Digiqole ad

Episode ya 27: Eddy amenye andi makuru akomeye kuri Master. Burya ngo Master ni we …..

 Episode ya 27: Eddy amenye andi makuru akomeye kuri Master. Burya ngo Master ni we …..

Episode 27 ……Ndamwitegereza ubundi ndamwegera!

Jyewe – Bro, byigucanga byakire ni uko byagenze!

James – “Oya Bro, reka nze ngihubureho ahubwo mbakoremo!”

Jyewe – Oya Bro, itonde ibyo byose bifite aho biva buriya!

James – “None se Bro, hari icyo dusabwa tudafite!?”

Jyewe – Wapi rwose ntacyo, Bro ni yo mpamvu tugomba kugenda buke tukabakoresha ubwenge apana ibintu by’imbaraga!

James – “Ayayaya! Bro, none se byagenze gute ubundi!?”

Jyewe – Bro, ntabwo ari byo kuvugira hano ku muryango, ngwino twinjire nkubwire nitonze  nawe wiyumvire uwarose nabi uko bigenda!

Ubwo twahise twinjira mu nzu turafunga ubundi James akuramo bag arayimanika, aricara ntangira kumubwira!

Jyewe – Bro, buriya ibihe byose bizana n’ibyabyo! Ubu tuvugana sinzi niba ari cyo gihe cyacu cyo guhangayika no kwibaza! Ariko ntekereza ko niba koko ibihe nk’ibi bibaho Imana yatwumva bikaba ibingibi ubundi ibindi bihe byose biri imbere ikazabigira ibyo gutuza no kubaho tudahangayikishijwe n’uko tuzabaho ejo!

James – “Bro, ko numva ayo magambo akomeye aho ni amahoro!”

Jyewe – Niba nabyita ibigeragezo, niba nabyita ubuzima, niba nabyita urugamba ariko byose bifite aho bihuriye n’ibyo turimo tu!

James – “Bro, niba ari urugamba tugomba gushaka intwaro, niba ari ibigeragezo tugomba gusenga, niba kandi ari ubuzima tugomba kubutambukamo gitwari!”

Jyewe – Bro, nshimishijwe n’uko nawe usigaye ufite icyizere nk’icyanjye, burya ubana n’umuntu mwageraho mugasa!

James – “Bro, ntabwo wibeshye ni byo cyane! Nkurikije amateka yawe n’uko nakubonye byanteye kumva nta gikomeye kibaho kidashoboka!”

Jyewe – Ni byo Bro! Ariko noneho aho bigeze nanjye ntangiye kugira ubwoba, uzi ko ndi kubitekereza nkabura aho mpera ngo nshake igisubizo!

James – “Bro, ko unteye ubwoba nanjye, bimeze bite se!?”

Jyewe – Eeeeh, Bro saa sita narindi refectoire nk’ibisanzwe, ubwo Doyenne anjyana kuri table yabo ngo dusangire, ako kanya Animateur aba araje ati ‘ihute muri direction’. Bro, nkihagera Master …………

James namubwiye byose  nta na kimwe nsimbutse nk’umuntu nizeraga kuva kera, namubwiye ibyanjye na Master mpaka amaze kunyirukana.

Jyewe – Bro, ubwo nibwo natahaga rero! Nkigera hano nakomeje gucuruza nk’ibisanzwe ndetse sinirirwa mbitindaho kuko n’ubundi numvaga ko igisubizo kigomba kuva muri cantine yacu! Bro, nkiri aho  nabonye umugabo ubyibushye ukuntu yinjiye hano, ubwo ambwira ko ashinzwe abacuruzi mu murenge…,,….

Na byo ndamubwira byose!

Jyewe – Bro, rero ni uko byagenze kugira ngo badufungire!

James – “Oooh My God!! Bro, noneho ni aho ngaho bigeze kweli!?”

Jyewe – Ngayo nguko  ntacyo ngukinze !

James – “Ariko rero njyewe ndabona uwo mugabo ashobora kuba yoherejwe na Master tu! Kandi Master na biriya yitwaje ngo byo kutarangiza kwishyura, jyewe ntekereza ko ari urwitwazo kuko na njye sindarangiza kwishyura, yakagombye na njye kunyirukana rero!”

Jyewe – Bro, ntabwo ari wowe wa mbere ubimbwiye kuko na Soso yambwiye ko hari abana bigana batari barangiza no kwishyura 2nd term ahubwo buriya Soso yambwiye byinshi kuri uriya nitaga Umubyeyi none akaba ari kubyiyambura!

James – “Eeeeeh Bro, Soso se buriya hari aho baziranye ra!!?”

Jyewe – Bro, buriya ngo Master yashatse……………….!!

James – “Eeeeeh reka reka aho sinabyemera! Master ko yaba ari umugabo mubi?! Ubu yaba yarabuze abagore kweri afatiraho akareka akana nka kariya gafite ejo hazaza kifuza hazira kuganya!?”

Jyewe – Ahaaa, ibyo se urumva yabitekereza!? Niyo yajya muri abo bagore ntibyakuraho ko yaba ahemukira n’umugore we w’isezerano! Ahubwo nyine Soso yambwiye ko ashobora kuba abiterwa no kuba atubonana cyangwa kuko ngo Soso yabwiye Animateur ko jye na we turi couple! Ubwo akaba yarabibwiye Master.

James – “Ariko uzi ko bishoboka Bro! Ariko se, wenda ibyo ndabyumva ko Master ashaka Soso! Ariko se akumva ko igisubizo ari ukukwirukana !??”

Jyewe – Wenda byashoboka buriya abantu batekereza ibitandukanye! Hari n’urota bugacya indoto azigira impamo bitewe n’ubushobozi abifitiye!

James – “Bro, umva rero nkubwire, reka ejo uzarebe amafaranga ufite, turebe niba twabonamo 30 000f usigaje kwishyura ubundi tuzayatange dutegereze!”

Jyewe – Niko bimeze, gusa ngomba no kujya kureba umuyobozi wa centre nkamubaza neza uko bimeze wenda koko wasanga hari icyangombwa tudafite!

James – “Ni byo Bro, uzindukireyo ndabizi ntutera umwaku !!”

Twese icyarimwe “hhhhhhhh”.

James – “Hagati aho rero me and Djalia turi mu rukundo ruzira icyasha!”

Jyewe – Ooooh!! Woooow congz musaza! Ndabyishimiye cyane! Uriya mwana arakubereye saana!

James – “Bro, byo nari ntegereje ibihe nk’ibi!”

Jyewe – Icyo nabifuriza nshobora no kubabwira muri kumwe, ni uko intambwe muteye mwinjira mu rukundo mwayiha agaciro gakomeye! Buri kimwe cyose Djalia agukoreye ukagifata nk’igishya kuri wowe ndetse na we akagifata nk’igishya kuri we!

Ibyo bizatuma muhora mumeze nk’aho ari bwo mugihura bwa mbere! Bro, uzambabarire ntuzabe impamvu y’iherezo ry’urukundo mwinjiyemo uyu munsi, kandi uzazirikane ubuhamya bwa Soso nakubwiye maze ube intwari!

Utazashyugumbwa ngo uhemuke, uzazirikane ko imibonano mpuzabitsina atari ikimenyetso cyerekana ko umukunda! Ahubwo uzabimwereke umuba hafi, umugira inama, unamufasha kuzagera ku nzozi ze nziza z’ejo hazaza!

James – “Bro, nyizera kandi urabizi ko inama zawe nzubaha!”

Jyewe – Wooow good! Ngaho rero nushaka kurya urye njye ntabwo nshaka kuvanga ihene n’umuceri!

James – “Hahhhhhhh, ngo ihene n’umuceri!? Uuuuuh, wowe na Soso muvuye ahantu koko ndibutse!”

Jyewe – Hahhh, nta bintu byinshi Soso ni Rasta namukunze!

James – “Kandi nabiketse, gusa na njye ndumva mpaze Djalia, tujye kwiryamira gusa iyo hene yawe uyizirike neza idahebebera mu nda!

Twese dusekera rimwe, “hhhhhhhh”.

Ubwo twagiye kuryama numva nkeye ku mutima, burya kugira uwo uganiriza ukamubwira ibibazo byawe akakumva akakurema agatima, akakwereka ko muri kumwe ni umuti ntasimburwa w’umutima!

