Episode 170: Daddy mu buzima bushya, Joy aramusasiye…Umugore bakodesheje inzu atangiye kumureshya
Fils wari ucyambaye ikote yatugejeje ku muhanda maze turamusezera asubira mu rugo, amaze kwinjira mu gipangu,
Joy- “Daddy! Ese koko turajyanye?”
Njyewe- “Ma Beauty! Shyiraho akadomo! Ubu ndi hafi yawe kuko ari wowe navukiye kugaragira”
Joy- “Ubu kuva uyu munsi ntabwo nzongera kurara ntakubonye?”
Njyewe- “Jo! Iryo ni isezerano ntasimbuza feza cyangwa zahabu, ni umurage narazwe n’uwaremye urukundo!”
Joy- “None se Daddy! Agatimba kazantambaho gute kandi…”
Njyewe- “Humura Ma Beauty! Ngiye kukubaha hafi ntabwo nifuza ko ugenda maze nguhundagazeho urukundo rutari uru ruguruka tukarenga imipaka rukaruhaha rugasandara hasi, kuruyora ntibibe bigishobotse!”
Joy- “Oooh! Ese Maama! Yambiiii!”
Njyewe- “Yambiiiii!”
Joy ntiyari akitangira, urukundo nari ntwaye mu nzira yanjye nta dos d’ane zari zirimo, yari umunyenga udacagase ari nacyo cyatumaga abahisi n’abagenzi baturangarira bamwe bagaca amano.
Twafashe utu moto twerekeza Nyabugogo aho inzira zose zigera, nta gutandukana njye na Joy tujya gukatisha izijya I Nyamata, tumaze kwicara mu modoka natunguwe no kubona Mapiki.
Akimbona nawe byaramutunguye cyane, yari afite igikapu gishaje nako gikuze, mbega yari ameze nk’umuntu ufashe isafari, akomeza aza yicara ku ntebe y’imbere yacu ako kanya ahita ahindukira,
Mapiki- “Eeeh! Boss! Ndakubona!”
Njyewe- “Bamwita Mapiki! Bite se musore wacu!”
Mapiki- “Ni sawa kabisa! Ndabona uri kumwe na wa mwari wahogoje wa mupolice agahirika Afande kizira! Ubu bamufungiye mu mwobo!”
Twese- “Hhhhhh!”
Joy- “Ibyo se byabereye hehe we?”
Njyewe- “Hhh! Ma Beauty! Erega wowe uri umutako natakiwe n’iya kare, ukubonye aba yumva yagusubira, hahirwa njye wakwihariye”
Joy- “Cheri! Nawe wintera isoni ni ukuri! Uragira ngo banseke?”
Mapiki- “Cyakora wahisemo uhisemo ntuzahitemo kabiri!”
Njyewe- “Hhhh! Mapi! Ibyo byo ni impamo, kandi urakoze kwishimira Joy nahisemo! None se aha na hehe?”
Mapiki- “Ntubibona se? Kigali irananiye, ubu nisubiriye iwacu!”
Njyewe- “Ese? Ewana burya iyo ufite aho ugenda usanga aba ari amahirwe, uzagaruka ugarutse burya ujya gusimbuka asubira inyuma”
Mapiki- “Wahora ni iki, ubu ngiye gusubiza ubwenge ku gihe, nzagaruka ndi Mapiki wundi utari umujura wibira abandi! Nagende Bob aragahera!”
Njyewe- “Courage Mapi! Imana izagufasha erega kuko nawe wahisemo kwifasha!”
Mapiki- “None se mwebwe ko mufashe izi nzira ra? Mumeze nk’abagiye gushaka amafishi ya batisimu ngo mushake ibyemezo byo gusezerana!”
Twese- “Hhhhhhh!”
