Digiqole ad

Episode 93: Mignone akubiswe n’inkuba kongera guhura na Eddy na James

 Episode 93: Mignone akubiswe n’inkuba kongera guhura na Eddy na James

Episode 93:…. We-” yoooh! ngize Imana nsanga mutaragenda”

Njyewe- ” oooooh bigenze bite?”

We-“nari nje nako nari mbazaniye charger  yanyu mwari mwibagiwe gutwara”

Njyewe- ” murakoze”

We-” Nonese numero mwaduhaye nizo?”

Njyewe- ” uuuuuh ko ubanza hari ikindi kitari ibyo ra? mwaduhamagaye se muratubura?”

We-” oya ahubwo twe twari twibagiwe kuzandika”

Njyewe- ” Oooooh ni 07…..”

We-” murakoze cyane”

Ubwo Ben yahise afatiraho  ayiha umuriro twerekera  i Nyamirambo ahantu Ben yari yashatse ko tujya ,tugezeyo tuvamo mfata agatako kanjye, burya niba  ugafite ntukagahishe kandi iyo ugize amahirwe yo kukamurika  utera abandi ishyari ryiza.

ubwo nafashe ukuboko Agasaro kanjye ndagaherekeza, twinjira ahantu heza cyane James na Ben bari bateguye tugezemo twicaranana  twese ahantu hari hari amatara atukura!

Ubwo hahise haza umuservaire atangira kutubaza buri wese icyo afata turamubwira ndetse arabizana dutangira gusoma tunacurura, maze nereka Ben Kabebe nahoraga mubwira mu migani ndetse mpa umwanya Jane  aganira na James birambuye ibyo mu buto bwacu, ubwo njye na Ben natwe  twari turi mubyo mu igaraje.

Amasaha yakomeje kwicuma bigera mu masaha akuze biba ngombwa ko mperekeza Jane agataha ubwo  turasohoka ajya gufata moto mu kugaruka sinzi uko byanjemo  mpamagara President wa company ngo muhe amakuru atungurwa nuko byose byagenze, ambwira ko umutima wanze agatanga ibaruwa ya konji naho isezera akayihorera biba ibindi byishimo kuri njye, ubwo  ngaruka nihuta  nkinjira muka bingalo twari turimo nkubitana n’Umuntu mpindukiye ngo musabe imbabazi nahise nsanga ari umukobwa ntangira kumwihanganisha nicishije bugufi aho kunyumva yifata mu ntege maze arambwira,

We-” Niko, nta soni ufite zo kumputaza hano i wanjye? Askiiiii, dore uko areba, njye nanga abantu bahubuka nk’abatagira feli”

Njyewe- ” Mumbabarire niba ari iwawe ubwo hano ubu  ndi Umwana wawe kandi sinakosa mbishaka kuko kuza hano ni uko tuzi ko tuba twisanga kandi twujuje ibisabwa, hari facture tutishyuye se?”

We- ” sinkeneye ko uba umwana wanjye nta soni”

James-” Ariko Mama, rwose ihangane ntago yabishakaga nawe kandi usibye kwirengagiza wabibonye, ahubwo ibyo bibazo bigutera umutima mubi wabitubwira tukareba icyo twagufasha”

Ben-” Mama, rwose tubabarire  koko ni iwawe? ntiwabonye ko yaje yihuta koko?”

We-” Ahwiiiiiiiii!, murakoze kunsonga, iyaba nagiraga amahirwe yo kwitwa Mama”

Njyewe-” Yoooooh, ni iki kiguteye kuvugauga gutyo koko? twakwishimira kuganira namwe nubwo tutakubona neza”

Ben-” Yego rwose! burya nziko inshuti n’abavandimwe biva ku nzira, kandi ni nacyo kitwicaje aha, ubu utureba aha  twaje kwishimira ukongera kubonana kwacu”

Ubwo uwo mu Mama yahise yicara aratuza nanjye ndicara yitsa umutima natwe twitangira itama ngo tumwumve,

We-“ubu mundeba aha nakuze ndi umukobwa mwiza kandi ufite byose, nkundwa n’abantu kandi ngakundwa,

Nari mfite byose kandi nabayeho ntacyo nikanga kuko nari  mfite ababyeyi nkabyishimira   cyane nkumva nanjye nzabyara,

Ubwo niga mu mashuri yisumbuye nakundanye n’umusore, maze mu gukundana nawe aranshuka  antwara ubusugi bwanjye kuko ngo yashakaga kubona  ikimwemeza ko mukunda,

Nabikoze bikino ariko nanone nabikoze mwishimiye kuko namukundaga numva ko ariwe tuzanabana ni turamuka turangije kwiga,

Kuva ubwo nabaye uwa bose, niba hari icyo  nicuza mu buzima ni icyo, natangiye guca hirya no hino  mbega mba nk’ umukinnyi, ishuri ndarireka mva murugo  kuko bambangamiraga niyemeza kwimenya no kwitunga,

Narabyaye ndaheka ntungwa n’agataro ku muhanda kuko nta kazi nagiraga birumvikana ibyo ntago byari bihagije nk’umuntu wari ukeneye byose,niko gufata icyemezo cyo gutangira kwigurisha, aho nahise mfata imiti irinda gusama mugihe cy’imyaka itanu,

Nabaye indaya y’umwuga umugi wose uramenya kuburyo nari ngeze ku rwego rwo kujya ndarana abagabo babiri ntacyo nishisha, 

Rimwe nagiye gutega ndavuga kwicuruza, mpura na Papa w’umwana wanjye nkimara kumubona nta kindi nakoze usibye kwirukanka nkamuzanira umwana we nkamumujugunyira ku mwaka umwe gusa yari afite niyibagije ko nanjye ari uwanjye gusa namwambuye udufaranga twe nshinga salon de coiffure hariya mu mu mugi,muri uko kuyishinga sinaretse umwuga ngeze aho mpura n’Umugabo ufite ifaranga ajyana iwe mu buryo bw’akazi ariko ngezeyo arankunda ansaba kwigumira aho tukabana ndamwemerera,

Muri uko kubana yakomeje ampatira kumuha akana ariko biranga pe,  ngiye kwa muganga ngo ndebe ikibazo mfite  barambwira ngo kubera imiti nakoresheje  ituma ntatwita sinshobora gutwita,

Umugabo narabimuhishe ahubwo mubwira ko bambwiye ko ikibazo ariwe, nyuma aza kumvumbura amaze kujya kwivuza hanze, none ubu dore agiye kunsenda, ndetse iminsi itatu yayimpaye ngo mbe  muviriye mu rugo, ntitwasezeranye, nta mwana we mfite, mbega nta cyo kwirengera mfite,

Mwihangane rero kuba mbutse inabi nanjye si njye niyo mpamvu mbabwiye ibyo byose kuko namwe mwari mumaze kunkomeretsa umutima  munyibutsa ko nabuze akana”

Njyewe-” Ooooh sorry  ntago twari tubizi”

Ben-” Ooohlala! Ihangane sha, nonese se ko Umugabo agusize urerecyeza  hehe?”

We-” Nyine ubwo kano kabari ningira amahirwe kazampira kuko nagiye nimenye nkazigama ducye,  ubwo nyine nibyanga nzisubirira  ku iseta kuko na Salon nari mfite yahombye, urumva nabigira nte?gusa hari Abasore b’abana beza twabanaga mu gipangu ntazibagirwa, umwe naramwangaga bukomeye ariko  antabaye ngiye gupfa ndetse duhuza amaraso ariko ahita ajya hanze na nubu  mpora mbyibuka,

Undi nawe babanaga   twasigaranye namuhaye akazi ngo ajye amfasha muri salon ariko sicyo nari ngambiriye ahubwo kubera nari naramenyereye abagabo nashakaga kumugira igikoresho cy’ibyishimo byanjye aricyo nshyize imbere mazs mubwiza ukuri  ko nshaka kuryamana nawe ariko umuhungu muzima uzi guhakana aratsembera,

Ubwo nanze guseba mba ndamwirukanye burundu ,Abakiriya yirirwaga asetsa, yakira neza batangira kumumbaza nkagira umujinya nkababwira nabi, mu minsi micye bose  ngo cweee! bagendeye rimwe, gusa uwamunyereka namushimira kuko iyo nanjye mba nkawe cyera hose nkamenya guhakana no gufata umwanzuro mu gihe gikwiye nari gutsinda nanjye ngashyira imugongo , gusa umugisha wuwo musore  aho waziye naha,

Hari umu Papa twari duturanye  aho nakoreraga wamwihereye akazi keza ko kumucururiza  bidateye kabiri ahita abona Company y’ubwubatsi dutandukana gutyo”

Ben-“  Yoooh! pole kabisa, gusa ihangane Mushiki wanjye,burya  mu buzima iyo wibuka bituma uhumuka ukabona ibyo amaso yawe ashaka kubona ndetse ukareba kure, niyo mpamvu wibutse byose natwe tukakumenya, hhhhh Sister wacu Mignonneee!   

Mignone” Ngo?”

Njyewe- ” Turebe neza turi basaza bawe mwabanye kuva cyera mu Gatsata”

Mignone-” Simbyumva, ni Eddy na Ben mbona?”

Ben-“  ndabisubiramo, kuko amaraso yanjye n’ayawe byivanze igihe wari urembye”

Mignone-” Yebaba weeee! Ben na Eddy weeee tujye ku matara yaka neza mbabone neza!”

Ubwo twahise dusohoka turebana neza  Mignone biramurenga  abura  uko yifata, yipfuka mu maso ararira ubwo dutangira guhoza hashize akanya gato Mignone aratuza  aravuga,

Mignone-“Eddy, Ben na James mugenzi wabo koko ubu  nimwe muri kumwe?”

Twese-” yego rwose”

Mignonne-” Yebaba weeee!, sha nshiye bugufi ni ukuri mumbabarire  nabonye amasomo menshi mu buzima ariko hari iryo nari narasimbutse, nibagiwe ko iminsi itereka inzovu mu rwabya, nibagirwa ineza mwangiriye  mwanantegetse kuyigirira abandi, sha mumbabarire ni ukuri nshiye bugufi”

Ben-“  humura Mwana wa Mama byose bibaho kugirango bitwigishe kandi erega humura wongeye kutubona, ahubwo Eddy bazane aka lound duteze imbere umuvandimwe”

Mignone-” sha nibashaka bazane Lound ebyiri icyarimwe, mbega byiza oooh my God  Eddy, bite se sha?”

Njyewe-“ni bon ubu ndatuje meze neza akazi  keza nari narakabonye  nako byinshi uzabimenye,  ariko urebye nta kibazo Imana yagize neza”

Mignone-” wooooww! wansizemo amateka ntari mfite mu buzima, na nubu nshaka mu bitabo nkayabura nonese Ben, na nubu uracyaba Uganda?”

Ben-” Yego sha Mignon,  niho ndi ni uko nari naje gushaka abavandimwe none ngize amahirwe nawe ndakubonye”

Ubwo bahise bazana Lound dukora cheers dutangira kuganira byiza  duseka mbega byari ibyiza birushijeho,

Tukiri muri ibyo nahise  mfata umwanya,

Njyewe-” Brothers nawe Sister, uko mundeba uku ndashaka uyu mwanya twongeye  kwishimira  kongera guhura kandi noneho tugahura mu bihe byiza tumwenyura, sinavuga byinshi kuko tuziranye kuva mu mabyiruka,ahubwo icyo nshaka kubabwira  nk’abavandimwe ni uko  nkuze  kandi kongera kubabona kwanjye  ni amata abyaye amavuta , rwose  ndashaka gusezera imbeho yo mu buriri nkicarana n’umwana nakunze nawe akanyitangira akankunda by’ukuri, Ben na James bo baramuzi yitwa Jane, Migno humura nawe nzamukwereka, urebye igisigaye ni uko mwadufasha mukadushyingira kuko ibindi byo twarangije kubitegura”

Bose-” wooooow!”

Ben-” eeeeeh Bro kora hano, inzozi zibaye impamo ndabyishimiye kandi cyane”

James-” Bro,urabizi ko njye kuva cyera mpora ku ruhande rwawe, humura ndacyahari ntaho nagiye,shyira umwana mu mago kabisa twinywere skol”

Twese-” hhhhhhhhhhhhhh!”

Mignone-” yoooh sha Eddy uzahirwe ni ukuri, nizere ko ako kana keza k’agakobwa gafite umutima mwiza nk’uwawe, abaye atawufite nabyitambikamo  kuko sinshaka kuzabona Eddy yababaye, ikindi kandi nzagufasha pe,  humura  sinzagutererana muri byose uko nzaba meze kose”

Ubwo bose bamaze kugira icyo bambwira twahise tuzamura ibirahuri dukubitaho  dukomeza  kuganira mbega ibihe byari byiza.

Byageze nka saa tanu Mignone aradusezera atwaka numero natwe dufata ize, kuko yari afite Umushoferi we,  ubwo turamureka ajya kuruhuka tumusezeranya kuzamuba hafi igihe Umugabo azaba yamwirukanye koko.

Ubwo iby’abasore namwe murabizi twahise twimura akabari twigira i remera kubyina, niho noneho ibintu byahindutse twasanze bishyushe pe, naherutse ninjirana na James ndetse na Ben,ariko tugezemo umu DJ wari uhari yanyibukije igihe njye na James  tujya ku Gisenyi  Tam Tam ku mucanga gusezera Soso , tukidumbaguza tugafata amafoto  tukabyina kugeza mu gitondo.

Ubwo James na Ben kubera abantu benshi   twaburanye gutyo,  maze kubabura naragiye  niyicarira mu nguni ntangira kwitegereza ababyina ngo ndi gusezera ku busiribateri yewe!”

Nkiri kwitegereza ababyina nahise mbona igikapu ku bibero byanjye ngo baaa!,

Narikanze mpita nkebuka  ngo ndebe umuntu ubikoze ariko kubera amatara sinabasha kumubona, ngihaguruka numva umuntu unkozeho,

We-” sha mfasha gato mbanze mbyine iyi ndirimbo ndayikunda weeeee!”

Nahise mbona ari umukobwa ushinguye amaze kumbwira gutyo  ahita agenda, biranshanga ndeba kumwirukanka inyuma ngo mugarure muhe ibye icya mbere nahise ntekereza ni Jane, nibaza  aramutse ageze aho hafi agasanga nkikiye ibikapu  by’inkumi icyo namubwira, ngifata umwanzuro ngo ngende muhe ibye James aba anyitambitse imbere,

James-“Eeeeh Bro,uranze  ubaye inganzwa utararongora tu!, ubu se ukikira isakoshi z’abakobwa gute?”

Njyewe-” reka Bro, nawe winsonga, ubwo urashaka kunyereka ko naciye inka amabere? wenda nakirira isakoshi za Jane gusa ariko ibimbayeho byo birantunguye”

James-” hhhhhh, niba hari ikintu nishimira ni icyo, gusa  nari nabuze naho nkubwirira ko nabonye award y’umukozi mwiza muri company yacu”

Njyewe- “woooooow! Felicitation nanjye nzaharanira kuba nkawe, nanjye nashakaga kukubwira ko nagize amahirwe  President wa Company ntiyatanga ibaruwa yanjye  isezera ahubwo yatanze  iya konji, ubu ndi muri konji da!”

Twese-” hhhhhhhhhhhhhh”

James-” ahubwo fatiraho kuri nyiri iyo sakoshi ubuzima ni buto”

Njyewe-“Bro, Skol  yakuzamutsemo se wibagirwa ko mfite umugore?”

James-“aaaaah nawe urashaka kubishya ikirori ntuzi ko bihanishwa lound ebyiri? urazemera? usibye ko ntanazinywa uticaranye n’umwana, sezera ku busiribateri sha dore n’ejo bundi ugashyira akana ka Mabukwe wawe  mu mago, uribwira ko uzajya umusiga mu buriri se ukaza kubyina?”

Njyewe-” nzajya muzana”

James-” uzajya umuzana  hano se muze kubyigana n’abasinzi?”

Ubwo nanjye nabaye nk’ubitecyereza koko nibuka ko ari ibihe bitazagaruka ndongera ndicara,  ya ndirimbo irangiye  wa mukobwa aba aragarutse aho kugirango afate ibye akurura intebe yegera aho nari nicaye nawe aricara,

We-” bite se ko wowe utuje kandi mbona abandi babyina?”

Njyewe-” eeeh!,nubusanzwe njyewe  mba ntuje  kandi no mukubyina buriya ndasifura”

We-”hhhhhhhh,sha njye ndabikunda  eeeh! sorry wihangane nakuvunishije, zana nkwakire”

Ubwo nahise muha ibye ku mutima nti nubundi wari watinze, 

We-“yoooh,sha uri umwana mwiza pe!”

Njyewe-” merci”

We-“buriya hari uwabifata nkaho namusuzuguye”

Njyewe-“njye siko ntecyereza kuko burya icyubahiro cy’umuntu kiba mu bumuntu bwe”

We-” yoooooh!, nonese ko mbona usa nk’umuntu witonda ,waje muri club gute?”

Njyewe- “”eeeh! nyine nazanye n’abasore bajye tu!”

We-eeeeeh byiza cyane”

Njyewe-“nonese se wowe usanzwe uza kubyina?”

We-“Oya sha, nakuze nkunda kwibyinira ariko murugo  ntibankundire, nabasaba kuza kubyina bakanga, ubu nje kubw’impamvu nako mbabarira kuvuga menshi kuko usa n’umuntu nzi kandi nshaka……………….

26 Comments

  • Ndahamya ko nshobo
    ra kuba mbaye uwambere pe!

  • Ndahamya ko nshobora kuba mbaye uwambere pe!

  • Uyu mukobwa ushaka kubishya see ateye aturukahe .

  • Ebana ndabona ibya Eddy birikugenda biryoha kbsa Ingeso ze nziza zitangiye kwera Imbuto ,ubu abantu bose yagiye abanira neza arikugenda ababona akanabatumira mubukwe,akazi karacyahari inshuti ze nakwita abavandimwe be hafi yabose atangiye kubabona ,mbese biraryoshye.Gusa mfite ubwoba ko Moto yategeye Jane itamugejejeyo amahoro!!!!!! birabe ari ibitekerezo byanjye weeeeeeeeeeeeeee agahinda kazatwica

  • Ngaho da !Ubu uyu aje ate ko mbona yihuta cyane?Aramenye ntazatubabarize Eddy wacu dore ko ibyubu bidakinishwa.Mignone mama niyibwirane neza na Ben wabona ari umuhungu we ,Ese uyu ushaka Eddy ninde koko ?Njye ndabona yaba ari Grace tu

    • Eeh..birashyushye uko bakuranye baragenda bahura. Uyu mukobwa buriya ni muri bamwe biganye muri secondary..Fille?

  • Aho umracyaturyohereza pe

  • Yeweeeee mignone disi arababonye mbega isomo ryubuzima yahuye naryo nahumure yahuye Na basazabe babana beza .ariko ura mumama ntitwamenye uwariwe aho Eddy Na Jane baguze fone agatitira ababonye

  • Ndabona Eddy iri kwerekeza ku musozo!

  • nanjye ndemeranywa n’umuntu uvuze ko ben ashobora kuba ari umwana wa Mignone. uyu mukobwa we niba atari Grace ni Djalia tu!

