Digiqole ad

Episode ya 39: Yooo! Mbega ubuzima Fille arimo! Abwije ukuri kose James na Eddy

 Episode ya 39: Yooo! Mbega ubuzima Fille arimo! Abwije ukuri kose James na Eddy

Épisode 39 ………Ooooh My God ni we???  Please ni Fille mbona cyangwa ni usa na we?

Djalia – “Ni Fille uzi!!”

Njyewe – “Fille twiganye cyangwa ni uwo bitiranwa?!”

Djalia – “Eddy ni Fille twiganye sha!!”

Njyewe – “Ooooohlala!”

Ubwo nahise nsha bugufi nsa nk’uwunamye nkuraho amaboko ya Fille wari wipfutse mu maso, ndamuhagurutsa ntangira kumuhoza na njye imbamutima ziraza nongeye kubona Fille na none mu rundi rwego ntamubonagamo mbere igihe twari ku ishuri!

Njyewe – “Fille, ihangane utuze dore uri kumwe n’abavandimwe bawe, tuza umutima dore iyacu yishimiye kongera kukubona!”

Fille – “Oya Eddy mbabarira sinkwiriye guhagagara hano! Iyo nza kumenya ko ari mwe muje hano simba nemeye kuguma hano, mbega ibyo Djalia ankoreye weee!”

Djalia – “Oooh Fille, sha humura byose nabitekerejeho nzi ko ari cyo gisubizo cya byose! Fille, nshaka ko utuza kandi ugatisha umutima !!”

Ubwo James wari waheze mu bitekerezo yahise aza murebye mbona igisa nk’umujinya mu maso ye!

James – “Djali, ushobora kuza tukagenda cyangwa ugasigara aho wenyine! Eddy, njye ndagiye niba usigara hano kazi yako, nta mwanya mfite wo kureba ibyo amaso yanjye adashaka kureba!”

Njyewe – “My Bro, respect, ntabwo wagenda gutya uyu ni Fille si undi wese!  Kora nk’umuvandimwe uve mu ntekerezo zigana mu mwijima!!”

James – “Ok, reka nigendere mufate video nzaba mbireba!!”

Djalia – “Cherie please, ndakwinginze wiba nka ba bandi, itegereze uyu mwana w’umukobwa usuka amarira angana gutya, niyo utaba ufite impuhwe zihingemo niba koko uri umuntu!”

James – “Impuhwe se we ko ntazo agira!? Icyo umuntu abibye ni cyo asarura!”

Ubwo James yakase nk’iya Gatera mba ndamukuruye.

Njyewe – “Bro, wemera ko uri mu buzima!?”

James – “Ndabyemera Bro, sindiho se!?”

Njyewe – “Uzi agaciro ufite imbere yanjye!?”

James – “Ndabizi, I am your Brother from Mother and Father!!”

Njyewe – “Korera ko twagendanye ingendo z’amateka wemere uhe umwanya Fille wigeze kwishimira umunsi umwe !!”

James – “Eddy, Eddy, ndakubaha ariko nako reka mubwize ukuri ndagenda gutya gusa kubera iki ubundi?!”

Njyewe – “Bro, ukuri kose Fille arakuzi, ngaho nawe rebesha amaso y’umutima urasanga umuhaye umwanya ukuri kose wakamubwiye agufite! Bro, hoza amarira y’umwana wavutse nkawe nta kindi ngusabye!”

James – “Aaaah, Eddy uramvanga, Eddy nkore iki koko ko ntashaka…!!?”

Njyewe – “Tuza Bro, hano ni ku Isi!”

Ubwo nahise mfata ukuboko James mwigiza hino aho Fille yari yegamye ku gikuta, Djalia amuri iruhande ateruye n’akana tuhageze ka kana Djalia yari afite gatangira kurira, Djalia  akomeza agahoza akazembagiza yubura amaso areba James araturika ararira! Ako kanya Fille ahita yaka akana Djalia asa nk’ugenda Djalia na we ahita avuga cyane!”

Djalia – “James, ndakwinginze niba warankunze, unkunda cyangwa uzankunda gira ubumuntu basi umwanya muto mbohoke!”

Guyz, James yamaze  kumva no kwitegereza ibyari biri aho, ariruhutsa na we ubona ko amenye ko hari aho yageze hatari hakwiye ahita avuga!

James – “Ngaho naze ansuhuze! Hari ikindi se??!”

Djalia – “Fille, suhuza James dore ateze ibiganza!”

Fille – “Oya oya weeee! Mumbabarire byonyine ubundi nigendere! Ibindi ubuzima bwarabinyeretse!?”

Djalia – “Oya humura ngwino dore abavandimwe turahari!”

Ubwo Fille yaraje asuhuza James ariko batarebana, byasaga nko kubafata ku ngufu gusa twahise tubegera njye na Djalia dusa nk’abakoze akaziga dufatanye.

Njyewe – “Ntimushobora kumva imitima ituje yegeranye ihozanya intimba zavuye mu mateka yacu ya  kera !? Please ibyatambutse bitumye benshi muri twe dusuka amarira hano, bigiye kuba intandaro yo gutuza no kumenya ko nyuma ya byose turi umwe nk’abavandimwe!”

Djalia byasaga nk’aho byarenze, yahise avugana ikiniga!

Djalia – “Eddy urakoze, na njye ni nk’ibyo nari ngiye kuvuga, usibye amateka y’urukundo yabanje hagati ya James na Fille numvaga mu migani, ariko ibyo si byo bitumye turi hano!

Ntabwo nabahuje ngo musubire mu mateka y’ibyahise ahubwo nabahurije hano ngo Fille uyu mureba tumugire uwo yaremewe kuva akivuka, ni ukuri twicare dufite byinshi byo kumva ndetse no kuvuga!”

Ubwo ako kanya amarira kuri Fille yarashize, James aca bugufi turicara twagize amahirwe nta wundi muntu wari uri aho hafi usibye abakora aho hantu!

Ubwo tumaze kwicara haciyemo akanya gato ntawe uvuga twese dutuje, Djalia ahita avuga!

Djalia – “Eddy, nawe mukunzi wanjye w’ibihe byose James, uyu ni fille nabonye ejo ntabiteguye! Ubwo nari ndi mu nzira ntaha mvuye muri saloon, ngeze  muri quartier mva kuri moto ngira ngo ninjire mu gipangu ngifungura mbona umuzamu wo mu rugo ari gusohora umuntu, ndegera ngo mubaza impamvu!

Ubwo nabaye nk’umutonganya kuko nari naramubujije kujya asohora abantu nabi atambajije, ambwira ko ngo uwo muntu bamufunguriye rwose ariko akanga gusohoka! Mu guhindukira neza nifashe ku munwa nsanze ari Fille uyu mureba twabanye igihe gito cy’ubuto bwacu!

Ubwo nahise mufata mujyana mu nzu mukorera buri kimwe cyose tuganira byinshi agiye kubabwira!”

James – “Eeeeh What!!??”

Djalia – “Yup Honey! Ni byo rwose!”

Ubwo twabaye nk’abaceceka gato Fille aba yikije umutima!! Ahita avuga.

Fille – “Biragoye kuvuga, ariko umutima wanjye uri kubimpatira! Biragoye gutuza kuko amagambo andimo amazemo imyaka isaga ibiri ambungamo ngo nyababwire!

Buriya uko mundeba uku navukiye mu muryango wifashije, sinigeze mpangayikishwa n’ibyo kurya, kwambara kuko ibyo nari mfite byari birenze ibyo nari nkeneye!

Ibyo byatumye nkura numva nihagije, nari mfite uko niyumvaga ku buryo kubona ikintu kinyura byabaga bigoye!

Uwo Mutima narawukuranye aho nanyuraga hose numvaga muri njye bikomeza gufata indi ntera, biva ku bintu bigera no ku bantu! Ndabyibuka Mama yageze aho aranyicaza anyihanangiriza kutazongera kwirukana abashyitsi kuko uwazaga mu rugo simwishimire narasohoraga !

Ubwo tronc commun yose nayimaze nteye ntyo ! Abantu byaje kubayobera nsigara nigendana! Tronc commun twarayirangije ngaruka mu rugo, noneho ndirekura kubera ubwiza nibonagaho! Nishyira kuri level irenze kuko nagendanaga na bo nibwiraga ko barenze!!

