Digiqole ad

Episode 72: Nelson ageze ku Gisenyi yitabaza Fiston mu kibazo afitanye Martin

 Episode 72: Nelson ageze ku Gisenyi yitabaza Fiston mu kibazo afitanye Martin

Njyewe-“Oya da! Njyewe ntabwo ndi umu Police nuko numvaga amatsiko anyishe nkumva nshaka kumenya byinshi”

We-“Niba uri n’umunyamakuru jyana ayo arahagije”

Njyewe-“Murakoze mbashimiye nayongayo muduhaye”

Nkimubwira gutyo yabaye nk’urakaye biranyobera dukomeza kugenda tutavugana haciyemo akanya katari gato muhereza ya jus yari yampaye,

Njyewe-“Mwakire kandi mwakoze agatima kasubiye munda”

We-“Eeeh! Urakoze nawe gushima ngaho yigumane hano mfite indi”

Njyewe-“Kandi mwari mwatubwiye ko dusangira?”

We-“Eeeeeh! Ko mbona uzi gutetesha ukiri muto ubwo nukura bizagenda gute ra?”

Njyewe-“Buriya narabivukanye”

We-“Cyangwa wabikuye ku babyeyi bawe?”

Njyewe-“Wasanga ariho nabikuye cyangwa nkabikura kuri ba Sogokuru na Nyogokuru”

We-“Eeeeh! Nabo se mwarabanye?”

Njyewe-“Ahubwo nibo nzi gusa”

We-“Uuuuuh? Nonese koko ubwo ntumbeshya?”

Njyewe-“Oya ntabwo nakubeshya kabisa, ubwo se nakubeshya ntakuzi ngo bigende gute ko nabo nzi ntigeze mbabeshya?”

We-“Nonese wambwiye impamvu igihe kinini wakibaye kwa nyogokuru?”

Njyewe-“Ni birebire ariko nawe jyana ayo nkuko wangeneye ayo njyana”

Nkimara kuvuga gutyo akebo kagiye iwa mugarura dukomeza kugenda tutavugana dutangira gusatira Gisenyi bidatinze tuba tugezeyo imodoka ihagarara muri gare tuvamo tugeze hanze negera wa mugore muhereza ikiganza ndamusezera ubundi ndigendera.

Nigiye imbere gato mpamagara moto mu gihe ngiye kuyurira mba numvise umuntu uhamagara cyane ngo Nelson!

Nahise mpindukira vuba vuba ndeba inyuma ntungurwa no kubona Fiston aza yiruka ansanga,

Njyewe-“Eeeeeeh! Fiston Salama ok Bro?”

Fiston-“Ewana ndakubonye ndakumenye kabisa! Bite se muvandi?”

Njyewe-“Ndaho byabindi bya kigali nawe uzi, gusa nari mbasuye ho gato hari aka gahunda njemo”

Fiston-“Nti wumva se! Welcome rwose, amakuru ya Bruno se wana?

Njyewe-“Eeeh! Araho ameranye neza na Aliane we!”

Fiston-“Ewana! Buriya twagiye tutakubonye njye na Frank ngo tukugurire akantu, kabisa buriya wahabaye intwari ubikora neza, utuma tudashwana ahubwo twishimira kongera guhura kw’abakundanye”

Njyewe-“Koko se?”

Fiston-“Nelson! Burya Bruno na Aliane ntabwo nari kubakira kuko ari njye natumye bashwana na gusa nawe urabizi ko ataricyo nari ngambiriye, ahubwo nyuma nibwo nabonye ko burya gutandukana kw’abantu atariwo muti w’amakosa y’umwe, Bro! waje unkosora rero ubatuzisha imitima ubereka ko nyuma yibyo icya mbere ari mbabarira”

Njyewe-“Asanti sana Bro! Ndumva umuti wanjye warakoze”

Fiston-“Gukora gusa, ahubwo nari nje hano kwakira Frank ngo tujyane aho nkorera, ubwo ngize amahirwe nkaba nkubonye ntitwajyana tukakugurira ka Fanta skol tugasubiramo na bya bihe?”

Njyewe-“Eeeeh! Fiston, ntabwo ngusuzuguye ariko ubu umbona nje inaha atari ubuhoro, mfite ibibazo bigeretse no kubindi ubu sinzi niba nabona n’umwanya wo kwicara byibuze n’iminota icumi”

Fiston-“Umva yewe! Nonese ntubizi ko ibibazo bigwira abagabo kandi ahari abagabo ntihapfe abandi? Reka dutegereze Frank niba n’ibibazo twakugira inama, sibyo se Musaza?”

