Digiqole ad

Episode 77: Kera kabaye, Papa Jane ahaye umugisha urukundo rwa Jane na Eddy!

 Episode 77: Kera kabaye, Papa Jane ahaye umugisha urukundo rwa Jane na Eddy!

Episode 77: ….. akiri aho ya numero  ya Grace najyaga muhagaraho yahise imbipa nanga guhita nyihamagara mba ndetse gato. Uwo Papa Jane akomeza  kutwihanganisha muri ako kanya Sarah aba arinjiye akubise amaso James wari uryamye ku gitanda ajugunya isakoshi yari afite yiruka amusanga, Papa Jane  ahita adusezera aragenda.

Sarah n’agahinda kenshi,

Sarah-“James sha mutubabarire twatinze kubageraho!”

James-” oya humura Bebe, Eddy yahababereye!”

Sarah-” ni ukuri kwihangana birananiye, sinari kuryama ngo nsinzire ntabonye James uwababwira amarira nsigiye Jane!”

Njyewe-” yoooh Sarah, humura James arakumva kandi yari agutegereje, kandi twishimiye ubwitange bwawe!”

James-” Sa, ibyo Eddy avuga ntago akubeshya ni ukuri!”

ubwo Sarah yahise yegera James atangira kumwitaho, nanjye mpita mbona umwanya wo kuba najya gushaka icyo umurwayi afata, Ubwo naramanutse ngera muri Alimentation ndeba byo ngura ubundi ndagaruka mbiha Sarah atangira kugaburira James, dukomeza kuganiriza James kugirango yibagirwe ububabare, iryo joro ryacyeye James utamenya ko yakomeretse, wagiragango nta buribwe yumva ibintu byanyeretse ko yari yiteguye byose!

Mu gitondo kare Jane na Mama Sarah badusanze kwa Muganga, bakihagera batungurwa no gusanga tuganira, Jane yihutira kureba James no kumukomeza, avuyeyo araza arampobera.

Mama Sarah: “Mwihangane ibyabaga  byose byabaga Jane yageragezaga kutubwira, gusa muri inshuti nziza kandi uko ngana uku ntaho nabonye urukundo rutsindwa!”

Njyewe-” Murakoze Mama, natwe ibi byose nuko tubafite, kandi tubashimira muri byose ko mudahwema kudufatira iry’iburyo!”

James-“Mama wacu, wowe humura ubu nabaye umukomando, nzajya mbafatira abagabo nka ba Fred!”

Twese-“hhhhhhhhhh!”

Mama Sarah-” rero ubwo Imana idufashije ibi bikaba bigiye ku ruhande, ndumva igikurikiyeho ari uko twajyana Jane iwabo ndacyeka Papa we yaracururutse kandi yarabonye ko nta gahato kaba mu rukundo ahubwo ko bibyara amahwa ahanda!”

James-“nibyo nendaga kubabwira, Papa Jane yavuye hano nimugoroba gusa arahangayitse cyane kandi mpamya ko yasubije ubwenge ku gihe!”

Jane- ” ahaaaaa, Imana ishimwe! gusa nyine munyemerere tuzajyane twese ngire nicyo niyerekanira!”

Ubwo Jane yahise anjomba akara!

Mama Sarah-“oooooh nta kibazo rwose, ugomba kwerekana isoko yibi byose,ndabizi Papa wawe arabyakira cyane ko na Mama wawe we yabibonye cyera!”

James-” ahubwo tugende!”

Twese-” hhhhhhhhhhhh!

Mama Sarah-” James rwose! humura numara kumererwa neza, tuzajyayo, ndacyeka wenda bitazarenza ejo badusezereye!”

Ubwo ako kanya Muganga yahise yinjira aradusuhuza, ntiyiriwe adusohora ngo yongere gupfuka James ahubwo yabikoze tureba arangije aratubwira,

Muganga- “mukomeze mumube hafi, nubwo mubona atarembye ariko nta wamenya,turakomeza kumwitaho uko bishoboka!”

Twese -“yego Muga!”

ubwo Mama Sarah yahise ajya mu kazi natwe twirirwa aho icyo nshimirira Imana,ibi byabaye ari muri week end iyaba ari iminsi y’akazi twari guhangayika kabiri,

Umunsi waciye ikibu batadusezereye Sarah na Jane Mama Jane aza kubatwara, nsigara aho na James buracya Muganga yaje kare cyane akora ibyo akora ubundi arangije aratubwira,

Muganga-” ndumva noneho nabasezerera, ahasigaye umurwayi wawe akazajya aza kwipfukisha kabiri mu cyumweru!”

James-” kunywa agatama se ndabyemerewe Muga!”

Njyewe-“hhhhhhhhhh!”

Muganga- ” hhhhhh, oya oya Musore, uzabanza ukire neza, ahubwo reka mbandikire gusezererwa naho ibyo kwishyura byo  birareba  police!”

