Digiqole ad

Episode 92: Eddy na Jane bakomeje kuryoherwa n’urukundo, uyu mubyeyi wikanze Eddy agatitira se ninde?

 Episode 92: Eddy na Jane bakomeje kuryoherwa n’urukundo, uyu mubyeyi wikanze Eddy agatitira se ninde?

Njyewe-” Eeeh! Ben, Abadapfuye?”

Ben-” Ntibabura kubonana kabisa”

James-” Eeeh! urabona Eddy wasize ukuntu asigaye ameze neza”

Ben-” Ahubwo mwese ndabona isi mwarayiteruye mukayigiza   hejuru ni ukuri Brothers,  ubwo mbabonye ngasanga mumeze neza ndumva nduhutse”

Njyewe-“Bro,   twishimiye  birenze kongera kubona umuvandimwe w’ibihe byose ahubwo se uri kuba hehe mu gihe ukiri mu Rwanda?”

Ben-“Ubu ndi kuba Gikondo tu, urabizi narahakundaga kuva cyera”

Njyewe-“Reka ejo duhure hakiri kare twicare dusubiremo amateka  yacu  ya cyera”

Ben-“Ako kantu kabisa”

Ubwo nahise ndambura ikiganza ngishyira hagati aho twari dukoze akaziga Ben ashyira hejuru y’icyajye James nawe ahita akubitaho icye n’ingufu nyinshi zazindi zo guhinga ariko  nubwo yatubabaje  burya umwe ashyize ikiganza kuri mugenzi we twagera ku ntambwe ikomeye mu buzima hahandi wicara wisanzuye ukagereka akaguru ku kandi ukavuga uti woooow! mfite byose kuko  mfite inshuti.

Ubwo ako kanya twongeye kwicara mu modoka babanza kungeza Biryogo tugezeyo nkangura petit frére wanjye Kadogo, turasohoka   duhana gahunda na ba Ben  yo guhura ejo saa kumi n’ebyiri  nkora mu mufuka nkuramo ibihumbi bitanu byo kwishyura transport y’imodoka  nyahereje Ben aba arambwiye,

Ben-“Eeeeh Bro, urakoze cyane ariko ayo uzayongeranye nandi ugurire Kadogo agakweto keza bimuhe courage yo kugaragara neza mu bandi ubu natemberaga Bro!”

Guys mbega Ben!, Ubwo yabivuze yatsa imodoka afatiraho nanjye nsubiza mu mufuka inoti nitonze mbona nongera kubona umutima mwiza wa Ben numva ibaye igurishwa nayirangura nkanayiranguza.

Nakomeje gutangazwa no kwishimira ibihe byiza nari ndimo  nshimira Imana ko ariyo yabigennye, nshana itoroshi ya telephone  tumanuka murugo ndakingura njyana Kadogo  wari wahumye kubera ibitotsi  kuryama,  ubundi  njya mu kabati ndeba ahagana hasi nari narabitse ya mashuka Jane yigeze kumpamo Impano.

Igituma nari narayabitse kure nuko igihe nari naramubuze buri uko nayaryamagamo ntigeraga ntora agatotsi na rimwe kubera kumutecyereza ari nayo mpamvu nakundaga gusinzirizwa  na ka  waragi aribyo nitaga kwitera ikinya.

Rero uwo munsi kuko nari mfite Jane mu biganza, nayakuyemo n’ibyishimo byinshi ndayasasa ndabanza nkora ku kimenyetso cy’umusaraba nshimira Imana, gahunda yari isigaye ni iyo kujya ku kazi ubundi nkabwira President ibyanjye maze akambwira uko bimeze.

Ubwo nahise  nizingira mu mashuka nsinzira nk’agahinja  nakangutse hari ukomanze ku rugi rwa Chambre yanjye mu bitotsi byinshi mu nzozi nziza narotaga  mba ndavuze,

Njyewe- Ariko sha Kado,niba kuryama byakunaniye wafunguye television ukaba ureba ukandeka nkiryamira”

Ubwo narihindukije nanone numva arakomanze ooohlala! ntakundi nari kubigenza narabyutse nyine nkurura aka esuime ndacyenyera ubundi ndaza ndakingura ooooh! My God nasanze ari  Jane ni ukuri!

Nabonye Jane mu maso yanjye numva nsa nukubiswe n’umuriro wa Electrogaz,sorry ,WASAC nako EWASSA , eeeh sorry again  REG,

Jane  yari yambaye akajipo kagufi cyane kagaragazaga uko ateye hasi no hejuru Yaweeeee!

Nahise muta mu maboko ndamuyora muzengurutsa inzu yose disi akana keza kamenye ko nagakumbuye.

Jane-“Oooh! ndekura,ndekura nandetse”

Njyewe-“Uuuuh, Cherie nonese kandi winyiyaka”

Jane-” Nakwanze maze”

Njyewe-“Boo,wanyangiye iki koko?”

Jane-“Si wowe se wambwiye ngo   niba kuryama byananiye nindebe television!”

Njyewe-” Oooooh! Bb,I am sorry”

Jane-“Hhhhhhhh,nakubeshyaga rata!”

Njyewe-“Hhhhhh,reka nze nongere nguterure kandi ndagusohokana nkujyane no ku muhanda”

Ubwo twatangiye kwirukankana  muri salon, esuime nari nambaye iba iraguye nsa nkuwikanze ndeba hirya ku gikuta  ngo mwihishe.

Jane-”Iyooooh!, ndagusetse maze”

Njyewe-” Oooya Cherie ,windunguruka ni ukuri ahubwo mpereza esuime nkenyere”

Jane-“hhhhhh, ariko weeeee!”

Ubwo  nkimwihishe  nagiye kumva numva intoki nziza zitoshye mu gituza ngo Baa!

Jane-“Cherie, urumva wanyihisha gute ndi mu mutima wawe? humura ntacyo ntazi kandi buri kimwe kikuriho ni indabo nziza Imana yateguriye umutima wanjye”

Ubwo mugutuza amagambo meza ya Jane  mu mutima narahindukiye telephone yajye isakuza , nkenyera aga suime nihuta ndeba umpamagara nsanga ni numero ntazi mwoherereza SMS  ko mpuze ubundi ndayifunga  nkiyishyira hasi mpindukiye  mbura Jane nsohotse hanze nsanga Jane ari kumwe na Kadogo  mbega bari mu byabo   nanjye nsubira mu cyumba  mfata telephone  mfungura internet mba nsoma inkuru kuri website yitwa umuseke.rw

Ubwo Jane yacishagamo akaza kundeba akongera akagenda, akongera akagaruka nkabona umwana  Imana yihereye ubwiza butangaje  nkumvaaaa..!

Ubwo nahise nikoza Douche nisetsa ndagaruka, bidatinze Jane na Kadogo bazana ibyo kurya ndetse dutangira no kurya, dutamikana, dusangira mbega umunezero wari mwinshi dusoje sinamenye aho Kadogo  aciye, ubwo Jane aransindagiza tujyana chambre turyama twubitse inda ku buriri, nkomeza kumwitegereza hashize akanya ndambura ukuboko kwanjye kw’iburyo mukurambikaho dukomeza kuganira hashize akanya ndongera nigira hino gato Jane ahita ambwira,

Jane-” Chou, ko mbonaaaa?”

Njyewe- ” Birakwiye Boo, ubwuzu buza bugusanga busimbiza kumva nkwifuje”

Jane- ” Yooooh! Cherie nonese wifuza iki?”

Njyewe- ” Nyine nako ndakwifuza kandi nshaka guhuza byose nawe kuko umutima wanjye ni wowe wa mbere  n’uwanyuma wemeye kandi uzemera Boo, nintatira aya magambo nzabihanirwe niyatumye nongera  kukubona”

Jane-“Ooooh Cherie,wivunika humura umuryango nawugukinguriye cyera, niwowe wawinjiyemo kandi ni nawe ufite urufunguzo rwawo ariko ntiwibagirwe ko ugomba kuzapfundura agaseke naguteguriye, kuva cyera nkiri muto sinigere nkandarika ngo kazapfundurwe nawe, sha uziko mubyago byose nagize bose bagatinye kuko katabakwiye”

Njyewe-“Boo, nanubu uracyahakana ko ndi uwawe koko?”

Jane-“Cherie ,humura ndakwizera ,ariko ntawamenya duhura na byinshi bishobora guhindura no kwangiza ubuzima bwacu mugihe Imana n’abavandimwe ndetse n’imiryango bataduhaye umugisha”

Ubwo Jane akimbwira gutyo nagaruye agatima nibuka ko koko umunezero mfite ari uwanjye  ntawiba ,ntecyereza umwambaro w’umunezero nambaye ndamutse ntawumuritse ngo Imana yongere iweze ababyeyi  bavuze impundu naba nkocoye wa mugani wa babandi mbega ubwo nkaba mbaye Rwagakoco.

Nibutse  ko hari umunsi umwe iryo sezerano rizasohora nibuka ko indangagaciro z’umusore nkanjye ari ubumanzi ndetse na Jane wari umaze kumpamiriza ubusugi ndamwumvira ndanigaya ko nari nyobye ariko nta kundi ni umubiri twambaye tugomba gucunga neza kuko tuganye aho ushaka twakwica ikitwa ubumuntu kandi uwo kirimo ariwe  twitwa umuntu.

Uwo munsi nongeye kwishimira cyane Jane ndetse umutima wanjye wongera kumukunda birenze ijanisha, nawe disi akomeza kunyitaho bidasanzwe  twigumira muri ubwo bukwe bigeze nka Saa kumi n’ebyiri Ben aba arampamagaye mwitaba vuba nshyira loudspeaker,

Njyewe-“Oui Bro Ben”

Ben-“Salama ok! Gahunda se?”

Njyewe-” Ni sawa nditeguye Bro”

Ben-“Gahunda ni hariya kuri X&G Pub aho ngaho i Nyamijosi niho maze kuvugana na James”

Njyewe-“Kabisa sinasiba  kandi ndaza niyegamije akabando kanjye”

Ben-” Asanti sana!

Call end.

Ubwo navuye kuri telephone ndebye Jane mbona yigunze hirya ndamwegera ahita ambwira,

Jane-” Cherie, koko uwo ninde?”

Njyewe-” Urababaye?humura sha”

Jane-” Ndanze, ubwo se njye wamburanye iki koko?”

Njyewe- ” Navuganaga n’umusore witwa Ben”

Jane-“Yoooh! Mbabarira disi gufuha mbiterwa no kumva nakwiharira”

Njyewe- ” Boo, burya ukimara kuva ku ishuri,………….. “

Ubwo Jane namubwiye iby’ubuzima bwanjye byose igihe dutandukana  kugera aho twamenyaniye mu mahugurwa,Guys  mu gahinda kenshi Jane yarampobeye muhanagura amarira.

Jane-” Cherie, nishimira inshuti zawe ni ukuri! Wooow! Eddy wanjye uri umunyamugisha, humura ntacyo tuzaba”

Njyewe-” Thank you ma Cherie ngaho mberekeza dusange abavandimwe”

Jane- ” Yego sha reka mbe nitoza kugenda iruhande rwowe”

Ubwo ako kanya  Jane yahise andekura  atangira gushakisha cyane  nyoberwa icyo ashaka mba ndamubajije

Njyewe-“Boo,uri gushaka iki  se  ngo ngufashe?”

Jane-“Uuuh! wahora ni iki?ariko nyibuze shahu”

Njyewe-“Inki se Bb?”

Jane-“Twa twenda nakundaga yewe”

Oooh! nahise nibuka twa du  Trinings tw’ubururu twa chersea  Jane yakundaga ko nambara muri week end mba ndamubwiye,

Njyewe-” Oooooh! Boo, sha ntakubeshye nari naratubitse kure pe! reba muri iyo Valise y’umutuku”

Jane-“Oooooh wooow! s’ureba,Twambare sha nkumbuye ya photo”

Ubwo Jane yahise ayimpereza ndayambara  ubundi arasasa neza ndamuhobera cyane muha kiss ku gahanga turasohoka tugeze hanze nkubitana na Kadogo azanye na Chantal we, Jane ahita andya urwara twanga kuvunda dukomeza ku muhanda  tubona imodoka ya taxi Voiture ihagaze dukomeza kwigendera tugiye kuyinyuraho ngo twikomereze twumva ihoni ngo biiii!!.

Ubwo Jane yarikanze ampungiraho nanjye nsubiza amaso inyuma ngo ndebe uwo muswa unkangiye umwana nibiba ngombwa mwiyame nkigerayo nsanga ni Ben na James basetse bagiye hasi.

Njyewe-” Boo,uziko ari Ben nakubwiraga na James wana”

Jane-” Oooh! ibaze ,Cherie mbega! barankanze”

James-“Hhhh,Bro  ese Jane yatangiye gutinya imodoka ryari?”

Njyewe-“  Eeeh! ubundi ibintu by’imodoka wapi ntago abimenyereye ,asanzwe azi indege n’ibyogajuru  gusa nyine ibintu nkibyo”

Ubwo ba James barasetse cyane natwe dukingura umuryango twicaramo inyuma ubundi Ben afatiraho musaba guca mu mugi gato tuhageze Ben ashaka parking gato ubundi  njye na Jane  tubiseguraho turasohoka mwinjiza muri shop ya  telephone atangira kwikanga ubwo negereye umu Mama wari uri aho hafi ariko ugaragara nkaho akiri muto ndamubaza,

Njyewe-“Mwiriwe! “

We-“Yego ,kalibu!”

Njyewe-” Stareh,ndashaka utwereke mark nshya za telephone mufite”

Ubwo natangiye kuvuga gutyo Jane wari wasobetse ukuboko mu kwanjye atangira kunkomeza uwo mu Mama nawe yari yashyashyanye  ari kuturebera mark nshya sinzi ukuntu yacyebutse neza duhuza amaso  mbona arikanze ndetse akomeza kundeba cyane.

Ubwo Jane yaramurebye  nanjye arandeba  arongera areba uwo mu Mama nanjye ndamwitegereza mbona anshiye mu maso ariko nanga kubitindaho nirebera udu telephone yatwerekaga, Jane yahisemo aga telephone keza ka Samsung ndishyura wa mu Mama wakomeje kunyitegereza arambwira!

We-” Kuri facture nandikeho nde se?”

Ubwo twararebanye turamwenyura mpita mvuga,

Njyewe-” Andikaho Kabebe, nako Jane ariko se ubundi wakwanditseko Akabebe ka Eddy”

Ubwo nkivuga gutyo  wa mu Mama yarikanze ariko ahita asa n’ugira ubwoba ndabibona ariko ndirengagiza ahita atangira kwandika ariko mbona yandika  atitira, arangije arambaza,

Njyewe-” Numero zanyu?”

Njyewe-“Andika   07…”

We-“Murakoze!”

Ubwo twahise dukata turasohoka Jane n’ibyishimo byinshi kandi koko burya ntagishimisha nk’Impano kandi nanone amaboko yakiriye agomba guherecyezwa no gushima najye numvishe nishimye kubona Jane amwenyura kubera njyewe,

Ubwo tukigera aho  Ben na James bari bari mu modoka twarinjiye Ben acyatsa ngo tugende tubona wa Mu Mama aza yihuta cyane adusanga………………..

42 Comments

  • Mbega byiza mukomeje kuturyohereza kbsa, ariko se uwo mu mama ninde ra? Nizere ko ari umwe mu bo biganye mu Ruhango wasanga disi ari doyenne

  • Wooow, mbega inkuru iryoshye cyaneee! Eddy na Jane nurugero rwiza rwabakundana peee! Ariko mwaduhaye agace gatoya nejo hashize kari gatoya,

  • number one

  • No 1 ndabatanze noneho!!! Gusa utubabarire ntidushaka umuntu uzongera kubihiriza eddy na kabebe we

  • 1

  • uyu mu maman we eje ubu ntashaka kutuvangira twari twibereye muburyohe bw’urukundo Imana irinde Eddy na jane weeeee!!!!!!

    • Uyu mu maman, araba umwe mubo dusanzwe tuzi. Ndumva ari nka Doyenne cg se Fille.

  • Muradusondetse, uwo mu mama ntitumumenye, ikindi Eddy yarafite gahunda yo kujya ku kazi aka vugana na president wa company, ntiyagiyeyo ngo tumenye niba agifite umwanya we. Murabidukoze nukuri

    • Uwo mumama ndabona ari Soso

  • Mbega byiza Eeeee!!! uyu wabita umunyenga wurukundo, gusa Ni gaaaatoooooooo

    • Ndishimye cyane ariko sinifuza kongera kubona aba bana barira turashaka kubona itsinzi yurukundo .

  • Byiza cyane, gusa dusange uwo my mama ari doyenne cg Soso

    • wapi ntabwo abaye ari Soso cg Doyenne yabikanga ngwanatitire ahubwo buriya afitanye isano n’ubuhemu bwagiye bukorerwa Eddy

  • Hell no,pls wuno mu maman ntatuvangire pe anyway love u so mch Eddy na Kabebe bacu murushaho kuduha urugero rwiza cyne we are so hppy with u iyi story niyambere pe uyu mu maman abe ari doyenne,soso cg naba Marlene nkabo bose but I wish ko ativanga kubikundanirana James komerezaho wowe ,Ben na kadogo mwese tubari nyuma

  • Byiza cyane! Uwo mumama apfa kuba ataje kuvangira eddy na Jane.
    Episode ko ari ngufi! Mudushyiriyeho akandi
    Byadushimisha!
    Eddy na bonane na President amubwire ibye uko bimeze.
    Jane na Eddy barihanganye rwose umubiri ntubashuke bategereze umwuzuro w’isezerano rryabo kandi nibwo bazagira ibyishimo batazibagirwa.
    Mugire umunsi mwiza

  • Turabakunda cyane Umuseke.rw
    Uriya mubyeyi ni Mama wa Eddy cyangwa Mama Sarah. Gusa ntazanywe n’ikibi nuje kongera ibyishimo by’abakunzi ba Eddy ndetse na Eddy na Jane bacu. Urifuza kujoining group yitwa “my day of Surprise 1”? Bisabe Admin Jean Marie 0788923806, Nelson 0788573952. Intego ya group ni kumenyana no gushimira Umuseke ndetse n’Umwanditsi w’iyi nkuru. Murakoze

  • @Jeanne,Eddy kuba atagiye ku kazi ni uko yahise abona his shining star Jane akamwibagiza byose!!!gusa akwiye kubitekerezaho nabyo akanyarukirayo kko ntarasimbuzwa umwanya we urahari kdi Imana iramukunda cyane arasanga umwanya ugihari.Uyu mumama utitiye we reka tubihange amaso ejo tuzamumenya apfa kuba Atari uje kubyangiza gusa kko igihe kirageze ngo twese twishimire urukundo rw’abana bacu Eddy na kabebe

  • Nikeza cyane ariko gakabije kuba kagufi
    Uyu mu maman se ninde?abe ataje kongera kuduteza amarira

  • ni Soso ntawundi

  • Wawouuuuu.byiza cyane Imana ikomeje kugaragaza ko ar’Imana koko uriya mubyeyi se ninde ra? Nashake abameze ate ndizera ko nawe ntacyo azahindura kuri gahunda y’Imana ushaka kujya kurubuga rwa whatsa inshuti za Eddy ohereza cg uhamagare 0782848247.ushyireho amazina yawe na number za whatsap yawe tugushyire kuri grp

  • oya bivuzeko RUBONEKA Eddy bamwishe hagasigara umugore wiwe hahandi nyine amaraso atayoberwa ayayo masikini mbega Eddy agiye kubona Nyina ari no kwitegura ubukwe byaba ari agatangaza inshuti n’imiryango babahaye umugisha.

    ahubwo ikindi nibaza ese Nimero yahamagaye Eddy akayikuba siwasanga ari nako sinzi

    mwihangane rwose muduhe 2 cg dutatu none

    ndumva kwihangana biri bungore kweri

  • Mbega byiza weeeeeeeeeeeeee.Ndishimye ariko nigato cyane mudushumbushe muduhe akandi.Uyu mubyeyi se mama ninde?Soso,Doyenne cg Fillette?Nuwo biganye tu

  • uriya ni djaria.ahubwo arafushe kuko abonye eddy arikumwe na kabebe.kdi ndabona djaria akimukunda pe kwihangana biramunaniye aje kumwibwira.

  • Ndumva mfite atsiko yo kumenya uwo mu Maman

  • Ndumva mfite amatsiko yo kumenya uwo mu Maman

  • Woooow nuburyohe gusa ariko uwomumama Ninde koko?Ni Soso se? Cg Ni Fille

  • Mugabanye kwibagirwa wana naho ubundi nibyiza cyane ubwo uwo mumama ni soso cg mignone. Bejobundi

  • Mukomeze muryoherwe n’urukundo

  • uyumu MAMA NI SOSO RWOSEPE

  • Uwomumama wasanga ari Fille cg mama Tresor Eddy ntuvuge kwari Soso wayobewe ntitwabyemera cg Ni Brandine

  • Bjr!uyu munsi muduhaye aka lettre nukuri,wabona uyu mu mama atabaye maman wa Eddy cg Tante we,Data we araba uruzanye ibyishimo ntabe aruje gusubiza ibintu irudubi.
    Rwose mubitekerezeho muduhe indi episode.
    merci

  • UM– USEKE Ltd turabashimira cyane. Igihembo cya website nziza 2016-2017 ni icyanyu. Turabakunda. Urifuza kuba muri group ya Watsaap y’abakunda iyi nkuru?
    Twandikire kuri 0788573952 Nelson na 0788923806 Jean Marie.

  • UM– USEKE Ltd turabashimira cyane. Igihembo cya website nziza 2016-2017 ni icyanyu. Turabakunda. Urifuza kuba muri group ya Watsaap y’abakunda iyi nkuru?
    Twandikire kuri 0788923806 Jean Marie.

  • uwo mumama ashobora kuba ari soso we

  • Nibyiza gukomeza kwishimira ibyiza Imana yabakoreye.Eddy na Jane baririnze ntiba nanirwe kumunota wanyuma ubwo bakoza imitwe y`intoki kw`isezerano batagereje.Uwo mu maman ashobora kuba azi Eddy ariko bibe ibikomeza kubongerera umunezero nkuwo bagize babonye Ben. Gusa ashobora kuba hari ikintu kibi cg ubuzima butari bwiza yatekerezagamo Eddy none akaba atunguwe no kubona ubizima bw`ibisubizo arimo. amatsiko.com. Episode yabaye ngufi cyane rwose muduhaye indi twakomeza gushima. Eddy ni ashake uko abonana na president amubwire uko bimeze ndabizi azishimira gukomeza gukorana nawe. Ubukwe bwihute rwose batazagera aho birekura bikaba nabi. Imana ibibafashemo

  • Kanisa inkuru iri aha!! Bigeze aharyoshye Eddy yarababaye bihagije ntidushaka umuntu uzongera kumutoneka! Nimureke Eddy wacu anezererwe na Kabebe we!!! UYU mumaman ADUFASHE azanwe n’amahoro. Ariko umuhungu ntiyitwa Cherie yitwa CHERI umukobwa niho hajyaho e CheriE

  • ariko iyi nkuru irimo kwibagirwa abantu muburyo butangaje.wasanga ari djaria bibagiwe dore ko bibagirwa nk’ inkoko

  • Mana weeee Eddy ntaseka kabiri uwo mumama se Ninde koko!!!! Ukuntu Twari mubisubizo gusa ariko mwakoze ubukwe vuba koko !!!mwebwe Simon ntimumuzi Ni murumuna wa Satani ariko aribeshya. Imana irahari di

  • Eddy we ugeze aho buri wese yifuriza uwo akunda kuba yagera.
    Gusa uyu mu Maman ngewe ndabona ari wa mukobwa wari wahawe na Fille mission yagutanya James na Djalia. Akaba ariwe uzanyuzwaho Invitation zibatumira(Fille na Djalia) mu birori twese tuzaba twakereye

  • Ngewe ndakeka ya famille yirukanye Eddy hamwe yari yabonye famille imufasha bagapfa bishwe na accident maze agatangira kujya gucuruza imyenda ye

  • Ni wawundi bamwirukanye hamwe bari bamushyize mwishuri

  • Ndabinginze iyi nkuru mwere kuzayihindura inkinamico, kuko yatangiye neza, ariko uburyo abantu bagenda bahuramo ndabona budasobamutse, nuburyo Jane yarikumwe na Eddy muri bar tukaba tutazi aho yarengeye! Ikindi nigute abantu muba muziranye mutamenyana kandi mwari bakuru, nimba mushaka kuyongeramo ibitekerezo nimubihuze neza nahubundi mwashiduka mwayibihije peee, yabaye nkimwe mumafirm zinya Rwanda njyambona!

    Inkuru ya Eddy turayikunda cyane ko tubona ari ubuzima buri real! Turinginga umwanditsi wayo azakomeze kuyiduha arumwimerere ariko ibyabanyu bahura ari bakuru bakazongera guhura bari bagiranye birabishya inkuru peee! Namakabya nkuru agaragara! Nonese Jane ko bari kumwe mukabari, ko atatashye, aburiye he? Kamdi ko tubona EDDY ntakibazo agite, yibagiwe nanone ko bari kumwe? No ibitekerezo baguha ngo bavangure Eddy true story, birayibishya. Kamdi sicyo cyatumye tuyikunda, njye mpura nuwo twiganye primary tukamenyana, ariko nigute umuntu mwahura muri bakuru agter 3 or 4 years mugahura mwese ntanumwe wibuka undi, dats a mistake! Ndavuga kuri part ya 93 kuko commemt yanze kujyaho nyicisha hano.

Comments are closed.

en_USEnglish