Njyewe-“Wabimenye byo ibibazo byanyogoshe, ubu ndi kumva nazanye uruhara kandi ntashaje ahubwo ntiza telephone yawe nihamagarire gato”

Fiston yakoze mu mufuka maze ampereza telephone ye, maze nandikamo numero za Brendah maze nkanda yes nshyira ku gutwi ako kanya ahita yitaba,

Brendah-“Hello!”

Njyewe-“Yes Hello! Bre! Ni Nelson muvugana”

Brendah-“What? Urabeshya? Nelson bite?”

Njyewe-“Ndaho ma Bella! Wowe se?”

Brendah-“Yooooh koko ni we! Bro, Sha nta kigenda ni ukuri nawe urabizi! Ubu guhera ejo ndacyaryamye!”

Njyewe-“Oooohlala! Bre! Koko watangiye kunyita na Bro?”

Brendah-“Sha nonese ko nta kundi nabigenza, ahubwo wowe warabyemeye?”

Njyewe-“Ma beauty! Nemeye rimwe igihe wamfataga ikiganza ukankomeza maze ukanyongorere ko mbikwiye, icyo gihe umutima wanjye wansimbutse bwa nyuma maze ndatuza mba uwo nifuzaga kuba we, Bre! Ndagukunda wowe wenyine, ni ukuri ndakwinginze angera unyite Nelly wawe!”

Brendah-“Mana weee! Nelson koko urongeye unteye amarira?”

Njyewe-“Please ma Sweetness! Ndakwinginze tuza umutima, ndagukunda kandi nahagurukijwe no kuza kuguhoza amarira, ubu tuvugana ndi muri Gare hano hafi yawe”

Brendah-“Nelson! Uravugisha ukuri?”

Njyewe-“Ma Bella! Ntabwo mvugisha ukuri gusa ahubwo ndavugisha ukuri kwambaye ukundi, nyumva ndagukunda kandi mfite ukuri kose, ntabwo nigeze nifuza kuguhemukira, nta nubwo bizigera bimbaho mu gihe cyose nzaba nkitwa njye”

Brendah-“Yooooh! Nelson, ubu se koko mvuge iki? Basi telephone wajugunye Gasongo akayitoragura yayiguhaye?”

Njyewe-“Oooh my God! Bre! Gasongo niwe wayinyatse ambwira ko ayikuzaniye ngo kuko ari wowe wayimpaye, nanze gusumirana n’umuvandimwe twasangiye akajumba dupfa ibyo nabonye kubera urukundo ndamureka arayitwara”

Brendah-“Basi ndakumva kuko nakumvise mbere abandi bakaza amatwi yanjye yarifunze kubera amagambo yawe yandemye akangira mushya nkaba igitangaza muri njye abantu bakanyibazaho, Nelson kubera urukundo niteguye kukumva kuko ikizere naguhaye kirenze icyo nahaye abandi gusa basi uzaze ejo kuko ubu nanegekaye, I am sorry niriwe nihirika mu marira”

Njyewe-“Yoooooh? Urakoze cyane Bre! Kuva nabaho nabonye uwo abandi batabonye kandi nzashimishwa cyane ko kongera kuvuga ukantega amatwi, Ma Bella! Ni wowe wenyine mubo namenye mbere nsigaranye abandi baransize, mu gihe nzaba ngufite nzaba mfite byose”

Brendah-“Urakoze Nelson! Ndagutegereje”

Njyewe-“Bre! Urisanga sha!”

Brendah-“Ahwiiii! Nelson, Bye!”

Njyewe-“Bye!”

Call end.

Nkiva kuri telephone nahise nahise nkora mu mufuka nkuramo ikofi, nkoramo nkuramo nkuramo ka gapapuro ndeba numero za John nzandikamo nkanze yes numva ngo numero ntiriho nongera bwa kabiri nabwo iranga ako kanya numva Fiston,

Fiston-“Nuriya tu! Ndabona ya modoka ye barayimusubije”

Njyewe-“Eeeeh! Ni yayindi yagonze wa muvandimwe wanjye se?”

Fiston-“Niyo kabisa! Ese ubundi ko mutazanye ari hehe?”

Njyewe-“Yasigaye I Kigali ntabwo twazanye”

Fiston-“Iyaba ahari byari kuba ari fire! Gusa nta shida ubutaha nawe azaba ahari ubundi dutwike Gisenyi!”

Njyewe-“Eeeeeh! Bahita badufunga, gutwika umugi?”

Twese-“Hhhhhhh!”

Ako kanya Fiston yahise ajya mu muhanda amanika ukuboko Imodoka iraza iparika aho twari turi Frank avamo,

Frank-“Fiston! Fiston! Ndongeye ndakubonye muvandimwe!”

Fiston-“Welcome Bro! Ewana noneho si imicyo urayirusha rusake”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Frank-“Nonese rusake niyo ihora ku micyo?”

Fiston-“Sana! Ntujya ubibona ukuntu ihora iyaga se? Uzajye no mu bitabo uzasanga Mr Gikeri yarabigendeyemo ashaka gusa nayo”

Twese-“Hhhhhhh!”

Nakomezaga kwitegereza umunezero wari uri aho nkibuka igihe njye na Brown ndetse na Gasongo twari twunze ubumwe bwuzuye ibyishimo nkumva nongeye gusuhererwa, ako kanya nakanzwe na Frank wiyamiriye cyane,

Frank-“Eeeeeeeh! Uyu ni Nelson?”

Njyewe-“Yes Frank! Bite bite se muvandi?”

Frank-“Ewana nishimiye kukubona kabisa!”

Njyewe-“Nanjye ni uko Bro! Andi makuru se?”

Frank-“Turayavugira some where hahandi haba hari ibisukika kuko ntabwo naba nahuye namwe ngo ntabatereka ikibindi, nizere ko na wa musore nakirigitishije imodoka muri kumwe! Kwanza mwese muhamagare n’abagore banyu baze maze twishimane nabo, basome mu kibindi kwa kundi bapfukamye natwe dusome dusutamye nibuke bya bihe bya cyera”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Fiston-“Frank! Noneho uranyishe neza neza, ariko nawe ntiwibagirwe gukuramo niyo ngofero!”

Twese-“Hhhhhh!”

Frank-“Twatinze ahubwo mubanguke tugende”

Ako kanya twinjiye mu modoka dufata umuhanda ari nako tugenda tuganira byinshi, numvaga ntangiye kwibagirwa ibibazo, bucye bucye ngarura isura.

Twakomeje kugenda hashize nk’iminota makumyabiri mbona twijiye ahantu hari Jardin nziza, Frank araparika,

Fiston-“Wahabonye se ahantu nkorera Nelson!”

Njyewe-“Eeeeeh! Ni heza kabisa ntabwo hakwisukira ubonetse wese!”

Fiston-“Hhhhhhh! Cyeretse abasaza baba bafite urufito bakazana abana beza nka ba Aliane nyine! Wowe se ntubyumva”

Fiston akivuga gutyo koko nahise nibuka umunsi Bruno ambwira story yo gutana kwe na Aliane, yavuze ko Fiston yamwoherereje amafoto ye n’umusore basohokeye mu kabari yakoreragamo, kandi icyo gihe nicyo yambwiye yari arikumwe na Dorlene ndetse na Dovine.

Nkimara kubyibuka nahise musubiza vuba,

Njyewe-“Fiston! Kabisa hano hano byo ni heza cyane, nari mfite amatsiko yo kuzahagera igihe kimwe kuko hari muharanze amateka ya Aliane na Bruno”

Frank-“Hhhhhh! Nanjye buriya hano hantu hambikiye amateka menshi, kutahaza rero ni ukunyagwa zigahera”

Njyewe-“Uziko ari njye nsigaye! Ngaho se nanjye munyubakire amateka hano hantu?”

Frank-“Banza uhamagare wa muvandimwe nagonze basi aze twishimemo”

Njyewe-“Ooolala! Fiston we nari nabimubwiye! Wa muvandimwe…nako yasigaye I Kigali njye nari mfite gahunda yihutirwa inaha”

Frank-“Yawee! Arahombye sana! Gusa n’ubutaha n’umunsi, naho ubundi se ugira ngo amateka kuyubakira hano bisaba iki? Ahubwo reka tubanze tujye muri VIP”

Ako kanya Fiston yahise afungura umuryango avamo nanjye mvamo ndetse na Frank maze twinjira mu nyubako nziza yari ihari tuzamuka hejuru ngo muri VIP bavugaga tugezeyo turicara,

Frank-“Fiston! Ba uzanye akantu se uhe Nelson amanure akavumbi”

Fiston-“Ewana! Humura ndabizi nicyo cyatuzanye, ahubwo se nkuzanire agaki wana? Nako nari namwemereye cya Fanta Skol, reka nze nkizane”

Fiston yabivuze agenda nsigara nganira na Frank,

Frank-“Hanyuma se ngo bimeze bite Bro?”

Njyewe-“Ni amahoro nako ni agatogo”

Frank-“Uuuuh? Byagenze gute se wangu?”

Njyewe-“Frank! Ubu Life ni urugamba musore wanjye iyo urebye nabi ntihabura ugupima amaguru”

Frank-“Eeeeh! Ibyo byo kuri ubu iyo udacutse ingendo yawe ushobora gushiduka waguye mu gatego”

Frank akivuga gutyo ako kanya Fisto yahise ahahinguka azanye cya Fanta yavugaga, Frank we ntiyigeze amubaza yamuzaniye ka warage ngo yakundaga maze nawe aricara anywa cya Fanta nkicyo yari anzaniye dutangira kuganira ari nako izuba rirenga ryimukira akabwibwi,

Fiston-“Nelson! Ewana twishimiye gusangira nawe kabisa”

Njyewe-“Najye sinabura kubyishimira Bro!”

Frank-“Nelson! Rata Fiston ntazagushuke ngo ujye mu mayoga mba mbona bitakubera! Twe twaragiye dutora ibara none dusigaye dusa n’amayoga”

Fiston-“Hhhhh! Niba nanjye nzikoramo, burya umuntu ucuruza ifu asa nayo, ucuruza amakara agasa nayo ubwo nanjye ngomba gusa n’inzoga”

Twese-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Nonese nanjye nsa n’icyayi?”

Fiston-“Hhhhhhh! Harya mwe na ba Aliane nibyo mukoramo, nako nari nibagiwe ko amabara yose abera hano”

Njyewe-“Ayahe mabara se Fiston?”

Fiston-“Umva yewe! Ya Martin”

Njyewe-“Boss Martin se uramuzi?”

Fiston-“Uuuuuuh! Nayoberwa n’abandi, uriya musaza ndamuzi, harya ntiwibuka ko nababwiye ko igihe nohereza amafoto ya Aliane kuri Bruno nayatse umu commissioneur we witwa Sam?”

Njyewe-“Ngo umu commissioneur?”

Fiston-“Sasa! Erega muri iyi monde ya Digital ntabyo gusaza imburagihe! Uwo Sam niwe umugezaho abana bato beza ariko babuze ubwenge maze nanjye akanyitabaza ku ma lodge”

Fiston akimara kumbwira gutyo nahise nicinya icyara ariko sinibabaza menya ko ashobora kuba afite amakuru yazangirira akamaro maze ako kanya mpita nijijisha ndamubaza,

Njyewe-“Oya se kandi utazabeshyera Boss nziko yitonda!”

Fiston-“Ayinya! Yitonda se ni ishusho? Nta ma news ufite ahubwo!”

Njyewe-“Nayakura hehe se Bro? Ko ubizi ko mba ndi I Kigali”

Fiston-“I Kigali se ho ugirango aba ahoroheye? Ko ajya abakura inaha akabajyana yo ra?”

Frank-“Eeeeeh! Uwo musaza ko akaze ra?”

Njyewe-“Noneho gahunda ze zose uba uzizi?”

Fiston-“Nuko muri aba Djama banjye naho ubundi ubu ndi kumena amabanga y’akazi”

Frank-“Hhhhhhh! Ngo amabanga y’akazi rwose? Ugirango icyaha hari ibanga kigira se? Igihe kimwe kiragutamaza ukibaza”

Fiston-“Gute se Bro?”

Frank-“Siwatubwiye ko uwo musaza ujya umuha Lodge hano?”

Fiston-“Buri munsi ahubwo”

Frank-“Reka rimwe azazane indaya imunige bagufunge!”

Fiston-“Ayiwe! Oya se utabivuga bikazaba”

Frank-“Nyine nibyo nakubwiraga ko nta cyaha cyihishira, niba utwikiriye icyaha ugomba kwitegura ko igihe kimwe nikigusimbukana uzihagararaho”

Fiston-“Eeeeeh! Ariko uziko ari byo wana! Frank, urakoze Bro!”

Frank-“Buriya hari igihe kizagera bikaba ngombwa ko wihakana ibyo wita ibanga ukabireka ugahamya ukuri”

Fiston-“Ibyo byo! Ariko Nelson, ko mbona wagiye kure bite?”

Njyewe-“Fiston! Ntabwo nakubwiye kweli ko ntatekanye, kandi numvise ushobora kuba wamfasha”

Fiston-“Uuuuuuh? Ibibazo ufite ushako ko nagufasha se ni ibihe? Mbwira kabisa ndi tayali ariko ureke kubishya ino fanta”

Njyewe-“Mfitanye ikibazo na Martin, kandi byose byavuye muri biriya byose umaze kutubwira”

Nkimara kuvuga gutyo Fiston na Frank barikanze baranyitegereza mbega bagwa mu kantu nanjye ndabibona,

Fiston-“Eeeeeeh? Nelson! Utambwira ko yageze no kuri sister wawe ukabyitambikamo mukaba muri guhigana?”

Frank-“Cyangwa ashaka kugutanga kotsa ifi wirobeye bikugoye? Aho ho nanjye narwana inkundura wenda nkagwisha amazuru”

Njyewe-“Fiston nawe Frank! Bibaye ngombwa ko mbabwira byose kuko mwambwiye ijambo ryiza ko ahari abagabo hadapfa abandi, murabizi twahuriye mu bibazo by’umuvandimwe gusa nubwo twahuriye mu bibazo ariko byadusize turi inshuti, ubu rero ikibabaje kuruta ibindi nuko inshuti yaduhuje ibabara nahindutse umwanzi wayo”

Fiston-“What? Nelson! Ibyo uvuga ni ukuri?”

Njyewe-“Ibyo mvuga ni ukuri ntabwo mbeshya Fiston, niko byagenze kabisa ubu Gasongo abonye aho nanyuze yahanyuza umuriro!”

Frank-“Inka yanjye! Ubwo se ibyo byashoboka kweli? Nonese byagenze gute wana?”

Njyewe-“Brothers ni Story ndende pe! Ubundi Gasongo twakuranye tukiri bato, twavanye iwacu……….”

Nabwiye Fiston na Frank story ndende yanjye na Gasongo, bari bitangiriye itama bandeba, ndetse bagiye kure, nkirangiza kubabwira numva umuntu ankoze mu mugongo maze mpindukira vuba, nkubitana amaso na John ndikanga………………………………

61 Comments

  • Mbega amatsiko muduhe pasika mutugezeho akandi gace ni ikifuzo kabisa mwaba mukoze cyane doreko mudasiba kudushimisha

  • mbaye uwa1 wooow

    • fiston se haramakuru aha john akagira icyo afasha nelson tubitege amaso
      umuseke murabantu babagabo mudukundisha umuco wogusoma igihe twataga muma tv shows dusigaye tugikoresha dusoma inkuru
      nkizi nziza zigisha
      ibihe byiza mwese basomyi!!!!!

    • Nagutanze wang ninge nabaye uw1

    • wapi reba neza nagutanze

  • Burya inshuti iva ku nzira koko kandi ntakibaho kidafite impamvu gira neza wigendere, aba basore bamenyanye na Nelson kubera impanuka none bagiye kumufasha kuva mu bibazo arimo kuko tayali amakuru yose barayafite biri n”amahire na John araje bagiye kuganira birambuye ntawe ubarogoya. Naho nyina wa Nelson we ntagushidikanya niwe bazanye, amaraso ni mabi koko ukuntu ari gica ariko yagiriye nelson impuhwe basangira jus. Thx Umuseke muba muduhaye aka episode gashya hakiri kare.

  • Yo mbega byiza Blenda urinfura disi tega amatwi Nelson umwumve aracyagukunda.Fisto na Franc ndabakunze mumube hafi Nulson disi .amata abyaye amavuta na John arizanye disi .Nelson urumunyamugisha ntamvura idahita tu.mureke Gasongo???????? wikibwa…

  • Nkaba nyosomye mbere yanyu!!! Nelson humura ikiguhuje na fiston gishobora gutuma ibibazo byawe bikemuka gusa gasongo ari guhubuka cyane bizamugora kukugarukira baba na brendah arifuza kugutega amatwi

    Tnx @ umuseke

    • Wapi kabisa ntibantanze reba neza

  • Mbega amahirwe Nelson azanye ku Gisenyi we. Ahasanze inshuti zindi zigomba kumufasha kandi zifite amakuru ahigije bigaragara ko umupira wa Dovine na Martin wabaye bawogeza kandi banawusifura. Dovine, Martin namwe muraje isi ibote kabisa murajyahe. Ese Gaso ko uri kugenda ubunza ibihuha uteranya Nelson ejo cyangwa ejobundi ko ukuri kurajya hanze urabigenza ute abantu wabibwiye bose bamaze kumenya ukuri uzasubirayo ubabwirako ataribyo ibyo wababiye utigeze utega amatwi Nelson wagufataga nku muvandimwe ukaba utaramwizeye ngo umwumve ninde wundi uzakwizera. Nonese Gaju namenyako ari wowe watandukanyije umuryango azumvako uzamumarira iki koko. Gasongo igire gutyo kuko ubu isi irakwikoreye ntago iri kukuvuna naho umunsi ukuri kwagiye hanze uzabyumva neza kuko nawe uzaba ugiye kuyishyura icyo gihe nayo izakujya ku mutwe wumve uburyo ki isi iremereye. Ahubwose ko vacance zigiye kurangira Gaju adatashye.

  • ????Ndanyotewe Mana yanjye!!! Iyi nkuru kko izampembura ryari?? At least ndumva biri kuza,Gasongo uwamumpa ngo musobanurire igihemu icyo aricyo; uri ikigwari kizira ikidodo!!!

  • iyi episode iraryoshye ariko Ni ngufi cyane

  • Ahaaa jhon nawe niyicare ubivuge bose babyumva maze urugamba jhon we na fiston barurwane wigaramiye musore,nukujya mumyitozo ndabona turi bugufi kubyina insinzi!!

  • BYIZA CYANE NELSON ABONYE INSHUTI PE NDETSE NA JOHN BAGIYE KU MUFASHA URUGAMBA KANDI UKO MBIBONA BARARUTSINDA RWOSE KUKO ABABOSE NDABABONAMO UKURI NIBARWANIRE NELSON ISHYAKA MURAKOZE !.

  • Byiza ko na john ahatungutse Wenda murafatanya gushaka umuti wikubazo nkomeza kd fushimira Brendah nukuri iyaba abantu Bose Nazi agaciro kurukundo bakamera nkuyu mwana isi yaba ubuki Nelson utazagira nakimwe uhusha umukunzi kd nziko azagufasha mugakata ayo makoni

  • Mwakabyara ko ari week-end mwatongey iyindi part? Icyakora nizere ko Nelson azava Gisenyi ibibazo bye byatoy umuti ubundi umu fan wiwe bingeze ahantu

  • Imana ishimwe, Nelson abwiye byose Fiston na Frank kandi Bari basanzwe bazi uwo Martin n’ibikorwa bye none John atahahingutse. Ni abagabo bagiye kwicara nabo barengere uwarenganijwe. Mbega episode iryoshye!!! Brendah utagira uwo basa yo kabyara yishimiye kongera gutega amatwi umukunzi we. Ndanezerewe pe. Gasongo ararigitira he koko? Dovine we urwishigishiye ararusoma

  • Mwakabyaramwe mwatwongeye iyindi episode ko ari week-end! ndabashimira byimvamutima ukuntu mudutaramisha.Ndindiranye umwizero ko Nelson wangye azava igisenyi ibibazo bye byabonye inzira umu fan we bingeze ahantu! Naho Gasongo wigaramye umuvandimwe akumvira Dovine yabonye ukuze ndamwipfurije Kuzakorwa n’ikimwaro imbere y’uwo arikwita umuhemu ukuri nikuja ahagaragara

  • Ahuiii Mbega inkuru! disi murakoze kundema agatima!ibibazo bya Nelson bigiye gukemuka merci bcp!! mukomereze aho ejo Habaye kure

  • Ariko Gasongo ubanza hari ibyo bamutamitse si gusa ubu se kubeshya Brendah ko phone ya Nelson yayitoraguye yayijugunye yabikoreye iki? Narinziko agenda avuga ibinyoma bya Dovine none nawe yongeramo ibye ngo akunde asebye umuvandimwe we biruseho mbega umusore! Nelson ariko yansubirije umubyeyi nkura ingofero ati jyana ayo nkuko nawe wangeneye ayo njyana hhhhh

  • Mbega Mbega sha dovine na Martin barabeshya bazagaragara. Gusa mbabajwe nukuntu nulson atandukanye na mama we batamenyanye. Umwanditsi dufashe ejo uzasobanure ibintu uduhe pasika kuko amarira niyose kubera ibihe Nelson arimo

  • None se kandi na John yaba ajya akorana ayo mahano na Martin aho Nelson ntiyaba ahungiye ubwayi mu kigunda?!! Kuko sinzi ko John yakwemera gutererana Martin baba basangira ibyo byose kuko nzi neza ko abizi hanyuma ngo yemere yerekane ukuri kwa Nelson nubwo amufata nk’umuhungu we?!! Ahubwo ndabona na John agiye kumutererana hanyuma Nelson akajya mu byago, ariko kera kabaye John akazasanga yarahemutse ndetse agahemukira umwana we!! iyi film simbona uko izarangira!!

    Gasongo na Dovine se bo ibyabo bigeze he? Kandi wabona cya Gasongo bagihaye ibintu amaherezo akaba ari we uhemuka, ugasanga game ni we ikiniweho da?!! Dore aho nibereye!!

    Ubu se John ushaje nta mugore, twakwizera ko we adasangira ingeso na Martin bahu? kuko nsanga byakomerera Nelson kurushaho aho kumworohera nk’uko yabicyekaga!! Duhanze amaso umwanditsi

  • Ayii we ubuse none John yaba aje Nelson atarasaba ubufasha Fiston koko? mbega ukuntu kari gato, numvaga ntangiye kwishima pe. Reka ntegerese ejo.

  • Yeweeee, mbega Brendah mwiza! sha ntawe basa nukuri, Nelson rero ndabona kugisenyi uhafite amaboko uramenye ntiwigire umwana. Brendah na John ugomba kubabwira ukuri kose! thnx umwanditsi!

    Fares
    0722337737

    • nukuri nimuduhe akandi dore nimuri week kandi mutumare amatsiko

  • Muhumure John yabyumvise nawe ntabusobanuro bwinshi akeneye!gusa ikibazo nibaza aje gukora iki hano? muri VIP?!!!

    • hhhhh, bite loulou jye ndumva John ari inyangamgayo ntiyaba aje kuvangira Nelson, arko Gasongo we ni urubwa runini gusa!

      Fares.
      0722337737

  • ndabona urugamba rugeze mumahina kuko martin ndabona inzu yakoreragamo amabara ihiye agasigara kugasi asekwa n abahisi nabagenzi

  • komera musore byose bizarangira ntakitagira iherezo, ndizera nkomeje ko fiston na frank bazagufasha

  • ayiwe!!none John nawe atakumvz Nelson nagirante!Brendan disi!umukobwa wumutima wihangana!Nelson, amaboko fuite kugisenyi,arahagije kugufasha gushyira ukuri ahabona?!Frank, fiston,John, m.brawn,tutibagiwe Brendan!babwire byose ntanakimwe uhishe,baragufasha.Gasongo,Jojo,ganza,ubihorere,bazumirwa.m.Kenny ndizerako nawe,atazishinga ibyobigwari ngo agutererane!dutegerezanyije amatsiko menshi!!

  • Yooo nelson disi yarahu ngabanye ariko humura ibibazo birimo kurangira

  • turabashimira ariko muduhe 73kuko twiriwe murugo nimuri week end nukuri mudufashe

  • nizereko na john yabyuse? imana igiye gushyi ukuri hanze. gusa muzakore kuburyo gasongo kugirango yongere abone nelson bizamugore. turabakunda.

  • Inshuti nyanshuti uyibonera uyibonera mubyago koko Nelson ugize amahirwe kabsa Fiston na Frank bagufashe kuko bafite amakuru menshi kuri Martin nama bitch ye maze bashyire ukuri ahagaragara nabashyigikiye amafuti nka Gasongo bamenye ko bibeshye cyane Imana ishimwe ndumva na Mzee John ahageze umubwire ukuri ntaho umukinze ndetse na Blendah umubwire byose kd yiteguye kukumva cyane kuko ari umukobwa w’inyangamugayo ushyigikira ukuri gusa Martin na Dovine isi iraje ibakarange bumve nubundi yari itarababonera ibirungo gusa humura noneho ufite amaboko gusa nturwane

  • Ni muhumure John iyo amera nka Martin yari kuba yarasinye ririya yirukanwa rya Nulison atabanje kumubaza, kuba yarashatse kumubaza impamvu rero ni uko ari umugabo nyamugabo umwe wanga umugayo. ikindi kuba nta mugore agira ntekereza ko yababajwe na mama wa Nulison babyaranye ariko akaba yarataye umwana we. umuseke murakoze cyane

  • Gasongo ndakwanze pe. Uri imfura mbi kbs. urabura gufasha umuvandimwe ukirirwa umusebya! bitinde bitebuke uzapfukamira Nelson tu! Nelson courage muhungu wanjye abo basore babwire byose ubundi bakubere ingabo ku rugamba. Mbega Brenda umukobwa umwe kw’isi!

  • Musigaye mutwicisha amatsiko mugatuma turara tudasinziriye,gusa Nelson afite amahirwe menshi kuko Brendah ndabizi azamubera ingabo imukomeza Ku rugamba,Abari baramwanze Bose bagiye kubonako bibeshye.vraiment amatsiko ameze nabi sinjye urota bwongeye gucya….

  • ndababwiza ukuri episode igiye gukurikiraho igiye gushyira ibintu byose hanze.

    john agiye guhabwa amakuru yose atarazi knd ayo makuru niyo azafasha nelsoni gutsinda urugamba.

    gusa nshimiye brendah guca bugufi kwe vraiment.
    abere abandi bakobwa ikitegererezo

  • woww nelson uruwambere mubanyamugisha ukanikurikira .nizereko utaribuze gupfisha ubusa amahirwe ugize yokubobana na john nabo bafreinds bawe kandi bafite amakuru afatika humuka kumaso rero ubabwire Byose bazsgufasha ndabizi plz manan brown nugira amahirwe yokubonana nawe ntuzagire icyumukinga numubyeyi mwiza azakumva

  • Nelson azava I Gisenyi aryohewe .azashike kwa sogokuru azahahurira namama wee

  • waoooo. john arahageze. Mukanya gato Martin na Dovine nabo baraje baje kuganira kuri Nelson. Martin yabwye John aze bahurire hariya hantu hiyubashye azane naya ndaya ye ngo ni Dovine baganire kuri Nelson bumvishe John ko Nelson agomba kurongora Dovine. None umushibuka urabashibukanye bahasanze nyirubwite Nelson. Intambara sasa

  • Umwanditsi jya uduha episode itubutse nko mu bice 40-60 zabaga ari episode usoma ukumva koko harimo ikintu, ubu uradusondeka inkuru kuva Nelson asabwe kujya ku Gisenyi yagombaga kwihuta John ntarambirwe ubu se ari ibifatika ugirango ibisobanuro 24heurs ntibiba byamurangiranye? Jya ushyiramo akenge Gaju ntiyaruhutse? Jojo abonetse Maman we yagombaga kubimenyeshwa bakiri no muri Gare! tukabona aza kumureba impuhwe za kibyeyi, n’utundi. ariko kararyoshye nutwo tubuzemo gusa ndashima uko Aliane yitwara kuri Nelson.

  • waowww .so Good story!mwe mureke kwihutisha ibintu mutegerezw nwihanganye game igiye kubera muri VIP irakaze .John yabyumvise tayari ahubwo gahunda yarajemo zirarangiye!Gaju niba yaranaruhutse se ko gasongo yikuye kuri Nelson murumva amakuru ye twayamenya gute
    Thx Brendah mukobwa utagira uko asa kwemera gutega amatwi uwagukunze mugihe nkiki kimukomereye….Gasongo si imbwa gusa ni Nyarubwana

  • Ndishimye ibintu birikujya muburyo

  • birashyushe naduhe aka kijoro rya pasika rwose amatsiko.com murakoze kandi umwanditsi wacu.

  • yooo.mbega ubugo

  • Wooow Nelson disi ni agati gateretswe n’Imana icyuma cyavuye ku ndege… Yooh a friend in need is a friend indeed… Brendah ni intwari shenge arakumva aho abandi batagucira akari urutega… Tnx to the writer

  • Birababaje wongere ngo birababaje gusa icyonzicyo ni1 iminsi iba myinshi igahimwa na1 uko bizagenda kose ukuri kuzajya ahagaragara.
    nigihe gitinda naho ubundi ibigomba kuba byo biraba,ihangangane nelson am with u in hts all.

  • Ihangane kdi never giveup till end with sucess

  • KMZ WANG DUHE AKA PASIKA

  • KMZ WANG DUHE AKA PASIKA

  • Amatsiko ni menshi kabisa nimuduhe akandi

  • Episode 73 ko tutayibona mwatugiriye vuba tukajya gusenga tuyisomye ,mugiye kudutangiza pacika nabi koko

  • Muratubihirije kuri pasika

  • Mwaramutse pasika nziza kuri mwese!!! Gusa umwanditsi dutabare uzane indi episode73 nukuri amatsiko ni yoseeee abodusangiye guyitegereza mutere agatoki hejuru kugirango umwanditse ayihutishe 73 weeee

  • Mwaramutse neza ,pasika nziza. None se ko twabuze inkuru nshyashya?

  • Amakuru mbonye nuko uriya mumama ari mama nelson….na john akaba papa nelson
    Wow ukuri kwose kugiye kuba revealed for real arko Sinai abakatiye nelson uko baribuze kubigenza… Waiting for another part man kandi nsabyizeye kuko siwabura kuduha aka Easter

    • mwampaye number y’umwanditsi niba haruyifite nkamuhamagara nkamubaza impamvu atarikuduha indi episode ko numva amatsiko amereye nabi

  • Amahoro amahoro,ndumukunzi wa episode cyaneeee,ndabashimira cyane kuko mutugezaho inkuru zirimo inyigisho pe kubafite ubwenge zigomba kutwubaka in shaa Allah,nelson rwose ndabona Imana ugiye kubinyuza kurababasore maze bakamubera abagabo ko atariwe wateye inda dovine,Blendah arikugaragaza urukundo nyarukundo,naho gasongo we ntago ari inshuti yakasohoka kbs,ahubwo nikigwali cyujuje ibyangimbwa kugeza nubwo yambuea nelson phne koko?muntabaye mqamvura indwara yamatsiko maze mugashyiraho agapisode murakoze,Imana ibane namwe.

  • mwaramutse dukomeje kubashimira kubera ubwitange mutugaragariza mukutwigisha biciye munkuru mudutegurira.none ndabona mutashize ho indi episode byaba byiza utumaze amatsiko niba dukomeza gutegereza cg niba ntayo tubona uyumunsi murakoze

  • Nanjye nahebye nshuti, niba ari ibibazo biri Technic umwanditsi narebe aho ayidushyirira tuyisangeyo ndabona umuseke wapguye????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish