Digiqole ad

Episode 140: Martin abanye na Dovine ndetse ahishurira Nelson iby’inda yari atwite

 Episode 140: Martin abanye na Dovine ndetse ahishurira Nelson iby’inda yari atwite

Bob-“Sacha! Ni ukuri ntabwo nigeze nifuza kugukina, nta nubwo nkubeshya ko ngukunda, kuba naguha telephone yanjye byonyine ngo urebe byose nuko numva ntacyo nifuza kuguhisha”

Sacha-“Bob! Niyo mpamvu se utambisha n’ibyambabaza? Daddy urandebera Bob ibyo aba ankorera?”

Njyewe-“Tuza umumve Sacha! Burya urukundo ni inzira itanga ibyishimo biva mu mitima ya babiri, mukorere mu ndiba yawo umubabarire kabone niyo yaba adafite ikosa, umutima wawe nibwo uratuza amatwi yawe amwumve, maze ikizere kigaruke!”

Bob-“Sacha! Ni ukuri nyumva ndakwinginze!”

Sacha-“Bob! Ibi byose ni urukundo rw’ukuri ngukunda, uzambabarire uzandinde kubabara kuko nakubonye ngukeneye kandi nifuje urukundo kuva cyera aho nduboneye rero umutima wanjye wafungutse wose, Bob! Mbabarira ntuzamfumbatize ikinyoma”

Bob yikije umutima nongera kwibuka ibye na Christa, maze ndamwitegereza, duhuje amaso mbona nawe agize ikikango maze ahita avuga,

Bob-“Sacha! Ni ukuri niyo bizaba bizaturuka ahandi hatari muri njye, mbonye ko unkunda kandi umutima wawe ufunguriye njyewe, ni ukuri ntabwo nzigera nguca intege kandi nkwijeje guhinduka!”

Njyewe-“Bob! