Digiqole ad

Episode 158: Daddy muri pandagali azira Sacha…Iwabo haguzwe mu mahugu

 Episode 158: Daddy muri pandagali azira Sacha…Iwabo haguzwe mu mahugu

MWIRIWE!

Nyuma yo kubona ko hari abo kwishyura kugira ngo bakomeze gusoma iyi nkuru byananiye na nyuma yo kubona ibyifuzo binyuranye by’abo bitakundiye, twanzuye ko mwabikora mu buryo bundi bushoboka.

Iyi nkunga yanyu kuri iyi nkuru yakoherezwa ku murongo wa MTN wacu mu buryo bwa Mobile Money, kuri numero 0788 77 28 18 ya UM– USEKE INFORMATION TECHNOLOGY LTD.

Ku bantu bari mu mahanga bakwifashisha abavandimwe cyangwa inshuti bo mu Rwanda bakabafasha gutanga.

Kuri ubu buryo bukoresheje Mobile Money ariko umuntu ashobora kwishyura amafranga 1000 cyangwa arenzeho bitewe n’agaciro yumva aha iyi nkuru. Ibi ntibyashobokaga muri Online Payment.

Tubijeje gukomeza kugarageza kubaha iyi nkuru ku gihe nyacyo kandi inoze.

Murakoze

 

 

Bamaze kwinjira narahindukiye nkomeza kwitegereza Mama Rosy muri ako kanya numva telephone irasonnye nkora mu mufuka vuba nkireba umpamagaye mbona ni Joy nsunika nganisha kuri yes nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Oui mon Coeur!”

Joy- “Daddy! Uri hehe?”

Njyewe- “Ko numva ufite igihunga se bigenze gute? Bongeye kunkora mu jisho se?”

Joy- “Daddy! Uri gushakishwa bikomeye, hano havuye abantu bagushaka cyane kandi ntabwo bagushakira amahoro”

Njyewe- “Ngo? Cherie bakubajije iki?”

Joy- “Sha nyine ngiye kubona mbona abantu binjiye mu rugo, ngira ubwoba nshaka guhunga bamfata ntaratera umutaru, maze batangira kumbaza ibya Sacha nanjye mbabwira ukuri kose nzi”

Njyewe- “None se na Papa Sacha yari arimo?”

Joy– “Oya! Ntabwo yari arimo, ahubwo nawe nyuma yampamagaye ngira ubwoba bwo kumwitaba”

Njyewe- “None se muri ibyo byose ko ntiyumvisemo?”

Joy- “Daddy! Ubwo njyewe nyine basiganiye kunjyana ariko birangira babishwaniye baza ari wowe bashaka, nagerageje kukuvugira ariko banga kunyumva”

Njyewe- “Ooohlala! Njye nta bwoba mfite kandi nditeguye, ni yo bamfunga ariko nkamenya ikihishe inyuma ya byose”

Joy- “Oya! Oya Daddy! Nibagufunga nanjye banjyane, uri umwere kandi ntako utagize ngo ubuze Sacha kwishora muri biriya bintu”

Njyewe- “Erega ntabwo ari njyewe njyenyine naba nzize amaherere dore n’ubu ngeze kuri police nsanga Rosy arafunzwe!”

Joy- “Mana wee!”

Njyewe- “Ibyo byose bigomba kuba cyane ko Sacha atabura ngo umuryango we wicare utimaze, nk’uko Sacha yanyizeraga byanga binoga bagomba no kuncaho ngo bamubone nubwo nta na kimwe nzi”

Jojo- “Yebaba wee! Ubu se koko nkore iki Daddy?”

Njyewe- “Joy! Icyaba cyose ndagukunda, kandi tangira wambarire urugamba nk’igice kimwe cy’umubiri wanjye”

Joy- “Ahwiiii! Ubu se koko…”

Joy yabuze icyo avuga araceceka ntangira kumva agahinda gasagutse ku mutima, ngitangira amagambo y’impumu.

Call end.

Mama Rosy- “Ese none ko numva nawe utorohewe?”