Muganga yagiye Jane na Sarah binjira, baradusuhuza tubabwira ko bagiye kudusezerera barishima, Sarah ahamagara Mama we amubwira uko bimeze amubwira ko agiye kuza kudutwara,hashize akanya Muganga aragaruka aduha igipapuro tura mushimira,turasohoka tugeze hanze turategereza nka nyuma y’iminota makumyabiri Mama Sarah aba arahageze twinjira mu modoka twerekeza kwa James kimisagara bwari ubwa mbere kuri twese, tugezeyo tuhasanga Mama we aratwakira, Mama Sarah adufasha kubasobanurira nk’umubyeyi  Mama James nawe yari umubyeyi utuje arabyakira birangiye James  atumbwira  ko niba nta kibazo twajya kwa Mama Sarah uwo munsi, twese turabyemera, atubwira ko arahamagara Papa Jane akamubwira ko ariwe urajyayo gusa  akaza gutungurwa no kubona Jane, umugambi tuwunoza gutyo turasezera tujya kwitegura mu  gusezera James  ahita anyongorera,

James-” umva Bro, wibuke gukora shopping y’imyenda uribuze kujyana kwa sobukwe!”

Njyewe-” hhhhhhhhh ni ngombwa se!?”

James-“uno munsi erega ni umunsi mukuru!!”

Njyewe-” hhhhhhhhh,ok ndabikora neza Bro!”

Ubwo ba Jane baragiye nanjye mfata moto nerekeza mu biryogo Nkigera murugo nahise  mpamagara ya numero  ya Grace ngize amahirwe  mpita nyifatisha turavugana ambwira ko noneho we na Mama we bakumbuye Jane cyane,  mubaza niba bahari we na Mama we, ambwira ko bahari umunsi wose nanjye ndamujijisha mubwira ko nk’ejo cyangwa ejo bundi nzababwira tukajya kumusura bisa n’ibimubabaje ariko arihangana!

call end.

Ubwo amasaha yakomeje kwicuma nka saa munani nerekeza mu mugi

ndeba udushati twiza duto  n’udupantaro twa Cotton twiza   ubundi mpamagara James ngo duhurire mu rugo, mfata moto ngaruka  mu rugo mpageze njya muri douche  hashize akanya numva James araje:

James-” Bro, bite se? ko umpamagaye igitaraganya ?”

Njyewe-”eeeeeh ndagirango   umfashe kwitegura!”

James-” ibyo nabyo, ko mpari se, ahubwo giravuba wambare nkurebere!”

Njyewe-” ngo nambare! ahubwo twambare, reba  imyenda naguze  hariya niba ikwiye uyu munsi ubundi umbwire!”

Ubwo James yaratambutse ajya chambre, agezeyo

James-” eeeeeeeh, Bro urambara amapantaro abiri n’amashati abiri se?”

Njyewe- “hhhhhh, wapi ubwo nyine iyo ubona  ibyibushye niyo yawe!”

James- ” eeeeeh hhhhhh, Bro reka ahubwo niyambarire ino surprise sinayihanganira nashyushye!”

Ubwo James yigeze imyenda nshimishwa nuko yamukwiye ndetse  akayishimira cyane, ubwo nanjye nambara iyanjye ndenzaho agakote   nka saa kumi n’imwe Mama Sarah ahita ampamagara ambwira ko baje kudufa, ubwo njye na James twari twamaze kwitegura turasohoka tugeze hanze:

Kadogo-“eeeh Boss noneho nizere ko mugiye muri america tu!”

Njyewe- “oya sha kado,ngiye gusura Cherie utababara tuzajyana  ubutaha ahubwo duherekeze ku muhanda!”

Kadogo-” oya nta kibazo Boss,nanjye ko nzajya gusura uwanjye  kuri Bonane se!”

James-” hhhh none se uzamutwereka ryari kado?”

Njyewe-” wikwibutsa kadogo ngo umukunzi we yagiye mu cyaro yirirwa arira yamukumbuye!”

James-” hhhhhh nta kuntu kadogo uyu atamugira,ahubwo ubanza afite na benshi!”

Kadogo-“eeeh wapi narabagabanyije bantwaraga me2u nkinshi!”

Ubwo twahise duseka cyane tuba   tugeze  ku muhanda dusanga imodoka ya  Mama Sarah iri aho hafi, Jane na Sarah bavamo, bari bambaye udukanzu twiza cyane mbega bari baberewe cyane  baradusanganira batugwamo! twegera ku modoka dusuhuza Mama Sarah!

Mama Sarah-” eeeeeh mbega ukuntu mucyeye! ariko James buriya sihari  icyo atari yambwira ko  mbonaaaaaaa!!”

Ubwo twese twahise  dusekera  rimwe twinjira mu modoka twerekeza i Gikondo, Jane agenda atuyobora kugera tugezeyo!, tuvuza ihoni barakingura, Grace niwe  wahise aza kureba abaribo ankubise amaso aza yiruka aransimbukira ndamuhobera cyane yirukanka ajya mu modoka asohoramo Jane wari wicayemo aramuhobera cyane, ubwo na Mama we yahise aza kureba ibyabaye asanga nitwe nawe aza kuduhobera ahereye kuri Mama Sarah!

Ubwo baduhaye kalibu mu nzu turinjira tuba twicaye,

Grace-“mbega weeee!, ndumva ndota ni ukuri!, nongeye kubona Jane hano!, Mana yanjye weee!”

James-” humura ntago urota Grace we!”

Grace-“eeeeh James, ko mbona wabyibushye ukuboko kumwe bite?”

James-” uzanshake nkubwire ibanga!”

Grace-“yeweeee!! Uuuuh!, sha anga kumbwira!”

Ubwo Mama Jane wari wicaranye na Jane mu ntebe, Jane amuryamyeho ubona ko byamurenze yahise avuga,

Mama Jane-” yooooh, akana kanjye disi! ubu se koko ni wowe?”

Jane-” ni njyewe Mama!”

Mri ako kanya hari indi modoka umuzamu yakinguriye,ihita yinjira vuba!,
Mama Jane-“ayiweee! araje weee! bakobwa bakowe ubu mbigize nte koko!?

Grace-“Mama wigira ubwoba ariko ubwo uzakomeza kugira ubwoba kugeza ryari!?”


James-” Mama  Jane, humura turahari rwose kandi turizera ko ari amahoro!”

Mama Jane-” ahaaaa, reka ntegereze ndebe da!”

Ubwo sinzi ukuntu narebye hanze mbona koko wa musaza wadusanze ku bitaro niwe Papa Jane bavugaga nkomeza   aza yihuta yinjira murisaro adukubise amaso arikanga  biramurenga aca bugufi yishingikiriza intebe,

Papa Jane-“ndarotaaaa!! cyangwa?, uyu ni umwana wajye mbona! ,Mwana wa mbabarira nukuri uze umpobere dore ndi so!”

Guys najyaga numva bavuga ngo imbabazi z’umubyeyi zihora hafi! uwo munsi nibwo nabonye ko niz’umwana ziba hafi, Jane yahise ahaguruka n’amarira menshi asanga Papa we aramuhobera!”

Mama Jane-” uuuh dore re!, uyu ni Papa Jane ra? ariko Imana igira amabiko koko!”

Ubwo twese twari aho ibyishimo byasaze mu mitima ya buri umwe wese!, Papa Jane akomeza kwitegereza Jane, arongera aramuhobera, Jane nawe amarira amutemba ku maso hashize akanya amufata ukuboko amuzana hagati yacu,
Papa Jane-” ndagirango mwese muri hano, mbasabe munyemerere kwicarana namwe kuko njye ntabikwiye!”

Mama Jane-“ambaaaa singaho!, iyicarire dore ni murugo rwawe!”

Jane-“Papa iyicarire rwose!”

Ubwo Papa Jane   yakomeje gufata Jane mpaka bicaranye mu ntebe kuburyo wabonaga ko ibyishimo byamurenze mu by’ukuri, Papa Jane  yahise acyebuka abona James!

Papa Jane-” ayaaaya! James naei nziko uraza kudusura bisanzwe none wanzaniye ibitangaza mu rugo rwankye ?”

Ubwo natwe twese Papa Jane yaradusuhuje ubundi asubira kwicarana na Jane!,

Ako kanya Jane ahit ahaguruka yemye aratambuka araza ahagarara hagati yacu,

Jane-“Mpagaze imbere yanyu nka Jane ngo mbabwire ko nishimiye kongera kubona Mama ,Papa , ndetse na barumuna bajye twicaranye hano murugo,burya nta neza nk’iwanyu! mwese uko muri aha muzi neza impamvu yanteye kuva hano murugo nyamara ntarimpanze, Papa kuva umunsi ujyana kungufu ngo njye kubana na Fred narahangayitse ndetse ubuzima bwanjye bwari buri mukaga kuburyo isaha nisaha nari gufata icyemezo cyo kwikura ki isi, gusa ndashimira Imana ko bitabaye kubwo umutima ushaka ndetse no kurwana n’insinzi y’ubuzima, rero  mbifashijwemo n’Imana nabashije gutsinda mva kwa Fred ndatorongera nisanze kwa Mama Sarah uyu mureba hano wambereye Malayika akankura mu mazi abira!”

Ubwo Jane yahise ahagurutsa Mama Sarah aramuhobera arakomeza aravuga,

Jane-” Mu by’ukuri, uyu Mama Sarah yambereye umubyeyi pe, ndagirango mushimire imbere yanyu ko yantabaye ansanze ku muhanda ubuzima bwajye buri mukaga Imana yonyine izamugenere ikimukwiye, ndashimira na Sarah uyu mureba hano, ni ukuri yambereye Impanga yanjye kandi aba inshuti itagereranywa niwe wakomeje kunkomeza angarurira isura ubwo nari natangiye kwiyanga, yagerageje kumba hafi mu buryo ubwo aribwo bwose kandi nziko na nubu azakomeza kumba hafi, Sarah ndagukunda cyane kandi ubyumve!”

Ubwo Jane nawe yahise amuhagurutsa aramuhobera cyane! ubundi arakomeza,

Jane-” Ndagirango nsabe James na Eddy bahagurukire rimwe!”

Papa Jane-“ngo James nande?”

Jane-“James na Eddy Papa!,

Ubwo nyine natwe twahise tugorora amakora y’amashati turahaguruka,

Jane araza aduhagarara hagati,

Jane-” kuva navuka nabonye inshuti nyanshuti!, James na Eddy n’abavandimwe nanjye ubwajye ntashobora gusobanura ntacyo batakoze ngo berekane imbaraga ziva mu buvandimwe kuva umunsi bamenya ko ndi mubyago!  kuburyo hari n’uwemeye kwitanga akaba afite ibikomere by’urukundo ngiye kubagaragariza nonaha!” 

Ubwo Jane yahise atambuka yegera Mama we aramuhagurutsa aramujyana  amwicaza impande ya Papa we wari wicaye wenyine, arongera aratambuka afata Mama Sarah wari wicaranye na Sarah aramuhagurutsa aramujyana amwicaza impande ya Grace aramubwira,

Jane-” Grace uyu guhera ubu uzamufate nka Mama wawe!”

Jane yarakomeje ahita aza afata James ukuboko aramujyana amwicazanya na Sarah, ubundi aragaruka aho narindi arampobera ntiyatinya no kunsoma imbere y’abaraho Bose!”

Guys nahise  numva  noneho mumutima hari nk’ibuye rije rikikubitamo, mbura uko nifata Jane  ahita akomeza,

Jane-” ngibi ibyishimo nifuzaga kubona mu buzima bwajye bwose, nguyu Eddy nahisemo nk’icyambu kingeza ku munezero wanjye!, Papa nawe Mama uyu niwe watumye nemera komongana ngo wenda nzagwe ahandi ariko ntabanye nuwo ntashaka!”

Ubwo nongeye kwitegereza neza mbona amarira y’ibyishimo kuri Jane ntangira kumuhanagura muhoza nabo amashyi barayaduha ubundi turicara,

Ubwo Papa Janeyahise avuga,
Papa Jane-” mwana wa,mbabarira rwose ibyo nakoze nanjye ubwanjye nzi aho byari bingejeje!”

Jane-” humura Papa narangije kukubabarira!”

Papa Jane-“sinari nkwiriye guhuza amaso n’umwana wanjye namenesheje nkamwandagaza, nkamukura murugo yisanzemo nyamara arinjye wamwibyariye!, Ibyo byose nabikoraga nirengagije imbaraga  urukundo niboneye n’amaso yanjye! ibi binyibukije nyuma y’igihe kirekire ko najye koko nigeze gukunda uyu mama Jane mureba hano ngirango ambabarire dore mfukamishije amavi y’umutima!”

Ubwo mama Jane yahise ahaguruka nawe aramuhobera cyane, natwe tubakomera mu mashyi,

Mama Jane-” ibi byishimo ndabikwiza hehe mwo kabyaramwe weee!”

ubwo twese twasekeye rimwe tugaragaza ibyishimo!,

Papa Jane-” mu by’ukuri iyo umuntu iyo yishimye rimwe na rimwe asubira mubyo yavuze gusa ikindi ku mutima ni kimwe!, nuko nishimye cyane!, Mwana wa, niba koko umbabariye urakoze!, Uyu James mumenya hashize iminsi micye sinari nziko urugamba ariho ari urwo guhesha agaciroumwana wajye ndetse agaha umitima yacu ibyishimo,ndashimira uyu mubyeyi wantabariye umwana kandi nanjye nziko nzamwitua,Mwana wa, nk’umubyeyi wawe wakwibyariye nkakurera nkagukuza nguhaye umugisha wowe n’uwo wahisemo!, ni kalibu murugo rwa Simon! ndizera ko muzatwereka n’ibindi birori tukongera kwishima!”

Erega ubwo umusore wanyu Eddy mba mfashe irembo!,

Ubwo twese twakomye mu mashyi njye mu mutima wanjye murumva ukuntu nari meze, nakoragaho nkumva ko uri gutera utahagaze, ngakubita akajijo kuri James akanshira agasiri muri macye ibyari biri aho byari birenze ibyishimo bisanzwe tuzi!,

Ubwo twakomeje kwishima birumvikana Papa Jane aba arahagurutse,

Papa Jane-” ibi byishimo ntibyagarukira hano!, Mama Jane na Grace mwitegure mbereke aho ibi byishimo bikomereza!,

Ubwo Grace na Mama we bahise bahaguruka bajya kwitegura natwe tugumya kuganira, hashize akanya gato Mama Jane yahise aza turasohoka Papa Jane ahita ajya munzu gato ahita agaruka ahereza Jane urufunguzo!,

Papa Jane-” mwebwe muragenda muri riya!”

ubwo yavugaga imodoka yindi yari iparitse aho hafi!,ubwo njye na Jane, Sarah na James tuyinjiramo,Grace na Mama Sarah bajyana muyabo na Papa Jane na Mama we bagenda muyabo!! oooolala !mbega byiza!

Ubwo Jane yahise yinjira mu modoka natwe tujyamo aratsa akurikira imodoka ya Papa we! Mama Sarah nawe aza inyuma yacu!,

Mu modoka twagiye wagirango habereyemo ibirori, byari ibyishimo byinshi!,

Twakomeje gukurikira tubona Papa Jane akase muwundi muhanda Jane ahita atubwira ko ahazi ari akabari kabo tugiyemo, dukomeza kugenda bidatinze tuba turahageze, tuvamo dukomereza muri VIP hejuru! ahantu heza cyane turicara, 

Papa Jane-” nta kuntu twari kuguma hariya murugo kandi na hano ari murugo!, mwicare mugubwe neza buri wese icyo afata ntatinye turye ,tunywe uyu ni umunsi mukuru! nongeye kubonaho umwana wanjye!”

Ubwo twese amashyi  twarayakomye buri wese bamuzanira icyo kunywa turasabana  namwe murabyumva! dukomeza dukomeza icyo bakwita ibirori!, hashize akanya mbona  Papa Jane ahagurukije James sinzi aho bagiye hashize akanya baragaruka dukomeza kuryoherwa dushiduka bwije,ubwo Papa Jane afata akanya!,

Papa Jane-” ndagirango nanone mbashimire mwese kubwo uyu munsi wabaye mwiza kurushaho amasaha akaba akuze,  ndatecyereza ko umwana akumbuye kuryama mu nkosha y’ababyeyi ariho iwabo!,ndizera ko rero muzakomeza kwisanga kandi natwe twishimiye kugira inshuti nkamwe!”

ubwo twatanze amashyi ,gusa numvaga ntarekura Jane nk’ibisanzwe ariko ntakundi byari kugenda! nafashe  Jane turasohoka tugera hanze muri parking kuri ya modoka twari twajemo nyegamaho Jane nawe araza mufata ibiganza,

Njyewe-” Boo, umutima wanjye noneho uratuje!,nkabije inzozi naho raga ndota kuva mu bwana bwajye!”

Jane-” Chérie uwakubwira uko njye numva merewe!, Eddy koko ni wowe byishimo byanjye!, uyu munsi ubaye uwa kabiri nishimye mu buzima bwanjye!”

Njyewe-” Boo,ndashaka n’uwa gatatu rero!!”

Jane-” eeeh chérie ushatse kuvuga uwuhe ubwo!?”

Njyewe-” My shining star ndashaka kuvuga ko ndambiwe kubaho njyenyine ntagufite iruhande rwanjye!”

Jane-“chou, ntago ndikumva neza icyo ushatse kumbwira!”

Njyewe-” Bb,ndashaka ko muburiri bwajye nzajya mbonamo amaguru ane ubuziraherezo!”

Jane-” hhhhhh noneho ndapfuye!, chou gute se?”

Njyewe-“Boo,nyine abiri yanjye nandi abiri yawe, ndashaka kugushyira iruhande rwanyje ukambyarira ka Eddy gato!”

Jane-” wooooooow!”

Jane yahise ampobera cyane!, arangije turebana mu maso akanya hato!”

Jane- ” Cherie yego ndabyemeye!”

Ubwo twarongeye turahoberana noneho nanga kumurekuza twakanzwe n’ihoni twibuka ko twakereje Umusaza, Jane ahita adusezera na ba James yicara mu modoka atwara Grace baragenda nanjye mbakurikiza amaso, numva urushyi mu mugongo!

James-” hhhhh umeze nka ba bagabo barangariraga yesu azamuka mu bicu numva bavuga!, banguka dore twakurindiriye Bro!

ubwo twahise tujya mu modoka ya ba Sarah natwe ducaho,

Mama Sarah-” uuuuuh Sarah wowe ibirori nkibi uzabinyereka ryari da!?”

Twese-“hhhhhhhhh!”

Sarah n’amasonisoni,

Sarah-” ntabwo rwari rwakura!”

Njyewe-” uuuh! turwuhire rukure vuba se?”

James-” hhhhh! rata ruri gushibuka rusigaje kwera mbuto ubundi mugasarura!”

Mama Sarah-” hhhh nzaba ndeba Sarah wanjye ko nawe azanshimisha nk’abandi babyeyi!”

Sarah-” humura Mama ndi munzira!”

ubwo twakomeje kugenda twiganirira tugeze haraguru yo murugo Mama Sarah araparika!

Njyewe-” Mamakoze cyane,Imana ibahe umugisha!”

Mama Sarah-” ooooh nta kibazo rwose!”

Ubwo twarabasezeye tubasezeranya kuzajya tubasura,ubundi Mama Sarah yatsa imodoka baragenda, 

James-“Bro,reka dusigare  nubundi Sarah Mama we ntiyari kumumpa! reka twigire murugo tubanze dusubize ibihe inyuma!”

Njyewe-” hhhh washakaga gukomeza kuba kumwe nawe  se?”

James-” eeeh Bro, erega buriya nako Sarah ndamukunda!”

Njyewe-“ambaaaaa! singaho! humura Bro, Sarah ni uwawe njye ndabizi neza nejo narabirose kandi nkabya inzozi!”

Ubwo twakomeje kugenda twiganirira,tugeze murugo  turinjira twicara muri salon, hashize akanya,

James-” Bro, uziko nibagiwe kureba ibahasha Papa Jane yampaye?”

Njyewe-” eeeeeeh! burya igihe mwasohotse yaguhaye akabahasha se?”

James-” yego Bro! Ahubwo mpise nibuka n’ibindi, twagiye nyine ahita ambwira ngo nimfate kano kabahasha nze  kugafungura nitonze!,arangije arambaza ngo niko sha,wabanye nuriya musore kuva ryari?,ndamubwira nko ni kuva cyera cyane!,ati nonese yitwa Eddy koko? Ndavuga ngo yego ,arongera arambaza ngo akaba mwene nde? ubwo nahise nshaka izina rya Papa wawe nsanga nararyibagiwe,arambwira ngo nzakubaze ndimubwire,mubwiye ngo akwibarize nibyo byiza arambwira ngo kirazira kubaza umukwe ise!…………………………………

67 Comments

  • Good.

  • Mbega byiza. Mbuze icyo ndenzaho.

  • Ahuiiiiii! Eddy na Jane mu munyenga. Mbega urukundo! Ese Papa Jane azabyitwaramo ate namara kumenya umwirondoro wa Eddy? Gusa urukundo ntirutsindwa. Dutegereje episode ikurikira n’amatsiko menshi. Umuseke, keep up!

  • Gusa uwo musaza ubaza se wa Eddy anteye akoba! Nizere ko atisubira da, naho ubundi birashyushye mu rukundo pe, najyaga nemera uyu mwanditsi w’iyi nkuru ndetse n’umuseke muri rusange ariko izi episode zombi, iy’ejo hashize niyuyu munsi ni injyanamuntu. Umunsi muzagurira akantu uyu mwanditsi nubwo ntaba kuri ya watsap grp muzambwire nanjye contribution iri ready kuko ntankuru nigeze nkunda nkiyi!

    • oyaaaaa, nye byandenze!!!!!!!!!!!!!! ahubwo admin wa watsapp, nanjye niyigore anshyireho:0782305726.

  • Uwa mbere mukugasoma!!!

  • Yebaba data weeeeee, papa wawe aramushakira iki koko, nongeye gukuka umutima. Aziko yakwicishije none asanze ukiriho, be careful Eddy wacu kuko akabaye icwende ntikoga uriya musaza ntaho ubugome bwe bwagiye yakwemera agapfakaza umwana we

  • Waouuuuuuu.
    Ibintu ni ubuki kbsa. Bigeze aho biryohereye sana. Ibyiza biri imbere koko.

  • Ariko di munyibutse izina ry’umusore wajyanye na Eddy kugura gift ya Jane ku munsi wa nyuma w’amahugurwa, yitwaga Fred, akaba ariwe wafunzwe, nimumbwire plz

    • Yitwaga Eric ngirango!ntabwo ari Fred

    • @Jeanne, wa musore wajyanye na Eddy kugura gift ya Jane ni Eric.

  • Number one

  • se wa jane tjr kidobya. arabaza se wa eddy kuki. tubitege amaso

  • Ayiweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee ,umuntu wumugabo arizwa ninkuru yanditse kweli!!!!!!!!!!!gusa birabe ibyuya ntibibe amaraso Simon yaketse Eddy nkuko nubundi yamuketse kera,ntawuzi icyo amukekera ariko kirakomeye Eddy ibye ntibimara kabiri ndabona noneho intambara imwe ishize ariko hari iyindi itangiye reka tuzarebe ejo uko bizagenda

    • Burigihe ???…!!!=Intsinzi

  • Jeanne uwo musore yitwa Eric ntago ariwe ufunze ,ushobora kuba utarasomye inkuru zose!!!!!

  • woaw!! this is what eddy; Jane &James were fighting for. Jane arakoze kdi kubwo igisubizo kiza ahaye eddy; we are waitting for wedding day.

  • Eeeh mbega agakuno weee! Singaho jane niwe kabebe, reka tubitege amatwi.

  • Turabutashye weeeeeeee ahiiiiiiiiiii mwitegure tujye guhaha inyenda yubukwe bwa Eddy na Jane ariko papa jani arashaka kumenya niba ari Rwibutso cg undi? Tuzabimenya ejo murakoze cyane

  • Umusorewajyanye na Eddy kugura gift ya Jane yitwa Elic

  • uwajyanye na Eddy kugura gift yitwaga Eric. Eddy Wacu ibintu biraryoshye ariko wirinde kuko ppa Jane ushakisha umwirondoro wawe, nawumenya bishobora guhindura usura. wirinde kandi usenge.

  • Uwo bajyanye ni Eric

  • Mbega uburyohe bwinkuru weeeeee nasheshe urumeza Neza Neza amarira yibyishimo yandenze aruko pp Jane abajije izina rya pp Eddy akoba karaza pe umva Mana umfashe rwose ibintu ntubizasubire inyuma rwose. Jeanne nubwo ntibuka izina rya wa musore wajyanye na Eddy kugura gift ntabwo ari fred rwose nundi wakoreraga indi company kuko fred ntiyari yaje muri training.

  • urukundo ntirutsindwa uko byagenda kose Eddy nuwa Jane kdi imana ishimwe dukwiye kwigira kuriyi nkuru

  • Kera iyi nkuru igitangira najyaga nyirengaguza sinyisome.naje kuyiso igeze kuri episode ya 51,mpita ndayikunda biba ngombwa ko njya gushaka izinde episode ndazisoma zose kugirango mbe updated. None kuri jye yabaye nka drogue nkanguka agatima karehareha ndwana no gufungura ngo nsome ubundi gahunda y’umunsi ikabona gutangira. Congs umuseke .nanjye nifuzaga kwinjira muri iyo grpe ya watsapp

  • Ariko muzatugarure kwa ba bagabo bamenesheje Eddy kwa ya family yamwakiriye imaze guhitanwa n’impanuka ubu ntiyasubiyeyo kubiyereka cg ngo bahurire muri kgli ikindi iyi nkuru ubanza James atazayirangiza, azabigwamo rwose umunsi yatangiye guhangana na Papa Jane kuko byo ntibizabura uyu musaza afite amabanga menshi kuri Eddy kandi Eddy nawe asa na ntibindeba ajyendera muri present na future gusa ahashize ntumubaze , keretse niba ariko umwanditsi abishaka.

  • Ndahamya neza ko Eddy afitanye isano na Jane ukuntu. Mwibuke igihe atwara Kabebe amukura ku ishuri yashatse kumenya se wa Eddy. Na nubu akaba yongeye gutungurwa no kumva izina Eddy. Reka tubitege amaso. INKURU IRYOSHYE VRAIMENT.

  • Jeanne, umusore wajyane na Eddy yitwaga Eric bamenyaniye mu mahugurwa ari uko uwo musore asutse amazi kuri Destine atabishaka, nuko Destine akamwibenuriraho, hanyuma Eddy akamwihanganisha. Uyu Eric kandi afite Girlfriend witwa Djalia wahoze akundana na James. Gusa story igeze aho iryoshye. Ubuse Simon namenya ko Eddy ari mwene Ruboneka, haracura iki koko?

    • @INA=umusomyi.com+Zirikana

  • i sho tiiiiiiiiiiiiiiiiiiii iiiiiiiiiiiiiiiiiiigitegooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo
    hahahahahahahahahahahahahahahahahah ahwiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii

  • Wawooo number1

  • Ariko Mana were ndagushimiye kubyo umaze gukorera Eddy na Jane,nkuragije nibirinyuma kuko nabyo ntibyoroshye.Ese Mana yanjye Papa Jane na nanya imyirondoro ya Eddy azabyifatamo ate ?Icyo nsaba umwanditsi rwose nadufashe Eddy yibwirane na Jane amenye ko ari Kabebe kuko bizafasha Eddy kwitwararika cyane kuri sebukwe.Nishimiye urukundo RWA James na Sarah .

  • Yitwaga Eric ntago ariwe wafunzwe.

  • mbega epsode iryoshye! uyumusaza yaraziko eddy yapfuye disi, ariko ntazatubihirize. mwanshize muri group ya watsaap yumuseke number zange ni 0725021005.

  • Iyi nkuru ndabona rwose igiye kundwaza umutima kubera emotions
    Ubanza Jane na Eddy barakundanye urudashoboka pe!
    Mfite ubwoba ko bazisanga ari abavandimwe ba hafi..
    Reka mbitege amaso.

    Umuseke muri aba mbere.Ntawabasimbura

  • ahubwo ndabona papa wa jane yarabyaye eddy hanze akaba abirwanya ngo batabana bagakora amahamo

  • Imana ishimwe ko intambara ya mbere irangiye ariko sinzi iyakabiri ko izarangira papa Jane namara kumenya se wa Eddy. Tubitege amaso

  • BT kugeza nanubu edy ntazi ko kabebe ari Jane ibi biracyari bibisi kbs

  • Umuseke mukomeje kuba abambere mu kutugezaho ibyiza.

    Basomyi muhumure,ibintu bigiye gusobanuka neza, Umusaza papa wa Jane afite inkomanga kubwo guhemuka agashaka kwicisha Eddy ariko Imana ikamurokora mu buryo butangaje ihaguratsa abemera ku mwitangira.Ibyo byose arabitekereza bikamusiga,agashoberwa n`ukuntu Jane na Eddy bongeye kubonana kdi yaraziko yakoze ibishoboka byose ngo ahagarike ubucuti bwabo. Ikindi yabonye James yashobora Mission,igikuriraho nawe ndabona azashaka kumuha ikiraka,Eddy na James bitondere muzehe ibintu bibigendemo neza. Amatsiko.com muri next epsode.
    Inshuti za Eddy Imana idufashe, Eddy agire umunerezero urambye.Ndizerako hagomba kugaragara ubutsinzi buherekezwa no guhinduka kwa Papa Jane akihana ibi byose ,agaha umugisha ubukwe bwa jane na Eddy.Mugire umunsi mwiza

  • NOHERI NZIZA N’UMWAKA W’AMATA NUBUKI WA 2017 IMANA IDUFASHE IBYA EDDY NA JEANNE BIZACEMO.

  • Mbega inkuru ishimishije

  • Eddy rwose agomba kubanza akibwirana na Jane neza bakibuka ibihe bya kera,kuko na Jane ntabwo aziko ari Eddy nyirizina bavugana aziko aruwo basa, iyo urebye maze papa Jane yamaze kumenya ko uriya ari Eddy wa kera

  • naracecetse ariko kwihangana noneho birananiye pe mbega urukundo rwa Eddy na Jane mbega ubuvandimwe bwa Eddy na James.Eddy umushanana urateguye ngo mbutahe.Jeanne umusore warikumwe na Eddy muri trainings ni Eric ntabwo ari Fred.

    • Niba Papa Jane atarabyaye Eddy,Papa Jane ni umwe mubishe Papa Eddy bakamutwarira imitungo.ndumva nezerewe gusa aho bigeze!!!!!

  • Bigeze ahantuheza urukundo ruzira uburyarya ruratsinda nange munshyire murigrpe +237678736649

  • Ego Kweli. Ntakiryoha Nkurukundo.

  • Jane na EDDY nabavandimwe pe! umuseke turabemera sana

  • Bavandimwe, nabonye hari benshi bibazako Jane na Eddy bafitanye isano ariko ndatekerezako ataribyo
    ahubwo umusaza se wa jane ashobora kuba hari amateka atari meza afitanye na papa wa Eddy kuburyo yashatse kwihimura kumwana we kugeza ubwo atanga amafaranga ngo yirukanwe ku ishuli ndetse bishobokeko yari nayo kumwicisha bitewe nuko yabwiye Jane ko Eddy yapfuye.
    Ahubwo birakwiye ko Eddy na Jane bagirana umwanya bakaganira byimbitse,Eddy akamenya Jane ko ari Kabebe na Jane akamenya ko Eddy ari we yariya yabeshwe ngo yarapfuye byatuma amenya byinshi Jane yabwiwe na se
    ubwo yamubwiragako eddy yapfuye. Byabafasha bose kumenya uko bitwara no kumenya byinshi birenzeho.

    Gusa Imana izabafashe kurenga amateka ayariyo yose, bubakire kurukundo ruzira uburyarya rwabasabye Imitima bizabera benshi isomo ko urukundo rurusha imbaraga urupfu.
    Ikindi mbona James nubundi urugamba arukomeje, umusaza asa naho amwiyumvamo birashoboka koyazaganira na mzee amaze kumubwira amazina ya se wa Eddy akamukuraho amakuru menshi y`ikintu kimubuza amahoro iyo yumvise se wa Eddy. Niyo analysis nakoze nshingiye kuri za comments n`izindi episode za tabambutse. Ndabakunda. Mugire umunsi mwiza

  • Ubukwe buratashye karabaye amakote nimishanana birihe ra.ariko se ise wa jeane ko akomeje kubaririza Eddy buriya namara kumenya uwariwe neza sazajya kwibarangura na directeur ra.tubitege amaso.uracyashaka kujya muri grp ya whatsap y’inshuti za Eddy? Hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi kuri 0782848247

    • Niba Papa Jane atari muri babantu bishe Papa Eddy bakanamutwarira imitungo,ashobora kuba ariwe se wa Eddy.

  • ariko se ko mbona Sarah na James nabo bageranye kure,wa soso we nava za burayi izo akaza kumureba bizagenda gute?ariko soso ashobora kuba yarakundanye na Eric umwe wahuriye na Eddy mumahugurwa.

  • sorry ni DJALIA nako

  • Erega nibwo Papa Jane abonanye na Eddy ntago yigeze amubona mbere hose! Gusa ikigaragara ni uko Muzehe afite aho ahuriye n’ubupfubyi bwa Eddy

  • Eeeeeeeh mube muretse gu celebra ejo hari urundi rugamba Simoni amaze kumenya ko Edy ari wa wundi yashatse kwirukanisha kw’w’ishuri.

    • Gira uti azaca bugufi kuko icyubahiro ari icya:” Allah.”

      harya burira ryari ko bwatinze????????

  • Mwiriwe neza,aka kararenze neza neza!!!!!!!!!!!!!
    Byaba byiza mbere yuko James ajya kuvugana na Muzehe amubwira amazina ya Papa Eddy,Jane na Eddy babanje bakibwirana,erega nibyiza ko nabantu bibwirana aho bize cg bakavugana kubijyanye n’ubuzima bakiyemo,nkeka ibyo byabafasha kwibuka ko kera biganye;nyuma bamenyane Jane ashobora kubwira Eddy icyo se yamutekerezagaho.
    Noheli nziza kuri twese!!!!!!!!!!!!!!

  • Nanjye admin tel ni 0738842601 KANDI nkuyemo isomo rikomeye

  • Murakoze mwese abambwiye izina ry’uriya musore byari byarancanze, umunsi mwiza cg umugoroba mwiza bitewe naho umuntu ari

  • Imana niyo nkuru

    • inama ijye ikomeza urukundo pe. gusa nanjye ntangiye kwibaza niba Papa Jane atariwe Papa Eddy. reka tubitege amaso.

  • Njye ndifuza ko abakunzi b’iyi nkuru twazashyiraho urubuga kuri whatsapp rwajya ruduhuza. twe byazatwubaka kdi tukubaka n’abandi benshi. Mutange ibitekerezo. Amahoro kuri mwese Bavandimwe.

    • hanyuma ndibaza niba hari group Whatsapp ihuza inshuti za Eddy… Jane…..

      • Group ya WhatsApp irahari turiho turi abantu barenga 150, wandikire 0782848247 niwe Admin akongereho.

  • admin nashyireho na 0733238310. Uhoraho Imana abahe umugisha.

  • Imana nurukundo. ntago eddy na jani imana.yakwemera ko batabana. naho papa jani kuba ashaka kumenya umwirondoro wa eddy, amufitiye ubwoba. ndahamya ko papa jani yishe ababyeyi ba eddy yarangiza akabatwara nimitungo kuburyo buriya butunzi papa jani afite ari ubwa eddy.

  • merci John. ndaje mwandikire.

  • wapi papa eddy ntabwo ari papa jane muribukako yashatse kumwirukanisha ku ishuri ngo ni ikirara ahubwo byashoboka ko ariwe watumye eddy aba imfubyi.nacebugufi asabe imbabazi eddy azazitanga kugirango atababaza honey we bakomeze baryoherwe

Comments are closed.

en_USEnglish