Episode 68: Jane asezeye Eddy basubiye i Kigali. Eddy ageze mu modoka akubitana na Destine!
Episode 68 ………..Jane ahita ambwira.
Jane – “Cheri uriya ni Papa!”
Njyewe – “Boo, none se ko ntabwoba mbona ufite?”
Jane – “Chou ibyo bimparire, ahubwo yambiii!”
Njyewe – “Bon voyage mukundwa!”
Jane – “Oooooh cheri, ndaza kuguhamagara!!”
Njyewe – “See you Bb!!”
Nahobeye Jane asanganira imodoka na njye nzinga agahinda nsubira inyuma. Mu gusubira inyuma nagiye mbabaye kabisa numvaga nacitse intege bya nyabyo, nibazaga ukuntu Jane ansize twese tutabishaka, nkumva nakurikira imodoka ya ba Jane!
Nageze muri chambre yanjye mpita mpamagara James ngo mubwire ko ngiye kuza, ndeba numero ye nkanda yes nshyira ku gutwi, ntibyatinze yahise ayitaba vuba cyane.
James – “Yes Bro!”
Njyewe – “Hello James, umeze neza se?”
James – “Ni sawa kabisa, ugeze hehe uza se?”
Njyewe – “Eeeeeh ndacyariyo ariko mu kanya ndaje nzamuke tu!”
James – “Cyangwa uri gusezera wa mwana muto sha?”
Njyewe – “Reka reka Bro, ahubwo winsonga, icyakubwira ko maze no kumuherekeza!”
James – “Uuuh sinabivuze ko azagutera indobo!! Nizere ko uyizana i Kigali ukayiha kadogo akajya ayogerezamo amasahani!!”
Twahise dusecyera icyarimwe.
Njyewe – “Bro, iyaba wari uzi uko ubu bimeze!”
James – “Eeeh, ushatse kuvuga ko yavuze yego ya nyayo?”
Njyewe – “Of course!!”
James – “Eeeh Bro, nongeye kubyishimira pe! Ariko se koko ubu wemeye kuzarya igiti wagiye gusura uwo mwana w’umukobwa?”
Njyewe – “Bro, usibye n’inkoni kuri iyi nshuro n’imbunda sinyitinya!”
James – “Eeeeh, ndumva uzanye amaraso mashya muri Kigali!”
Njyewe – “Kabisa niko bimeze, ahubwo reka nitegure nze, ubwo ushake ahantu heza ninza ndaguhamagara!”
James – “Ntiwumva se ahubwo! Ako kantu!”
Njyewe – “Sawa rero turi kumwe mu kanya!”
James – “Urakoze muvandimwe wanjye!”
Call end.
Nkimara kuvugana na James nahise ntunganya ibyo ntari nakarangiza, bigeze nka Saa tanu n’igice mpita mfata igikapu ndamanuka ngera ku muhanda mfata moto ingeza ku modoka zijya i Kigali, ndakatisha nicara ntuje mfata headphones nshyira mu matwi mba niyumvira musics, hasigaye akanya gato ngo imodoka ihaguruke mbona haje imodoka yo mu bwoko bwa Rava4 iparika hafi aho ihamara akanya gato, si nzi ukuntu narebye neza mbona Destine ayivuyemo ihita yongera iragenda gusa sinabonye neza uwari uyitwaye.
Destine akivamo yahise ajya muri bureau aho bakatisha tickets, hashize akanya mbona aje agana aho imodoka nari ndimo yari iparitse yinjiramo tuba dukubitanye amaso mbona asa nuwikanze, ahita yicara vuba vuba ahagana imbere yanjye dukomeza gutegereza ko imodoka ihaguruka, mu gihe dutegereje Destine yarahindukiye ambwira umuntu wari wicaye impande yanjye utuntu ntabashije kumva, ako kanya mbona baraguranye Destine aza kwicara impande yanjye!
Hashize akanya nta wari wavugisha undi, ariko nkomeza kubitekereza nsanga bidakwiye, mba ndahindukiye ndamubwira.
Njyewe – “Bite se Desti?”
Destine – “Uuuuuuh ni sawa! Ariko Eddy ubu waranyanze bigeze n’aho gutaha utambwiye twarazanye koko?”
Njyewe – “Sinabyanze ahubwo nk’ibisanzwe nari mbizi ko kuboneka kwawe bigoye!”
Destine – “Uuuh cyakora sinkurenganya kuko ndabizi ko Jane yakwibagije byose!”
Njyewe – “Eeeh nibyo rwose, noneho ubu koko iyo ntabona Jane mba meze nte?”
Destine – “Ahaaaa, ntacyo narenzaho Eddy, byose amaso arampa, gusa byose reka tubyirengagize kuko Jane agiye na njye nkaba mvuye i Butare nsize uriya musore, dutangirane ubuzima bushya njye nawe. Sibyo Eddy wanjye!?”
Ubwo naramwitegereje mbura icyo musubiza ku mutima nti Imana ishimwe ko ntarekuye urukundo kuri wowe naho ubundi nari kuzaririmba urwo mbonye niba ari uko ukunda!
Imodoka yarahagurutse, Detine ntangira kumuganiriza bisanzwe twageze i Nyanza bisa nk’aho nta cyabaye hagati yanjye na we, twageze Nyabugogo nka saa kumi tuvamo, Destine aranyegera dore ko nasaga nk’aho namuhaye umwanya arambwira.
Destine – “Eddy wanyemerera nkagusaba ikintu kimwe gusa?”
Njyewe – “Ok, mbwira numve ko bishiboka!”
Destine – “Nyuma ya byose wanyemerera ukampa umwanya byibuze n’iyo yaba isaha imwe tugasangira nkakubwira ikindi ku mutima!”
Njyewe – “Oooh, Desti byari byo ariko mfite gahunda yihutirwa kabisa ihangane!”
Destine – “Eddy wambabariye ko ngukunda!”
Njyewe – “Desti, ihangane urabizi ko gukundwa ntawe bitashimisha ariko humura na njye sinkwanga, ubu ntibyakunda ariko nibiba ngombwa tuzareba undi munsi!”
Destine – “Ahaaaa Eddy, umutima wanjye wangijwe n’intimba y’urukundo rwapfukiranwe nawe, basi unyemereye ukampa andi mahirwe nabohoka nkongera nkaba nk’abandi!”
Njyewe – “Ndabyumva erega. Nako ntabwo mbizi! Kandi nagusobanuriye bihagije ko mfite uwo nahaye urukundo, rero gerageza ubyihanganire kandi ntabwo nanze gusangira nawe ahubwo uyu munsi ntibyakunda. So, reka ngende!”
Nahise musezera nzamuka gato mfata aka moto kangeza mu Biryogo tugezeyo ndakishyura mpita ninjira muri ka kazu k’ubukode kanjye, nsanga Kadogo yicaye hanze, akimbona.
Kadogo – “Eeeeh! Boss wanjye, hhhhh uraje se? Ubu ni wowe? Kabisa nari ngukumbuye bya hatari. Uzi ko uyu munsi ndya inyama!!”
Njyewe – “Hahhhhh wowe habe no kunsuhuza urivugira iby’inyama gusa sha?”
Kadogo – “Eeeeeh, Boss mbabarira ni ibyishimo byabinteye, ahubwo zana nkwakire igikapu!”
Njyewe – “Urakoze Kado, none se nta kibazo wagize?”
Kadogo – “Ewana ntacyo pe, usibye ibishyimbo byashiririye nagiye kugura me2u, n’umuriro wabuze ejo sinibyinire umuziki naho ubundi byose ni ok!”
Njyewe – “Hahhhhhhh kadogo we uransetsa! Ngaho akira amafaranga ugende ugure inyama ubwo wazishatse ndabizi sinagukira!”
Kadogo – “Eeeeeh Boss, urakoze weeee! Urakoze rwose ubu mu kanya muri quartier nintangira kuzikaranga ndaba ndi umwami mu bandi bakozi bo mu rugo bose, hhhhhh!”
Navuye aho ibitwenge ari byose, nkomeza njya mu cyumba ngezemo nshyira igikapu hasi ubundi mfata telephone ngo mpamagare Jane! Ndahamagara, ubwa mbere iranga ntangira kwibaza uko bigenze, hashize akanya ndongera ndahamagara aba arayifashe ndiruhutsa.
Jane – “Hello cheri, ca va?”
Njyewe – “Oui ça va bien mon amour, bigenze bite ko wari wanze gufata telephone?”
Jane – “Uuuuuh, chéri nari ndikumwe na Papa ariko mpise mucika ngo nze nkwitabe!”
Njyewe – “Oooh chérie byiza cyane, nari ntangiye guhangayika nibaza icyo wabaye!”
Jane – “Oooooh, humura Cheri! Gusa cya gihe Papa aza kumfata ha handi twari turi umperekeza, yakubonye usubirayo maze atangira kumbaza byinshi, ngo uriya muhungu ni uwa he? Ngo ko ahise agenda? Ngo mwari muri kumwe nka nde!? Mbega ibintu byinshi nyine, ndangije ndamwihorera ubu njye na we ntawe uri kuvugisha undi!”
Njyewe – “Ooolala chérie humura kandi wihanganire imvune z’urukundo numubwira amahitamo yawe ndabizi azayakira!”
Jane – “Ahubwo Chou, ngo cya kigabo Papa ashaka kunshyingira ngo kiraza kundeba mu rugo la, gusa kimbabarire kize, nshaka kugisebya noneho nkabereka ko byose bishoboka!”
Njyewe – “Oya cherie, bitware gake, urabizi ko ngukunda Imana izi inzira bizanyuramo kandi ntizemera ko amarira atemba ku maso yacu!”
Jane – “Oooh chéri urakoze cyane nkunda ko ureba kure gusa ntibimbuza kumusuzugura da!”
Njyewe – “Ubyitwaremo neza mukundwa ubwo uraza kumbwira!”
Jane – “Urakoze cheri, I love you so much!”
Njyewe – “I love you too My shining star!”
call end.
Ngikura telephone ku gutwi, nahise ntekereza inzira ndende kandi igoye Jane arimo numva binyongereye ku mukunda by’ukuri, mfata icyemezo cyo kuzakora uko nshoboye ngo nzamurinde agahinda, maze iminsi yose azahore mu byishimo byo kuba amfite!
Nkiri muri ibyo mbona James arampamagaye mpita nitaba vuba.
Njyewe – “Hello, Hello Bro!”
James – “Hello My Brother from Mother and Father!”
Njyewe – “Ariko se nkubwo uba ubwiwe n’iki ko ngeze i Kigali kweli!?”
James – “Erega iyo uje mpita mbyiyumvamo, icyaka gihita kiyongera, ahubwo ubu ndi kukavamo reka nze nkurebe!”
Njyewe – “Urabizi hano ni iwawe, karibu rwose!”
Call end.
Namaze kuvugana na James mpita njya douche mvuyeyo ndambara hashize nk’iminota 25 James yari ahageze yinjira yisanga nk’ibisanzwe !!
James – “Eddy, Eddy hhhhh!!,
Nahise mpaguruka vuba nsuhuza James.
James – “Eeeeh ko mbona wabyibushye wana? Uuuuuuh ndabibona wari uguwe neza!”
Njyewe – “Hahhhh, wabimenye Bro! Ndashimira Imana ntacyo ntabonye umutima wanjye uratuje!”
James – “Eeeeeh ayo ni yo bita amahirwe ageretse ku yandi, Bro felicitation!”
Njyewe – “Merci beacoup Bro!”
Twakomeje kwiganirira hashize akanya duhita dupanga kujya ahantu tugasoma aga fanta nk’uko nari nabimwemereye, James ambwira ko ngo hari akabari gashya kari mu Mujyi bari bufungure uwo munsi dore ko hari na week end.
Twavuye aho twerekeza mu Mujyi tugera aho ngaho James yari yanjyanye turicara bazana round ya mbere ari nako twiganirira stories zishyushye! Dushyirishaho na ka brochette, hashize nk’iminota 30 hari agakundi k’abakobwa kaje kicara hirya yacu gato, wabonaga ari abakobwa biyubashye mbega bigaragarira buri wese, na twe dukomeza kwiganirira ariko James we nkabona yarangaye areba aho abo bakobwa bari bicaye rimwe na rimwe nkamutera urushyi ngo agarure amaso!
James – “Bro, wabonye bariya bakobwa!?”
Njyewe – “Urabona se batangaje ku buryo bagucuritse ubwenge Bro?”
James – “Oya ahubwo, harimo uwo nshobora kuba nzi!”
Njyewe – “None se ukaba umuzi ukamurangarira bigeze aho?”
James – “Bro, wowe ugume hano ndaje gato!”
James yarahagurutse aragenda mukurikiza amaso, abagezeho arabasuhuza hashize akanya mbona bose barahagurutse baraza bicara aho nari ndi numva ndatunguwe.
Bamaze kwicara James yahise akora presentation.
James – “Uyu yitwa Eddy, ni umu Brother wanjye cyane!”
Ba bakobwa bose bahise bandeba ubundi baraseka.
James – “Eddy uyu mukobwa bamwita Dudu twahuriye muri mariage y’umuvandimwe turamenyana! Naho aba babiri bari kumwe na we ni inshuti ze.
Na bo bahise bivuga umwe yitwaga Jessica undi Naomi!
Njyewe – “Oooooh ni byiza cyane nishimiye kubamenya!”
Twatangiye kuganira dore ko aho njye na James twabaga turi harangwa n’ibitwenge. Tukiri muri izo stories hari umusore waje aradusuhuza arangije ahagurutsa Naomi bajya hirya gato bavugana ibintu ntumvise arongera aragaruka yongorera Dudu na Jessica ahita avuga!
Naomi – “James, sha muranyihanganira rero hari aka gahunda kihutirwa ngiyemo tuzongera!”
Naomi yahise acaho, dusigarana na James, Dudu na Jessica bigeze aho James aba aravuze.
James – “Ariko Eddy uwakwimura akabari tukigira club ko mbona hano hakonje wana?”
Dudu yahise yikiriza vuba na Jessica biba uko na njye mbura icyo ndenzaho ngo ntababihiriza, twahise dusohoka twerekeza club, tugezeyo dusanga ibintu byashyushye! Twicara gato dufata akantu ubwo James atangira kuba busy kuri Dudu Cyane, bigatuma njye na Jessica na twe dusa nk’aho tuganira noneho!
Muri ibyo byose byabaga natekerezaga Jane nkumva nahita mbasiga aho ngataha, ariko na none nkumva ubuzima bugomba gukomeza nk’uko bisanzwe ariko nkagira kwitwararika.
Nahise mfata telephone nandika message nagiraga iti: “Hey my Queen umeze neza!? Bb natangiye kugukumbura kuba ndi njyenyine biri kumvuna bigatuma numva ngukeneye gusa ndagukunda kandi ibihe byose, rero ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye witwa James, turi kuryoshya week end, gusa ndumva icyuho cyawe. gusa ndagukunda cyane kiss!”
Nkimara kohereza message nahise mbona Message yanze kugenda, mpamagaye numero ya Jane numva nticamo bikomeza kunshanga telephone nyisubiza mu mufuka nkomeza guhangayika ariko na none nkomeza kuganira na Jessica!
Njyewe – “Harya wambwiye ko witwa Jessica?”
Jessica – “Yego!”
Njyewe – “Mu rugo ni hehe se?”
Jessica – “Ni i Remera, ariko nabonye hari ahantu nkuzi!”
Njyewe – “Uuuuuh ubwo ni hehe la?”
Jesicca – “Ndakuzi rero, ntuzi ko twahuriye ku kibuga cy’indege duherekeje Chris?”
Njyewe – “Eeeeeeh!”
Jessica – “Ndi mushiki we rero!”
Njyewe – “Woooooow! Ni byiza cyane, Chris ni umuvandimwe wanjye nkunda, buriya afite amateka menshi mu buzima bwanjye!”
Jessica – “Ooooh byiza sha, ubwo turamenyanye rero!”
Njyewe – “Yego sha kandi ndabyishimiye cyane! Rero hari akabazo ngize urihangana ngusige tuzongera ubutaha si byo Jessica!”
Jessica – “Ooooh, buriya tuzongera nta kibazo icya mbere ni ukumenyana!”
Nahise mpaguruka negera James mujyana ku ruhande.
Njyewe – “Bro, ndahangayitse ntabwo nzi ibirimo kumbaho, Jane numero ye nta yiriho kandi ndikumva ntatekanye, nshaka kuba ntashye rero nkagerageza kumenya amakuru ye!”
James – “Eeeeeh, ubwo se byagenze gute koko? Ubu se uragiye?”
Njyewe – “Ndagiye kabisa unsabire ntongera kubabara!”
James – “Nta kundi reka twigendere nta kubyina uhangayitse………………………”
Ntuzacikwe na Episode ya 69 na Eddy muri My Day of Surprise………………………..
UM– USEKE.RW
35 Comments
BA bandi Bazinduka bajye gusura Eddy barihe? Ikibazo mbaza ni iki: Eddy ntabwo yahise abona koko ko uriya ari Kabebe!! Ntabwo baganiye aho bize ngo basnge ari Kabebe na Eddy ba kera???
Sha nange rero byancanze kuko ntibanivuzeho
Ngirango bagize bidahita biranga tu
abatasomye episode zambere bazisanga he?
click munsi yinkuru zihari ahanditse ngo SOMA IZINDI….mpaka ugeze kuyo ushaka
Umusomyi 2 we, ntabwo rwose bari bamenyana kubera ko hashize igihe kdi baranakuze, kereka umunsi basubiye mu mateka y’ubuzima bwa kera cg jane agahura na James, nawe yabibutsa. Mukomeze muryoherwe kdi rwose Umuseke mutubabarire iyi nkuru ntizagire iherezo weeeeeee!!!!!
jane yihishecyakigabo da!eddy wee ihangane icyawe ntaho kijya.jane nuwawe muntambara zumubiri nintambara zibitekerezo ujye wiyumvisha ko icyawe ntaho kijya.ubundi ube umunyamahoro.
Wonderful
Sha Eddy ugende gahoro udahura n’intare, ugire ubwenge cyane
Yoooo byagenze gute se mana ibigeragezo bihise bitangira se mana? Mana tabara ubanza papa Jane haricyo yakoze cg yatse Jane fone ye nakunze ukuntu Kadogo yishimiye Eddy kwaje biranejeje
birashyushye
Intambara y’urukundo nibwo yajya yatangira tu!!!!!!
muri canada tubaye aba mbere murebe isaha. very excited
sha birashimishije nubwo binababaje ariko urukundo sikintu kbsa
hhhhh wallah murazinduka ubu numvaga mbaye uwa mbere uziko mutaryama!!!!
Ni byiza cyane mukomeze muzane izindi episode
wow
Ayiweeee bigenze bitese mama, gusa birabe ibyuya pe ikigaragara nuko intambara yurukundo yatangiye Mana yanjye fasha Eddy wacu ntiyongere kubabara, naho kumenyana njye numva umunsi Eddy azereka Jemsi Jane ariho bazamenyana Neza kuko Jemsi we azahita amenya kabebe, nkunda ukuntu Jemsi yabaye umuvandimwe wa nyawe wa Eddy byanyigishije ikintu gikomeye pe ubuvandimwe samaraso gusa icyangombwa nurukundo rwanyarwo. Ari Destine nikirara weeeeee mbega umukobwa Eddy wagize amahirwe pe! Kadogo numwana mwiza pe bifashimishije. Umva basangirangendo tubonane ejo mucyakare tumenya ikibazo Jane yagize icyonzi nuko urukundo ruzatsinda ubundi tugacyenyera tugashyingira umuhungu wacu.
Eddy Nyagasani akorohereze
Ayiiiwe Eddy ihangane yayifunze yihisha cya gisore se ashaka kumushyingira.Sha komera ubu urugamba ruratangiye ,impungenge ngufitiye nuko usa na papa wawe akaba ariyo mpamvu papa wa Jane azahita akubona azahita yibuka byose yagiye agukorera noneho agashaka kuzakurangiza.Witonde man
Ntekereje ko Jane yafunze 4ne kugira ngo icyo kigabo kitamuhamagara. Mana dusenga…birabe ibyuya ntibibe amaraso!
Dutegereje twizeye!
Jane yabayiki we? Imana itabare Eddy
ariko ibi bintu byabyayeho?
Nshimishwa nukuntu Eddy arumwana mwiza. Bantu dusoma iyi nkuru itubere inyigisho kubakozi bacu batwishimire nkuko kadogo yishimira Eddy kandi bitubere isomo kurukundo Eddy afite rwakimeza impano yo kwihangana nibindi byinshi nkundira Eddy.
icyampa incuti dukundana tutaryaryana nka Eddy na james
Bite Aliane! Mbonye akanya ko gusubiza comment yawe yo muri episode ya 66. Mu byukuri biriya byose ni ibitekerezo gusa kandi nibwira ko binafasha abanditsi mu gutegura inkuru. Baba bafite umurongo ariko banagenzura ibitekerezo by’abasomyi kugira bategura icyo bita suspens. Merci beaucoup!
Ndashima nanone umwanditsi w`iyinkuru irimo amasomo atandukanye : Kwihangana,imibanire,ubushishozi,urukundo rw`ukuri.
Jane &Eddy ni Model kandi bazatsinda nubwo banyura munzira y`inzitane ikiza urugendo baruragije Imana
James nawe azabona uwo Imana yamugeneye yihangane kandi yigire byinshi kuri Eddy
abatasomye episode zibanza bazisangahe?
Ohhh mbega ukuntu Eddy yari amaze iminsi mu bihe byiza none koko Jane phone ivuyeho! Wasanga se yayimennye dore ko ari intare mu zindi. Gusa humura Eddy wacu nta mvura idahita byitondemo wizere Imana umunezero wawe na Queen wawe bitinde bitebuke ariko bizaza kuko uri inyangamugayo ukagira no kwicisha bugufi bidasanzwe nshimishijwe nukuntu na Kadogo akwisanzuraho pe.
Hi Dude! Nishimiye gusubiza commentaire yawe yo muri episode ya 66 kuko aribwo mbonye akanya. Biriya nanditse ni ibitekerezo gusa kandi ngirango binafasha abandika inkuru!
Twebwe abasomyi twifuza ko iyi nkuru yakomeza kudushimisha no kuduhuza ariko tukanamenya ko ama episodes atakurikirana uko tubyifuza.Icyo bidufasha rero ni ukubakana mu bitekerezo ku buri buri muntu ku giti cye no ku muryango nyarwanda muri rusange. Ujya ubyumva m’Urunana, Museke weya n’ibindi. Abantu kandi bajye rwose batanga ibitekerezo byubaka, atari za Waooh, mbega byiza gusa (NDLR); ariko kandi binaterwa n’umwanya umuntu afite. This is a network: Twiboneye twese abafashijwe mu kuvurwa cg mukwitabwaho binyuriye kuri uru rubuga; ibyo rero turabishima Umuseke.com bakomereze aho.
Basomyi natwe twungurane ibitekerezo mu bugwaneza nta hanagana. Thanks a lot
Tesy, reba aho ukuye iyi hanyuma urahasanga izindi episodes zayibanjirije, izo utabona ujye ukanda ku zindi nkuru munsi yazo ziraza urazibona, ukande kugeza ubone iya mbere zose urazibonamo.
Uragura ariko hahahhahhh
Mana we erega mwibuke bigitangira ise wa jane ashaka kwicisha EDDY njye naje gutahura ko ariwe wishe ababyeyi ba EDDY none akaba yaratwaye imitungo yiwabo akaba ariyo imukijije nibyo kandi pe kuki cya gihe kwishuri yamubajije ngo uri uwa RWIBUTSO sha agahitamogutwara umukobwa we nyuma akaza guha 500000 master ngo azashake abantu bamwice
@Alliane waramubuze cg nuko nawe uba wamuryarye cg utizera umuntu akeshi mubuzima dushaka guhabwa ntidutange biragoye cyane uzisuzume uzasanga haraho bipfira.
Icyo mbona cyo ni uko abasomyi twese twamaze kubona ukuri kuri Jane na Eddy ndetse no Ku rupfu rw’ababyeyi ba Eddy.Ahasigaye aba bana bagiye kwinjira mu rugamba rw’urukundo,Imana ibijyemo batsinde kdi ukuri Ku rupfu rw’ababyeyi ba Eddy ruzajye ahagaragara.Eddy nawe wihangayika kko Jane yari yakubwiye ko afite umushyitsi atishimiye,so tel yayikuyeho rero.
sha alian ni ukuri ziboneka hacye gusa ikibabaza ni uko wowe ugeregeza kuba honnete ugasanga undi we umara kugenda akagusigaraho
Ahhhhahah!! ndabasuhuje mwese basomyi bagenzi bange!!!Bland, nawe ariwowe ntiwaryama!! cyokora munshakire umwanditsi wiyi nkuru rwose nzamugurire abiri!! turaryoherwa saana!! uziko butinda gucya wamugani !! kandi iyo nsoma iyi nkuru, samba nshaka undogoya!!
Ariko mfite kwizera ko Jane ntacyo yabaye!1 Eddy humura!! Kandi niyo tel ye bayimena, s’umwana wokutagura indi ngo avugane n’urukundo rwe!! Basomyi reero mureke natwe dukure isomo kuri Eddy na Jane dukunde byanyabo!! These people are very ”ROMANTIC”!!
BIG UP
Comments are closed.