Digiqole ad

Episode 38: Eddy aracyashakisha ubuzima, we na James bagiye kureba Djalia

 Episode 38: Eddy aracyashakisha ubuzima, we na James bagiye kureba Djalia

Episode 38 ………..Ubwo uwo mukobwa yahise anshaho ahubwo yari anamputaje habuze gato! Na njye mukurikiza amaso mbona yinjiye mu nzu na njye mpita nicara aho hafi ngo nitegereze neza ibikurikira!  Hashize akanya mbona wa mukobwa asohoye igikapu nikangamo, asubirayo arongera asohora ameza! Yampayinka !!

Ubwo nanze kuguma aho nanga kureba ibyo amaso yanjye atifuzaga kureba nigira chambre mba nikinira Game!! Hashize umwanya utari muto nambara inkweto ndasohoka nsanga ibintu byinshi hanze, numva ndatunguwe mu by’ukuri siniyumvishaga ko uwo mukobwa mwiza w’Umunyarwandakazi ari sérieuse mu kuvuga ko ahava, ariko nkigera hanze nibwo nabonye ko ahari akomeje!

Ubwo nabaye nk’uhunga namwe murabyumva numvaga nta mpamvu yatuma umuntu uri normale afunga ibintu agapfa gucaho gutyo gusa nta mpamvu, ubwo nkeka ko wenda impamvu yaba ari njyewe !!

Oooh My God! Nahise mfata gahunda yo kuva aho nkajya kwa James nubwo ntari namuhamagaye ndamanuka gato mpita ngera ku muhanda, nkigerayo mba mbonye imodoka yakwamye ubanza bari bari kuyikanika nyuraho nk’uwigendera numva umuntu uvugira hejuru nk’uhamagara!  Bya bindi bya tsiiiiiiiii!

Ubwo ndacyebuka ndeba hirya no hino mu kureba neza mbona umuntu uryamye munsi y’imidoka ariko sinahita menya uwo ari we, ako kanya nahise nkata ndegera, mukugerayo nasanze Ben a.k.a Stamina ari we uryamye munsi y’imodoka nsa n’uwikanze !

Ben – “Vip Bro!”

Njyewe – “Eeeeeh Ben! Ni wowe !??”

Ben – “Man, ni njyewe kabisa, ndi ku depana  Boss !!”

Njyewe – “Eeeeeh, ni morale Wallah courage!”

Ben – “Ndakubonye ahubwo nibagirwa izina, buriya mba nacanzwe bikaze!”

Njyewe –  “Eddy Rwibutso ni ryo ryakunaniye kwibuka kweli!??”

Ben – “Hahhhhhh, ahubwo ni Rwibutso koko, numvaga ndishaka ariko nari naribuze, none se man, ufite gahunda ndende ariko?!!”

Njyewe – “Wapi Bro, ahubwo narindi gukata ngo ndebe ko buza kwira!”

Ben- “Hahhhhhhh, Man, umugi wawukata izi saha se ukageza nijoro kweli !? Ahubwo niba nta kibazo  mfasha dukore ndagura ubugari dore umuswa wari kumfasha abonye ikindi kiraka!”

Njyewe – “Uuuuuuuuh Bro, ubwo ndagufasha ikii kweli ko ubona nta kintu nzi ku modoka usibye kuyibona igenda mu muhanda !!?”

Ben – “Hahhhhhh, hera kuri izo tapis umpereze !”

Ubwo nahise mfata tapis ndamuhereza arongera !

Ben – “Mpereza n’iyo supani ubundi nkwereke!!”

Ubwo nahise mfa gutora icyo nabonaga aho hafi niba byari byo simbizi ariko  yaracyakiye atangira gukanika! Ubwo na njye ngira amahirwe yo gukomeza gukora ku modoka nisanzuye agacishamo akantera udu stories twanyibutsaga James !!

Hashize umwanya mbona avuyemo arinanura afungura imbere ha handi benshi twitaga mu kizuru! Ndegera ngo ndebe, Ben na we atangira kunkangisha umuriro wa battery nari nirutse habuze gato!

Ben – “Ubu twe niko dukora man, twe ntitugendana n’ibizimye tugendana n’ibyaka !!”

Njyewe – “Eeeeeeh none se Bro, ibi bivuye hehe ??”

Ben – “Hahhhhhhhhh, nashakaga kukunnyuzura siko mwabyitaga se ku ishuri  niba warize!?”

Njyewe – “Ariko Ben, reka kumpabura none se na hano urannyuzura kweli!?”

Ben – “Kubera ko uri umu Djama wanjye, sinakunnyuzura, ahubwo buriya nakinaga na kwereka akazi kanjye ka buri munsi!!

Njyewe – “Ya Allh, kabisa ndabona birenze courage!”

Ben – “Hahhhhhh, ahubwo ntacyo wabonye, njyewe ku modoka nkoraho rikaka ahubwo ba unshungira ndaje gatoya mbanze nsukure ubwenge!”

Ubwo nahise nikiriza ntazi ikigiye gukurikiraho, Ben ahita ansiga aho aragenda na njye nsigara nshunze imodoka ! Haciyemo nka 20 min nkirindiriye mbona araje!

Ben – “Eeeeeh man, ndatinze se?”

Njyewe – “Oya ntabwo utinze, ahubwo se ko mbona amaso yawe yatukuye byagenze gute ?”

Ben – “Eeeeh, biragaragara bya hatari se?”

Njyewe – “Ndabona ahubwo niba utayarwaye ushobora kuba ufite indi ndwara utazi!!”

Ben – “Man, wowe sa nk’aho ubyirengagiza, sibyo muvandi!? Buriya abantu nkamwe mwize muba muzi byinshi! Numva mujya mujya no kuma Radio muvuga ngo isi irikaraga ariko naba niyicariye hariya mu ka Ghetto kanjye sinumve nikaraga ahubwo ubuzima bwanjye bukaba aribwo bwikaraga! Rwibutso, man jya wituriza buriya ubuzima  ni nk’urushinge rw’isaha umwanya umwe ruba ruri hano watirimuka gato ukarusanga hirya kure! Niyo mpamvu na njye amaso yatukuye musaza, ni Isi mba ndeba igitsure kandi nabyisanzemo!”

 

Gyz natangajwe cyane n’ibitekerezo  Ben yari afite ngendeye ku magambo yari amaze kumbwira, byanyeretse ko uko biri kose hari icyo azi ku buzima, nkomeza kugira amatsiko mba ndamubwiye.

Njyewe – “None se Ben, ibyo  byose ubikura he ko numva uri umuhanga cyane w’ubuzima?!”

Ben – “Rwibutso, man buriya ubuzima ni ishuri rikomeye kandi kuritsinda ni ukugira umutima ukuyobora kandi mu nzira iboneye yemerwa n’Imana ndetse n’abantu! Niyo mpamvu bamwe bavuze ngo iminsi itereka inzovu mu rwabya abandi ngo ibihe biha ibindi! Bro, uko umbona uku sinamye meze gutya!!”

Njyewe – “Ooooohlala Ben, urihariye pe! Burya bwose stamina ni Stamina ibitekerezo byawe birarenze kabisa uri inzu y’impanuro!”

Ben –  “Bro,  reka numve ko imodoka ya Boss ari fresh buriya tuzajya twiganirira nta kibazo  man!”

Njyewe – “Urakoze Ben!”

Ubwo Ben yahise akora mu mufuka w’ipantaro yari yambariyemo imbere akuramo aka note ka Frw 1000 aba arampereje!!”

Ben – “Bro, Kigali nawe urayizi ko tudahinga, akira nawe wamfashije jya kurya ubugari kandi Boss nampemba nimugoroba ndagura!!”

Ubwo numvise ntunguwe kandi nanishimye mfata akanote ndakazinga ngakubita poche ubundi ampa bya bindi twita chance  yinjira mu modoka arashitura arerekera na njye ndahindukira nkomeza gukata aho hafi nubwo bwose nagendaga nta gahunda.

Ubwo nkiri muri ibyo sinzi ukuntu numvise telephone  yanjye isonnye nkura mu mufuka vuba vuba, ndebye nsanga ni James! Mpita nkanda kuri yes nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Allo  Bro!”

James –  “Hello Hello Bro Eddy! Ubu ndi Nyabugogo ngwino tubonane niba ufite umwanya!”

Njyewe – “Hahh hhhh, niho ndi Bro, ahubwo wagira ngo urambonye!!”

James – “Hahhhhhh,  hindukira ku mutaka ukuri  inyuma urahita umbona !!”

Njyewe – “Hahhhhhh eeeeh !!”

Ubwo nahise mpindukira koko mba mbonye James nsubira inyuma mugezeho ndamusuhuza!

Njyewe – “Bro, bite se ko uri ku micyo aha na hehe ?!”

James – “Wavuze ko nari nje kukureba nkimara kuva mu modoka ngahita nkubona nkihisha hano!!”

Njyewe – “Hahhhhh, ngaho tugere home nta kibazo n’ubundi nta gahunda yindi nari mfite!”

James – “Ahubwo tugende Bro, nkuboneye hafi!”

Njyewe – “Tujye hehe se Bro?!”

James – “Mfitanye rendez-vous na Djalia nshaka ko tujyana!!”

Njyewe – “None se niba mufitanye gahunda, urumva tujyanye  ntabishya Bro!?”

James – “Hahhhhhh, wapi Bro utanzanaho ibintu byo kwanga  !! Ahubwo nyine ngo ari kumwe n’undi mwana ahubwo ni wowe ubwirwa!!”

Njyewe – “Dufatireho kweli aka kanya?! Reba ukuntu nambaye!?”

James – “Eeeeeeh Bro ahubwo nibagiwe kukubwira congz ! Wambaye neza!”

Ubwo James ntimugire ngo ni uko koko nari nambaye neza ahubwo yashakaga kumfatirana ngo neye kwijena musubiza mu rugo ngo ngiye kwambara, nabonye nta kundi nabigenza tuba dufashe imodoka ijya ku Gisozi,  James ambwira ko tugiye ahantu hitwa kuri Café niba nibuka neza!

Ubwo twarahagurutse nk’ibisanzwe na stories, imodoka yose yagendaga iseka kuko tutatinyaga kuvuga byinshi twari twirekuye nta mpamvu yo gukanyaga buzima!!

Bidatinze Café tuba turahageze tuvamo James ahamagara Djalia sinzi ibyo bavuganye mbona James anyinjije aho hantu hitwaga Café, tukigeramo mba mbonye Djalia wantunguye cyane kubera fresheur zirenze yara ariho !

Mbega  yari yarishyizeho buri kimwe nk’inkumi irangije amashuri yisumbuye, yari yicaranye n’undi mukobwa ufite akana gato ubona ko akiri muto !

Turakomeza turabegera Djalia ahita ahaguruka vuba vuba aza yiruka avuza induru ahobera James natwe twihera amaso icyo urukundo ruvuze!

Ubwo barekuranye bahaganye nako umwe amaze kumva undi, James akomeza hirya na njye Djalia arampobera mu gukebuka hirya gato mbona James ari kureba hepfo mbona adashaka kureba wa mukobwa, ndebye wa mukobwa na we, mbona yunamye mu maguru, Djalia ahita aterura akana na njye negera James ngo mubaze uko bigenze ariko nkabona atamvugisha! Mu kureba neza mu maso ya wa mukobwa, Oooooh My God……………..

Ntuzacikwe na Episode ya 39 na My Day of Suprise……….. …

 

UM– USEKE.RW

39 Comments

  • mbaye uwambere nkeneye kumenya mukobwa niba ari kabebe

  • number 1

  • Murakoze ariko nigato weeeee karakabije

  • waooooo mbaye uwa mbere kugasoma mbega byiza uwo mukobwa ni fille kabisa. guys mudushyire muri group tuzatange ibitekerezo byuko iyi story twazayikuramo movie niba ari ubushobozi tubushakire hamwe nkabantu bamenye Eddy. murakoze admin birangize unshyira muri group my Nmb is 0785575486.

  • Uwa mbere we!!!!!

  • Sha najye ndabatanze pe mbaye uwambere ariko seburiya ninde babonye

  • mbaye uwa kwanza mukugasoma

  • Mbaye uwambere ariko amatsiko ngo mutahe peeee!!!mbega mbega akandi!!

  • No 1 mugusoma! Umuseke oyeee

  • Yewe, noneho nanjye nabera mbaye uw 1. Yallah, mbega gasoje Kari kageze aho karyoshye. Ibaze uriya ari kabebe wabyaye Eddy yarira ayo kwarika tu!!!

  • nabatanze….. bjr

  • Uwambere kabisa noneho mwese ndabahize.mana yanjye weee.ubu se uyu mukobwa utumye Jams ahinduka koko nimuntu ki ubu se kariya kana kazanye nawe kweri nakande uriya mukobwa se mu maso he hameze hate. Amatsiko arishe.ubu se umuseke waraye udushyiriyeho akandi koko.

  • mbaye uwambere

  • Uduteye amatsiko mensbi cyane nonebo, ahari ashobora kuba ari kabebe wanyaye bahuye tu!

  • Uduteye amatsiko menshi cyane noneho, ahari ashobora kuba ari kabebe wabyaye bahuye tu!

  • Akandi.
    Bigeze aharyoshye. Wasanga ari Kabebe babonye

  • Wooow!!iyi episode iraryoshye pe!!gusa mudufashe Eddy abone uko atangira ubuzima nk’uko yari amaze gufatisha akiri ku ishuri kko ni umwana utekereza cyane.Naho uwo mukobwa buriya ni fille wahuye n’ubuzima nyine kubera ya myitwarire ye.

  • Yebaba we!!! Uwo mukobwa udashaka kureba Eddy ni Kabebe wabyaye were!!!

  • Ariko umuntu wamfasha kumenya uko mbona episodes zabanje rwose yambwira kko mfite amatsiko cyane!nayifatiye aho Eddy yari asubiye mu buzima bw’ishuri!!Thanks.

    • Alice Icyuki, reba column Inkuru ndende, hanyuma ukande hasi ahanditse Soma izindi, Ukomeze ukande Soma izindi mpaka Ugeze kuri kuri prelude “ubuzima ni iki “episode 1,kugura imodoka Mu nzozi niba mbyibuka. Cg se umpe number yawe tuvugane uko wabigenza ngufashe.

  • Untanze gusoma natere agatoki

  • Mbaye uwa mbere to. Oh my God ni Kabebe se Eddy abonye se?

  • Aho kabebe ntagiye guhura na Eddy amatsiko @,com ubu sinabatanze kuyisoma da?

  • uwa 1 kuyisoma nayo irasobanutse.thx

  • Umuseke ndabemeye kweri. Iyo muvuze muti indi episode ejo mugitondo murabyubahiriza. Nimukenera inkunga yubwandinsi cyangwa ibitekerezo feel free to contact me.

  • eeeeeeeeee byari bigeze aho biryoshye peeeee

  • Waouh, uyu munsi nanjye mbaye uwa mbere sha iyi episode sinari nyiteze ku cyumweru pe! Umuseke muri abagabo

  • Ayiwee, uwo mukobwa ubwo si Kabebe? Uyu munsi ndabatanze kugasoma!

  • Mukureba neza mumaso ya wa mukobwa mbona ni kabebe. Ohhhj

  • Mbega amatsiko,mama se uwo mukobwa ninde

  • NUMBER 1

  • muduhe akandi plz……amatsiko ni yose

  • Bjr! Mutambwira ko Kabebe yabyaye?yuuuu ejo muzashyireho akandi mugitondo kare.
    Murakoze

  • I am the first one to read it.

  • Haaaaa ndabona benshi bavuzeko ari abambere. Well njye ndunva uyumukobwa atari Kabebe. Ahubwo ndakekako ari Fille cyangwa se James akaba hari umukobwa babyaranye ariko akaba atarabibwiye Djalia na James. Reka turebe uzamufora. Thanks

  • Umva harimo amasomo nanjye mite amatsiko arabe atari Kabebe

  • Abantu bashaka ko dukora grp nibampamagare kuriyi number mbashyireho 0782848247.ariko siyo nkoresha kuri whatsap.

  • Ntimumbwire ko ari kabebe Wa byaye weeeeee nukuntu Eddy yarinze isezerano rye. Oya oya byaba bibishye wowe utazi aho barebera previous episode kanda hasi ahanditse ngo inkuru ndende urahita ubibona

  • KABEBE NUBUNDI SE YANGAGA EDY RWIBUTSO, YATWITA ATATWITA BYOSE EDY NTA NYUNGU ABIFITEMO KANDI N’UBUNDI SOSO ARAMUKUNDA KANDI AKANABISHYIRA MUBIKORWA.YITAYE KURI EDY CYANE KANDI AMUHINDURIRA UBUZIMA. NIYUMVISHA KO ABAYE YARABYAYE YAMUHA RUGARI AGAKOMEZANYA NA SOSO.

Comments are closed.

en_USEnglish