Njyewe- “Mapi! Kabisa urasetsa bikomeye, ubu nanjye ngiye kuba ahirengeye, impande y’umutako wanjye Joy, ni yo mpamvu dufashe urugendo”
Mapiki- “Eeeh! Rata wowe wahisemo neza! Nanjye wenda nzasanga umukobwa nateretaga twari muri choral imwe akinyibuka mwibutse bya bihe twicaraga mu ishyamba amateraniro arangiye, twahava nkajya kumugurira n’ubushera”
Twese- “Hhhhhh!”
Imodoka yarahagurutse dufata urugendo, njye na Joy twagiye tuganira ari nako yagendaga anyereka imisozi.
Bidatinze twageze aho Joy yaviragamo duhagarika imodoka, duhagurutse tubona na Mapiki arahagurutse,
Mapiki- “Uuuh! Namwe se musigara aha?”
Njyewe- “Eeeh! Dusigara aha rwose!”
Mapiki- “Inka yanjye! Ahubwo rero aka kantu ni sawa!”
Twavuye mu modoka maze irakomeza iragenda, kuko twagombaga gutega moto ituzamura nazo zitangira kutuzenguruka batanguranwa abagenzi,
Mapiki- “Muvandi! Njyewe reka nkubire raggue nizamukire ubwo tuzabonana undi munsi!”
Njyewe- “Harya uragarukira hehe?”
Mapiki- “Ni ruguru cyane mu ga centre! Kandi namenyereye gutigita ni mukanya nkaba nshyitseyo!”
Njyewe- “None se wakwicaye kuri moto tukazamukana ko nta kibazo mfitemo aga ticket?”
Mapiki- “Utaba wigoye ariko! Njyewe kugenda n’amaguru ni njye byaremewe!”
Twese- “Hhhhhhhh!”
Ako kanya twuriye ama moto twerekera mu gace ba Joy bari batuyemo, tugeze mu centre hagati tuvaho ntangira kureba hirya no hino ari nako Mapiki baza bamusuhuza bose, hashize akanya,
Mapiki- “Muvandi! Ewana reka mbe nkuretse rero namamare mbonye abakoboyi banjye baje kunyakira ko mvuye I Kigali reka njye kuba mbabeshya ko amfaranga ari kuri bank!”
Njyewe- “Ba uretse gato Mapi! None se wabambarije niba hari inzu hano y’ubucuruzi uko yaba ingana kose ikodeshwa?”
Joy- “Ngo ubucuruzi?”
Njyewe- “Yego Cherie! Ndayishaka”
Mapiki- “Siiii! Umva…nyitaba hano sha wowe w’ibikote! Banguka kandi, ntabwo uzi ko mvuye I Kigali?”
Ako kanya haje abasore batatu ubona ko bamenyereye centre maze Mapiki atangira kubabaza inzu umwe muri bo ahita yitanguranwa,
We- “Boss! Boss! Ngwino nkujyane njye ndayizi, ni nziza kandi ntabwo ihenze!”
Mapiki- “Rekura Boss se nyine! Ntabwo ubona ko tuvuye I Kigali! Utamumaraho parfait!”
Nashatse guseka ariko ndabifunga maze uwo musore ajya imbere tugenda tumukurikiye tugeze imbere atwinjiza mu iduka rinini nsangamo umugore muto bigaragara ko ari umusirimu cyane maze tumaze kumusuhuza wa musore wari utuzanye ahita avuga,
We- “Mabuja! Nari nkuzaniye umukiriya hano ushaka inzu”
Uwo mugore yahise ahaguruka ava muri comptoire maze ahita ahereza wa musore wari utuzanye inote maze asimbukira hejuru Mapiki nawe amusimbukaho niba baragiye kugabana ntabwo twabibonye,
Njyewe- “Mama! Bari baturangiye hano inzu, twari tuje kuyireba no kubabaza ibiciro”
We- “Hhhh! Wa musore we nawe wakubaha pe! Ubu koko urabona ndi umu Mama? Cyakora uri umwana mwiza ufite ikinyabupfura ndumva tuzakorana”
Njyewe- “Murakoze!”
