Digiqole ad

Episode 160: Daddy arashyize ategwa amatwi avuga byose, Louis na we ufunze azana amakuru mashya

 Episode 160: Daddy arashyize ategwa amatwi avuga byose, Louis na we ufunze azana amakuru mashya

MWARAMUTSE!

Nyuma yo kubona ko hari abo kwishyura kugira ngo bakomeze gusoma iyi nkuru byananiye na nyuma yo kubona ibyifuzo binyuranye by’abo bitakundiye, twanzuye ko mwabikora mu buryo bundi bushoboka.

Iyi nkunga yanyu kuri iyi nkuru yakoherezwa ku murongo wa MTN wacu mu buryo bwa Mobile Money, kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.

Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti bo mu Rwanda bakabafasha gutanga.

Kuri ubu buryo bukoresheje Mobile Money ariko umuntu ashobora kwishyura amafranga 1000 cyangwa arenzeho bitewe n’agaciro yumva aha iyi nkuru. Ibi ntibyashobokaga muri Online Payment.

Tubijeje gukomeza kugarageza kubaha iyi nkuru ku gihe nyacyo kandi inoze.

Murakoze

 

 

Njyewe- “Eeeh! Utambwira ko uwo Daniel wambwiye mwari mugiye kuroha mu mazi ari we wakuvanye mu cyaro?”

Mapiki- “Tayali ahubwo wabimenye nk’uwari uhari!”

Njyewe- “Uzi ko ari Danny nzi?”

Mapiki- “Ushobora kuba ufite amakuru kabisa kuko yajyaga atubuza kumwita Daniel ngo arashaka Danny ra, nanjye ubu yari yaranyise Mappy”

Njyewe- “Oooh my God!”

Mapiki- “None se Danny uramuzi wangu?”

Njyewe- “Danny ndamuzi rwose ni cyo gihe uri kuvuga wowe, Samantha n’abandi mwamuroshye mu mazi nari mpari, nari najyanye gutembera n’umukobwa witwa Sacha ari nawe mfungiwe ubu”

Mapiki- “Eeeh! None se? Yebaba wee! Boss, koko?”

Njyewe- “Ntabwo nkubeshya kabisa, kuva navuka namye nkoresha ukuri kuko ari yo nzira yonyine yanteye ituze ariko abahanga b’ibinyoma bakaba ari bo nzira ubu, Oooohlala!”

Mapiki- “Ihangane Boss! Gusa Daniel aho nzamushyikirira gato, gato gusa nzamusogongeza ku byo yanyigishije kuko ni we wanteye ibi byose”

Njyewe- “Muvandi! Uzagende gacye mu kwihorera aho guhora uhorera kwicuza uwo uri we ubu, uhore wiyubaka, wowe mfasha dushake ukuri nituva aha, ibindi byo biri mu maboko yacu kuko ntabwo twavukiye gutura aha”

Mapiki- “Ukuri se ngaho nawe mbwira, ubu se twaguhera hehe ngo tukugaragaze? Ubu se noneho njye sinaba nitanze bakankanira urunkwiye?”

Njyewe- “Birumvikana bagomba guhanira icyaha wakoze ariko na none uracyemera, none se aho kugira ngo ujye uhora uhigana na Danny yewe naho uzamufatira umwirenze bagukatire burundu ntiwatanga ukuri we akaryozwa ni byo yagukoreye uhora wicuza?”

Mapiki- “Ariko uzi ko ari byo! Njyewe erega mfite n’amakuru menshi, buriya uriya muginga we na Boss wacu bari bafite gahunda yo kuzatorokana umwana w’umufande ukomeye”

Njyewe- “Ngo iki? Ibyo se wabimenye ute?”

Mapiki- “Nyine nawe urareba umunsi niba telephone ya Afande nkaraswa ukuguru ariko nkanga nkabashyira telephone, nyuma yaho Bonaventure ngo yatangiye kuvugana n’umwana w’uwo mufande ariko uwo umwana atazi ngo biva he bijya he, yakuye nimero muri telephone gusa”

Njyewe- “Eeeh! Nuko se?”

Mapiki- “Erega natwe twajyaga twumva babiganiraho basinze, bavuga ngo ukuntu uwo mukobwa ari mwiza cyane ndetse bakanamurwanira rimwe na rimwe tukabakiza bwacya bakongera bakiyunga, bazira iki? Amafoto n’amagambo bavuganaga kuri telephone gusa ra?”

Njyewe- “Online kabisa! Ndayizi ni mu gihe reka nayibarirwe!”

Mapiki- “Nkatwe rero tuba tutarize ibyo biratugora kubyumva, gusa niba ari byiza niba ari bibi, nibigende byatumye umutima wanjye ubika inzika, urangirika Mapiki waharuriraga Imana inzira ubu asigara ari Mapiki ucukura imva”

Njyewe- “Yebaba wee! None se uwo mukobwa bavugaga ko bamupangiye iki muri icyo gihe bamurwanira Mapi?”

Mapiki- “Icyabashimishije cyane ni ugutunga telephone ya Afande, sinzi ibyo yaritandukaniyeho n’izindi nta nubwo nzi icyo bayikoresheje kindi kitari ukuyigurisha gusa ku mukobwa ho bavugaga ko ngo nyine babonye umwana wa Boss, kandi mwiza w’ikizungerezi wakwifuzwa n’abahungu bose bo muri uyu mugi!”

Njyewe- “None se Mapi! Uwo musore wundi niba ari Bonaventure niba ari inde uzi aho aba?”

Mapiki- “Kandi nyine muri iyo minsi yarahise antanga bakamfunga? Bamfunguye vuba erega, kiriya kiraka cya Samantha ni cyo nari mbonye bwa mbere nyuma y’uko nca isheni musaza!”

Naracecetse gato maze nongera gutekereza byose, ntangira kwibaza neza, Daniel wabaye Danny, Mapiki akaba Mappy, Bonaventure…?

Njyewe- “Ooohlala! Nta gushidikanya Bonaventure ni we Bob!”

Mapiki- “Eeeh! Umusaza! Uramenye utantanga!”

Njyewe- “Humura Bro! Ko wikanze se?”

Mapiki- “None se ko numva byose ubizi?”

Ako kanya Mapiki yagize ubwoba bwinshi maze mbona yigiye inyuma, ndetse mbona aratitiye.

Yabaye nk’aho antinyemo ukuntu ariko byari iby’ubusa ahubwo byari inyungu kuri we ndetse nanjye.

Yakomeje kwivugisha mbega ubona asa n’uguye mu kantu icyo gihe hari no mu masaha y’ijoro ako kanya twumva bakingura urugi rwaho twari twese turi turikanga dutangira kwegerana,

Umupolisi yaje aducana itoroshi mu maso maze angezeho akomeza kuyinkesha nkingaho ikiganza,

Afande- “Haguruka wowe!”

Ako kanya narahagurutse maze mbona undi mupolisi ateye agatebe aho nari nicaye arurira akura akuma nabashije kubona neza kari kari hejuru ku kadirishya kahitishaga umwuka twese turikanga.

Bahise basohoka badusiga aho barongera barakinga bamaze kugenda mpita mbaza Mapiki,

Njyewe- “None se wowe umenyereye aha kariya ni agaki bajyanye?”

Mapiki– “Ewana! Erega njyewe mu bintu bijyanye n’utwuma nka turiya nta kintu mba nzi, kereka uwambaza kubyiba, wenda wasanga ari isaha cyangwa akaba ari radio bambuye umuntu baje kumufunga”

Njyewe- “Ahaa! Nta wamenya! Ibya hano se ko ari ibindi”

Mapiki- “Umbabarire nta kintu nongera kukubwira musaza! Numvise urenze ubanza wowe udafunze ahubwo uri nka maneko tu”

Njyewe- “Aho ngaho ho waba wibeshye nako umunsi ukuri kuzagaragara uzamenya neza uwo ndiwe”

Mapiki- “Reka nikumbagarire da!”

Mapiki yahise aryama aho maze nanjye ndegama ndahumiriza ngiye kumva numva udutotsi tuntwaye buhoro buhoro nongeye gukanguka nshigutse bwacyeye.

Uwo munsi nta kidasanzwe cyabayeho gusa haje umuntu mushya, nk’ibisanzwe Mapiki ni we wamuvugishije bwa mbere nawe atangira kumera nkanjye asaba ku mahoro.

Wa munsi waho ukozemo ibiri warije wakirwa na rya joro ridacya, mu rukerera nicaye ntuje nagiye kumva numva wa musore waje ansangamo aravuze,

We- “Umva muvandi, nta gatambaro gato ufite ngo nikandire amaso ko lunette zanjye bazisize aho bamfatiye?”

Wagira ngo yari yabimenye, nakoze mu mufuka nkuramo agatambaro nakundaga kugendana ndakamuha, maze ahita ambwira,

We- “Eeh! Ngize amahirwe, urakoze cyane, ndwara amaso mabi ubu yanzengereje cyane”

Njyewe- “Pole saana Bro! Ubu se kuki basize amaso yawe koko?”

We- “Wabimenye ni amaso yanjye koko! Iyo ntayambaye sindeba”

Njyewe- “Oooohlala! Ihangane kabisa”

We- “Nta kundi ariko iyaba yabonekaga nkava aha hantu”

Njyewe- “Inde se Muvandi?”

We- “Uwo twaguze telephone”

Njyewe- “Uuuh! None se ubu uri aha kubera telephone wangu?”

We- “Ubundi njyewe nitwa Louis, ubu ndafunzwe nzira telephone naguze forode yakoreshwaga n’umufande”

Njyewe- “Eeh! Ngo umufande?”

We- “Yego! Nayiguze n’umushenzi witwa Bob ejobundi none dore inkozeho, kandi ashobora kuba yarahunze”

Akivuga gutyo narikanze maze ndahaguruka ndamwegera mpahurira na Mapiki akibibona nawe biramucanga,

Njyewe- “Bro! Bob uramuzi?”

Louis- “Ahubwo se wowe uramuzi?”

Mapiki- “Mwese ahubwo muramuzi abasaza! Ntimwirirwe mubyibazaho kabisa, ahubwo mushake uburyo muva aha naho ubundi ntimunyishinge njye, gusa icyo mwansaba kubafasha njyewe ndi tayali wenda umunsi umwe mwazanyibuka mwageze mu ngoma y’ijuru”

Louis- “None se nawe ufite case nk’iyanjye Bro?”

Njyewe- “Icecekere wowe ntabwo uzi! Ahubwo reka tujye inama”

Nkivuga gutyo umuryango waho twari turi warafungutse maze baba bahamagaye Mapiki baramusohora natwe dusigara aho, mu gihe tugiye gukomerezaho tujya inama tubona urugi rurafungutse na none,

Afande- “Nawe w’umupira w’icyatsi, haguruka vuba”

Yari njyewe, nahise mpaguruka banshyira imbere dukomeza kugenda tugana ha handi nahuriye na Papa Sacha, tukigerayo nsanga Mapiki yicaye aho nanjye ndicara.

Ako kanya mbona Papa Sacha na wa mupolice mukuru barinjiye maze nubika amaso nk’uko yari yarabimbwiye.

Wa mu police mukuru yahise yicara aho Papa Sacha we akomeza guhagarara aho hashize akanya abaza abatuzanye,

We- “Mwumvise neza iyi record muduhamagariye?”

Afande yamaze kuvuga gutyo mpita menya neza icyo bakuye hejuru yanjye igihe bazaga nijoro, aba police bose bari bahari bahise bikiriza ngo,

Bose- “Yes Sir!”

We- “Ibyo bavuze ni bo ubwabo?”

Bose- “Yes Sir!”

Papa Sacha- “Mukande play twumve!”

Umwe muri bo yahise akanda play nk’uko Papa Sacha yari amaze kubivuga maze dutangira kumva ibyo njye na Mapiki twavuze byose.

Papa Sacha yumva byose twavugaga njye na Mapiki yikangaga buri kanya, uko yikanga yakomezaga kugira umujinya mwinshi nyuma y’akanya gato birangiye, yahindukiye vuba,

Papa Sacha- “Ntibishoboka! Aba numvaga ni mwebwe?”

Mapiki- “Ni twebwe Afande! Ijwi ryanjye sinariyoberwa riba ririmo imyotsi”

Afande- “Eeeh! Uracyanywa ibiyobyabwenge na n’ubu?”

Mapiki- “Oya Afande! Ishene iraryana, n’ubu bamfatiye ku muhanda nta cyangombwa mfite, buriya bashakaga ko nza gusuhuza bagenzi banjye”

Papa Sacha yabuze icyo akora, abura icyo avuga, atangira kuzenguruka aho twari turi hashize akanya,

Papa Sacha- “Ni wowe wantinyutse ukanyiba telephone yanjye?”

Mapiki akibyumva yahagurutse vuba amavi ayarimiza mu butaka atangira gutakamba cyane,

Mapiki- “Mumbabarire nyakubahwa bwana Afande, iyo nza kubimenya ko ari mwebwe ntabwo nari kubitinyuka, dore rwose na ya nkovu iracyari hano nta nubwo iteze gusibangana”

Papa Sacha yitegereje Mapiki abura icyo amukorera maze aramusunika abandagara hasi,

Mapiki- “Urakoze wee! Urakoze ni ukuri! Erega byose ni Bob, iyo atagerekaho n’umukobwa wawe…”

Papa Sacha- “Ndavuze ngo ceceka aho vuba, ntongera kumva ukopfora uvuga”

Mapiki- “Yego Afande, ni ukuri…”

Papa Sacha- “Niko wowe musore! Ejo ntabwo ari wowe wavugaga ko ukorana na Gatera?”

Njyewe- “Rwose munyumve, mfitanye amateka na Gatera…”

Nkigeza aho mvuga ako kanya Papa Sacha yahise anca mu ijambo abwira wa mufande wundi,

Papa Sacha- “Hari icyo utiyumviye se?”

Afande- “Oya! Ibyo ntabwo bihagije kuri dosiye turi gukora, ubwo se twashyikiriza urukiko amakuru atuzuye? Ahubwo natubwire uburyo bakorana n’uko byagenze ubundi tubyandike byose”

Papa Sacha- “Muri kwirirwa mwirushya, niba ikibazo kibananiye mubarekure batahe ibindi mbyikurikiranire, iyi ngegera yitwaje inkundo iza iwanjye naho ikorana na kariya gashenzi ngo ni Bob kangiriye muri telephone kagacukumbura buri kimwe cyose kugeza nubwo gatanze amabwiriza mu kazi kanjye, nako uwakanyerekera byibura nko mu ntera ya metero ijana na…”

Mapiki- “Oya Afande! Uyu musore ararengana rwose, ahubwo Daniel ni we bakorana kuko…”

Papa Sacha- “Nakubwiye ngo…”

Papa Sacha yatangiye guhata imigeri Mapiki Afande wundi aratabara, maze hashize akanya,

Afande- “Oya! Ahubwo uyu musore reka tumuhe umwanya atubwire uko akorana na Gatera wenda byatuma tumenya andi makuru iperereza rigikeneye ndetse tukaba twatabara umwana wawe Nyakubahwa Afande!”

Papa Sacha- “Ngaho navuge ibyo avuga, atagira na kimwe asimbuka kandi, niwiha kubeshya ndagutura uyu mujinya mfite!”

Naratuje gato nubura amaso ndabareba, maze nitsa umutima nkaraga ururimi maze ndatangira,

Njyewe- “Uko mundeba uku nakuze nzi ko Gatera ari Data, nabayeho ubuzima bwiza nari naragurijwe kuko ubu ngubu ari bwo ndi Daddy wa nyawe, utakwigamba ngo avuge ko yavutse nk’abandi…”

Navugiye byose aho hantu kugeza ubwo nagarukiye ku mpamvu nari ndi aho, maze gusozanya ikiniga mbona bose barahindutse kandi koko byari byo nta kuntu wari kumva agahinda kari kandimo ngo abe igiti cyereka atari umuntu.

Papa Sacha yakomeje kundeba hashize akanya ahita abwira Afande wa wundi wumvaga ibyacu,

Papa Sacha- “Mube mubasubijemo muzane wa wundi wa telephone”

Bahise baduhagurutsa tujya imbere dusubira aho twari twahoze, mu kugenda nagiye numva nishimiye ko byibura mpawe umwanya maze gufungura umutima wanjye ngatanga ukuri kose kwari kundimo.

Twagezemo bahagurutsa Louis, tukicara Mapiki yahise ampereza ikiganza maze arambwira,

Mapiki- “Komera musaza, burya ubuzima nibwo bita danger, uzabaho n’abandi nkawe babayeho”

Njyewe- “Urakoze kunkomeza Mapi! Kandi nawe wihangane uwakuyoye akakuzana aha yagiraga ngo umfashe gutanga uku kuri”

Mapiki- “Wahora n’iki ko icyo gihe ari bwo bwa mbere nari nibagiwe ibyangombwa!”

Twakomeje kuganira njye na Mapiki hashize umwanya utari munini cyane tubona Louis baramugaruye akicara hasi,

Mapiki- “Wihangane ndabona nawe amatama atukura”

Louis- “Ntacyo ariko bamufate ndamutanze n’iyo naba ndi se ntabwo nakwemera kuzira amaherere!”

Njyewe- “Louis! None se basi ubabwije ukuri kose?”

Louis- “Nubwo nanjye mbanje kurya iz’amatama ariko ndabivuze byose, ubu bagiye kurwana no kumutangira atarasohoka, nibasanga yarasohotse online game yaba yaramuhiriye”

Njyewe- “None se muherukana ryari wowe na Bob?

Louis- “Ubundi umunsi amafoto ajya hanze ni nabwo twaguze ino telephone, nanjye nabibonye nyuma ngiye muri charts, ubugome bwe yakoresheje telephone yibye Afande aba ari nayo angurisha, byose nta na kimwe yigeze asiba, igihe bamfataga babisanzemo byose!”

Njyewe- “Ooohlala! Mbega umusore w’umuhemu! None se yakubwiraga ko agiye mu kihe gihugu?”

Louis- “Yewe! Naba nkubeshye kabisa, online se ko itagira umupaka, ibyo ari byo byose yaciye inzira ahashoboka hose”

Mapiki- “Hhh! Njyewe iyo muvuga ibyo mba numva ndi mu bizunga, uzi ko mwansindishije neza neza!”

Njyewe- “Bro! Kabisa sa nk’ubyirengagije kuko natwe ubu icyo dusenga Imana ni ukuva aha, ibindi ubundi”

Louis- “Gusa Imana imfashe Bob afatwe kabisa! naho ubundi nawuheramo imyaka yanjye yose, uzi ibyo yakoreye kuri iriya telephone ariko?”

Njyewe- “Reka tubitege amaso, icy’ingenzi ni uko noneho atari twe bareba gusa, kandi nabo ni abantu bazi icyo bakora”

Twakomeje kuguma aho twikanga umuntu ukora ku rugi, bigeze mu ma saa munanini gutyo nako wasanga byari nka saa kumi kuko twamenyaga ko bwije cyangwa bucyeye tubona urugi rufungutse tugatangira gushyugumbwa.

Umu police amaze kutwitegereza yahise antunga urutoki,

We- “Wowe! Ese ubundi uri muntu ki ko mbona baza bagushaka buri kanya?”

Njyewe- “Ndi umuntu nkawe!”

We- “Nyewe urabona ndi umusivire nkawe cyangwa urabona mfunzwe?”

Njyewe- “Icyaha ko gikora umuntu n’akarengane kagakorerwa umuntu, keretse niba wowe utari umuntu ngo ube wakosa cyangwa ngo urengwanywe ku buryo wakwisanga ahantu nk’aha”

We- “Urumva ukuntu umbwiye! Uzi ko uncyuriye? Cyangwa wagize ngo ni cya kizungerezi kije kukureba?”

Njyewe- “Iyo nkuru yantaha ku mutima, kandi yakomeza ubuzima bushingiye kuri we wakuze abona abo isi isiga ibara ry’urumuri abandi ikabasiga umwijima”

We- “Eeh! Wagira ngo uri paster kabisa! Ngaho jya imbere tugende!”

Nagiye imbere turasohoka, natekerezaga ko ibyo ari byo byose ngiye kubwirwa ijambo ry’impinduka, nkigera hanze nahise nkubitana amaso na Nelson maze aza yihuta ansanga,

Nelson- “Daddy! None se bite?”

Njyewe- “Ndaho ndamenyereye, ubu wenda hari ikizere kuko noneho babashije kunyumva”

Nelson- “Imana ishimwe, natwe n’amahoro ariko nako ukomeze kwihangana!”

Njyewe- “Nkomeze kwihanganira iki se kandi?”

Nkivuga gutyo wa mu Afande wari ushinzwe dosiye yacu yahise asohoka aza aho twari turi njyewe na Nelson,

Afande- “Uuuh! Harya ni wowe witwa?”

Njyewe- “Nitwa Daddy Afande!”

Afande- “Uzi ko nari ngutumyeho kandi uri hano”

Njyewe- “Ngo mwari muntumyeho?”

Afande- “Ahubwo uri gutinda injira vuba”

Nasize Nelson aho ninjira kwa Afande, nkigeramo ndicara ndatuza hashize akanya Afande yitsa umutima maze arambwira………………………

 

24 Comments

  • Mbaye uwa mbere hhhh
    Anyway umuseke muri abantu b’abagabo cyane.

  • Yebabawe afande akubwiye nguki nizereko byibura akuremye agatima.atari inkuru yincamugongo

  • Nikagufi cyane ariko

    • ushobora kuba utanyurwa pe, uko ni ugukabya.

    • aroko mwagiye mushima koko,ubu iyi nkuru ningufi hehe ntugakabye rwose

  • Murakoze cyane Umuseke. Imana ishimwe ko Danny bamwumvishe uyu mu polisi se mama yaba agiye kumurekura?

  • Mana were! Bigenze bite se kandi. Mbega Daddy ngo ambabaze. Gusa nahumure Imana itangiye guca inzira.

  • Iburundi Nimugerageze Mutworohereze Kwishura Dukoresheje Ecocash Canke Lumicash Turabakunda

  • Bjr basomyi, ndizera ko louis azi naho cya bob kiri kuko niwe baherukana nyuma, sha umwanditsi atubabarire rwose Daddy ntakatirwe, njye na joy amarira yadukamyemo, thx umuseke wacu

  • Umva Mana umbabarire daddy ntihagire ikibi bongera kumubwira kdi ikomeze kurinda Joy kuko niwe nkoramutima daddy asigaranye kugeza ubu.

  • yooo nabera iyi nkuru ira ndijije pe kara ryose ariko ni kagufi Umuseke murakoze cyane amatsiko niyose ejo ntihaza gera kbs.Mugire umunsi mwiza!

    • birumvikana agiye kubwirwa gutaha

  • Imana se yafashije Daddy akaba agiye kurekurwaaa!!! Kuba bamuhamagaye muri ofisi bimubere amahoro… arekurwe kabisa!!!!

  • Murakoze museke turabasaba twebwe abari mumahanga turacyashakisha badufasha kwishyura bari murwanda mube mutwihanganiye iyinkuru turayikunda ntitwifuza ko yaducika

  • Nimutubwire twe kwiyandikisha byanze nitwishyura bizemera?

  • Murakoze kutugezaho iyi nkuru ariko haricyo nibaza utabera bushinzwe iki niba bufata ikirego cyumuntu umwe ibyundi bikerangangizwa ubu koko Daddy abure maman we nibarangiza banamufunge ngo byose bibra on line game?

  • Bjr ba client ba museke, nukuri iyinkuru singufipe byaba arukwirengagiza ko inkuru iryoha aruko igeze ahateye amatsiko. Gusamana fasha daddy ntiyongere kubwirwa inkurumbi ahowasanga afande na nelson batagiye kumubwira ko mama we yitabyimana ? birabe ibyuya ntibibe amaraso!!!!

  • Mana sinshakakumvako Maman Daddy yapfuye byababibishye p Murakoze umuseke gusa amatsiko.com sinziko tuzageza ejo

  • umuseke wacu turabakunda ariko turabinginze ntimuzatubwire ko mama DADDY yapfuye akaba ariwo murambo babanye nuko mutaragira icyo muvuga kuri uwo murambo mbere twari twaketse ko ari sacha kandi nawe ntidushaka kumva urupfu rwe ni ikinege agomba kugaruka rwose ababyeyi be bakamubona mbese muri make turasha kumva mama daddy yahuye na jules sacha nawe yagarutse iwabo noneho BOB na DANNY bo bakinjira gereza bakaryozwa ibyo bakoze

  • Umuseke oyeeee. …muri kubikora neza cyaneee. ..inkuru singufi kdi iri kuzira kugihe …mwakoze pee…mukomereze aho na
    wkend muturyohereze. ..

  • Oya wee mama daddy ntapfe na sacha oya ahubwo bariya bashenzi bombi basange gatera muri prison bakanirwe urubakwiye kuko nta kindi gikwiye abagome nkabariya
    Gusa Imana idufashe Daddy arenganurwe na maman we aboneke twizeye ko nibyabo bazabisubizwa ndetse inzu bazayihabwa ari etage uwaguze ashake abo baguze

  • Wowwwww! Daddy arafunguwe tu! ubu koko Nelson azanye ayahe makuru koko?!

  • Buriya Mamab Daddy niwe bagiriye nabi kuko ariee wari ufite uburenganzira kumutungo nibyangombwa bagirango bariganye ntankurikizi. Ariko ntacyiza cyo guhemuka bizabagaruka kandi Daddy numbwo yahuritse ariko azarenganurwa. Joy Imana imukomeze kandi ibibaye kuri sacha bimwigishe yirinde

  • Rwose nibe Ari mama Daddy bishe cg Sasha ndahita rwara nanjye pe,Mana udufashe nabe aribo

Comments are closed.

en_USEnglish