Digiqole ad

Episode 161: Daddy ararekuwe, yakiriwe na Joy wari wararahiye kutazaryama ataramubona

 Episode 161: Daddy ararekuwe, yakiriwe na Joy wari wararahiye kutazaryama ataramubona

MWARAMUTSE!

Nyuma yo kubona ko hari abo kwishyura kugira ngo bakomeze gusoma iyi nkuru byananiye na nyuma yo kubona ibyifuzo binyuranye by’abo bitakundiye, twanzuye ko mwabikora mu buryo bundi bushoboka.

Iyi nkunga yanyu kuri iyi nkuru yakoherezwa ku murongo wa MTN wacu mu buryo bwa Mobile Money, kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.

Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti bo mu Rwanda bakabafasha gutanga.

Kuri ubu buryo bukoresheje Mobile Money ariko umuntu ashobora kwishyura amafranga 1000 cyangwa arenzeho bitewe n’agaciro yumva aha iyi nkuru. Ibi ntibyashobokaga muri Online Payment.

Tubijeje gukomeza kugarageza kubaha iyi nkuru ku gihe nyacyo kandi inoze.

Murakoze

 

 

Afande- “Ok! Ku byo wavuze se hari icyo wongeraho?”

Njyewe- “Afande rwose ntacyo nongeraho kuko navugishije ukuri kose gushoboka, cyereka wenda niba hari ikibazo kindi mwambaza nabasubiza”

Afande- “Harya ngo uwo uvuga ko ari Mama wawe wamubuze ryari?”

Njyewe- “Igihe Sacha yaburiye ni nabwo Mama yabuze, nahise njya kuri station ya Kacyiru mvuga ibyambayeho ariko bansaba gutaha ngategereza ko bamushaka, na n’ubu nta makuru ye ndamenya”

Afande yaracecetse gato akomeza kwiyumvira hashize akanya akubira ikaramu ku meza ahita afata telephone akanda nimero ashyira ku gutwi, arahaguruka arasohoka ansiga aho.

Nasigaye nibaza ikigiye gukurikiraho, nagerageje kwibuka amagambo bambwiye bwa nyuma mbere yuko ntaha ariko yanga kuza, nkiri gukaraga ubwenge numva Afande aragarutse,

Afande- “Yewe! Urakomeza kwihangana rero”

Njyewe- “Eeeh! Afande ko munteye ubwoba? Hari amakuru mabi mumenye?”

Afande– “Tuza musore muto, amakuru ahari ni uko…”

Njyewe- “Oya! Mutambwira koko Mama yivuganywe, noneho ibyo byo sinshobora kubyakira, ni we wenyine wahamya ko yanyibwiriye ko yambyaye ndetse akambwira na Data”

Afande- “Humura ntabwo ari we wapfuye numvise mu minsi yashize batoraguye mu ishyamba rya nyungwe”

Njyewe- “Ahwiii! Imana ishimwe, umutima wari uhagaze wee!”

Afande- “Komera musore muto, ibi byose twebwe nka Police tubiha agaciro tukamenya byose, iyo ari umunyabyaha cyangwa abeshya, amaso, ibiganza, imvugo byose birabitwereka, komeza ukoreshe ukuri nk’uko wabitangiye”

Njyewe- “Murakoze cyane ni ukuri, ntabwo nari nzi ko hari abapolice nkamwe mushobora kugira inama umuntu uri mu magorwa nkanjye”

Afande- “Erega mbere yo kuba abapolice turi abantu, nta kintu na kimwe gishobora gukuraho ubumuntu”

Njyewe- “Ni ukuri murakoze cyane!”

Afande- “Ngaho genda uvugane nuriya muntu ugusuye ahasigaye ube usubiye hariya mu gihe ibintu bitari byajya mu buryo”

Narongeye ndashimira maze ndahaguruka ngo nsubire hanze aho Nelson yari ari, noneho natambutse nshinga ngakomeza, numvise ikizere kizamutse kigera ha handi ugenda mu mwijima ariko ukabona agacu kakumurikira, kakwereka impumu n’inzira y’umucyo.

Nageze kuri Nelson ahita ahaguruka, maze atangira kumbaza icyo Afande yaba ambwiye,

Njyewe- “Nelson! Nubwo Afande atambwiye gutaha ariko arankomeje, ukomeze unsengere kandi nongeye kugushimira ko mubo namenye waje mu bambere, nintakwitura Imana izabiguhembere”

Nelson- “Urakoze gushima Daddy! Nabyo bigira bacye kuri ubu, gusa rero nkuko nabikubwiraga, urugamba ruracyakomeye kandi ruracyakomeje!”

Njyewe- “Kandi koko mvuye aha umutima unsimbutse, washakaga kumbwira iki Nelson?”

Nelson- “Nyine urareba cya gihe uta umutwe ugatangira gutangira abantu bose ubabwira ibyawe!”

Njyewe- “Ndibuka gusa ko wantwaye ukangeza mu rugo, ugatangira kumbwira byose, none se habaye iki kindi?”

Nelson- “Ntiwibuka se ko nakubwiye ko hari n’abagusinyishaga ngo niba koko ibyo uvuze ari ukuri?”

Njyewe- “Ibyose urumva nabyibuka ko nari nataye ubwenge hafi kuba nka Gasongo, ahubwo buriya Imana yaramfashije”

Nelson- “Rero ba bahanga bo kurya barara bakarabye barabasinyiye none bigabije ibyawe!”

Nelson amaze kumbwira ibyo nabuze epfo na ruguru mbura ayo ncira n’ayo mira, mbura icyo mvuga n’icyo nziga, nubika umutwe aho, kubyakira byo sinari nkibishoboye,

Wa mupolice wari wansohokanye ambwira amagambo yatumaga ndushaho kwiheba yahise avuga,

We- “Warambiwe gutegereza cya gihozo cyawe se tugusubizemo wangu?”

Njyewe- “Ariko Afande niba wakunze Joy wabigumanye ariko ukareka kunsogota umutima?”

We- “Urashaka no kuntuka se?”

Nelson- “Oya Afande! Erega ibyabaye kuri uyu musore nkawe ntibikwiye guherekeshwa amagambo nk’ayo”

We- “Ubwo se mushaka kumfatanya? Umva haguruka vuba tugende”

Nelson- “Basi se wakwihanganye agatwara amazi muzaniye?”

We- “Iminota yarangiye ugende uyahe wa mukobwa ayazane ni we urira neza”

Nelson- “Ariko wa mugani ubanza atari gusa…”

Nelson akivuga bahise bampagurutsa twinjira ako kanya barakinga, nkigeramo sinabyihanganiye natangiye kurira ntitaye ko ndi umuntu w’umusore, burya wakwakira ibyago bimwe ugakomera ariko ntabwo wakwakira ibigeretse ku bindi ngo bikunde, kuko birusha umubiri imbaraga.

Natangiye kwibuka ko niyo wenda byaba ngataha ariho nzahera nubakira ubuzima, ariko aho honyine niho namenyeye ko noneho ntacyo mfite nishingikije yewe na bwa buzima numvaga natangirana na Joy buri ku musenyi.

Louis yatangiye kumbaza ibibaye, reka Mapiki we yari yangose, ariko burya wakumva ibyago ukababara ariko bikakugora kubara iyo nkuru.

Nakomeje guceceka nitsa umutima ndwana nawo ngo utuze ariko byanga, ijoro riragwa umuseke utambika ngikanuye, mu gihe abandi bigorora bakanguka njye nibwo nashyizweyo nongeye gukanguka numva abantu bankomanga.

Nashigukiye hejuru maze mbona wa mufande mukuru we ubwe ampagaze hejuru ndikanga, yari ahagararanye na Mapiki ndetse na Louis.

Nahise mpaguruka vuba maze turasohoka ngeze hanze sinzi uko nabonye umukobwa wunamye mu biganza yitandiye agatambaro k’umutuku nari nzi ndikanga ngize ngo ndebe uwo ariwe wa mu police wakunze Joy cyane aba arampiritse,

We- “Komeza imbere se cyangwa…”

Narahindukiye ndamureba maze nkomeza imbere nk’uko yari abimbwiye twinjira kwa Afande mukuru ahita avuga,

Afande- “Aka kanya tuvugana dosiye yanyu twayishyikirije ubushinjacyaha, uyu mwanya barabategereje ngo bababuranishe ku byerekeye ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo”

Afande akivuga gutyo nikirizanye umutuzo, ako kanya turongera turasohoka tukigera hanze nkomeza kuzamura umutwe ngo ndebe niba ari nyirako, mu kuzamura ijosi disi mba mpuje amaso na Joy ngize ngo musange numva inyuma umuntu uguye ndikanga ndeba nyuma vuba ntangazwa no kubona Afande mukuru ari guhaguruka abandi ba police bose bari badutwaye bateye amasaluti.

N’abandi bose bari aho kuri station baje bihuta baratwegera n’umujinya w’umuranduranzuzi Afande yegereye wa wundi wambwiraga amagambo ankomeretsa kubera Joy aba amukubise urushyi amuhereza urundi,

Afande- “Uratinyuka ukampirika njyewe Bwana mukubwa wawe?”

We- “Afande! Rwose mumbabarire nari ngiye guhirika uyu musore warenze ku mabwiriza namuhaye”

Afande- “Ceceka aho se muginga! None aha mumutware ninza nsange yatoshetse! Ubundi abone kumbwira neza impamvu ahirika Afande umuyobora!”

Abandi ba police bahise bamushyira imbere abandi batujya imbere aho niho Joy kwihangana byamunaniye maze aza iruhande rwanjye gusa usibye kumpobera ibindi ntabwo babimwemereye nawe ntiyari umwana yegereye Afande amubaza byose nanjye nicara mu modoka ndatuza.

Twuriye imodoka ijya aho twagombaga gusanga abashinjacyaha, maze tugiparika mbona na moto Joy yari ariho iraparitse, dukomeza muri salle dusanga barangije kwitegura batangira gusoma dosiye z’icyaha dukurikiranyweho nyuma yabyo duhabwa umwanya wo kwisobanura.

Ngezweho nagerageje kuvuga ntasobanya, ibyo nari nabwiye Police ni nabyo nabwiye abashinjacyaha, nyuma yo kwiherera uwari uhagariye abandi afata umwanya atangira gusoma,

We- “Kigali kuwa 20/10

Nyuma yo gusuzuma dosiye z’ikurikiranwa ry’ icyaha….

Ubushinjacyaha bumaze kumva ubwiregure bw’abashinjwa uruhare mu cyaha, bwanzuye ko Bwana Daddy Rwema Delic na Mapiki Deo barekurwa bagakomeza gukurikiranwa bari hanze, Bwana Louis we ubushinjacyaha bwanzuye ko akomeza gukurikiranwa acumbikiwe ku bwo gukumira ko yasibanganya ibimenyetso”

Bamaze kuvuga gutyo nasimbukiye mu mutima, mpita mpindukira vuba ndeba Joy wari wicaye inyuma wenyine, duhuje amaso mbona asohotse vuba ngiye gusohoka nanjye baba bangaruye bambwira baseka ko ngomba gusinya.

Si njye warose nsinya nasohotse niruka nk’uri muri marathon y’amahoro, nkigera hanze mba nyoye Joy muzengurukana ahantu hose uwari wifitiye amaso yo kureba ni we waryohewe n’ibyishimo bya babiri bongeye kurenga umutego mutindi.

Gutuza byavuye kure gusa byarabaye mpobera Joy ndamugumara dutangira guhoberana turebana twongera duhoberana bya bindi by’abasaza, ntiyatinya kunsomera mu ruhame rw’abaturebaga.

Muri ako kanya sinari nitaye ku bindi byose, ibyo aho ndi butahe, ubuzima nagombaga gutangira, ahubwo icyo narebaga ni Joy wenyine nasezeranyije ko igihe nkiriho nzishima ko mufite.

Narahindukiye ako kanya mbona Louis bari kumwinjiza mu modoka, mfata ukuboko Joy tugenda tumusanga, nkimugeraho,

Njyewe- “Louis! Komera musore wanjye! Ejo ni wowe utahiwe kandi ndabyizeye bizaba igihembo cy’uko wanze icyaha ukavugisha ukuri”

Louis- “Nta kundi ngomba kubyemera kandi felicitation kuva hariya ntibiba byoroshye”

Tukiri aho Mapiki nawe yahise ahagera, abanza guseka cyane maze ahita avuga na ya mvugo ye,

Mapiki- “Ewana! Ubu ishene nkaba ndayiciye! Grand unsezerere ba djama bose uti wenda ejo n’ejobundi azaza kubasura ntawamenya”

Twese- “Hhhhh!

Tukiri aho nahuje amaso na Afande maze ntera intabwe ngenda musanga nkimugera imbere nta kindi namubwiye usibye rya jambo nkunda cyane,

Njyewe- “Afande! Murakoze!”

Afande- “Hhh! Ngaho genda sha abanze agukize uwo mwera”

Joy ibisoni nk’ibisanzwe byamutanze imbere ndamufata ndamwiyegereza maze Afande yongera aravuga,

Afande- “Hanyuma rero ibindi uzakenera uzaze hariya nkora iminsi yose y’akazi nzagufasha”

Njyewe- “Murakoze cyane!”

Ako kanya imodoka yamanutse nyireba irinda irenga ngarura amaso ndeba Joy inseko zidutanga imbere woooow!

Joy- “Daddy! Ni wowe?”

Njyewe- “Ni njyewe sha, ndeba duhuze amaso basi nongere nibonemo”

Joy- “Iyaba wari uzi ukuntu yatukuye kubera kwirirwa nyabyiringira, erega nari nararahiye kutazaryama ntarakubona!”

Koko Joy twahuje amaso mbona bya byiso bye byeraga de byaratukuye gusa ntibyambuzaga kwibonamo,

Njyewe- “Ooohlala! Humura ndaje, ndi wawundi, utazagusiga habe na mba kabone n’iyo ibyago byaza”

Njye na Joy twari mu isi yacu ntitwaje kumenya ko abantu bose bari bari aho batwitegerezaga cyane ahubwo ihoni ry’imodoka ryaravuze Joy yikanze tubona guhindukira dusanga twafunze umuhanda w’imodoka.

Twavuye mu nzira ngo imodoka itambuke niba ari uko maso yanjye yari yabonye Joy sinari nabonye ko ari iya Nelson.

Nariyamiye nawe asohoka vuba arampobera muhereza na Joy amugwamo mbona ibyishimo biramusabye ako kanya mba mbonye na Rosy asohokamo birantungura cyane,

Njyewe- “Na Rosy se?”

Rosy- “Yego sha! Mbega wowe, ubonye ngo mu gitondo mbe ngisohoka nimara kwitunganya mbwire Mama ko nje kugusura nimbagera nsange watashye?”

Njyewe- “Nawe se uvuyemo? Ko tutahuriye hano se?”

Rosy- “Wahora  n’iki ko nta kintu biriwe bambaza! Burya ngo njye bamfashe ku itegeko rya Papa Sacha ngo kuko nari narashwanye na Sacha muri iriya minsi najyaga kumuburira, uzi ko bambwiye ngo taha nk’uwari wugamye imvura ikaba ihise?”

Twese- “Hhh!”

Rosy- “Nibwo rero nkivamo mpise nkubitana na Nelson aje kugusura tubajije batubwira ko waje hano”

Njyewe- “Ooohlala! Ntacyo ariko ni ibyiza bigeretse ku bindi”

Nelson- “Rosy! Ariko ubundi buriya ntitugomba kubarega?”

Njyewe- “Harya ubundi ubwo wa mugani wa Nelson ntibihanirwa n’amategeko nubwo ntayize ra?”

Rosy- “Sha mubareke mfa kuba mvuye hariya hantu! Nelson! Ndakubona rero na Joy wawe!”

Njyewe- “Eeh! Harya uyu uramuzi?”

Rosy- “Umva sha! Nayoberwa n’abandi, ubwo ukuzi wayoberwa Joy yaba azi imyenda wambara gusa”

Twese- “Hhhhhh!”

Nelson- “Daddy! Ibyago ntabwo byaza ngo wishime, ariko iyo ibyishimo bije wirengagiza ibyo utabasha guhindura, irengagize gato ibya Mama maze twishimire ibibaye nonaha!”

Njyewe- “Urakoze Nelson! Nkunze ko ugiye kudutera indi nkunga y’ibyishimo”

Nelson- “Ntiwumva! Ahubwo ntabwo dukwiye kuba turi aha hantu, mwinjire mu modoka gato aho amapine yikaraga ajya mumenye ko ariho tugiye!”

Twese- “Hhhhhh!”

Nta kuzuyaza twinjiye mu modoka vuba dufata umuhanda mu kanya gato twari tugeze kwa Nelson!

Nelson- “Daddy! Banza uze ufate frecheur wana! Tuba tugumye aha ariko icupa ryo mu rugo ribiha kubi!”

Twese- “Hhhhh!”

Joy- “Ariko abagabo bose ni bamwe koko! Ubwo wicaye ukarinywa ureba umugore aho kureba comptoire waba iki?”

Nelson- “Hhhhh! Erega buriya iyo uzireba zimanitse nibwo wumva ko ibintu biriho!”

Twese- “Hhhhhh!”

Twageze kwa Nelson amaze guparika tuvamo dusanganirwa na Fils umukozi we wari wambaye ubusa hejuru,

Nelson- “Pu pu pu! Dore kandi uko yambereye! Jya kwambara wikwereka abashyitsi icyo kiromba cyawe”

Fils- “Boss! Ereka ndabirambiwe!”

Nelson- “Urambiwe iki se kandi?”

Fils– “Boss! Ndambiwe guhora nkinisha uriya musore ariko na n’ubu akaba atagarura ubwenge”

Fils yavuze gutyo muri ako kanya mpita nibuka Gasongo naherukaga kera maze mpita mbaza Nelson,

Njyewe- “Nelson! Ese ubundi ibya Gasongo bimeze bite?”

Rosy- “Ayiwe ndumva ngize ubwoba”

Nelson- “Humura Rosy! Humura rwose nta kibazo”

Rosy- “None se ameza ate?”

Nelson- “Ugira uti se sibyo Fils yavugaga, ubu namugize umurezi we yirirwa amukinisha nk’umwana muto”

Fils- “Ariko Boss! Ukwiriye kungirira impuhwe! Reba nk’ubu nahereye saa sita nkora defile muri salon yose, uriya mugabo habe no kuzunguza urwara cyangwa umusatsi rwose pe! None se ubu nzabigenze nte?”

Kwa Fils rero ni ha handi akabi gasekwa nk’akeza, twatangiye guseka noneho kuri Joy utari uzi na kimwe byabaye ibindi.

Fils- “Boss! Ariko hasigaye ikintu kimwe ngiye kuzajya mukorera”

Nelson- “Iki se noneho kandi”

Fils- “Ngiye kuzajya mukubita, ubundi iyo ureze umwana bajeyi akura asuzugura, asyigariwe!”

Twese noneho si uguseka twagiye hasi dukomeza tujya mu nzu, mu kuhagera twasanze koko Gasongo yicaye nta kunyeganyega, iruhande rwe huzuye ibipupe by’inyoni n’ibindi byinshi.

Nta kundi twarumiwe Joy na Rosy baricara njye nkomeza njya kwitunganya neza ngo ngaruke ibumuntu.

Nkimara gushingura ikirenge aho twumvise urugi rwikubise cyane twese turikanga ako kanya……………………………….

20 Comments

  • Thank you so much

  • Thanks mwanditsi. Mutuma imbamutima zacu zikanguka umuntu akummva ko akiriho.burya iyo ammarangamutima atakizamuka uba warangiye. Ariko se noneho hinjiye nde kwa Nelsin?

  • Mubyuke dusome ibintu ni uburyohee!!!Mana ushimwe ko Daddy arekuwe,uzamufashe na Mama we abonekee.uyu se kandi bikanze nindee??birabe ibyuyaaa….

  • Byiza cyane Daddy arafunguwe

  • Icyo umuntu abibye nicyo asarura. Ihangane Daddy, igihe n’igito ugasubirana umunezero. Dusabire Gasongo nawe azanzamuke asubire ibuntu maze azahindure byinsi akoresheje amateka y’ibibi yakoze abisimbuze ibyiza

  • ahwii manashimwa daddy aratashye disi na mapiki nawe ati isheni ndayiciye gusa daddy ihanagane ibyiza bigiye kuza kandi uzongera ubeho nkuko wahoze ikindi keep in tough with louis namapiki bazagufasha kumenya byishi . mama daddy nagire aboneke rwose. thanks museke

  • mwaramutse ndishimye cyane ko daddy arekuwe

  • mwiriwe kombahanze ntabwo mwafasha mukampa number ya konti nkajya unyishyurira kontamuntu nabona unyishyurira muRwanda bibaye byiza ikaba muri Ecobank murakoze

  • Daddy u made it muvandi. gasongo nagaruke nawe yige ark iyo mba Nelson njye narikumureka nubundi yarihambye

  • Unomunsi n’akaruhuko c? kombona bataduhaye épisode!!

  • Nange ndikubona ntazi ibyobadukoze

  • Umuseke kdi murongeye kudutegesha indege??

  • Nanjye ndateraho akajisho buri kanya ngaheba.

  • Iki nicyo kibazo cy’umuseke!!!bashyizeho gahunda yo kwishyura nta kindi kinyamakuru kibikora turabyemera kubera inkuru zabo ko zirimo inyigisho,ariko ikibazo ni uko dimanche batwima inkuru,samedi sometime itugeraho saa saba,ku munsi wa conge ho bwira ntayo tubonye!!ku bwanjye numva kwishyura = rights z’abaclients.hari uwabivuze neza ati niba twishyuye ntitukiri abakunzi b’umuseke ahubwo turi abaclients!!!plz mubikosore

  • Mwaramutse,episode yuyumunsi se ko twayibuze?

    • Umuseke waturangaranye kbsa

  • Badukujeho !!!!!

  • Kutubwira impamvu Ko iributinde ndumva nacyo byabatwara,tugashyira umutima hamwe, tuziko iribuze cg itaribuze dutegereje igisubizo cyanyu murakoze

  • Njye narambiwe ndajyaho buri kanya

  • Ariko c mwatubwiye tukamenyera ko nta nkuru muduha Ku cyumweru .

Comments are closed.

en_USEnglish