We- “None se mushaka inzu yo kubanamo n’uwo mukobwa mwiza?”
Njyewe- “Oya ni inzu yo gucururizamo utuntu duciriritse”
We- “Nari ngize ngo mugiye kubanamo, inzu zo zirahari reka nze mbereke!”
Ako kanya uwo mugore yahise asohoka maze arakinga turatambika, turenze nk’imiryango icumu ahita akingura umuryango twinjiramo maze ntangira kwitegereza neza hashize akanya,
We- “Inzu ni yi rero! Urayibona ute?”
Njyewe- “Ndabona ntacyo itwaye kandi yegeranye n’icyo nshaka kuyikoreramo!”
We- “Ushaka gukoreramo iki se?”
Njyewe- “Nshaka gukoreramo ubucuruzi bwa piece de rechange”
We- “Wa musore we wize umushinga mwiza! Dore aha hirya hari igaraje, niba hari ikintu kitaba aha ni icyo, uraje uyore amafaranga ahubwo bumirwe!”
Njyewe- “Koko se?”
We- “Nkubeshye se? Ahubwo ishyura nushaka urare utangiye gukora!”
Njyewe- “Ni angahe se?”
We- “Ni ibihumbi mirongo ine nkaguha n’indi nzu y’icyumba na salon iwanjye, irahari rwose kandi ni hano hafi”
Njyewe- “None se Mabuja! Mirongo itatu na bitanu ntimwabyemera ko ureba ngiye gutangira?”
We- “Ntacyo kuko nabonye witonda yazane, kandi kalibu iwanjye icyo uzajya ushaka cyose uzajye umbwira”
Joy- “Ngo?”
We- “Ko wikanze se muko? Humura nta kibazo erega!”
Ako kanya nahise nihina hirya ndeba muri ya envelope maze nkuramo ayo bari banciye nawe anyandikira agapapuro ubundi atujya imbere tujyana iwe hatari kure cyane, tugezeyo ampa urufunguzo ndakingura nifata mu mayunguyungu nitegereza inzu nari ngiye kubamo hashize akanya,
Joy- “Cheri! Wijya kure ndabizi uri kwibaza aho uhera ngo wubake ubuzima bwawe, ubu ndabizi uri kwibuka ko wabaga mu rugo utuje nta by’ubukode ari humura ndi hafi yawe”
Narahindukiye nitegereza Joy numva imbaraga ntazi aho zari zivuye ziraje ndamuhobera ndamukomeza tumaze gusomana byiza ariko by’akanya gato,
Njyewe– “Urakoze cyane mukunzi w’ibihe byose! Reka tujye kureba ko twabona matela ubundi unsasire ndebe ko uzabishobora”
Joy- “Hhhhhh! Mfa kutagusasira imigozi cyangwa ngo ngusegure ibuye!”
Twese- “Hhhhhhh!”
Twarasohotse turakinga maze dufata inzira dusubira ha handi, tumaze kugura matela n’amashuka n’umukeka turagaruka Joy aransasira, amaze gutunganya neza aranyitegereza aramwenyura maze arampobera ubundi tujya kurya agafiriti ngo tutaburara.
Amasaha yakomeje kwicuma, busa nk’aho bwije, naherekeje Joy twerekeza kwa Kaka, mu nzira nari mucigatiye ngo kitamurya ari nako murinda gusitara, tugezeyo akura agafunguzo mu isakoshi maze arakingura turinjira acana aga telephone, afata ikibiriti acana aka buji ampereza agatebe ndicara nawe akurura akandi aranyegera andambikaho ibiganza.
Twakomeje kuganira byiza, ibyishimo byari byose kwa kugaragira Joy namubwiye kwabyaye amaranamutima asesa uturira ku maso ye, nanjye ashoka ajya mu nda, bigoranye ndamusezera ndataha.