Njyewe- “Mama! Byihorere rwose ibyanjye byo ni birebire kubyakirana amaboko yombi byananiye kuko birenze ubwenge bwanjye”

Mama Rosy- “Ayiwe! Byagenze gute se mwana wanjye ngo dufatane mu mugongo?”

Njyewe- “Mama! Uku undeba uku nanjye nabuze Mama n’akana gato kabaga mu rugo, bo bajyanywe bugwate, dore uru n’urupapuro nari nzanye hano kuri police nabonye mu gitondo”

Mama Rosy- “Ayiga Manaa! Ubu se koko ubaye uwande mwana wanjye? Ubwo se bagamije iki koko? Ubu se urabaho ute?”

Njyewe- “Mama! Nanjye rwose ubu byanyobeye, ahubwo reka nze njye ku murongo nk’abandi mu gihe ngitegereje ko nanjye bangeraho nkajyanwa kubazwa ibya Sacha wihishe online ikamushyira ku ka rubanda”

Mama Rosy- “Komera rwose mwana wanjye, Ni ukuri Imana ikomeze ikore ibyayo idukurire abacu mu magorwa”

Nasize Mama Rosy aho maze nkomeza kugenda ngana aho bakirira ibibazo, nkigera ku murongo wa mu police wari waraye anyakiye yahise andembuza nyura ku bandi maze mugezeho,

Afande- “Uragarutse se musore?”

Njyewe– “Yego ndagarutse rwose ndabasabye mumbabarire mumfashe kuko…”

Afande- “Tuza uvuge witonze, none se hari andi makuru wamenye?”

Njyewe- “Nyakubahwa Afande dore nari nzanjye urupapuro nabonye mu gitondo basize banyandikiye”

Nahereje Afande urupapuro atangira gusoma hashize akanya mbona arikanze ahita ambaza,

Afande- “Uru nirwo rupapuro wabonye?”

Njyewe- “Yego Afande! Nari ndubazaniye ngo mukomeze mumfashe kubona umubyeyi wanjye n’akana twabanaga”

Afande– “Ariko se ubundi ko mbona harimo iby’umugabo witwa Gatera tuzi ko afungiwe icyaha gikomeye, ntacyo waba ubiziho?”

Njyewe- “Afande! Icyaha Gatera azira yagikoreye njyewe na Mama kuko yishe Papa, ibyo byararangiye ndetse yakatiwe burundu”

Afande- “Eeeh! Ok! Nkurikije ayo mateka yanyu rero ndumva uri gukora ibi byose ari ubitura ibyo Gatera yakoze”

Njyewe- “None se Afande koko mwamfashije mukagendera no kuri urwo rupapuro nkabona intabaza yanyu?”

Afande- “None se ko mbona nta sinyature iriho cyangwa igikumwe wenda ngo tube twamenya uwayanditse tumukurikirane? Ndumva wataha ukajya mu rugo natwe tugakomeza gushaka amakuru, ikindi kandi utange amatangazo uvuga ko wabuze abantu, ibyo nabyo tuzabyitabaza mu gukorana n’inzego zitandukanye”

Njyewe- “Afande! Koko ntahe?”

Afande- “Nta kundi ibi bisaba ubwitonzi bwinshi, ntabwo ari urugamba rushorerwa aho, ikiruta byose gira ikizere musore muto”

Naratuje gato mbura icyo mvuga ndahaguruka ndahindukira ndasohoka ari nako ibitekerezo bimbana uruhuri ngeze ku mu ryango,

Afande- “Eeh! Ba uretse gato ndebe iyi nimero impamagaye niba nta makuru mashya aje musore”

Ako kanya narahagaze ndetse nsubira inyuma nkomeza gutegereza hashize akanya Afande akura telephone ku gutwi maze aranyitegereza,

Afande- “Urihangana musore muto, hari umurambo nako siga numero zawe aha isaha ku isaha uraza kumenya niba ari case yawe”

Afande akimbwira gutyo naratitiye ikaramu yamperezaga nayituye hasi nananiwe kuyifata, nandika nimero nk’igishinwa kuburyo yabanje kumbaza akazandika bundi bushya.