Ubwo naje kwiga mu wa kane ntabishaka, ndabyibuka naje ku ngufu za Papa, numvaga ubuzima bwiza mbufite ntashaka ibyo by’imiruho y’ishuri! Ibyo byose nabifashwagamo n’ abitwaga inshuti zanjye, banyizezaga ko igihe icyo ari cyo cyose ntacyatuma niga kuko mfite famille yishoboye kandi na bo bishoboye!

Naje kwemera kuza hariya twigaga Papa anyemereye kuzahita anjyana kwiga hanze maze kurangiza secondaire, ubwo ndabyemera numvaga nzahita njya nka USA cyangwa ahandi!

Ubwo naje hariya ibyandanze murabizi sinirirwa mbisubiramo, amateka nasize hariya sinzi niba yakwibagirana gusa mumbabarire nshiye bugufi, iyo nza kumenya icyo iminsi ihatse!

Djalia – “Humura mwana muto w’Umunyarwandakazi! Turahari kandi tuguteze yombi !”

Ubwo njye na James twari duhanze amaso Fille twateye ikiganza itama dukomeza kumva ubuhamya bukomeye! ! Fille arakomeza.

Fille – “Buriya urukundo narwinjiyemo nkiri umwana pe, hari umusore nirirwaga ndwana na we muziza ko yankundaga ariko yari afite mugenzi we nakundaga wari ufite buri kimwe namwifuzagaho, murabizi ko ntitezaga abo nitaga ko bari hasi y’inkweto zanjye!

Ubwo uwo twirirwaga turwana muziza ko yankundaga we namukatiye  habona, rubanda bamuha urwamenyo njye numva ndatuje ndetse nizirika kuri uwo mugenzi we nikundiraga!

Burya nubwo James twitwaga ko dukundana byari urwiyerurutso, sinigeze nkunda James pe, kwari ukugira ngo mwifashishe kugira ngo abandi bana bo ku ishuri batanyuzamo ijijo!

Cya gihe rero nkimara gutandukana na James murabizi ko igihembwe gikurikira ntagarutse kwiga, nageze mu rugo nsanga gahunda yarafashwe, tugiye kwimuka tujye hanze!

Bambwira ko tugomba kugenda vuba! Mbikojeje wa musore nakundaga mbona biramubabaje birenze, ariko kandi na njye numvaga nta musiga.

Ubwo yambwiye ko ngomba gushaka impamvu zishoboka zose kugenda hanze kuri njye nkabyibagirwa!

Ubwo na njye impamvu nzishakira hasi hejuru ntitaye ku hazaza! Mbabwira ko ko bareka nkarangiza secondaire nkazabasangayo birangira bigoranye, ariko bemeye!

Sha baragiye nsigara njyenyine ndirekura kuko ntacyo nikangaga kuza kwiga ndabireka nshiduka nsigaye mbana na wa musore  mu nzu !!

Ubwo iminsi yaricumye ubuzima numva burahindutse mpinduka umugore mu rugo na we ahinduka umugabo inda mba ndayitwaye ari yo yavuyemo uyu mwana mureba!

Nyuma iryavuzwe ryaratashye ibyo numvaga mu migani bimbaho, uwo nitaga umukunzi aruhukira muri gereza kuko yari afite imyenda myinshi muri banki, mu rugo baje kubimenya byose bankuraho amaboko mbura amerecyezo, ntangira kwangara ngo nshake ikibeshaho umwana wanjye.

Sha ba bandi numvaga ko bari munsi y’inkweto zanjye ni bo babaye abavandimwe bantiza agataro njya ku muhanda ku myaka 20 yanjye yonyine!

Burya ngo  aho inkende iri bupfe ibiti biranyerera! Nateye kabiri Police inyaka ibyo nari mfite baretse kumfunga kubera uyu mwana muto nari mfite, ubwo ntangira inzira yo gusabiriza ari bwo dore nageze kwa Djalia!”

Guyz, ikiniga cyafashe umwana w’umukobwa Fille kuvuga biranga, ………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 40 na My Day of Surprise ……..

UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Num 1, file isi iramwigishije! Ariko nagaruka agasubira mumurongo azamererwa neza. Murakoze umuseke.

  • OH MY GOD YEBABAWEEEE UBAMBA ISI NTAKURURA KOKO NDABIBONYE UBU UYU NI FILLE NZI? ARIKO SINABURA KUBASHIMIRA UM– USEKE UBU SIMBATANZE KUGASOMA?

  • Mbaye uwa mbere please agakulikiraho mukanya karanyotewe

  • mbega isi !

  • ni danger

  • Olalaaaaaa

  • waoooooo much respect Kuri sis Flora ndatsinze ninge wavuze ni fille bwa mbere none niwe waoooo ndigurira agacupa Kabisa

  • Byiza kabisa

  • Yallah, burya koko isi ntisakaye uwariwe wese yavirwa.

  • @ umuseke.com
    Ndabemeye kabisa. Nimushaka gukoma film muri iyi story niteguye inkunga. I offer you $500 USD to start .

  • Uzi ko hari abarirara ku ibaba! Nyisomye 6h30 nzi ko ndi uwa mbere nsanga bantanze kare! Nari mfite impungenge ko nsanga ari Kabebe!

    • nanjye numvaga ari kabebe, fille nari naranamwibagiwe

  • Umufaransa yaravuze ngo: Les conséquences corrige mieux que les conseilles……

  • Mbaye uwambere tu .mbega fille ????????wwww
    Yewe uteye agahinda disi
    Ntakibabaje nko gusaba uwo wimye

  • Yooo.mbega ubuzima bw’umwana wumukobwa! cyakoze niyihangane haracyaribyiringiro byo kubaho kd umutima mwiza n’ubutwari bwa Eddy na Djalia bijye bibera nabandi urugero rwiza.turabamenyesha ko hari grp ya whatsap twamaze gukora y,abakunzi ba Eddy numuseke.uwashaka kuyinjiramo yahamagara kuriyi nimero tukamwongeramo.0782848247.murakoze umuseke turabakunda.akandi vuba.

  • AYIIIIIIIIIIWE, MBEGA KWIKUZA MBEGA ISI WEEEEEEEEEEEEE, UYIBAMBA NTAKURURA, NDABYEMEYE. EEEEEEEEEEH UM– USEKE MUZAHORA MURI ABA MBERE DRE INKURU DOERE INKURU. NDUMIWE NDABABAYE.ARIKO IKINGENZI NGEZI NDIZE NARI NSANZWE MBAGARIRA YOSE ARIKO BYUKURI, NCIYE BUGUFI KUVA MVUTSE ARIKO SINIFUZA NO KUZIKUZA. BIRAGACA KURE YANGE HIRYA IYO MUKABANDE BYOMONGANE MUBIKOMBE.

    MUZI FILLE ABWIRA EDY NGO ARANUKA, NO MURI CANTINE YE YIHUNGURA UMUNUKO? IMINSI ITEKA INZOVU MU RWABYA NGAHO ABIKUZA MUZACISHWE BUGUFI, NGE NZAKOMEZA NUBAKE KURI YEZU KUKO AHANDI HOSE ARI UM– USENYI GUSA.

  • Birababaje pe kuyemo akantu

  • oooh mbega fillee isi yaramwigishije kbs….

  • yewewww mbaye uwanyuma pe ariko ndababaye pe.fille ubamba isi nta kurura

  • Oooooh, filled we warababaye sha ihangane ugiye kubona ibisubizo.

  • Uhuhaho ntazirika isi thx guys so gooooooooooood

  • mbega weeeee!!!

  • wow, Eddy ubuzima 2!! other episode please!

  • iryo somo ko ari sawa!!!!!!!!!! fille amenye ko isi izenguruka

    next episode plz!

  • Eeeeh isii iramulengeje bikaz!!!
    Nxt epsde plz

  • fille isi iramubonye pee

  • Mbega fille ngo isi iramukaranga!!!

    • Uwishyize hejuru Imana iramukakanya

  • Isi iramweretse ko kuyibamo Atari imikino

Comments are closed.

en_USEnglish