Ngeze mu gipangu aho nari ntangiye kuba nsanga nta muntu uhari birantungura maze ndakingura ndinjira mfata akabase naei naguze mvoma amazi njye muri douche wa mugore nyiri nzu yari yanyeretse mvuyeyo ndagaruka nditunganya ubundi mba nirambitse ku buriri sinzi uko nasinziriye.
Nakangutse numva umuntu unkomangira, ndabyuka nihumura mu maso ncana itara maze ndakingura ntungurwa no gusanga ari nyir’inzu,
Njyewe- “Ese ni webwe?”
We- “Ni njyewe rwose! Ko waryamye kare se warangije kwirukana imbeba?”
Njyewe- “Hhhhh! N’ubusanzwe erega ndyama kare!”
We- “Eeeh! Umugore wawe arahiriwe! Njyewe buriya nako…”
Njyewe- “Ko udakomeza se bite? Uranyishishe se?”
We- “Oya! Ahubwo ni uko wanze ko naninjira ngo ndebe uko washashe! Nanze kuryama ntamenye uko uraye”
Njyewe- “Oya ntabwo nababujije, Joy yamfashije arabikora nk’umugore wanjye w’ejo hazaza! Ubu ndyamye neza ntabwo yanseguye ibuye!”
We- “Hhhhh! Ni byiza cyane, nari mpangayitse ko wenda waba wakumbagaye ngo nkuzanire matera yo mu cyumba cy’abashyitsi ube wirwanyeho!”
Njyewe- “Mwari mukoze cyane ni ukuri!”
We- “Yup! Ntabwo nakwibwiye rero! Njye nitwa Umutoni ariko U nyikuraho bakampamagara Mutoni, ndi umucuruzikazi, mbere nakoreraga Uganda ariko nza kugaruka inaha ngo nanjye ntange umusanzu mu kubaka urwatubyaye”
Njyewe- “Woooow! Byiza cyane! Nanjye nitwa Daddy, ubusanzwe nabaga i kigali ariko naje ino ku bw’impamvu zitandukanye”
Mutoni- “Eeeeh! Ok! Ndubatse ariko nyine umugabo wanjye ntakunda kuboneka, aza nka rimwe mu cyumweru cyangwa ntaze, nanjye narayobewe”
Njyewe- “Uuuh! Umugabo wawe se ni umusirikare cyangwa ni umupolice?”
Mutoni- “Oya nta na kimwe muri ibyo, ni online game, uzabimenya nyuma”
Njyewe- “Ngo online game?”
Mutoni-“Reka nkureke uruhuke ni ah’ejo! Urisanga hano nta wundi muntu uhaba usibye njye gusa, ubwo nawe wiyongereyeho, ntugire icyo ubura mpari ni Umutoni kandi ndi mahoro!”
Njyewe- “Eeeh! Murakoze cyane!”
Mutoni- “Sawa rero ijoro rihire!”
Njyewe- “Namwe kandi!”
Mutoni yaragiye maze nanjye negekaho nsubira mu cyumba cyanjye ndaryama ndasinzira kuko mu gitondo nari kujya i Kigali kurangura, nongeye gukanguka mu gitondo.
Nahise mbyuka nkabakaba hirya yanjye ako kanya nibuka ko nta telephone mfite ngo mbaze uko Joy yaramutse, nongeye kumva ko nubwo nayanze ifite akamaro ko kumpuza n’uwo nakunze.
Wabyanga utabyanga ni igikoresho muntu, ni cyo kitambika hagati y’urukundo, ni cyo giteranya abantu iyo uri offline nibwo umenya ibyiza bya online.
Nahise njya kutwimenaho maze ndagaruka nditunganya nambara vuba mfata amafaranga ndasohoka ndakinga nerekeza i Kigali kurangura piece de rechange, ubucuruzi nari menyereye.
Nageze mu ga centre ntega moto ya mbere ingeza ku muhanda mfata imodoka ijya i Kigali, ngeze aho naranguriraga batungurwa no kubona ndangura ibyuma by’amagare ubusanzwe nararanguraga iby’imodoka ari nabyo byabateye kumpa iby’ingenzi bikenerwa na benshi, ubundi mbibitsa aho mfata inzira ngo njye kureba Nelson.