Nkimara gusohoka natekereje ibiri kumbaho ndongera ntekereza ibigiye kumbaho maze mpera ubwo ntangira guhagarika abantu ngo mbabwire ibyanjye, aho ni ho naboneye ko burya mu bibazo kwakira ibyo utabasha guhindura bigoye, numvaga nshaka ubufasha bwa buri wese, uko banseka abandi bambwira ko ndi umutekamutwe byagurukije ubwenge njya ahandi hantu ntamenye.

Nagaruye ubwenge ndi kumwe na Nelson mu modoka turi mu rugo iwacu, ndikanga ndahindukira ndeba inyuma ngarura amaso,

Njyewe- “Eeeh! Nelson! Twageze hano gute?”

Nelson- “Ahaa! Nategereje ko ugaruka ibumuntu, naho ubundi rwose wari wagiye burundu”

Njyewe- “Yampaye inka we! None se byagenze gute ngo umbone? Wanzanye aha se unkuye hehe?”

Nelson- “Daddy! Ibibazo byagiye birakuzunguza bigenga ubwenge bwawe utangira kugenda ubwira abantu bose ibyawe”

Njyewe- “Oooh my God! Si uko umuntu asara?”

Nelson- “Daddy! Ihangane birakomeye kumva ko biriya byose ari wowe biri ku mutwe, ugira ngo se sha wabivugaga gute ko wabicurikiranyaga abantu bakagira ngo wa mugani mu mutwe byivanze”

Njyewe– “Ibaze kweli!”

Nelson- “Wagiraga utya uti: [Mama bamutwaye bamushyira Angela kandi Gatera ntabwo nzi icyo adushakaho n’ukuntu nari ngiye kwirongorera Joy iri joro] Uti: [Ngaho mungire inama!]”

Njyewe- “Mbega ibibazo? Ningende Daddy narutanze koko!”

Nelson- “Ubwo uzi ko nasanze uri no guterera igikumwe umuntu, ari kukubaza ngo niba ibyo uri kuvuga ari byo?”

Njyewe- “Mana weee! Oya oya rwose…”

Nelson- “Ahubwo reba neza niba ufite ibintu byose kuko bashobora kuba banakwibye da”

 

Nelson akivuga gutyo koko nahise nisakasaka mu mufuka, telephone ndayibura, ndetse n’ikofi nsanga bayitwaye, nabuze uko mbigenza nunama aho agahinda n’umujinya birivanga hafi guturitsa umutima.

Nelson- “Daddy! Ihangane, tuza ukomere kandi ibibazo ntibibura kugwirira abagabo, ahubwo se, mbwira by’imvaho, byagenze gute?

Natangiye kubwira Nelson byose nta na kimwe muhishe, maze kumubwira byose yitsa umutima maze arambwira,

Nelson- “Uriya mushenzi ngo ni Danny ni we wajyanye Mama wawe Daddy!”

Njyewe- “Oya Nelson ntabwo ari we…”

Nelson- “Oya ni we kuko nta wundi wigeze akugera amajanja, ahubwo bamushakishe kutamubura”

Njyewe- “Ubu se byashoboka ko nzi ko mu gihe twabaniye aha atigeze amenyana na Gatera?”

Nelson- “Ruriya rupapuro ni urwo yagiraga ngo ayobye uburari utazamenya ko ari we? Ubwo se urumva yari kwandika ngo ngaho ni njye Danny utwaye Mama wawe?”

Naracecetse gato ngize ngo mvuge,

Nelson- “Ahubwo se Daddy! Iby’uwo mukobwa wabuze njye ndumva waba wigiriye kure ukazagaruka byararangiye kuko ushobora kwisanga umuzize kandi urengana”

Njyewe- “Reka reka njye sinshobora guhunga ukuri, ubutabera se bwaba bubereyeho iki?”

Nelson- “Nyamara wanyumva Daddy! None se ko wibuka neza ko Brendah na Dorlene bari bari mu kuri babuze gufungwa imyaka ingahe yose?”

Njyewe- “Yego koko ndabyibutse”

Nelson- “None ukaba ugitegereje iki?”

Njyewe- “Oya! Oya Nelson! Ntabwo nasiga ibi bibazo byose ngo nanjye niruke ntawe unyirukankanye, ahubwo ngiye kwitanga mvuge ukuri kose hakiri kare”

Nkivuga gutyo nahise mbona urugi rukingutse, mpindukira vuba ngo ndebe umuntu uje mu rugo, ako kanya natunguwe no kubona Martin aje mu rugo ari kumwe n’umugore ucigatiye umwana,

Nelson- “Inka yanjye! Martin se ahingutse aha gute kandi?”

Njyewe- “Nanjye ntyo! Ariko uriya bari kumwe si umugore wa Zamu ra? Ni we kabisa ndamubonye ndamumenya”

Ako kanya njye na Nelson twavuye mu modoka tugenda tubasanga, tukibasuhuza Martin avuga,

Martin- “Nelson! Na hano ujya uhagera se?”

Nelson- “Eeh! Aha rwose ndahagera cyane! Uyu musore se ntabwo uzi ko ari umuvandimwe?”

Martin- “Dore wabimenye natwe ikitugenza! Ni ko umuvandimwe wanjye nta kanunu ke ko kuva ejo na numero ye idacamo?”

Njyewe – “Ahubwo se Mama! Zamu aheruka iwawe ryari?”

Madame Zamu- “Ahubwo nabaza mwebwe, ko naherukaga ambwira ngo agiye kujya akora iminsi yose bivuze kuntererana ntaze n’isaha imwe akanga no kunyitaba kugeza na n’ubu, oya oya naze dutahe niba ari n’akazi gatuma yibagirwa abo yabyaye azashaka n’akandi”

Njyewe- “Ihangana Mama! Nari ngize ngo wenda mutuzaniye inkuru iduhumuriza naho muracyongera agahinda mu kandi?”

Madame Zamu- “Mana we! Oya se kandi mutambwira inkuru mbi! Umugabo wanjye ari hehe koko?”

Nelson yaranyakiriye ababwira ibyabaye byose ntacyo asize, birumvikana kubyakira byari bigoye, kimwe na njye, Madame Zamu yahise yishyiramo ko umugabo we atakiriho.

Tukiri aho ako kanya hari uwafunguye urugi twese turikanga, ako kanya haba hinjiye umusore maze atangira gufungura igipangu kinini n’umujinya mwinshi ngenda musanga mba ndamuyoye turambarana,

We- “Ariko se wandetse ngafungurira ba Boss bakinjira”

Mu byo yambwiraga nta na kimwe numvaga ahubwo nari namutaye ibitugu ngiye kudunda hasi Nelson aratabara,

Nelson- “Daddy! Ihangane utware ibintu gacye tubanze tumenye ibyo arimo”

Njyewe- “Oya ndeka muture umujinya wose mfite Nelson!”

Nelson- “Oya mbabarira unyumve Daddy! Uragira ngo wongere ibibazo?”Ni ko musore! Wowe uza ufungura inzu z’abantu nkande?”

We- “Njyewe ndi umu komisiyoneri Boss! Niba namwe muje kugura mureke n’abandi binjire”

Njyewe- “Ngo?”

Nelson- “Uuuh! Dadddy! None se iyi nzu igiye kugurishwa?”

Njyewe- “Umva wa musore we nkubwire niba uri na komisiyoneri simbizi, iyi nzu ntigurishwa urumva, nako reka nze nzane ikibamfasha…”

We- “Boss! Erega wikwigora yanaguzwe, ko impapuro ba Boss bazifite se?”

Aho nari ndi kugenda njya kuzana ikibando ngo mbereke aho mbera Daddy narahagaze ndahindukira ngaruka vuba,

Njyewe- “Uravuze ngo n’impapuro barazifite? Bande?”

