Digiqole ad

Episode 141: Gasongo ubuzima bwe buri mu mage, noneho afashe umugore ku ngufu

 Episode 141: Gasongo ubuzima bwe buri mu mage, noneho afashe umugore ku ngufu

Nahise ndeba charger vuba nshomeka telephone ku muriro maze mpita nyatsa ngikanura amaso ngo ndebe niba koko hari uwanshatse mbona Sacha arampamagaye nsunika njyana kuri yes nshyira ku gutwi,

Sacha-“Bro! Koko wabyanze?”

Njyewe-“Ooolala! Message yawe nayibonye nari ndi kuvugana na Nelson ntabwo nanze kwitaba undi mwana! Ukuntu nanashakaga kumuvugisha se?”

Sacha-“Urabeshya! Nonese ko mukanya aguhamagaye akakubura?”

Njyewe-“Yoooh! Yari inzimiyeho, iyaba wari uzi ukuntu  izimye mu kwiruka nza gushaka charger nkagwira Zamu, ubu agakoni yari afite ashobora kuba avuye kugatoragura mu mugi!”

Sacha-“Hhhhhh! Daddy! Winsetsa n’ukuri! Ihangane ariko mpise numvamo akantu!”

Njyewe-“Hhh! Wumvisemo iki se Sacha?”

Sacha-“Numvisemo injyana kabisa! Ahubwo reka nze muguhe”

Narategereje gato ngo numve ko numva ijwi rya Joy numvaga nkumbuye kumva, hashize akanya gato numva Sacha arongeye arambwiye,

Sacha-“Daddy! Sha maze arabyanze!”

Njyewe-“What? Ngo arabyanze?”

Sacha-“Si wowe se watinze kuri telephone, uzi ukuntu yaguhamagaye abishaka?”

Njyewe-“Oooohlala! Nonese nako se ubu mbigenze nte?”

Sacha yaracecetse gato maze hashize akanya numva ijwi rya Joy ndiruhutsa mutega amatwi,

Joy-“Hello!”

Njyewe-“Joy!”

Joy-“Karame!”

Njyewe-“Yoooh! Karame nawe sha! Nkunda ukuntu ubivuga!”

Joy-“Maze ntabwo nzongera!”

Njyewe-“Oooh! Kubera iki se Joy? Kuki ushaka kwitakura umutako ukubera?”

Joy-“Hhhh! Merci basi! Yiiii! Unsekeje numva ntabishaka!”

Njyewe-“Mbega Joy! N’ukuntu wanyemereye kuzajya ubikora kenshi, mu gihe nzaba mfite amahirwe yo kukuvugisha nzishimira ko umwenyura ndetse ukarenga ugaseka ugasesa amasaro nk’abandi beza bose!”

Joy-“Yuwiii! Wintera isoni! Aah! Nubundi nari nanze kukuvugisha sinzi ikibinteye!”

Njyewe-“Kubera iki se Joy?”

Joy-“Ni wowe wabiteye ariko!”

Njywe-“Yoooh! Mbere ya byose mbabarira ntabwo nzongera!”

Joy-“Twagiye kuryama Sacha aranserereza ngo nganira n’umuntu nkibagirwa kumubaza niba yagezeyo? Akibimbira numvise nsebye maze nguhamagaye numva uri kuyivugiraho nseba kabiri”

Njyewe-“Yoooh! Joy! Ntabwo usebye ahubwo ninjye nsebye kuko aho wankabakabiye wambuze!”

Joy-“Amande rero!”

Njyewe-“Sha ndayemera, unywa iki?”

Joy-“Ntukizi se? Ni amata”

Njyewe-“Eeeh! Ndibutse koko! Harya amata nayo bayabara mu macupa?”

Joy-“Hhhhhh! Mbega! Wapi ni ibyansi!”

Njyewe-“Ok! Nonese ahubwo uwaguha inka ikazajya igukamirwa ukatamba utuje ucunda”

Joy-“Ooooh my God! Daddy! Bye!”

Njyewe-“Ooohlala! Utambwira ko ugiye se?”

Joy ntabwo yongeye kunsubiza, nakomeje gutegereza ko ansubiza ariko ndaheba ahubwo numva ijwi rya Sacha,

Sacha-“Daddy! Ni iki ubwiye Joy gitumye ahita ampereza telephone akizingira mu mashuka?”

Njyewe-“Sacha! Ni akari ku mutima pe! Ahubwo se basi akabitse ku mutima?”

Sacha-“Eeeh! Daddy! Aka kanya uhise uhise…?”

Call end.

Telephone yarikupye ngize ngo mpamagare numva ntabwo iri gucamo ndatuza gato maze ntangira kwisubira muri ya magambo nari maze kuvugana na Joy, nabona ibihe bidasanzwe muri njye ibintu ntazi aho byavaga,

Hashize akanya gato numva Mama arampamagaye nditaba ngenda nongera ngerageza numero ya Sacha biranga nkigera muri Salon nssanga Mama yicaye ku meza we n aka kana ari njye waburaga ngo turye.

Naricaye dutangira kurya, hashize akanya nitegereza ka kana kari kagifite ubwoba maze ndakabaza,

Njyewe-“Ko utarya se ntabwo wari ushonje?”

Akana-“Nari nshonje!”

Njyewe-“Ngaho rya wigira ubwoba!”

Mama-“Disi kari gashonje uzi igihe kaherukiraga kurya?”

Njyewe-“Uuuh! Koko se?”

Mama-“Kambwiye ko hashize hafi icyumweru cyose katarya, nukuri nagize agahinda numva birandenze!”

Njyewe-“Nonese bakwita ngo iki?”

Akana-“Nitwa Angela Kami!”

Mama-“Yoooh! Ariko Mana! Mbega ukuntu kitwa neza!”

Njyewe-“Nonese Angela! Murugo ni hehe?”

Angela-“Ni munsi y’amashuri!”

Njyewe-“Amashuri ya hehe se?”

Angela-“Ku kiriziya!”

Njyewe-“Uuuuh! Inka yanjye! Ubu se kandi turamenya tubariza hehe?”

Mama-“Nanjye ndumva mbuze icyo ndenzaho!”

Njyewe-“Nonese waje inaha ryari?”

Angela yatangiye kurira twibaza ikibaye maze Mama atangira kumuhoza kubw’amahirwe araceceka maze akomeza kumugaburira asoje amuha n’agashyushyu ubu ndi ajya kumuryamisha mu cyumba cye.

Hashize akanya Mama aragaruka, asanga nicaye ntuje ariko mbona asa nuwumwiwe maze ahita ambwira,

Mama-“Daddy! Mbega akana gateye agahinda!”

Njyewe-“Mama! Byo uriya mwana ashobra kuba afite ikibazo gikomeye, umwana ungana kuriya ubaza akarira?”

Mama-“Wahora ni iki? Wabonye iki se ahubwo utabonye ibisebe by’inkoni afite mu mugongo?”

Njyewe-“Yeee? Ngo ibise by’inkoni!”

Mama-“Nabibonye ndi kumwoza ndikanga mbura uko mbigenza, amarira ashoka ajya mu mutima, maze disi nahakora agataka nkabyumvira mu bwonko neza neza, yuuuu!”

Njyewe-“Ooohlala! Ariko se ubu ibi ni ibintu by’I Rwanda koko? Ubu se uwo n’umuntu watinyutse gukubita kariya kana cyangwa ni inyamanswa?”

Mama-“Icecekere Daddy! Reka tukareke gatuze yewe ntuzongere no kukabaza, buriya ni kamara hukira neza byose tuzabimenya”

Njyewe-“Yego Mama!”

Mama-“Ahubwo se Daddy! Ko ntaheruka kukubaza, umukazan wanjye ameze ate?”

Njyewe-“Uwuhe se Mama? Uravuga Sacha se?”

Mama-“Uwo! Uwo rwose! Wawundi mwajyanye ku Gisenyi mukaza mwuje ubwuzu! Ariko urabura iki ngo umunzanire mushime Daddy?”

Njyewe-“Mama! Erega uriya nakubwiye ko ari mushiki wanjye, rwose ntabwo ari fiancé nteganya kubana nawe, buriya afite n’umusore wundi bakundana, nubwo mbona…nako nuko bimeze!”

Mama-“Egoko Mana yanjye! Uriya mukobwa namugutwaye ureba hehe Daddy? Ariko nabona nabona! Ubwo se uzakurahe undi nkawe?”

Njyewe-“Mama! Erega ntabwo ari njye nabyanze, we ubwe yagize amahitamo ye, ahitamo uzamuherekeza muru rugendo rw’ubuzima, ubwo rero njyewe nagumanye izndi nshingano!”

Mama-“Ahaa! Buretse nagaruka hano nzamubaza icyo yaguhoye!”

Njyewe-“Nta kibazo Mama! Aahubwo reka njye kuryama mbone igihe nza kubyukira ngenda!”

Nasezeye Mama njye kuryama ariko natunguwe no kubura ibitotsi, narigaraguye ishyano riragwa, ibitekerezo biba byinshi.

Nongeye gutekereza ibya Bob na Sacha, mbura igisubizo ndahindukira nongera gutekereza Joy nibutse ukuntu yasekaga nshiduka namwenyuye, ngeze ku bya Angela noneho nshinga iryinyo kurindi nongeye gukanguka mu gitondo.

Narakangutse nikoza muri douche nkuko bisanzwe nimenaho utuzi maze ndogaruka nditunganya maze ndasohoka nsezera Mama nerekeza ku kazi uwo munsi wambereye mwiza kuko nacuruje kakahava abakiriya baba benshi ku buryo nanjye byantunguye.

Byageze nka saa sita numva ndashonje, sinzi ukuntu byanjemo mfata gahunda yo kuya kwa Dovine ngo nanirebere ukuntu we na Martin babanye!

Nahise nsohoka mfata inzira nerekeza kwa Dovine, nti hari kure cyane nagezeyo bidatinze, nkigerayo ndaparika ndazamuka hejuru ngitunguka mu muryango mbona nguwo Bob yicaye wenyine ndatungurwa.

Umutima umwe wampatirije kwiyicarira hirya nkamureka wenyine ariko undi urambuza ngenda musanga mugezeho mbona asa nuwikanze,

Njyewe-“Bob!”

Bob-“Daddy! Ndeka njyenyine wana!”

Njyewe-“Ariko se na nubu uracyarakaye kweli? Bob! Ntabwo bikwiye kabisa!”

Bob-“Wanyihereye amahoro ariko umusaza! Ko njyewe ntacyo nigeze nkubangamiraho kuki ushaka kunyinjirira uko nimereye!”

Njyewe-“Bob! Nk’umusore mugenzi wanjye reka dukemure ikibazo tutihaye abandi bakiriya bari hano!”

Bob-“Acha wana!”

Ako Kanya Bob yahise ahaguruka anshaho ndahindukira mbona arasohotse, nta kundi nari kubigenza naramuretse aragenda nanjye nkomeza hirya hahandi mu marido ya Vip nkinjiramo nsanga Dovine yicaye mu kagare ari kumwe nundi mukobwa wari wisize byabindi benshi bita ibirungo.

Dovine-“Kalibu rwose urisanga!”

Njyewe-Stareh!”

Dovine-“Hari ubwo tukubangamiye se ko tubaye twiganirira hano njye nuyu mugore?  Nako umukobwa gore!”

Bose-“Hhhhhh!”

Njyewe-“Nta kibazo!”

Niyicariye ahagana hino yabo nabo bakomeza kwicara hirya yanjye uwakira abantu araza mutuma agafititi n’agafanta, Dovine na mukobwa bari bari kumwe nabo bakomeza kuganira ibya mvahe na jyahe, ntiyigeze anyibuka ngo amenye ko muzi.

Hashize akanya gato mbona koko Martin araje, kubera ukuntu yaje arangamiye Dovine ntiyigeze ambona.

Sinzi ibyo bavuganye arongera asubirayo, amaze kugenda numva Dovine ariruhukije atangira kuvuga cyane nanjye nta kundi ndabyumva,

Dovine-“Ngaho nawe ndebera nonese uragirango mbigenze nte?

Wamukobwa nawe yahise amusubiza avuga cyane,

We-“Ariko se Dovi! Ko wari uziko Martin azaheramo ukanyaka umwana wanjye ngo ubone uko aguha amafaranga, wavayo ukabura uko umunsubiza ngo benewanyu batazakubaza aho wamushyize nanjye nkakureka kuko nubundi yambuzaga kwikorera akazi, Ko nkuze nkaba ntakibona ibiraka wampaye umwana wanjye!”

Dovine-“Alice nyumva! Umwana wawe erega kuko ntari kubasha kumurera namuhaye umugore wabyaranye na Papa, kandi aba iyooo! We na barumuna banjye!”

Uwo mukobwa nari maze kumva ko yitwa Alice yahise yongera aravuga,

Alice-“Cyangwa waramutaye nkuwawe! Dovi! Nahita mbishyira hanze byose maze nanjye nkareba!”

Dovine-“Alice! Tuza rwose umwan wawe arahari! Ni ukuri kose dore nako akira mbe nguhaye ibihumbi Magana abiri, ubutaha uzasanga naramuzanye!”

Alice-“Hhhh! Nonese Martin we ntarakubaza aho umwana ari?”

Dovine yahise azamura ukuboko undi akubitaho baraseka cyane bajya hasi maze Dovine ahita avuga

Dovine-“Ubu naraye ndira ijoro ryose!”

Alice-“Ngo iki?”

Dovine-“Nibyo da! Naraye ndira mboroga ahubwo!”

Alice-“Urizwa se ni iki?”

Dovine-“Umva sha! Ndizwa nuko umwana wacu yapfuye! Wowe urakina, ubwo se urumva nari kumubwira iki kindi?”

Alice-“Waba inkunguzi waba inkunguzi Dovine! Ubwo se umunsi yaje?”

Dovine-“Reka reka! Aza se hehe? Wigeze ubona umwana w’umunsi umwe bata akabaho? Nazabaho azaze!”

Alice-“Ariko se ko urikuvuga cyane ubwo hagize ukumva?”

Dovine-“Eeeh! Uzi ko nagizengo ndi mu cyumba iwanjye!”

Ako kanya Dovine na wa mukobwa yahamagaraga Alice batangiye kuvuga bongorerana nanjye nubika amaso nirira ifiriti maze no kunywa aga Fanta ndahaguruka njya kuri contoire ndishyura, ubundi nitegereza ukuntu Martin arimo acunga abakozi ku mutima nti uwarose nabi burinda bucya kandi uwatamitswe ikinyoma ahora yicuza, uraje ubone wa Dovine washutse ibyo agiye kugukorera!

Narahindukiye ndasohoka ndamanuka ngera ku muhanda, nkicara mu modoka mba numvise urusaku rw’abantu ndikanga nkomeza kureba imbere yanjye ariko singire icyo mbona.

Ako kanya nagiye kubona mbona igihiriri cy’abantu kinyuzeho ari nako bagenda basakuza ngo muramufate muramufate, nanjye mba mvuye mu modoka mu kureba neza mbona ni umugabo wambaye ibintu bisa nabi, mu kwitegereza neza mbona ni Gasongo.

Narikanze ntangira kubaza ibyo ari byo, negera umwe muba Mama byagaragaraga ko yari yarushye,

Njyewe-“Mama! Ko mbona mwirukankana uriya mugabo kandi tuzi ko ari umurwayi?”

We-“Ibyo biramureba! Iyaba twagifataga biriya bisazi tukabimumaramo!”

Njyewe-“Abagize ate se kandi?”

We-“Dore yaragiye yigira umusazi akajya aza mungo z’abantu agaterura ibiryo ku mashyiga, none uyu munsi yatangiye umugore w’abandi amufata ku ngufu ku gasozi buretse tumufate mwibonere!”

Njyewe-“Inka yanjye! Koko se Gasongo afashe umugore w’abandi ku ngufu?”

We-“Eeeeh! Uramuzi se?”

Njyewe-“Uriya njyewe ndamuzi rwose!”

We-“Ntagutere imbabazi rero! Buretse ahubwo!”

Uwo mu Mama yahise yongera yiruka avuza induru ngo nibamufate nibamufate nanjye nguma aho ndeba icyo nakora ndakibura mfata telephone noherereza Nelson aka message ubundi ninjira mu modoka mfata umuhanda.

Nagiye ndi kwibaza baramutse bafashe Gasongo icyo baramukorera numva ntangiye kwibuka amateka ye na Nelson kuva mu bwana bwabo nashidutse ngiye gukoza ku modoka zari ziparitse imbere yanjye zose.

Nakomeje guparika hashize akanya mba mvuyemo ngo ndebe niba yaba ari impanuka mu kugera imbere nasanze babantu bose uko bakabaye bari guhondagura Gasongo.

Nkibibona nirutse ngirango wenda mvuge ko muzi cyera ndetse afite uburwayi bwo mu mutwe ariko kubera abantu benshi mbura aho nyura ako kanya Police niyo yatabaye itatanya abantu bashyira Gasongo mu modoka bari bagize intere niko kwegera umu police umwe mubaza aho bamujyanye nawe ambwira ko we nuwo mugore bavugaga yafashe ku ngufu babajyanye ku kacyiru.

Nasubiye inyuma ninjira mu modoka nkata umuhanda w’I Remera mfata telephone ntangira guhamagara Nelson mubaza aho bakorera nawe akomeza kundangira hashize akanya koko mba ngezeyo.

Nabanje kuyoba ninjira mu muryango umwe mba nsanzemo Aliane na Brown ndabasuhuza mbabwira vuba vuba ko nshaka Nelson bandangira hejuru nzamuka niruka nkigerayo ninjira ntakomanze.

Njyewe-“Nelson! Message wayibonye?”

Nelson-“Uuuh! Ko uza utakirwambaye se bite kandi?”

Njyewe-“Oya ntabwo nibaza impamvu message nakoherereje utayibonye!”

Nelson-“Uuuuh! Iyo Message ko ubanza ari hatali ra? Reka nze ndebe!”

Nelson yahise acomokora telephone yari iri ku muriro maze akuramo password agisoma message,

Nelson-“Daddy! Ibi byabaye ryari?”

Njyewe-“Nelson! Bibaye nonaha! Ubu tuvugana ashobora kuba ataragezwa kwa muganga!”

Nelson-“Dore ibi bibaye njye na Dovine twari twarashyizeho abantu ngo bamuzamudufatire turebe uko twamuvuza”

Njyewe-“Ooolala! Nonese tubigenze dute Nelson?”

Nelson-“Ubu se koko…nako reka tugende”

Twaramanutse tugeze hasi tubwira Brown na Aliane ibibaye barikanga hashize akanya,

Aliane-“Hhhhh! Nelson! Wabona utagiye kurwaza umusazi? Byongeye wafashe umugore w’abandi ku ngufu?”

Brown-“Alia! Ariko ibyo sibyo! Nonese uragira ngo yiture inabi indi? Oya! Reka basi agende asame amagara macye asigaranye wenda azabona isomo ry’ubuzima ndabizi ubwenge bugiye gusubira ku gihe!”

Nelson-“Ahubwo turi gutinda!”

Twasohotse vuba twikubita mu modoka mfatiraho twerekeza kacyiru, tugezeyo turaparika tuvamo dukomeza aho bakirita abatu, tubaza umuganga wari uhari,

Nelson-“Mwiriwe! Mwadufasha?”

We-“Twabafashe iki?”

Nelson-“Hari umuntu police izanye hano mukanya, twari tuje tumukurikiye ngo…”

We-“Yooooh! Ni umugabo bazanye nonaha usa nabi cyane hamwe n’umugore bavuga ko afashe ku ngufu?”

Twese-“Yego!”

Nelson-“Nuwo rwose!”

We-“Yooooh! Murihangana rwose umuntu wanyu…………………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 142

 

16 Comments

  • Am the 1st

    • episode ko itaraza

      • Bjr!mudufashe muduhe indi episode,murakoze!

  • Dovine ntahinduka. Ariko disi nelson afite ubumuntu!

  • Dovine ni Dovine ibihe byose ntizigera areka kubeshya no gukora amahano mba ndoga Rwatambuga wanshyingiye! Martin nawe araha arekereje ifaranga ntarukundo agira ni iminsi yamutikuye. Nelson na Daddy bahuriye kukutima mwiza n’impuhwe bigaragazwa n’urukundo bagirira abantu bose ndetse n’inama batanga kuri bagenzi babo nubwo hari abatazikurikiza bagatsindwa na kamere mbi! Bob na Sacha bazatandukana nabi kubera imyitwarire mibi ya Bob no kuba Papa wa Sacha yaragize amakenga kumazina ya Bob na se. Hagiye kuba intambara hagati ya Joy,Sacha na Rosy bapfa umusore mwiza Daddy. Dukurikire umukino hano

    • Nanjye iyi season itangiye kumbera uburyohe

  • Mwadufasha tukongera gusoma iyi nkuru ya online game kugeza ubu byanze. Thx

  • Martin ndabona amaherezo azabaza wa mwana we, Dovune abure ubusobanuro atanga.

    • ndabona kariya kana Daddy atoye ari aka Dovine ! Naho Sacha we yanze gutanga urukundo yasabwe none ndabona azafuha bitewe no kuburira ibyishimo kwa Bob kuko ndabona azashaka kugarukira Daddy ntibizakunda kuko ndabona Daddy yariyakiriye ndetse yarangije kumusimbuza Joy, ikindi iyo Daddy afashe icyemezo ntasubira inyuma. Dukumbuye blendah, Dorlene na Mireille, Gaju we asa nk’uwapfuye.

  • Thanks museke

  • episode koyatinze koko kucyumweru muratinda kabisa

  • umwana wa Dovine nuyu Daddy yatoraguye wa hunze abamutoraguye kuko bamuhohotera

  • Mwiriwe??
    Ese ko episode yaheze bite?? Mugire muduhe akandi kbsa

  • Yemwe mwaramutse? uyu munsi byagenze gute noneho ko nta no kwisegura kubasomyi?erega umuntu abura amahoro yo episode nshya itaraboneka mujye mwutwumva rwose

  • UYU MUSOMYI NDAMWEMEYE KABISA UKUNTU AYUGARUYE MURI MOOD YUMWANA WA DOVINE

  • SORRY MUMBARIRE NUMWANDITSI NTABWO ARI UMUSOMYI

Comments are closed.

en_USEnglish