Twakangutse mu gitondo tureba udufaranga twari dufite tugira chance bihwaniramo ubwo nyashyira mu mufuka James yerekeza ku ishuri na njye njya kuri bank, mvuyeyo nyura kwa wa muyobozi wa centre ngo mubaze uko bimeze ngize na chance nsanga arahari! Ndamusuhuza n’ibyubahiro byinshi!

Jyewe – Nari nje kubareba ngo mumfashe munsobanurire!

We – “Eeeh ushaka gusobanuza iki sha, ko nzi ko uri mu bantu dukunda gushima ko utanga umusanzu neza ndetse ukaduha n’ibitekerezo!?”

Jyewe –  Murakoze kunshimira, ariko ubu bamfungiye!

We – “Uuuh ntibishoboka! Kubera iki se sha!?”

Jyewe – Ejo hari umuyobozi ushinzwe abacuruzi mu murenge, yaje hariya nshururiza ambwira ko ngo icyemezo mfite kitanyemerera gucuruza!

We – “Uuuuh none se cya kindi naguhaye ntacyo ufite!?”

Jyewe – Ndagifite rwose na facture yacyo!

We – “Eeeeeeeh sha ndibutse! Niko se musore, harya wiga hariya kuri ….?”

Jyewe – Yego niho niga!

We- “None se Directeur wa hariya ntacyo mupfa ??”

Jyewe – Rwose ntacyo pe! Niba wenda kinahari ni we ukimpora kuko njye ntacyo nzi!

We – “Rero mu minsi ishize aherutse kungurira inzoga ambwira ko ashaka ko ngusiba ku ikarita y’abacuruzi ba hano!!”

Jyewe – Yeee???

We – “Ni ko bimeze da! Ubwo nyine naramuhakaniye mubwira ko ntaba igikoresho cy’ugushaka kwe! Ahita ansiga aho ambwira ko azabyikorera yewe n’izo nari nanyweye naraziyishyuriye!”

Jyewe – Mwabaye intwari, Imana izabiture!

We – “Oya njye ndi Inyangamugayo inaha bose baranzi! Ahubwo ubwo yazanye uriya mugabo wazengereje abantu abambura utwabo, reka nkubwire! Genda ukingure ukore ikizaba njye nzabyirengera! Icyangobwa ufite ni cyo natwe dufite hatazagira ugukanga! Nihakenerwa n’uruburana ndahari dore igihe bahereye!”

Jyewe – Ni ukuri murakoze cyane kandi nongeye kubashimira ubunyangamugayo bwanyu!

We – “Urakoze sha gushima, erega tugomba gusukura ibitekerezo tukareka gutegekwa n’inda abandi bahagwa! Humura sha uzakora kandi uzunguka! Niwongera kugira ikibazo uzaze umbwire!”

Jyewe – Murakoze cyane !

Ubwo nahise nshaho na courage nyinshi mfata inzira, numvaga uko biri kose ngenda menya neza aho biganisha! Ngeze aho nitaga mu rugo nkubitamo uniforme nerekeza ku ishuri ngezeyo nyura kwa Intendant muhereza ka gapapuro kuri bank bari bampaye kemeza ko nishyuye na we ampa recue, ubundi nkomereza kwa Master ndakomanga ndinjira ndicara!

Master – “Niko sha, wowe ugarutse hano kumara iki? Sinakubwiye ngo ntuzagaruke utazanye amafaranga y’ishuri usigayemo!?”

Jyewe – Nari nje kubabwira ko narangije kwishyura ngo mumpe uburenganzira bwo kujya mu ishuri!

Ubwo Master yaracecetse gato arangije andebana uburakari!

Master – “Ariko ubundi sha, wari uzi ko ngufiteho ububasha bwo kwiga kwawe ukarangiza cyangwa ifishi yawe nkayikuramo nkayica ukazaririmba urwo ubonye!?”

Jyewe – Mwabishatse mwabikora, ariko ndibaza impamvu mwaba mubikoze!

Master – “Harya ngo wowe na Soso ngo mushaka kunyereka ko mundusha ubwenge n’amashuri nize nta soni sha! Urabona ngo kariya gakobwa karaza hano kagatinyuka kakanyurira kakanyihenuraho kubera wowe, wa njiji we itagira n’urwara rwo kwishima!?”

Jyewe – Uuuh, Soso se kandi uwo ni uwa he!?