We- “Erega njye nje nje kubarangira kwa Gatera naho ibindi nibo babizi”

Akivuga gutyo hinjiye abagabo babiri harimo umwe ubyibushye cyane bari kumwe n’umuyobozi w’umudugudu maze uwo wari ubyibushye ahita avuga akanga wa musore twari tumaze gusumirana,

We- “Ni ko sha! Igihe twavugirije ihoni ntiwumvaga?”

Komisiyoneri- “Boss! Ahubwo muranyongera andi amenyo bari bayakuyemo”

We- “Uwo ni inde ugukubitira iwanjye? Nta soni?”

Njyewe- “Umva abatekamutwe gusa! Waba uri Boss cyangwa utari we aha ntabwo ari iwawe”

We- “Eeh! Ni uko umbwiye sha? Uranzi njyewe? Uzi narize iki sha?”

Njyewe- “Icyo wiyita ko uri cyo cyose nzi ko uri umuntu nkanjye, abiri kuri abiri turahangana da!”

We- “Ariko muranyumvira mwese uyu musore ra? Ni ko sha! Ndashora ayanjye wowe ukaza umbwira ngo turahangana?”

Ngiye kuvuga ako kanya umuyobozi w’umudugudu yahise anca mu ijambo maze ahita avuga,

We- “Ni ko! Ubwo se nkawe koko ntuwasigaye ku ruhu nka cya kirondwe? Inzu yamaze kugurishwa cyera yewe!”

Twese- “Ntibishoboka!”

We- “Si ngizi impapuro se ahubwo?”

Njyewe- “Ngo impapuro? Zivuga iki bwana muyobozi?”

We- “Reka nze mbasomera kandi nanjye nasinyihe bwa mbere ibi byangombwa bigishakwa,

Kigali Kuwa 16/07

Twebwe Gatera na Kampire tugurishije inzu ziri mu kibanza No 501-57 na Muyombano Jules amafaranga miliyoni mirongo itatu,

Dutanze kandi ibyangombwa byose by’izi nzu.

 

Nageze aho nta kindi nkeneye kumva maze ntangira guta umutwe nsakuza cyane mvuga amagambo menshi amwe bavuga ngo ni amatakirangoyi, mu by’ukuri natangiye kubura aho mfunda umutwe kuko nari mpiriye mu rwo nari nsigayemo njyenyine,

Njyewe- “Oya! Uru rupapuro ni uruhimbano, aho tuvuganira Mama yashimuswe, kandi na Gatera ari muri gereza ahubwo uwamuhaye ngo asinyire urwo rupapuro aranavuga aho ari reka mpamagare police ahubwo…”

Nkibivuga ako kanya aho twari turi hinjiye police numva ni nk’igitangaza ngenda mbasanga ngo mbabwire byose, nkibagera imbere uwari ari imbere y’abandi yahise antanga maze arambwira,

Afande- “Bite byawe wowe?”

Njyewe- “Nta kigenda ahubwo murakoze kuzira igihe?”

Afande- “Ni wowe uduhamagaye se?”

Njyewe- “Oya ntabwo ari njyewe ahubwo mumfashe mundengere kuko aba bantu…”

Afande- “Ko Numva uvugana ikiburi bite byawe? Ese ubundi hano uwitwa Daddy ni inde?”

Njyewe– “Eeh! Ni njyewe rwose Afande! Naho ubundi aba bantu ngiye kubona mbona baraje…”

Nkivuga ayo magambo Afande atiriwe yumva yanyatse amaboka mbona akoze ha handi ku mukandara atangira kunyambika amapingu ntangira gutakamba no guca bugufi mbabaza impamvu maze ako kanya ahita ambwira,

Afande- “Ese ko mbona wigira gutyo utarararamo nka kabiri n’umwana w’abandi mwarigitishije? Tugende ugire ibyo ubazwa”

Njyewe- “Oya Afande! Rwose Sacha…”

Afande- “Bibike ibyo urabivugira kuri station, twe icyo tubereye hano ni ukugufata”

Nelson yaratakambye avuga ukuri ariko biranga biba iby’ubusa banjyana areba, nuriye imodoka ntumva ntabona, iryavuzwe muri ako kanya riba riratashye.

Mu rugendo amaganya yabaye menshi, natangiye kugenda nivugisha ntacyo nasize ntavuze keretse icyo ntatekerezaga muri ako kanya,

Njyewe- “Ariko se koko Mana! Iyo umbwira ko igihe nk’iki kizagera ngo nitegure? Kuki watumye mvukira kwiheba nk’uku? Ndibuka uko nakuze nzi ngo nabyawe na Gatera, ndibuka mbwirwa amateka yanjye ari nayo atumye ntazongera kubona Mama akundi,

Ndibuka menyana na Sacha ndibuka ampa ikicaro gikomeye iruhande rwe ari nacyo kinyicaje aha, ubu se koko Joy azabaho gute? Ubu se nsigaye hehe ko naho nitaga ku gicumbi iwacu hamaze kugurishwa? ………………………………….

 

16 Comments

  • yooo birambabaje. ..Daddy ari mumagorwa. ..irenganura igaca nimanza zitabera nimutabare. ..murakoze umuseke

  • Great! umuseke.rw muri aba mbere, mutweretse ko mufite gahunda ureke ababona habaye akantu gato bagacika ururondogoro, Daddy disi arababaje, ubu se koko ntagiye gusubira ku isuka? nyina baramutwaye, ni inzu barayijyanye, ubu se joy nabimenya? thx umwanditsi, urumuhanga cyane biraturenga

  • Komera Daddy, ndumva inzira ari nkiya Nelson kandi urabona ko yagezaho ukuri kugatsinda, komera kukuri nubunyangamugayo ibindi Imana izabyigiramo. Thanks Umuseke.

  • yooo birababaje pe ariko mwabantu mwe haru muntu ushobora kugira ibibazo biganagutya koko icyarimwe ?? Daddy ihangane uko Nelson ya tsinze nawe ibyawe bizajya ahagaragara babimenye lo uzira ubusa!

  • Mbegaa agahindaa.Mana tabarara Daddy umukure muri aya magorwaa.thx mwanditsi uri umuhanga

  • Komera Daddy. Imana irabizi byose uzataha kandi na Joy azihangana mu bibazo urimo. Sacha rwose aboneke amahoro ahinde.

  • Mbega agahinda, ariko mwibuke ko na Nelson ibi byamubayeho, bivuze ko bizarangira Danny asaze nawe yiruka ku musozi Sacha nawe azagenda inzira imwe nka Dovine, nubwo bibabaje ariko nyuma bizaba uburyohe, abagira za emotions hafi murabe mwihangane kuko iherezo bizarangira neza

  • Murakoze museke wacu! Naho Daddy Imana imutabare mumage arimo kuko ingufu ze zashize naho Imana igomba kwigaragaza!

  • Mana weeee Daddy anteye agahinda Imana imutabare disi.umuseke namwe mwakoze cyane.

  • Ibi nibyo nashakaga ukuri kugiye kugaragara

  • Umuseke rwose turabashimiye cyane. Daddy Imana imutabare rwose.

  • None se ubu ntimubona ko jules se wa dadi ariwe wamutwaye yarangiza akanaba ariwe uguze kwa gatera???njye niko mbibona pe!!None se umurambo mana yanjye waba ari uwa Sacha wiyahuye??cg ni Zamu??ni danger gusa sacha azaboneke ari muzima naho ubundi ba Daddy ntibazavamo pe!!!

  • Njye nagusinzira irijoro daddy afunzwe azira ubusa kandi yifitiye ibibazo bya mama we,Mana mudukirize rwose.urakoze umwanditsi xxxx

  • BIRABE IBYUYA NTIBIBE AMARASO UYU MURAMBO NTUBE UWA SACHA

  • mbega series ibabaje KBS

  • Yooo! Daddy, pole saana ariko komera uhagarare kigabo IMANA irakuzi.
    Umuseke, Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish