo menshi eddy imana imukomeze

  • Ariko akumiro namabinga koko.ariko umuntu arihandagaza akabika munyangire muriwe peeeee.akayirera akayonsa akayikuza kugeza ubwo abona umuntu akamwanga ngo njye simushaka? ego ko.umuseke mutwihere akandi vuba nyabuna. Ndibutsa abataramenya ko twakoze grp y’incuti za Eddy ko iyo grp ihari ubu tumaze kuba itsinda rinini.uwaba yifuza kuyizamo yahamagara iyi nimero ikamushyira muriyo grp 0782848247.ndamenyesha umuntu witwa Nadia ko nimero ye yampaye yanze kwinjira kurubuga.Thx

  • eddy, komeza uhindure rwose uwo ben nawe ntakunanire cyangwa ngo akuganze. gusa umuseke muritanga kbsa. Kuwa 15/11/2016 Saa 04:00 tayari yari iri kurubuga.gusa njye nkomeje kuba umunyeshuli mwiza

  • Eddy, aho wahikuye ute ko numva bikaze?

    Akandi hafi!!!!!

  • Eddy humura njye nizeye ko imere hawe ari heza rwose. Iyi yo ni ngufi kbsa.

  • Uziko nagasomye 5h45

  • byagenze gute ko nta kandi mwaduhaye

    • yewe nanjye amaso yaheze mukirere

  • Muraho Igitekerezo cyo gukora Group y’abasoma uruhererekane rw’iyi nkuru byagenze bite ? habuze umu volontaire watubera Admin ?
    nagirango mbasabe ababishoboye bakohereza number zabo kuri 0728415622cg 0781212339 maze dutangize iyo Group yitwa Eddy’s Family

    Murakoze Imana ibahe umugisha.

  • Ese ep 41 ko yahozeho yagiye he?

  • Ese ep 41 ko yahozeho yagiye he?

  • 41??? ko twayitegereje amaso yaheze mukirere pe

  • Ngirango bagiye gushyiriraho 2 rimwe ariko Umuseke turabashimira cyane umuhati wanyu kuduha Episode burimunsi nukuri turabashimye pe mukomerezaho

Comments are closed.

en_USEnglish