Akamoto kakingeza ku irembo imodoka yahise isohoka, Nelson akimbona ahita ahagarara amanura ikirahuri, yari ari kumwe na Brendah
Nelson- “Daddy Daddy! Bite se?”
Njyewe- “Ni sawa kabisa! Ubu nari nje kubaramutsa ngo ndebe ko hari n’icyaraye none…?”
Bose- “Hhhhhhhhh!”
Nelson- “Ubu se ko utampamagaye koko mbere yo kuza?”
Njyewe- “Ntubizi se ko…”
Nelson- “Oya Daddy! Wizana ko wanze telephone, ubwo se iyo ubanza ukampamagara simba nkubwiye gahunda? None dore usanze ubu tugiye mu kwa buki, tukujyane se urazana na Joy!”
Njyewe- “Ooolala! Oya naba mbihije! Nta kundi mbonye isomo gusa nanjye si njye nishyizemo ko nta keza k’inshuti nka telephone iba wowe niyo mwaba mutari kumwe ariko uyu munsi ndayirarana!”
Nelson- “Ahubwo rero ako kantu! wowe ndabizi ntiwaba nka bariya basore nako aho bari nawe urahazi, hanyuma se business bite?”
Njyewe- “Eeeh! Ubu maze kwishyira ku murongo, inzu narayibonye, ubu mvuye kurangura, ngiye gutangira gukora”
Nelson- “Natwe ubu dusize Clovis na Fils mu rugo, tuzagaruka nyuma y’icyumweru, nujya ku murongo umpamagare, tuvugane”
Njyewe- “Sawa muzaryoherwe kandi ndacyagushimira kuko…”
Nelson- “Oya humura rwose ndacyahari, cyakora gera mu rugo ubaze Clovis aho ibintu biri wihitiremo!”
Njyewe- “Ntiwumva se! Ahubwo ako kantu!”
Nasezeye Nelson na Brendah bagenda mbareba, ninjira mu gipangu nkomeza njya muri salon, nsanga Clovis na Fils wari witeretse icupa rimusumba,
Fils- “Eeeeeeh! Tonto welcome!”
Njyewe- “Thank you! None se bite? Usigaye uvuga icyongereza se?”
Fils- “Erega njye ndakaze! Ntubona ko nambaye ikoti se? Ringana n’isanzure!”
Njyewe- “Hhhhh! None se uzarikuramo ryari?”
Fils- “Kandi ndikuriramo? Ubwo se nkuze ntaryambaye?”
Twese- “Hhhhhhh!”
Narakomeje nsuhuza na Clovis, nk’uko Nelso yari yabimbwiye anyereka aho depot iri mfata kamwe kambaye agatimba ngaruka muri salon, nkicara twumva umuntu ukomanze Fils ajya kureba uwo ariwe.
Hashize akakanya twumva Fils avuga cyane asa n’utabaza, njye na Clovis turikanga nsohoka mbere kuko ari njye wari ufite agatege, nkigera ku muryango w’igipangu nakubiswe n’inkuba nsanze……………………
18 Comments
Wawouuuu umuseke murakoze cyane!! Muduhe rero akuyumunsi kuko aka nakejo hashize mutaduhaye.
Waaouh! Umuseke rwose ndabashimiye. nejejwe nuko nibura inzira yo kugira abagaruka mu nzira bitangiye, mukomereze aho rwose Mapiki ntazasubire i Nyuma.
Mbega byiza. Daddy itondere uwo mugore ndumva atari shyashya. Nisabiraga umuseke ko bareka abantu bakishyura kugeza uku kwezi kurangiye.
komutinda kuha iyinkuru nukubera iki muraduha niyejo
Mukaba mutuririye mu mibare episode y’ejo hashize mukaba murayitwimye.
Anyway,turabashimiye cyane
Mwanditsi kandi Rwose wibuke ko Daddy nubwo yigarura cg se Imana ikamutabara (ariko agotwa vuba: mumwibuke ku gisenyi na wa mu Serveuse ndetse nawe na Joy kwa Nyirakuru), ubwo rero rwose muramenye hato uriya mugore ndabona aje nabi murukundo rwa Daddy na Joy hato JOY ATAZAHAGERA AGASANGA UMUGORE YARUTASHYEMO KABONE NAHO NTACYABA CYABAYE imyitwarire yasaza joy mwibukeko joy ntabucakura cg indi mikino azi noneho yasara kdi no kugaruka bya mugora, Mureke Dovine, Gasongo na Mma we ndetse Jojo na Karekezi …..barahagije mu bivume pe!!
Nibiba ngombwa Daddy yimuke ariko murinde urukundo rwabo mpaka amenye amakuru ya Se.
mutoni wasanga ari umugore wa bob pe.umuntu utajya uboneka se kandi akaba ari uwo iwabo wa Mapiki? Ndabona Daddy azamufata akamenya aho mama we aba ndetse numukobwa wa afandi aho ari?
uwo ninde ra? thanks Umuseke gusa Daddy nabe amaso uriya Umutoni ataza mugusha kuko ndabona atari umwana mwiza yazamuteranya na Joy cg aka muteza umugabowe ko numva nawe ngo ni online game nihatari!…Umuseke ndizera ko mutwishyura Episonde mutaduhaye ejo byo kabisa ejo ntabwo byabaye byizape.
Mwaramutse museke wacu! rwose nibyiza kararyose gusa umwanditsi yihangane arinde daddy na joy ntidushaka kumva bashwana cyangwa batandukana kugeza ukuri kumenyekanye aho mama wajoy ari ndetse na jules tukonera kumva sacha yabonetse ,iyo sekibi yu umugore ntiteze ikibazo. ariko mureke kuturira mumibare muduhe epsode yacu mutaduhaye ya yejo pe muraba mukoze. courage mwanditsi wacu
Mwaramutse museke wacu! rwose nibyiza kararyose gusa umwanditsi yihangane arinde daddy na joy ntidushaka kumva bashwana cyangwa batandukana kugeza ukuri kumenyekanye aho mama wa daddy ari ndetse na jules tukongera kumva sacha yabonetse ,iyo sekibi yu umugore ntiteze ikibazo. ariko mureke kuturira mumibare muduhe epsode yacu mutaduhaye ya yejo pe muraba mukoze. courage mwanditsi wacu
MURAKOZE CYANE UMWANDITSI ATUBABARIRE NTABWO DUSHAKA IGITOTSI MURUKUNDO RWA DADDY NA JOY RWOSE
Umutoni ni umugore Wa Bob tu ibintubitangiye kujyamuburyo
Daddy atunguwe n’iki se Mana y’i Rwanda!!!??? Birabe ibyuya rwose bitabishya ibintu byari bitangiye kujya mu buryo!!! Daddy niyirinde uriya mugore atazaba intambamyi ku rukundo rwe na Joy kandi byari bitangiye kuba UBURYOHE!!!
Mwihangane rwose Daddy atongera kubabara, basi asange ari Angela,Sacha cg Mma we
Nanjye nunze murya bandi ntimuzongere kubabaza Daddy na Joy. umuseke thx
none se mwatwimye ya Episode yacu ngo turare tuyisoma none muturimo ideni kbsa mwihangane muyiduhe rwose!
Sinibagira kuvuga meeerci beaucoup bibwigwa benshi…
Muraho neza basomyi b’izi nkuru ndende.
Iyi nkuru nayibonye nkererewe kuburyo nayisomye ikandyohera cyane ariko icyambaje sinzi niba irangirira kuri 170.
Gusa nibwirako hariho utundi duce uwatundusha yatumpa .
Merci beaucoup