  • cyangwa wabona uyu yaba ari fille. iyi nkuru izarangira Eddy ahuye n’inshuti ze zose. ndishimye ariko nari nikanze ngira ngo iyi sakoshi irimo kabutindi yatuma Eddy afatwa na polisi. Eddy mwiza courage! biraryoshye.

  • Ibintu ni très bien kbsa ariko se uyu mukobwa uzi Eddy akongeraho ngo kandi nshaka… Birabe ibyuya dore ko Eddy na Jane batabura ba kidobya. Byanshimisha abaye ari Grace watorotse Simoni dore ko ibyo yakoreye mukuru we buriya nawe yabonaga ariwe utahiwe kdi amatara yo muri club ntatuma ubona umuntu neza.

  • Turabakunda cyane Umuseke.rw
    Uriya mubyeyi ni Mama wa Eddy cyangwa Mama Sarah. Gusa ntazanywe n’ikibi nuje kongera ibyishimo by’abakunzi ba Eddy ndetse na Eddy na Jane bacu. Urifuza kujoining group yitwa “My day of Surprise 1”? Bisabe Admin Jean Marie 0788923806, Nelson 0788573952. Intego ya group ni kumenyana no gushimira Umuseke ndetse n’Umwanditsi w’iyi nkuru. Murakoze

  • Ibintu ni ubuki ariko uriya mugore ucuruza phone wananiwe kwandika number bamuhaye harimo akantu buriya dushobora kuzamenya nyuma naho uwo mukobwa muri Club we nizere ko ari Grace watorotse Simoni wasanga nyuma yo gutorokesha Jane yarasigaye arya igiti cya Se doreko nibyo yakoreye mukuruwe buriya yabonaga ariwe ukurikiye, Eddy ntiyapfa kumumenya muri Club ntihaba habona neza cyane ko afite uwamutwaye umutima atakirirwa arebuzwa uhise wese. Gusa Grace buriya naramwikundiye nabonye ashabutse sana atandukanye na Jane w’intama, ibaze ukuntu ya cheikinze SIM card ya Jane agahamagara Eddy, ukuntu yibye se cash akagira inama Jane yo gutoroka akajya gushaka umukunzi we ehhh ahubwo Eddy azamugurire ibintu nibimara kumera fresh.

  • Hello. Ariko kuki hano muri iyi nkuru harimo kutibuka vuba? haba hashize imyaka ingana iki Ku buryo umuntu atabasha guhuta yibuka uwo babanye? Ni gute wahura numuntu mwabanye hanyuma kumwibuka bigasaba amasaha n amasaha? Eddy ntabwo yamenye ko Jane ariwe Kabebe? Ben ntiyahita amenya James na Eddy, Mignonne ntiyamenya Eddy na Ben, Jane i Kibeho ntiyamenya Eddy gute koko? Usibye Umusaza Simon niwe wabonye Eddy akabona ko ari mwene….Hahah.

    • Nanjye uku kwibagirwa nabyibajijeho…bahura barahindutse cyane kuburyo ntawibuka undi!!

  • Uyu mukobwa se uteye aje aturutse hehe koko aramenye ntatubihirize to

  • Ndabunginze iyi nkuru mwere kuzayihindura inkinamico, kuko yatangiye neza, ariko uburyo abantu bagenda bahuramo ndabona budasobamutse, nuburyo Jane yarikumwe na Eddy muri bar tukaba tutazi aho yarengeye! Ikindi nigute abantu muba muziranye mutamenyana kandi mwari bakuru, nimba mushaka kuyongeramo ibitekerezo nimubihuze neza nahubundi mwashiduka mwayibihije peee, yabaye nkimwe mumafirm zinya Rwanda njyambona!

    Inkuru ya Eddy turayikunda cyane ko tubona ari ubuzima buri real! Turinginga umwanditsi wayo azakomeze kuyiduha arumwimerere ariko ibyabanyu bahura ari bakuru bakazongera guhura bari bagiranye birabishya inkuru peee! Namakabya nkuru agaragara! Nonese Jane ko bari kumwe mukabari, ko atatashye, aburiye he? Kamdi ko tubona EDDY ntakibazo agite, yibagiwe nanone ko bari kumwe? No ibitekerezo baguha ngo bavangure Eddy true story, birayibishya. Kamdi sicyo cyatumye tuyikunda, njye mpura nuwo twiganye primary tukamenyana, ariko nigute umuntu mwahura muri bakuru agter 3 or 4 years mugahura mwese ntanumwe wibuka undi, dats a mistake!

  • Ndabinginze iyi nkuru mwere kuzayihindura inkinamico, kuko yatangiye neza, ariko uburyo abantu bagenda bahuramo ndabona budasobamutse, nuburyo Jane yarikumwe na Eddy muri bar tukaba tutazi aho yarengeye! Ikindi nigute abantu muba muziranye mutamenyana kandi mwari bakuru, nimba mushaka kuyongeramo ibitekerezo nimubihuze neza nahubundi mwashiduka mwayibihije peee, yabaye nkimwe mumafirm zinya Rwanda njyambona!

    Inkuru ya Eddy turayikunda cyane ko tubona ari ubuzima buri real! Turinginga umwanditsi wayo azakomeze kuyiduha arumwimerere ariko ibyabanyu bahura ari bakuru bakazongera guhura bari bagiranye birabishya inkuru peee! Namakabya nkuru agaragara! Nonese Jane ko bari kumwe mukabari, ko atatashye, aburiye he? Kamdi ko tubona EDDY ntakibazo agite, yibagiwe nanone ko bari kumwe? No ibitekerezo baguha ngo bavangure Eddy true story, birayibishya. Kamdi sicyo cyatumye tuyikunda, njye mpura nuwo twiganye primary tukamenyana, ariko nigute umuntu mwahura muri bakuru agter 3 or 4 years mugahura mwese ntanumwe wibuka undi, dats a mistake!

    • YewEeee wasanga koko ari mama wa ben

  • Yeweeee wasanga koko mignone ari maman wa ben

  • Mwampaye nimero mukoresha kuri group ya whatsaap

  • Rachel, nanjye nibajije impamvu batatubwiye uriya mugore ngo watitiye, bagiye kugurarayo phone (umugore ngo ukiri muto). Plz mudufashe tumumenye

  • Betty number ushaka ya Watsaap niba ari iya abakunzi b’iyi nkuru ni:
    1) Jean Marie 0788923806
    2) Nelson 0788573952

  • Muraho neza nshuti za Eddy? Ibintu bikomeje kuba byiza mu rugendo rwa Eddy gusa umuntu baguriye telephone hari aho ahuriye n’amateka ya Eddy kuburyo byamubujije umutuzo muriwe. Bavandimwe mbona ukutibukana muri iyi nkuru kurundi ruhande byumvikana biterwa na fucus umuntu aba afite.nka kabebe batandukanye na Eddy nyuma yigihe gito cyane bamenyanye kandi bongeye guhura hashize imyaka.I kibeho rero baramenyanye nubwo batari bavugana kandi umukobwa yaratwikiriye birumvikana. Ben we yari taximan mugiye bahuraga ntabwo bamwitayeho cyaneko eddy na James bari bafite byinshi byo kuganira. Ben rero yabumvise arabamenya ariko kwinjira mu kiganiro barimo ababwirako yabishimiye barakomeza kugeza bibwiranye neza.

    Umukobwa usanze Eddy mukabyiniro kandi adasanzwe akazamo ndetse uzanywe n’impamvu ateye amatsiko! Eddy yitondere iyi minsi asatira umunezero we yategereje. Jane nabonye afuha kdi birumvikana anyuze muri byinshi arwana ishyaka rya Eddy. Mbifirije gukomeza kunesha no guhirwa muri byose

  • ndabona uriya mukobwa ari Grâce ariko ntibatume Jane abihirwa

Comments are closed.

en_USEnglish