Digiqole ad

Episode 149: Kwa Daddy intambara irarose, Samantha ngo yatewe inda na Danny…Joy se ahinduye gahunda?

 Episode 149: Kwa Daddy intambara irarose, Samantha ngo yatewe inda na Danny…Joy se ahinduye gahunda?

Clovis- “Eeh! Ariko uzi ko ibyo ntigeze mbiteketezaho! Yebaba wee! Daddy! Wari uzi n’ikindi… nako reka nze mpamagare Sifa mubaze niba ari amahoro!”

Ako kanya Clovis yahise afata telephone ye maze atangira gushaka numero za mushiki we vuba vuba azibonye akanda yes ashyira ku gutwi arategereza hashize akanya gato,

Clovis- “Uuh! Ko idacamo se kandi byagenze gute?”

Njyewe- “Ngo ntabwo iri gucamo?”

Clovis- “Ntabwo iri gucamo da! Ahubwo se ubu ni amahoro?”

Njyewe- “Ongera uhamagare wumve!”

Clovis yahise yongera gukanda yes ashyira ku gutwi arategereza hashize akanya mbona nanone azunguje umutwe,

Clovis- “Wapi wapi kabisa!”

Njyewe- “Ubu se mushiki wawe urizera neza ko ari amahoro?”

Clovis- “Daddy! Nanjye ndumva ubwoba bunyishe, ubuse nkore iki koko?”

Njyewe- “Nta wundi muntu se ushobora kubaza?”

Clovis- “Daddy! Rwose si njye warose ugera muri kariya kazi ntabwo nongeye gutekereza mushiki wanjye”

Njyewe– “Ooolala! Ubu se koko dukore iki?”

Clovis yasunitse ibiryo byari biri imbere ye maze mbona agiye kure ako kanya mbita njya kwishyura tuva aho dutambika mukomeza tugeze hafi yahoo nkorera,

Clovis- “Ariko wari uzi n’ikindi? Daddy! Sawa turaza kuvugana!”

Njyewe- “Uuuh! None se ugiye he?”

Clovis ntabwo yigeze ansubiza yagiye yiruka ahubwo nshaka kumukurura ndaswata agenda ubwo ndamwitegereza mpaka arenze mpina akagongo ndakomeza ndakingura mu gihe ntangiye kwibaza byinshi amasaha y’abakiriya aba arageze batangira kuza ari benshi nanjye nkomeza kubakira.

Amasaha yakomeje kwicuma bigeze nka saa kumi n’ebyiri numva ndananiwe nicara ndambuye amaguru ngo nduhuke ngiye kumva numva umuntu ukomanga nibaza umuntu waba ukomanze aho bacuruza numva naseka mu guhaguruka natunguwe no gusanga ari Karekezi.

Njyewe- “Eeh! Ese ni wowe Muze?”

Karekezi- “Erega ni njyewe! Rwose ari nje…”

Njyewe- “Humura erega ese ko nabonye wagiye wiruka wikanze iki?”

Karekezi- “Erega mwana wanjye nanjye si njye, umunyabyaha yiruka nta kimwirukankishije”

Njyewe- “None se niba icyaha ukemera urabuzwa niki kwikuraho umugayo Muze?”

Karekezi- “Mwana wanjye ibyo byohorere ninjye bihora bitikura mu mutima, dore nari nje kugusaba ngo umpe agakote kanjye umugore yaraye arumpejeje inyuma”

Njyewe- “Uuh! Ngo umugore yaraye aruguhejeje inyuma se kubera iki?”

Karekezi- “Erega yagize ngo narigurishije kandi ari ryo twisegura!”

Njyewe- “Inka yanjye! Kareke! Ni aho mugeze aho gupfa kudacyura ikote ryo kwisegura koko?”

Karekezi- “Ahaa! Mwana wanjye erega burya isi nikonsa uzakurure cyane kuko atari nyoko, ubu nanjye ngo ndi mu batunze ra!”

Njyewe– “Ewana! Pole sana gusa hari ikizagukuraho uyu muruho uriho!”

Karekezi- “Oya se kandi utambwira Mawuwa waraye umbwiye nkiruka mbona aza ansanga!”

Njyewe- “Kareke! Uzakira ibyo byose ari uko usanze Mawuwa ukamusaba imbabazi, ndabizi azakubabarira kandi azagufasha nk’uko yafashije Pascal umugabo we nubwo yanze akaba intashima”

Karekezi- “Ariko ubundi uranzi ra? Mawuwa se umuzi he?”

Njyewe- “Muze! Nk’uko ntawatwika inzu ngo ahishe umwotsi nako ubuhemu butajya bwihishira, iyo usize inkuru mbi ihora yibukwa kuruta ibyiza wakoze, iyo niyo si y’ubu yimitse ikibi”

Karekezi- “Mwana wa! Rwose mbabarira umpe agakote kanjye nigendere”

Njyewe- “Dore ngaka rwose nakakubikiye ahubwo nako nugera mu rugo urebe mu mufuka!”

Karekezi- “Ngo? Mwana wa, none se nako ijoro ryiza urote Imana n’amajyambere”

Njyewe- “Hhh! Urakoze cyane Muze!”

Muzehe yarasohotse nsigara nibaza byinshi aho nongeye kubona neza ko wa mugani iminsi mutajya inama, wahemuka ugahora uhetse umusaraba uzasaza ukuvuna ibitugu.

Amasaha yari akuze maze ndasohoka ngo ntahe ngifata umuhanda ngo ntahe numva agatima karankomanze, mparika ku ruhande mfata telephone ndeba numero ya Sacha nkanda yes nshyira ku gutwi,

Sacha- “Yes Daddy! Yambiii!”

Njyewe- “Yambiii Kabebe wanjye! Umeze ute?”

Sacha- “Mbega wowe! Sha ntacyo umbwira waransize ngasigara ndaramye nibaza amaherezo yanjye!”

Njyewe– “Yoooh! Humura ntabwo nari ndi kure yawe, ndi iruhande rwawe rwose kuko ku mutima hari umwanya nakubikiye kandi urabizi mfite isezerano ryawe!”

Sacha- “Oooh! Urakoze cyane Daddy! Naho ubundi nagiraga ngo wibagiwe ko navuye online ngo nkunde nubake!”

Njyewe- “Ihangane Sister wanjye! Buriya hari byinshi twigomwa ngo dukunde tube abo twifuza kuba bo kandi amaherezo tukaba bo”

Sacha- “Umva sha! Urabuzwa niki se kuvuga umugore wawe Joy ko ari we…”

Njyewe- “Hhh! Uramuvuze ahubwo uramunkumbuza, ari he se ahubwo?”

Sacha- “Ahaa! Akira muguhe dore ni nawe wayinzaniye ngo nitabe! Uzi ukuntu yari yanafushye?”

Njyewe– “Hhh! Oya wibeshyera undi mwana, Joy Ntabwo afuha bigeze aho!”

Joy-“Hello! Daddy! Yambii!”

Njyewe- “Yambiii ka Cherie!”

Joy- “Mwari muri kumvuga iki ko nabonaga Sacha yimwenyuza ubusa?”

Njyewe- “Nari ndi kumubwira ko ari wowe mukobwa wenyine ubaho ku isi abandi bose mbona ari abantu!”

Joy- “Hhhhhh! Ariko Mana wee! Daddy koko ubu nzakugire nte?”

Njyewe- “Uzangire uko wangize…urakankunda”

Joy- “Hhhhh! Untutse neza basi reka ngusubize!”

Njyewe- “Nta cyawe amatwi yanjye atifuza kumva, mbwira ma!”

Joy- “Twese!”

Njyewe- “Wooooow!”

Joy- “Wari umeze ute se Cheri?”

Njyewe- “Ni urukumbuzi kabisa, ahubwo ungiriye neza wamvuna amaguru ukaza ukantabara ntaragagazwa narwo!”

Joy- “None se nako basi ejo nzagusure ko najye numva umutima wanga?”