Master – “Umva ngo kirangira injiji! Ubundi wowe iyo mbimenya kare kose ko uzangera amajanja nari guhita nkora ibyo  yambwiye hakiri kare! Ariko ubundi ni iki nari ntegereje!?”

Jyewe – Niba numvise neza ngo mwari gukora ibyo yababwiye!? Ni uwo Soso muvuga se cyangwa n’undi muntu ntazi?!

Master – “Ceceka se nyine! Ntabwo ushinzwe kumumenya wa cyana we! Ahubwo nkubwire bwa nyuma niba wikunda na ko nzi cyo nzakora sha! N’ubundi ni njye wirangayeho!”

Jyewe – None se  Nyakubahwa Master, njye mu ishuri nige !?

Master – “Niba iki kigo ari icya so ujye mu ishuri wige ………………!!!!!!!”

Ntuzacikwe na Episode ya 28 na Eddy, My Day of Surprise ……………

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ndumva uyu directeur ari gatumwa si gusa. Murakoze kutugezaho episode nshya vuba rwose muri abataramu.
    Eddy komera umwanzi agucira akobo Imana igucira icyanzu

  • yoooo mbega master mubi, yaretse abana bakikundanira koko,….

  • Very good man. Congz and give us the next noe plz.

  • Umuseke murabambere. Turabakurikira turibenshi bucece.

  • Mbega Master wumuswa aribeshya azamwarwa ahubwo natareba neza azazira Eddy murakoze cyane kuduha iyindi episode vuba

  • ewana 100%
    umuseke muri aba kwanza.
    keep it up

  • Murakoze pe kuduha iki gice vuba gusa bitangiye gukomerera Eddy!!!

  • Yooooo mbega akarengane

  • Eddy ko bimukomeranye Imana ufashe, nkunze uhagarariye abacurizi muri centre kbsa ninyangamugayo! Groupe ya whatsapp se?

  • Yooooo humura sha Eddy umwana wanzwe niwe ukura kandi ngo ibuye rya garagaye ntiriba rikishe isuka.big up umuseke ndabemera cyane

  • Ampayinka nguko uko abantu bazira ibyo batazi da!! Eddy nawe ndabona arimo guhura nibigeragezo

  • Wowe Musomyi usoma iyi nkuru. Waba ufite umuntu w’inshuti nkuko aba bano bombi ndavuga Eddy na James babanye?

  • Eddy imana yatumye wiga ukagera Aho na master izamukurinda umuseke murabambere muduhe nakandi

  • Ibintu ahubwo bimaze koroha ndabona jye uzabihomberamo ari Directeur kbsa!! umuseke.rw turabemera mukomereze aho buri munsi mujye muduha episode nshya, niba n’umwanya watyping mujya muwubura nyuma y’akazi mumbwire njye mpaca mfate 30min byibura nandike aka episode kamwe fo free!!! turabemera cyaane

  • Iyi nkuru niyambere , iryoheye kuyisoma, irimo inyigisho z ubuzima….. umuseke mwubahirize ibyifuzo byabasomyi, mujye musohora episode 3 mu cyumweru.

  • Murakoze cyane bigeze aharyoshye. Ese ko mbere mwajyaga mushyira link hasi ya episodes zatambutse byagenze gute? Ese ntakuntu umuntu yabona izamucitse.murakoze.

  • whatapp group plzzzzzzzzzzzzzzzzz,,,naho ubundi iyi no violence master akora arawujamo 2 kbs

  • Nanjye ndabaza nti ntakuntu uduce twa mbere umuntu yatubona. Gusa murabambere mukomerezaho, turabemera.

  • Eddy humura iyo urugamba rugeze aho rukomeye ruba rugeze kumusozo uwo muyobozi w’ishuri araza guseba nuwo bafatanyije turi mugihugu kigendera kumategeko kandi kirwanya ihohoterwa iryo ariryose kandi ntakomeze kugutera ubwoba ayo mashuri agukangisha uzayamurusha iyakaremye niyo ikamena wowe ugiye kuyongera naho we agiye kujya muri gereza kuko niho hasigaye umwanya we. umuseke turabashimira rwose kuri irisomo ry’ ubuzima muduha ariko mwongeremo ikindi gice bibe bitatu kumunsi murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish