Episode 165: Kwa muganga Daddy ahawe amafaranga ngo aroge Clovis
MWARAMUTSE!
Kwishyura iyi nkuru birarangirana no kuwa gatandatu tariki 22 Nyakanga.
Kwishyura byakorerwa ku murongo wacu wa MTN (Mobile Money) kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.
Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti zabo mu Rwanda bakabafasha kuyohereza.
Murakoze
===============================================================================
Clovis akikubita hasi nahise mfukama vuba vuba numviriza niba umutima ugitera ako kanya Fils wari uri haraguru yanjye arahageze turafatanya turamuterura turamwinjiza tumuryamisha muri jardin,
Njyewe-“Ubu se Clovis abaye iki kweli?”
Fils-“Ariko ubanza yakubiswe n’inkuba ibyeri! Ubu se umuntu muzima yakubita umuntu akamugira gutya koko?”
Fils akivuga ibyo Nelson nawe yahise ahahinguka aho twari turi, akibona uko Clovis yari ameze yiruka ajya mu nzu, agaruka afite urufunguzo twinjira mu modoka vuba twerekeza kwa muganga ngo dutabare amagara ya Clovis yo aseseka ntayorwe.
Twabaye tukigera kwa muganga bamwakirana ingoga bamujyana mu cyumba cy’indembe njye na Nelson tuguma aho dutegereje.
Nelson-“Ariko uriya musore nawe yagorwa, buriya arazira iki? Ahubwo se arabaho ko mbonye umubiri wose ari ibikomere?”
Njyewe-“Ahubwo agize Imana agwa mu maboko yacu!”
Nelson-“Nta kundi ubu wabona yaratoye umuco w’ubusinzi akaba yongeye kurwana mu kabare”
Njyewe-“Nelson! Uriya musore ntabwo ari umusinzi ruharwa nkuko abamubonye hahandi twari turi babicyetse ahubwo buriya yiyibagizaga ibibazo nkuko benshi bajya babigenza”
Nelson-“Uuuh! Ngo ibibazo?”
Njyewe-“Harya ntabwo nigeze nkubwira uko byagenze kugirango arwane mu kabari?”
Nelson-“Oya! Gusa Imana imbabarire atapfa iri joro ubukwe bwanjye budapfa!”
Njyewe-“Oya Imana ndabizi nayo nyitamukunda kuturusha ku munsi yaremeyeho urukundo rwanyu”
Nelson-“Nonese byagenze gute cya gihe ko utambwira, bifitanye isano nibibaye uyu munsi se?”
Njyewe-“Nelson! Uriya musore Clovis buriya yapfumbatijwe umugisha uhanda none dore uri kumwirukankisha impinga”
Nelson-“Uuuh! Byagenze bite se kandi?”
Ako kanya natangiye kubwira Nelson byose ntamubwiye igihe twari twasohokanye mu gisope maze Clovis akaza kwiyahuza inzoga, Nelson amaze kubyumva ahita yikanga maze arambwira,
Nelson-“Daddy! Uziko nanjye nibagiwe kukubwira?”
Njyewe-“Umbwira iki Nelson? Arabe atari inkuru mbi!”
Nelson-“Ejo ndi ku kazi numvise amakuru antera ubwoba nibaza niba hari aho yaba ahuriye n’ayawe”
Njyewe-“Eeeh! Nelson! Ayo makuru afite aho ahuriye nanjye ni ayahe?”
Nkibaza Nelson ako kanya muganga yaraduhamagaye twinjira twihuta tugezemo dusanga Clovis aryamye ku gitanda abandi baganga bari kumwitaho bamwongerera umwuka kuko yari arembye cyane, wa wundi wari uduhamagaye amaze kutwereka ibyo yasuzumye byose,
Muganga-“Uyu muntu wanyu se mumukuye hehe? Ndacyeka atari impanuka yagize kuko biragaragara ko yakubiswe cyane”
Njyewe-“Muga! Natwe twabibonye, adusanze aho tuba agwa kurugi niko kumuzana hano twihuta ngo mumufashe”
Muganga-“Nonese ntabwo mwaba mwamenye uwaba wamuhohoteye?”
Njyewe-“Ntabwo twamumenye yewe nta nubwo tuzi aho twabariza gusa dufite amakuru kuwaba yakoze ibi”
Muganga-“Noneho kuri njye ndumva twahamagara police ikaza igakurikira iki kibazo kuko ntabwo twarenzaho”
Nelson-“Oya niko bimeze rwose”
Muganga yikojeje hirya ahamagara police mu minota micye bari bageze aho, bamaze kwitegereza Clovis baragaruka badushyira ku ruhande batangira kuduhata ibibazo natwe tubabwira byose ntacyo tubakinze.
Hashize akanya tubona umwe mu ba police akuye telephone ashyira ku gutwi, hashize akanya twumva atangiye kuvuga ibya Clovis agikupa,
We-“Team yagiye kuri ya mission itwatse ubufasha, kandi numvise bifite aho bihuriye ni ibi byose, twagiye!”
Uwo wasaga nkubahagarariye yarahindukiye n’abandi baramukurikira dutangira kwibaza ibyo aribyo,
Nelson-“Nonese mudufashije iki Afande?”
We-“Muraza kumenya byose mu masaha macye ari imbere”
Ako kanya bahise burira imodoka bafata umuhanda natwe turarebana turakata dusubira inyuma, hashize akanya,
Nelson-“Daddy! Ngaho rero sigara aha ngere mu rugo ubu ndabizi hari abashyitsi batangiye kuza”
Njyewe-“Nanjye nta kibazo ndaba ngumye aha, ubwo ndaza kubona ugarutse”
Nelson-“Yego Daddy! Itange nkuko yabikoze, gusa Imana itubabarire ubukwe bwanjye butazamo agahinda”
Njyewe-“Reka tubyizere!”
Nelson yarahindukiye ngo agende, ageze imbere mbona aragarutse akora mu mufuka ampereza amafaranga,
Nelson-“Akira nubona bikomeye wirwaneho nk’umuntu mukuru!”
Njyewe-“Urakoze cyane Nelson! Ubwo urabona nkugezeho”
Nelson amaze kugenda nahise nsimbuka njya kuri cantine ngura jus n’utundi tubuto mbishyira munsi y’intebe maze nkomeza kwicara aho.
Aho nari nicaye nakomeje gutegereza byinshi, nongeye kwibaza ikihishe inyuma y’ibyago bya Clovis mbura igisubizo gusa aho byari bigeze byasabaga gutuza tugategereza ubutabazi bwa police.
Nakomeje kuguma aho, amasaha akomeza kwicuma igicuku kiraniha, nkiri aho nagiye kubona mbona umugabo umwe munini wari wambaye ikote ry’umukara ahingutse aho.
Yarebaga nabi ndetse byaragaragaraga ko afite umujinya w’umuranduranzuzi kandi yasaga nkaho afite umuntu ashaka.
Nibajije ikimugenza, uko yarebaga, uko yazengurukaga asa n’uwabuze amajyo byatumye nikanga maze nkomeza kumwitegereza, ako kanya abonye ko nanjye mureba aza aho nari ndi,
We-“Bite se?”
Njyewe-“Ni ibyo kurwara, ntubizi se ko kwa muganga ari ugutaka no kubabara biharangwa?”
We-“Nonese igisore nako umusore wakomeretse uri hano arwariye hehe?”
Njyewe-“Ngo igisore?”
We-“Eeeh! Nari nibeshye ni umusore ubyibushye, ufite amaguru n’amaboko mbega usa nuwaba umushoferi”
Njyewe-“Inka yanjye! Ubwo se wareba umuntu ukamenya niba yaba umushoferi ra?”
We-“Gereranya kabisa niba wahageze kare urahita umenya aho bamujyanye”
Njyewe-“Uuh! Nonese ubwiwe niki ko ari hano?”
We-“Do! Mbiboneye aha kuri telephone!”
Uwo mugabo yahise akuramo telephone mbona koko ifoto ya Clovis aryamye ku gitanda, ntangira kumubaza,
Njyewe-“Eeeh! Uyu muntu ko arebye yakoze iyihe mpanuka? Ubu se aya mafoto akugezeho gute?”
We-“Ni inshuti yanjye y’umu police iyampaye kuko yarazi byose, yari ari kumbaza niba ariwe”
Njyewe-“Eeh! Ngo byose yari abizi?”
We-“Ndangira wangu! Ndimo gutinda”
Njyewe-“Yewe! Komeza ushake ndumva ntamubonye, cyangwa ubaze kuri reception bakubwire”
We-“Oya ntabwo nshaka ko bamenya ko nje kumureba, ahubwo wowe jya kumbariza”
Uwo mugabo amaze kumbwira gutyo nahise menya ko ibyo aribyo byose afite icyo yikanga kimubuza ko bamubona.
Ako kanya nahise mpaguruka musiga aho nsohoka nsa nujya kuri reception ndakomeza nsohoka umuryango ngeze hanze ndeba hirya no hino ako kanya mba mbonye umu securite wari uhagaze aho impande y’imodoka y’umukara yari ihari ngenda musanga mugezeho,
Njyewe-“Umva Securite! Hariya hari umugabo unteye kwibaza byinshi, ashobora kuba afite umugambi mubisha, byaba byiza mubaye hafi mutaza gushiduka muri mu mazi abira”
Securite yahise abatura inkoni mbona akunje ishati vuba agiye gutera intambwe ngo yiruke asitara ku ibuye aba yikubise hasi,
Njyewe-“Ese ko mbona uhubuka muze?”
Securite-“Ololololoo! Urabona ngo iri buye riranyubahuka rikankubita hasi? Uziko iyo ntaba umugabo mba mvunitse? Uwo mugabo ari hehe ngo mwereke?”
Njyewe-“Nonese ko mbona ugiye kubyasasa ataragira nicyo akora, nkaho watuje ugategereza ko hari icyo akora uri guca ibiti n’amabuye?”
Securite-“Ariko uziko koko aribyo!”
Akivuga gutyo nahise mpindukira mba mbonye nguwo wa mugabo twari turi kumwe araje, akingeraho mpita nijijisha,
Njyewe-“Securite! Naza umbwire nze murebe”
Securite nawe yambereye umwana mwiza amfa kwikiriza ubundi aragenda, wa mugabo akingeraho ahita ambwira,
We-“Niba byakunaniye se twakumvikanye n’ubundi ukagakora bikarangira, erega amafaranga arahari”
Njyewe-“Urihangana rwose abo kuri reception nababuze ngo mbabaze niba koko uwo musore ari hano”
We-“Tujyane hari mu modoka twumvikane dilo irangire”
Njyewe-“Tuvuganiye hano se hari icyo byaba bitwaye?”
We-“Reka reka hano ntabwo ariho twapangira dilo y’amafaranga”
Yahise akomeza ajya imbere ndiyumvira gato nanjye ndamukurikira, amafunguye imodoka ntungurwa no gusangamo undi mugabo wari wicaye atuje ngiye gukata ngo nsubire inyuma,
We-“Ese ko ufite ubwoba ubundi wowe wakina dilo ngiye kugupangira?”
Ako kanya nahise ninjira mu modoka ndicara ariko si ukubeshya nari mfite ubwoba bwinshi, bakimara gufunga umuryango nongeye kwibuka byose, bakizamura ibirahuri nibwo nongeye kwibuka ko Clovis yambwiye abagabo babiri bajyanye igihe bamusaba kwica akabyanga.
Si ugutitira noneho byabaye ibindi, nabuze uko mbigenza ntangira kwicuza impamvu nemeye kuza nkicara mu modoka, nkibyibaza wa mugabo wari unzanye yahise ahindukira maze aravuga,
We-“Niko, tugiye kuguha amafaranga uri tayali gukora ibyo tugiye kukubwira?”
Njyewe-“Nda ndaa…nako mumbwire ibyo ari byo ninumva bishoboka ndabikora rwose, n’ubundi nifitiye ikibazo cy’amafaranga”
We-“Urabona uriya musore nakweretse ku ifto?”
Njyewe-“Ndamubona rwose”
We-“Turashaka ko umusanga aho arwariye…”
Njyewe-“Arabe atari ukumwica ariko?”
We-“Uyu musore afite amabanga menshi yacu, kare twamwoherejeho intumwa ariko zakoze akazi nabi, na nubu abo twamutumyeho bose baza bavuga amahomvu, kora akazi rero”
Njyewe-“Nonese icyo mushaka nuko…”
Ako kanya wa mugabo wundi nasanze mu modoka yahise akora mu mufuka w’ikote akuramo igipfunyika, ndebyemo nsanga ni amafaranga yuzuyemo,
Narikanze mu gihe nkibaza niba ibiri kuba aribyo undi nawe aba ampereje agacupa kamwe kari karimo jus yasaga neza nka yayindi nari nasize aho nari nicaye, maze kubifata,
We-“Uragenda nk’umurwaza, icyo urakora gusa ni ukumusomesha iyo jus irimo akantu ubundi film igahita yizinga”
Njyewe-“Ngo? Film igahita yizinga?”
We-“Wowe se hari icyo utumva, ikindi kandi, ubu uri mu maboko yacu urava aha tujyanye, byose urabikora tukureba”
Njyewe-“Ngo ndava aha tujyanye?”
Ako kanya bahise bafungura umiryango y’imodoka maze uwa mbere arasohoka, uwa kabiri arasohoka, umutima ukomeza kunzirika, hashize akanya nanjye ntera intambwe ndasohoka tugeze hanze dukomeza twinjira mu bitaro dukomeza kuri reception mbaza uwari uhari aho umusore wakomeretse arwariye, narijijishaga nari mpazi, hari mu cyumba cy’indembe.
Twabaye tukigera hahandi nari nicaye ngize ngo nicare bakomeza kunsunika banyerekeza ku muryango ngize Imana umuganga araduhagarika adusaba kuba twicaye dutegereje,
Twaricaye turatuza aho twari turi abagabo ntibigeze batuza, bakomeje kuguma ku ma telephone yabo, bigaragara ko bari bafite gahunda ikomeye ari nayo yatumaga bashaka kwirenza Clovis.
Hashize akanya mbacunga ku ijisho nyuza ukuboko inyuma manuka mu nsi y’intebe mba koze muri envelope yari irimo ya jus naguze mbere nyizamura batabizi, nkomeza kuyifata mu ntoki ako kanya muganga aba araduhamagaye.
Twarahagurutse turinjira abaganga bose barasohoka hasigara mo umwe, dutangira kwitegereza Clovis ari nabwo bambwiriye icyarimwe ngo ndangize gahunda ako kanya nanjye sinatindiganije naramwiyegamije ndamusomya ndongera ndamusomya, mbikora ubugira gatatu ako kanya bahita basohoka barigendera.
Bagisohona nahise nsubiza Clovis aho yari aryamye, ngeze hahandi nsanga wa mu Securite ari gufungura ka gacupa ka jus nari nasize aho twari twicaye mpita nkamushikuza,
Securite-“Reka nisomere wana iby’abarwayi biribwa n’abarwaza”
Njyewe-“Zana ndakugurira iyawe ureke kunywa iby’abarwayi”
Securite-“Ubwo urampa agasembuye niba wemeye kungurira”
Njyewe-“Nta kibazo ndaje gato”
Nahise mfata ka gacupa nsohoka nihuta ngeze hanze mbona imodoka ya ba bagabo iri gukata ndetse ihita ifata umuhanda nkireba hirya no hino mba mbonye moto nyihamagara ntatindiganije nikubitaho nkurikira imodoka bari bagiyemo.
Twagiye urugendo rurerure kuburyo umu motali yageze aho akagira ngo ntabwo ndi bumwishyure.
Twageze ku muhanda muto ukata ahantu hari hijimye mpagarika umu motali nkuramo inote mpereza motali ubundi nkomeza kugenda n’amaguru nyura aho ya modoka yanyuze.
Nkiri kugenda numvise umuntu uvuze ngo: “Urajya hehe wowe?”
Nagize ngo ni ni ukubera ubwoba ndahagarara ndeba hirya no hino maze ndakomeza ndagenda ngize imbere mbona amatara aratse, aho nari ngeze hari igipangu cyiza bitangaje ubwoba bukomeza kunyica ngize ngo nsubire inyuma numva umuntu arambwiye ngo: “komeza uze”
Nkibyumva narahagaze ngiye kubona mbona umugabo umwe waje angezeho aranyitegereza ako kanya ahita ambwira,
We-“Uragenzwa ni iki?”
Njyewe-“Nari nkurikiye…nako nari nziko uyu muhanda ungeza ku…nyine ntabwo nari nzi ko hano ariho umuhanda urangirira”
We-“Suko abantu biyahura batabizi!”
Njyewe-“Mumbabarire rwose nanjye nshigutse nahageze!”
Ako kanya nibwo natangiye kwibaza ubundi impavu nihaye gukurikira abagabo nka bariya nahoraga numva mu migani ntarakabona n’amaso yanjye muri ako kanya ntangira kumenya ko narwishigishiye ntabizi ari nabwo natangiye kwibuka wa mugani w’urwishigishiye urusoma mbere.
Yahise atera intambwe aza ansanga ntangira gusubira inyuma ngitera intambwe nsubira inyuma nahise numva umuntu unkubise ikintu mu mugongo nikubita hasi mperuka banshikuza ka gacupa ka ya jus yari iroze nongeye gukanguka ndi ahantu mu kizu hari hijimye cyane.
Ngize ngo mpaguruke numvise igikanu kindya ntangira gukabakaba hirya no hino, ako kanya mba nkoze ku muntu,
We-“Ooolololo! Urantonetse wee!”
Narikanze, numvise avuga nk’umuntu w’umusaza, ijwi rye numva nsa nkaho hari aho ndizi,
Njyewe-“Ihangane ntabwo nari nzi ko uri hano, ahubwo se aha ndi ni hehe?”
We-“Ampaye inka rukera ku murindi dutabaye! Ko uvuga nka Boss? Rwose uri kuvuga ukanyibutsa Boss wampaye inshingano zikananira, muvuga kimwe neza neza”
Njyewe-“Ngo Boss yaguhaye inshingano zirakunanira? Inshingano zihe se zitumye uba uri hano?”
We-“Nubwo ndi kukubarira ntakureba ariko iki kizu nkimazemo iminsi itari micye!”
Njyewe-“Nonese ko nshimye njye ndwishigishiye ngakurikira aba bagome ntahuruje, wowe wageze aha ute?”
We-“Dore uwo munsi wari nkiyindi, nari nasigaye ku rugo kuko Boss yari yaramburiye ko abanzi bari kumugera amajanja ambwira kutazava mu rugo na rimwe”
Njyewe-“Eeh! Nuko se?”
Njyewe-“Umugoroba umwe rero nari ndi ku muryango bisanzwe, ngiye kumva numva nshatse agatabi, kwihangana birananira njya ku kagura, nkigaruka mba mfashwe macuri banzirika amaboko n’amaguru, banjyanana na Mama wa Boss yakundaga kubi, n’akana gato bareraga,
Njyewe-Yee? Ngo iki?……………………………………………….
24 Comments
Mama Daddy nawe niho Ari ubwo zamu ahari mana ubafashe bacike
bivuze ko ari bwo dutangira kwishyura se ukundi kwezi?
Mana we. Daddy batamusomya kuri ka ka jus cg uwakamwatse aragasoma babone uko bacika. Mana batabare kuko na mama Daddy niho ari.
Muraho,nkumuntu uri mumahanga yishyuririwe nuri murwanda,abigenza gute ngo mumenye uwishyuye uwariwe
Mumbarire munsubize
Ampayinka! ibintu birakmey kbxa
thank you umuseke
Ahubwo amata abyaye amavuta.
Bariya bamwambuye ya jus barayinywaho bamererwe nabi abone uko acikana zamu ndetse abone uko atanga amakuru kuri police bayobozi maman we na angela .
Inzira z’imana zirenze 1000 koko!!!!
yoooo mfite ubwoba bangenzimwe ubwo koko Daddy arashoborz kuva hariya hantu mwokabyara mwe! wamugani Acteur ntajyapfa apfuye dilo yabiragiye so dutege amaso tu hahahah nihatari Umuseke kararyose ariko biriya bigabo biteye ubwoba ndabona umugabo ya mufunzr hariya ya hise agotomera kakajus hahah ibaze wee ntibagahe ariko Daddy nawe iyo yitabaza police kweli mbere yo kuba kurikira manawe !!tabara thanks
bose banyweho film yizinge
Yebabawe mbega imana imbabarire daddy azave ahahantu maze abagome bafatwe weeeeeee murakoze umuseke
Uyu ni wa muzamu wo kwa daddy, karabaye noneho, ubu se ubukwe buraba koko ibi byarangiye, amatsiko aranyishe simbona bucya, murakoze cyane umuseke wacu n’umwanditsi dukunda.
thx umuseke, iyi yo ni uburyohe pe, ariko mudusobanurire, ubwo kwisshyura nibirangira kuri 22 tuzongera kwishyura ryari ko twishyuye kuri 4 z’ukwezi gushize? plz munsubize ndumva bicanze
badusobanurire kuko twarishyuye kandi ntibatweretse urutonde rwabishyuye,ubwo rero hari abari murujijo.gusa biraryoshye ,buriya bariya Bagabo barahita bamererwa nabi,bityo Dady acikishe zamu,noneho batange amakuru,police ikore akazi.
Mana tabara Daddy.
Biteye ubwoba aho bigeze. Gusa twizere ko bari bushobore kuhivana bombi
Yebaba weeee mbega abagome!!! Ubu Daddy aravayo ate ko na Mama we na ka gapfubyi ariho nabo bari? Ko bigaragara ko na Polisi ibirimo kuba yatanze amafoto ya Clovis aho aryamye ku gitanda kwa muganga bayaha bano bagome!!! Ni ukuvuga ko na Polisi yajemo ibyitso bya bariya bagome!!! Ni aha NYAGASANI kuko bagambaniwe.
Bavandimwe, mureke dusengere Daddy, IMANA imucire icyanzu kandi imwereke n’umubyeyi we.
Murakoze.
Ariko rero Daddy nawe hari ibintu akora bitari byo!!nka buriya abakurikiye ajya he?nta 4ne yari afite ngo atabaze police wenda na ba Nelson!!none ati mfashe moto ndabakurikiye urugendo rurerure!!so,Imana igira inzira nyinshi wa mugani buriya baranywa ka ka juice noneho ba Daddy babone uko bacika!!ariko se bariya bagome buriya bakorana na Danny bahu??ko yaba ari umwicanyi ruharwa??kdi bashobora kuba barakoranaga na Gatera kuko bajya guha akazi Clovis bari bumvise avuga Gatera!!ahubwo cya gatera gishobora kuba cyarabambuye bagashaka kwihimura ku muryango yasize!!
Sha uyu mwanditsi ndamwemeye njye uwamunyereka nkamugurira kabisa
naho Daddy kubera ibibazo ntakigira controle ndabarahiye buriya yakurikiraga bariya bantu ajyahe kuki iriya moto yafashe abakurikira kuki atahese ajya kuri police akanababwira ko harimo nikitso ,mana weee tabara Daddy nukuri
njye ndisabira ubusabane bwabakunzi biyi nkuru tukirebera uyu mwanditsi wacu
Did iby’ubusabane ba ubiretse kuko inkuru turayigura kandi mu bucuruzi nta kindi ni cash
Gusa uyu mwanditsi n’umuhanga pe turamushimye.reba nyine ukuntu Daddy yivumburiye abo yabuze mbega ibyishimo
Biteye ubwoba ariko birashimishije!!Ubukwe bwa Nelson bugoma kuba ari uko Daddy agarutse !gusa nimba arahava ate??Ntumbaze!!Maraine se mwo kabyara mwe arabande ko mama daddy ariwe brendah yari yarahisemo!!!biteye urujijo.cant wait for tomorrow episode
Nongeye gushimira umwanditsi kubw’ iyinkuru kuko iramfasha cyane. Ndagirango nkwibarize niba bwaburyo bwokwishuriraho bwa online mwarabuhagaritse kuko nabonye mwibanze cyane mubyo gukoresha mobile money, nanabasaba nkumuntu uba mumahanga ko mwabugarura/burekeraho kuko kugiti cyanjye nibwo bunyorohera kandi nibwobwonyine nshobora kwifashisha mukwishura. Murakoze,
Umunsi mwiza
Comments are closed.