Njyewe- “Yoooh! Urisanga my chocolate! Uzi ukuntu Mama yifuza kukubona!”

Joy- “Yiiii! Koko se? Maze ndumva nanjye nifuza guca bugufi imbere ye nkamuhereza ikiganza kigeretse ku kindi!”

Njyewe- “Ooolala! Urakoze cyane shenge! Humura kandi urisanga”

Joy- “Daddy! Maze ndumva…”

Call end.

Telephone yarikupye numva igisa n’umujinya ndeba mu idirishya mbona nta muntu ucuruza airtime hafi, maze nandika message imusezera natsa imodoka nerekeza mu rugo, nagezeyo nsanga mama na Angela baganira najye njyana akanyamuneza ntangira kubasetsa ibintu nabonaga ari byiza cyane.

Twakomeje kuganira byinshi tujya no kumeza, tuvuyeyo ndabasezera njya mu cyumba cyanjye ndimiramiza agatotsi kantwara bwombe nongeye gukanguka mu gitondo.

Narebye kw’isaha mbona ni saa mbiri ndikanga, nibajije ukuntu natinze kubyuka biranyobera ngikandagiza amaguru hasi numva umuntu ukomanga iwanjye,

Njyewe- “Kalibu!”

Nahise mbona ari Angela,

Njyewe- “Angela bite?”

Angela- “Ni byiza! Ko watinze kujya ku kazi?”

Njyewe- “Nanjye ntabwo mbizi nasinziriye cyane! Wanyweye icyayi se?”

Angela- “Oya ntabwo nari kukinywa utarakanguka!”

Angela yambwiye gutyo mbyumvira ahantu hadasanzwe, burya ijambo ubwiwe n’umwana muto ubanza ridaca aho andi majwi asanzwe aca, nikije umutima maze mpita mubwira,

Njyewe- “Angela! Uri akana keza! Ngaho reka nitegure nze dusangire!”

Angela- “Yego!”

Angela yaragiye nanjye njya muri douche ndangije kwitegura ndasohoka nsanga mama na Angela kumeza dufata ku cyayi, dusoje,

Njyewe- “Mama!”

Mama- “Karame Daddy!”

Njyewe- “Fora umuntu uza hano uyu munsi!”

Mama- “Umuntu uza hano uyu munsi se kandi ni inde ko mbona baza bantunguye, ugira ngo sinagowe ahubwo?”

Njyewe- “Mama! Uza uyu munsi we ushatse wahita umwibwira kuko…”

Mama- “Yewe! Namwibwiye rwose nushaka urekera aho! Nta wundi atari wa mukobwa usigaye ukubuza amahoro ukarara utariye ndetse ukaba usigaye ubyuka utinze mbere warabyukaga iya rubika”

Angela- “Hhhhh!”

Njyewe- “Hhhhh! Mama uzi ko utumye na Angela anseka koko?”

Mama- “None ataguseka si we wagukanguye!”

Njyewe- “Ahaaa! Uru ni urukundo ndakubwiye!”

Mama- “Naho ubundi ni kalibu, nanjye ndifuza kumenya icyo gitangaza kimburiza umwana amahwemo umutima ugahora umushaka”

Njyewe- “Hhhhh! Ntiwumva se ahubwo! Ubwo ndibutahe kare nawe uramfasha kumwakira”

Mama- “Eeh! Harya bakiriza iki umukazana?”

Njyewe- “Yewe! Ntabwo nzi iby’umuco cyane ariko numwakirana amaboko yombi biraba bibaye!”

Mama- “Hhhhhh! Ariko Mana we! Yewe uri Daddy koko!”

Nasize Mama aseka ngera hanze ku modoka mu gihe ngifungura umuryango numva umuntu usona mbanza kujya kureba uwo ari we mu gukingura ntungurwa no kubona ari umukobwa wari wambaye agakanzu keza k’umukara n’udukweto duhagaze n’isakoshi nziza,

Njyewe- “Bite se?”

We- “Ni byiza! Hano niho kwa Daddy?”

Njyewe– “Yego! Kalibu rwose!”

We- “None se ni wowe Daddy?”

Njyewe- “Yego ni njyewe!”

Uwo mukobwa yahise yinjira akigera imbere ndakinga, maze ahita yifata mu mayunguyungu,

We- “Ariko ubwo niba ari wowe Daddy nta soni ufite?”

Njyewe- “Isoni z’iki se?”

We- “Uratinyuka ugatererana umwana mwavukanye bigeze hariya koko?”

Njyewe- “Inde se kandi noneho?”

We- “Ubwo se Danny ntawe uzi ra?”

Njyewe- “Uuuh! Danny? Ngo namutereranye gute se kandi? Ese ubundi wowe uri inde uturutse he?”

We- “Njyewe ni Girl Friend we, numvise mu bitaro babika ko arwariye mu bitaro bya Gisenyi, mva inaha njya kumureba ku Gisenyi none yaheze mu bitaro kubera nta mafaranga dufite”

Njyewe- “Danny se yabashije gukira ahubwo ngo ngire aho mwohereza?”

We- “Ariko Daddy! Uzi ko koko nta mutima ugira? Ubwo urashaka kumufungisha nk’uko washatse kumuroha ukamwambura utwe?”

Njyewe- “Ariko wanyibeshyeho kandi imitwe uri guteka ntabwo ihiye, kwanza uri no kuntesha igihe sohoka nkinge mfite Gahunda nyinshi”

We- “Ererere! Ubwo rero ngo ushaka kunsohora aha? Ntaho ngiye maze ndebe?”

Akivuga gutyo na none hari uwasonnye negera ku rugi ngikingura nahise mbona ari Samantha ndikanga,

Njyewe- “Sama! Wirengagije byose ugeze n’aho unsanga hano? Ushaka ko ngufungisha njyewe?”

Samantha- “Mbabarira ni ukuri ndakwinginze Daddy! Uzi ko navuye ku Gisenyi nkenda kugera ino n’amaguru nagera n’aho nabaga ngasanga abo tubana barimutse, ubu maze ukwezi nshumbika?”

Njyewe- “Wamaze! Ntabwo ari njye wakujyanyeyo! Aller musohoke hano vuba mureke kuza muntetaho muntesha umutwe hejuru y’amafuti yanyu, abajura babi gusa!”

Muri ako kanya nagize umujinya ntigeze ngira mu buzima, nongeye kwibuka ukuntu nizeye Danny akanyitura guseseka Mama mu kabati maze nitegereza Samantha na wa mukobwa bose mbafatira rimwe ndakurura ngiye kunaga hanze,

Samantha- “Daddy! Mbabarira basi ugirire imbabazi umwana wa Danny ntwite ni umuziranenge kandi namusamiye iwanyu muri salon!”

Samantha yamaze kuvuga gutyo wa mukobwa wari waje ambwira ibya Danny abayikojeje mu gicu nka kagoma aba asingiye Samantha nanjye ndafungura bose mbanaga hanze ndakinga ngihindukira mbona Mama na ka Angela byose byabaga babireba,

Mama- “Ariko Noneho natwe twagorwa ye! Ubu aha hagiye kuba indiri y’indaya n’abaza kugabana ibyo batagabiwe?”

Njyewe- “Bihorere Mama! Ntihazagire ugutesha umutwe mpari!”

Mama- “Nuko mwana wanjye ni cyo nakubyariye!”

Njyewe- “Ngaho reka ngende nugira ikibazo uze guhita umpamagara!”

Mama- “Yego ngaho genda Imana ikurinde!”

Nakije imodoka ndasohoka ngeze hanze ngenda nyura ku nkweto n’uduti menya ko basakiranye kabaye, nanga kubyivangamo nikomereza urugendo, nageze ku kazi bidatinze maze ntangira gukora nk’uko bisanzwe!

Nakubitaga agatima kuri gahunda ya Joy nkumva ibizonga mu mubiri, nkatsa telephone nkareba agafoto namufotoye mwibye umunsi duhura bwa mbere maze nkumva umutima uratera usimbiza ibyishimo.

Si njye wabonye amasaha ya saa sita ageze maze ndakinga ngo ntahe, nageze hanze ninjira vuba vuba mu modoka mfata umuhanda ngeze mu rugo ntungurwa n’urukarango rwahumuraga hose mpita njya mu gikoni aho Mama yari ari,

Njyewe- “Mama!”

Mama- “Eeeh! Ese waje mwana wa?”

Njyewe- “Yego Naje, ahubwo se ko mbona wigoye? Wagiye kugura amanyama n’ibyo byose koko?”

Mama- “Umva mwana wa! Genda mu nzu utuze, umukazana ni umuntu ukomeye wowe ntabwo ubizi erega!”

Njyewe- “Oya Mama! Joy ntajya angora icyo nshaka ni uko umusuhuza byonyine ukamwakira mu maboko yawe!”

Mama- “Oya ariko yewe jya mu nzu!”

Nasize Mama aho njya mu nzu ntangira kwitegura ngeza n’aho ntangira kwihanagurira ibirahuri nabonaga isazi mu nzu ngashaka kuyicisha umuhini, aho niho naboneye ko ibintu byabaye ibindi.

Mama yarangije gutunganya byose, nanjye nishyira ku murongo ntangira kuzenguruka ku irembo ngo wenda numve ko yaje agasona sinumva ariko nkumva wapi ntawe nkagaruka munzu.

Hashize akanya katari gato ntangira kurambirwa na Mama atangira kumbaza aho ageze, tukiri aho numva telephone yanjye irasonnye nyipatura vuba vuba ndebye mbona ni nimero ntazi nshyize ku gutwi numva ngo: “Mukiriya mwiza, ushobota gukina tombola…”

Nahise nkupa n’umujinya mwinshi nkiyirambika hasi ntangira gutekereza cyane njya kure ngiye kumva numva,

Angela- “Itaba Daddy! Bari kuguhamagara!”

Nanone nahise mbatura telephone maze ndebyemo ibyishimo biransaga nsanze ari Joy, nsunika nitonze njyana kuri yes,

Njyewe- “Yes Hello!”

Joy- “Oui! Bite Daddy!”

Njyewe- “Ni Byiza mukundwa, none se ugeze hehe?”

Joy- “Sha! Mbabarira sinzi uko mbikubwira!”

Njyewe- “Ngo? Joy Habaye iki?”

Joy- “Daddy ubu se koko nkore iki?”

Njyewe- “Joy! Mbabarira utambwira ko uhinduye gahunda!”

Joy- “Daddy! Uziko…………………

Ntuzacikwe na Episode ya 150 ejo mu gitondo…..

 

27 Comments

  • Birabe ibyuya. Joy se abaye iki wa! Gituma yica gahunda ya Dady cg bamwimye uruhushya. Imana imbabarire uru rukundo ntiruzatokorwe naho Dany we niyumve urwishigishiye ararusoma nta kundi.

  • Im the first????

  • Munyicishije amatsiko

  • Umuseke turabakunda mutubabarire ntimuzadukatire le 04/07 , kubari hanze y’u Rwanda twayobewe neza icyo gukora ngo inkuru itazaducika, nizere rero ko mwumva ubusabe bwacu. Murakoze

    • Jeanne ndikumwe nawe nange byanyobeye nibatubabarire. Rwose

  • Amatsiko .com murabidukoze
    thanks Museke

  • Kubari hanze ntaburyo mwadufasha tukishyura twifashishije tel mobile ko aho ndi hari M.pesa na M.kesh tukajya twishyura twifashishije ubwo buryo.tubaye tubashimiye kuburyo mwiteguye kudufasha ntiducikanwe niyi nkuru kuko iratwigisha cyaneee.Murakoze

  • sha mudufashe sistem yokugura ntabwo ikora byarstunaniye murebe uburyo mwabikosora

  • oohlalaah mbega joy ngo yice gahunda yumuvandimwe

  • Biraryoshye ariko ni kakufi.Thx ku museke.

  • nshiye mu nzira zose kugirango nishyure ngeze kuri place order biranga mudufashe kbsa

  • Mubyukuri najye kwishyura byanze mutubabarire rwose ntimudukuzeho

  • muraho neza umuntu waba yararangije kwishura bigakunda yadufasha akatwereka ukayaba yarabikoze step by step kubari murwanda

  • Mwafasha ndi gukora process yo kwishura bikanga ngeze ahanyuma bambwira ko personal details ituzuye kubera last name nshyizemo ikanganone mubwire uko mbigenza

    • last name shyiramo prenom!!!noneho hari nahatu ho gushyira numero mbere yo kwishyura ndetse no kuri terms and conditions

  • Hari ahantu inkuru iragiye na ruriya rugero baduha rurangiye handitse ngo kanda hano utangire kugura!!!!!!niho ukada _gura-Reba icyo ugura-procedto check out-ahahita haza urashyiramo username yawe_ukande place order-ahaza noneho uba winjiye aho ugurira uhite ujya kuri accept terms and conditions_ukande kuri mobile-MTN_BAHITA BAGUHA UBUTUMWA KURI PHONE YAWE WEMEZE UBE URARANGIJE MURAKOZE

  • Umuseke turabakunda cyane muraho ntabwo mpari kandi nta buryo bwo kwishyura on line nifiteho mwamfasha nkazishyura fin juillet muzaba mukoze.

  • Mwiriwe bakunzi dusagiye inkuru,njye nisabiraga uwashoboye kwishyura, kotwakwivuganira akanyishyurira nkamubwira undi muntu Uba mu Rwanda akayaguha,uwabishobora yabwira nkamuha nimero tugahurira kuri Whatsapp tukavugana neza,Kuko bizambabaza nibafugira kandi nabuze ayo kwishyura, murakoze

    • mukamana we, njye narishuye kdi byarakunze Niba wifuzako ngufasha mpa number yawe

  • Njye narishyuye pe abagra ahanyuma bikanga mugerageze iyo wibagiwe akantu na kamwe ntibyemera nanjye byabanje kunananira nshyiramo umuhate nditegereza bigezeaho birakunda
    courage rero
    Mumbabarire Joy ntakatire Daddy ariko Sacha buriya yakwitambika kuko adafite aho ahagaz>Danny we umenya avukana na Gasongo,abakobwa nabo ndumva bagiye ku makofe barwanira Danny udashobotse hhhhhh

  • Mwiriwe ku bantu biri kwanga nanjye hari ahantu hari hanzonze nabuze icyo nkora nyuma rero nibwo naje kubona ko ugomba kubanza ukandika Prenom cg se last name and thn uga ticking kuri terms and conditions noneho ugakanda kuri place order ugakomeza na MTNMobile money kubari hano ugashyiramo numero thn muri 4ne yawe hakaza pop up message thn ukabigenza nk’uko ubigenza ubikuza

  • Bavandi nanjye ndi muri Mexico ariko kwishyura nabisoje. Upfa kuzuza neza iriya form ariko ukuzuzaho address zo murwanda na phone number ya mtn ubundi ukishyura bisanzwe nkuko twishyura online services. Njye niko nabigenje. Murakoze!

  • Ese episode ikurikira iri he he?

  • ko akandi jye nakabuze uyu munsi mwakererewe!

  • Nukuri badufashe batubwire ukundi twakwishyura kuko byanze pe barebe.be kuza kuvanaho abantu kd batabuze fr yo kwishyura njye buri munsi mbigerageza byibuze inshuro icumi kumunsi ariko byarananiye rwose nanjye uwabishoboye rwose yamfasha njye ndi murwanda ariko fr yarengaho yose nayishyura ntakibazo.

  • Kwishyura biroroshye ahubwo ko twishyuye none uyu munsi kuwa mbere hakaba badukujeho !!!!

  • Jye ngura MB zikarangira nkirwana no kwishyura ariko byaranze.N’ aho muvuga hari last name nashyizemo prenom ariko biranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish