Digiqole ad

Episode 19: Hamenyekanye icyatumye Papa Brown yivugana Umugore

 Episode 19: Hamenyekanye icyatumye Papa Brown yivugana Umugore

Mwaramutse neza, umwanditsi wacu yagize ikibazo kitamuturutseho gituma muri iyi minsi atari kwandika yisanzuye ngo inkuru zibagereho mu buryo busanzwe nk’uko mumaze iminsi mubibona, ariko dufatanyije nawe turi kugikemura vuba. Turabizeza ko bigomba gutungana vuba kuko natwe biraduhangayikishije ko iyi nkuru itari kubagereraho amasaha asanzwe. Mutwihanganire cyane ariko tubijeje ko bitungana vuba.

 

Mama Brown yajyanye Kenny ku meza maze atangira kumugaburira, asoje amujyana kuryama natwe twerekeza mu buriri.

Ibitotsi byarabuze ibitekerezo biba byinshi, nibazaga ikigiye gukurikiraho ariko igisubizo nkakibura, bwarakeye mu gitondo tuzinduka kare turitunganya maze turasohoka, tukigisohoka duhura na Brown.
Brown-“Brothes! Mwaramutse mute se?”

Twese-“Ni bon”
Brown-“Ndabona mwabukereye”
Gasongo-“Cyane rwose”
Brown-“Byiza cyane, noneho reka nze mbageze hariya ubundi mbone gukomereza mu bindi”
Twese-“Merci beacoup”

Twahise dukomereza muri salon tuba twicaye gato maze Brown ajya imbere turasohoka twerekeza mu mugi aho twari tugiye gutangira gukora mu iduka rya Brown.
Tukigerayo Brown yatwifutije amahirwe masa maze aragenda natwe turafungura turinjira Gasongo yicara hakurya nanjye nicara hakuno dutangira kwakira abantu.

Kuri njye byari ibindi, numvaga ko ahari wenda ndi kurota, narebaga hirya nkareba hino nkibuka wa mutaka gusa nkababazwa nuko ibyo bije Umuryango watwakiye ugwiririwe n’ibyago,
Nkibaza ibyo…
Gasongo- “Nelson! Ko wibaza byinshi bite?”
Njyewe-“Gaso! Nari gutecyereza urugendo dutangiye ngasubiza n’amaso inyuma nkareba aho twanyuze”
Gasongo-“Nanjye nabirayemo, siwabibonye ko nazindutse nabyimbye amaso kubera kurara ntasinziye”
Njyewe-“None se Gasongo! Ubu twakora iki ngo nyuma yo gutera iyi ntambwe ducyemure biriya bibazo biri kwa Brown? ”
Gasongo-“Ntakubeshye nanjye nabuze icyo nkora ni ukuri, ubuse Databukwe koko agiye guhera muri gereza?”
Njyewe-“Wahora niki, ariko se buriya koko yivuganye uwo mugore koko cyangwa ararengana?”
Gasongo-“Ibyo ari byo byose turaza kubimenya neza Brown naza,
Njyewe- “Muvandi! Nta kundi reka dutegereze uko bizagenda, eeeh! Nari nibagiwe kukubaza nanone se wakiriye gute Gaju?”
Gasongo-“Eeeh! Namusamiye mu gituza, kabisa nanjye nibwo namenya uko umutima utera utuje, ndi kwibuka ko ubu njye nawe turi umwe nkumva nenda kuguruka”
Njyewe-“Hhhhhh! Nushaka uguruke ujye mu bicu humura noneho ntakigutangira, by’umwihariko ndagushimiye cyane ko witwaye neza maze ukaba utsindiye Gaju”
Gasongo-“Urakoze cyane Nelson! Burya iyo eihanganye ugategereza urya ibihiye”
Njyewe-“Yes! Ngaho rero enjoy!”
Twese-“Hhhhhh!”

Twakomeje kuganira bigeze nka Saa tanu hinjye umukiriya maze Gasongo aramwakira atangira kumwereka ubwoko bw’ama telephone twari dufite amaze gushima arishyura aragenda, akimara kugenda Brown yahise yinjira.

Brown-“Eeeeh! Ndabona bigenda batangiye kubashashura inote”
Gasongo- “Cyane rwose ayambere tumaze kuyayora”
Brown-“Byiza cyane! Nonese ko nashakaga ko tujyana kuri police akanya gato tukabaza uko bimeze ko bari bampaye gahunda yaya masaha”
Njyewe-“Bro! Urumva twabyanga se? Nta kibazo rwose twagenda”
Ako kanya twarasohotse turakinga dufata umuhanda twerekera kuri police tuhageze twicara hanze tubona umu police w’inzobe arasohotse maze atunyuzamo amaso atwitegereza hashize akanya aba aravuze,
We-“Mwe ko muri hano?”
Brown-“Twari tuje mu kibazo cy’umusaza witwa Pascal”
We-“Eeeh! Uriya musaza w’umwicanyi? Reka mwikwirushya ni burundu”
Twese-“Ooooh my God!”
We-“Ariko munyegeye nabagira inama y’ukuntu mwabigenza da, burya ibintu byose bishobora gukemuka”
Brown-“Gute se Afande?”
We-“Ese muri abana buriya musaza?”
Brown-“Yego”
We-“Umukuru naze tuvugane gato”

Brown yarahagurutse akurikira Afande binjira mu Biro hashize amwanya utari muto Brown aragaruka maze aratubwira.
Brown-“Uzi ukuntu uriya mu police ambwiye?”
Twese- “Akubwiye ngo iki?”
Brown-“Ariko se ubundi arabona byashoboka?”
Njyewe- “Ko utatubwira se Bro? Akubwiye iki ngo tugufashe gutekereza ko mu gihe cy’ibibazo abantu bafatanya”
Brown-“Ndagiye ngezeyo ndicara maze atangira kumbaza byinshi, “ngo nkora iki?”, ngo “Papa afite imitungo ingana ite?” mbega ibintu nkibyo maze nanjye mubwira bicye ahita ambaza ngo “twifuza ko agwa muri gereza?”
Akimara kumbwira gutyo nacecetse maze ndamubaza nti “Ese yarangije guhamwa n’icyaha?”

Yahise ansubiza ngo “cyane rwose n’ibimenyetso byose biramuhama, ahubwo murekure akantu dosiye ishwanyagurike”

Akibimbwira nabuze icyo musubiza ndamubwira nti reka njye kwiherera gato ndaje”
Twese-“Yeeeh?”
Brown-“Ngaho namwe mumbwire”
Ubwo twifashe ku munwa buri wese atuma umutimanama we hashize akanya,
Njyewe-“Ariko ubundi uriya mu Afande si wawundi wabatse ama telephone igihe muza hano?”
Brown-“Ariko uziko koko ariwe! Ahaaaa! Niwe koko ndamwibutse”
Gasongo-“Nonese ubundi ubwo iyo si ruswa ashaka ko tumuha?”
Njyewe-“Umva sha, niyo nyine nonese ubwo urumva ari iki? Ahubwo ibi bintu ni ukubigendamo neza”
Brown-“Nonese niba byashoboka twabikoze Papa ntagwe muri gereza”
Njyewe-“Ndabyumva igishoboka cyose twagikora ariko tugatabara umubyeyi, ariko kiriya cyaha kirakomeye cyane ndumva ahubwo twaca iy’ubutabera tukamusaba ko niba aribyo koko yakwemera icyaha agasaba imbabazi ibihano bikagabanyuka”
Brown- “Nelson! Ubutabera niyo bwamugabanyiriza ibihano gute, ntiyabura kugwamo kuko arashaje, ariko ubundi yajyaga kwica umuntu ngo agere kuki?”
Njyewe-“Bro! Humura kandi wihangane buriya hari impamvu tutaramenya neza”
Gasongo-“Eeeh! Dore wa Afande wajyaga aza mu rugo!”

Twahise duhindukira twese maze koko dusanga niwe, atubonye ahita aza adusanga duhita duhagurukira rimwe,
Afande-“Bite byanyu basore?”
Brown-“Ntabwo ntabwo nawe urabizi ko ari ibibazo”
Afande-“Pole sana mukomere kandi amakuru yasa nkaho abarema agatima nuko wa mugore atapfuye ahubwo ari muri coma, ubwo rero aramutse adapfuye igihano gikomeye Pascal yari guhabwa n’urukiko cyagabanyuka”
Brown-“Ariko se Afande Papa ngo yaba yamuhoye iki?”
Afande-“Buriya ngo Papa wanyu yateye inda umukobwa mukiba I Kigali maze kugirango mutazabimenya amuha amafaranga menshi ngo atoroke,

Uwo mukobwa rero ngo yahise ajya kureba aho yihisha, amaze kubyara amafaranga yari afite aramushirana ahera ubwo atangira uburaya.
Yaje gusiga umwana mu nzu ajya gukorera umwuga we i bugande, none nyuma y’imyaka n’imyaka yari agarutse gushaka umwana we ngo kuko yari yarabuze amahoro umutima uhora umwishyuza umwana we,

Akigera ino yifashishije ikoranabuhanga mu buryo bwose maze yandikira Pascal amubwira ko ari umuntu wifuza ko bakorana ubucuruzi, ariko ibyo byari ukugirango amubwire amufashe gushaka umwana babyaranye
Bakomeje gupanga guhura kenshi ariko ntibikunde ejo rero nibwo bahuye akubitwa n’inkuba abaza uwo mugore ikimugenza nawe amuhishurira atamutinya ko nubwo atazibabarira bwose umutima wanze ukanangira, ati ndashaka umwana wanjye twabyaranye umfashe tumushake cyangwa nze byose mbivugire iwawe.
Pascal yabyemeye atabyemeye hanyuma mu modoka bataha amuyobereza mu ishyamba amukorera iby’ifundi ikorera ibivuzo amusiga aho aziko yamwishe.

Amakuru akitugeraho twifashishije ikoranabuhanga mu kureba umuntu baba bavuganye nyuma maze ntungurwa no gusanga ari Pascal, nibwo twaje hariya iwanyu tukamuta muri yombi, tumugejeje hano ntiyaturushya yemera byose ubu rero agomba gushyikirizwa ubutabera bugakora akazi, Mwihangane kandi ndahamya neza ko uriya mugore ari Mama wa Kenny ndetse Pascal ni Papa wa Kenny.
Niba mwibuka neza ibyo yatubwiye cya gihe ntagushidikanya ahubwo ya Mana ikora ibyayo yaciye inzira Ibi byose biba ibizi, ariko kandi ni n’ingaruka z’icyaha cya Pascal kuko ubu ntaba afunzwe azira kutamenya inshingano zikwiye umugabo mu rugo rwe bikamutera kwisama yasandaye. Namwe murebereho rero mutazaba ake ahubwo muvanemo isomo rikomeye”

Tukimaze kumva ubwo buhamya bukomeye twikije imutima maze Brown ahita abaza Afande,
Brown-“Nonese Afande ubwo nyuma y’ibi byose koko dukore iki?”
Afande-“Uriya Mugore aramutse adapfuye byaba ari amahire kuko bamugabanyiriza ibihano, mu gihe rero akiri muri mabuso ni ugukora ibishoboka byose mukamwitaho kuko namwe murabibona ko ashaje”
Brown-“Afande nta yindi nzira nanyuramo Papa akava mu gihome koko?”
Afande-“Ntayo rwose wowe se hari iyo ubona?”
Brown yagiye kuvuga mba muriye urwara araruca ararumira,
Afande-“Ndumva rero mwaza mukamureba akanya gato”

Brown yahereje urufunguzo Gasongo maze ajya mu modoka azana ibyo Brown yari yazanye maze dukurikira Afande atwereka aho tuba duhagaze mu gihe agiye kumuzana,
Hashize akanya koko tubona baraje twongera kubabazwa na Papa Brown wari uje yambaye ibirenge,
Akitugeraho yarebye hasi mbona koko igisebo imbere yimfura ye,
Brown-“Ihangane Papa! Byose byakwanditsweho ntanaho wari kubicikira, iki nicyo gihe cyo kwisubiraho maze ukagorora ingendo”
Papa Brown-“Mbabarira mwana wanjye ndicuza impamvu mbaye ikigwari nshaje, ese ubu koko nsize nkuru ki I musozi?”
Njyewe-“Ihangane Papa Jojo, burya hari igihe ibintu biza kugirango tumenye inzira nyayo igororotse dukwiye kunyuramo kandi ni amateka azasiga umurage wo kuziba icyuho umuryango wisanzemo uyu munsi”
Papa Brown-“Ariko ntabwo ngomba gufugwa burundu?”
Brown-“Papa! Uriya mugore naramuka apfuye urukiko rukanzura ko aricyo gihano uzemera nta kundi”
Papa Brown-“Oya! Sinagwa muri gereza mba ndoga Nkubito, ahubwo nk’umwana wanjye w’imfura kora ibishoboka byose uvugane n’umu police bita Kazungu”
Brown-“Yeeeh? Kazungu? Papa mwavuganye iki?”
Papa Brown-“Agiye kudufasha yewe!”
Brown- “Papa ibyo uvuga n’ibiki?”
Papa Brown-“Ndavuze ngo ugende urebe ikarita y’amafaranga iri mu kabati ndakubwira umubare w’ibanga maze ukureho amafaranga yifuza uyamuhe mve mu buroko”
Brown-“Papa waretse gutagaguza ibyawe wakoreye ngo uratanga za ruswa, uriya mu police siwe washutse Bruce ngo aramutorokesha nyuma yo kutwaka ama Telephone yacu ngo tudatanga amakuru, Papa byihorere nta mafaranga nakwemera ko urekura hejuru yo kwigerekaho andi makosa”
Papa Brown-“Ndavuze ngo ugomba kuyamuha niba kandi ubyanze nzabikora mubundi buryo”

Tukiri aho Afande yahise aza maze ahita avuga,
Afanfe-“Murihangana amasaha yarangiye muzagaruka muvugane”

Nta kindi twarengejeho Papa Brown twamuhereje ibyo ibyo twari tuzanye baramukatisha arinda yinjira tumureba
Akimara kurenga natwe twarahindukiye maze turagenda mu nzira tugenda tubona wa mu police bita Kazungu araduhagaritse……….

Ntuzacikwe na Episode ya 20

49 Comments

  • Bnjr lo muduhaye kagugi cyane koko?? scène imwe yonyine koko?? gsa ikibabaje ndumva Pascal nta kintu ariga na n’ubu peeee

  • nihatari Pascal aracyari wawundi arabona ruswa ariyo yangombwa kurusha gusaba imbabazi

  • Morning, muduhaye inkuru ngufi, mutwongere indi rwose kuko twararanyije! Thanks.

  • Mbega umuseke, kagize gutinda none kabaye nagace koko? Mukosore.
    Kenny yongeye kubona nyina disi.

  • Wow, nyuma yo gutegereza ntiturambirwe inkuru iragarutse!

  • uyu musaza agomba kuryozwa ivyoyakoze! ark uyu musi uduhaye aka ep kaagufi.

  • ark se ko muri kuduha uducimbu badi??koko???? mugerageze kugabanya ubunebwe kbs

  • ejo mwaradutengushye rwose none naho mutwibukiyevmubaye nkabatubipye

  • Eee brown nkumusore wintwali rwose ntiyishore mungeso mbi zo gutanga ruswa nawe adasanga papa we muburoko

  • Murakoze

  • Uyu mwanditsi ko atangiye kutubihiriza?agize kuraranya,agire no kuduha akantu kangana gutya koko??twari twatangiye kuryoherwa n’inkuru none birabishye pe!!ubuse koko hejuru y’ibitekerezo tuba twagaragaje aduhitiyemo ibi?jyewe ndumva ntishimye kbsa!rwose gerageza uturyohereze

  • Mukomerezaho ariko noneho mutanze ngufi

  • Thx, ariko ni agakuri kbsa mwari mukwiye kuduha tubiri uyu munsi.

  • Basore(Brown,Nelson na gasongo) ntimwishore mubyaha bya ruswa ahubwo uwo Kazungu aryozwe gutatira inshingano. Imana irengere ubuzima bw`uwo mugore abeho,Kenny ye kuba imfubyi kabiri.

    Episode ibyaye ngufi cyane ariko umwanditsi turamwizeye buriya hari agashya aduteganyirije.

    Umunsi mwiza

  • Ejo mwaradukoze, n’ubu mudupfunyikiye amazi!

  • Bjr , Brown na hagarare ikigabo uwo kazungu rwose ntabwo abikwiye nibamuveho. ariko muduhaye agace pe.

  • Papa Brown ntarava kwizima peh! be na kazungu babaye kumwe!

  • mukomeze kwihangana bavandi ark murikuduhenda

  • Twonjyere waratinze cyanane rwose

  • uyu mwanditsi ndabona adutuburira cg se numunebwe
    uraduha utu episode twuduce kuberiki?
    urashaka kuzagira utu episode twinshi? oya tanga ipisode yuzuye inkuru nishaka izamare igihe gito ariko wekodusondeka rwose izi ntabwo ari episode

  • Erega ntawanga gushimwa ndibaza ko umwanditsi wacu yagize impamvu yumvikana yaba yatumye atandika byinshi. Tumushimire cyane ahubwo kugirango bimutere ingufu.

  • ark rero ndabona kabananiye pe!nunubu ntacyo murashyiraho koko!?kdi ubwo nimunagaruka murazana twa ducimbu twanyu! mwikosore kbs

  • Ubu se indi epizode ko itaza koko

  • Ubu se koko umuntu arasoma iki ra? Nibura ko yajyaga atubwira ngo twihangane none yatwihoreye burundu. Rwose tumare amatsiko twe kuguma turebaho nshuti yacu dukunda

  • najye na zidutse nyishaka none wapi turizera ko izakuba ndende rwose!

  • ariko musigaye mutinda kuduha amakuru rwose

  • muraturyamishije pe

  • mbe mwanditsi bisigaye byarakugendekeye bite ko usigaye utudindiza mu gusoma?

  • Basomyi bavandimwe,rwose tube abantu basobanutse hari imvugo zidakwiye kabone nibo umuntu yaba afite icyo anenga. Birashobokako hari impamvu zifatika byose biba byagenze gutyo.

    @umuseke musanzwe muri ingezi mukutugezaho ibyiza no kwita kubyifuzo by`abasomyi,mugerageze impinduka zibaye zijye zimenyeshwa abakunzi banyu.

    Turabakunda. Mugire umunsi mwiza,Imana ibarinde!

  • bjr, cyino gitondo nkaba mbuze episode, umuseke rwose ni ukwisubiraho byaba ngombwa mukatumenyesha ko story igiye kuba ihagaze mukabanza mukayandika mwitonze then ikazagaruka mufite ikintu gifatika cyo kiduha naho ibi muri kudukorera rimwe episode yaje ubundi yabuze ubundi kaje ari agace ni uguhemukira abasomyi. was just my opinion

    • ibyo byaba byiza cyane pe.

  • Ntubona se ahubwo ko mutwihanganishije.Rwose mumufashe bitungane vuba turamukeneye. Abatabonye ibisobanuro musome hejuru ku mutwe w’inkuru

    • noneho birasobanutse sana.

  • Murakoze cyane byibura biratuma dutuza

  • Mwanditsi wa online game usigaye utubihiriza ,ntimukiyiduhera Ku gihe rwose mwisubireho

  • Imana ifashe umwanditsi wacu ikibazo afite gikemuke vuba kuko turamukunda atugezaho inkuru zi shimisije kandi bamwe bakahanonera amasomo yubuzima. courage!

  • Mugize neza kutubwira ingorane zihari,ibyo birashyika.
    Natanga inama nti…Umwanditsi wacu namusaba ko yaduha iminsi akajya asimbuka umunsi umwe
    agategura inkuru yitonze akanayokosora neza, ikatugeraho adafite impumu, kuko ubona arwana
    no kugira ngo isohoke..ariko burya kwandika biragorana,,,,akabona igihe cyiza cyo kunoza
    imvugo. Murakoze

  • Mwakoze cyane kudusobanurira ikibazo cyahabaye,nanjye ndi umwe mu bakunzi biyi nkuru kdi rwose mboneyeho kubashimira kuko harimo amasomo menshi adufasha mu buzima bwa buri munsi,Turabakunda

  • Happy Valentine’s day to Nelson & Brendah, Brown & Dovine, Gasongo & Gaju
    Namwe mwese abakunzi ba online games

  • @ Umuseke,
    Ko twategereje indi episode tugaheba?

  • Aba bantu si amafaranga bapfa? Uyu mwanditsi ashobora kuba yarivumbuye!

  • ubu se koko mwatubabariye mukazana 20 koko ko mwatwicishije amatsiko.

  • Nibashaka bareke kwandika indi kuko iheruka njyewe nanayibagiwe ikurikira ntacyo imariye

    • niko bimz rata.

  • Uyu mwandutsi bashobora kuba baramwambuye cyangwa ashaka ko bamwongeza. Abakunzi ba Online game nimwisure!

  • Muraho abo kuri uru rubuga. Byagenze bite ko twategereje igice ya 20 nk’uko mwabidusezeranije none tukaba twaragihebye kandi inkuru yari igeze aho iryoshye cyane. Mugerageze ibice bisigaye nabyo mubidusangize. Murakoze

  • mwaradukonjesheje kweli reka tujye gushakisha ahandi

  • Ndumiwe noneho kabsa iminsi myinshi peeh guhera itariki 13-02-2017 kugeza uyu munsi kweli nta episode ikurikira birababaje cyane kabsa. Nonese ntabwo episode izakomeza?

  • wahora niki ko najye mba naje kuruguruka nka gatatu kumunsi nkasanga idahari.

Comments are closed.

en_USEnglish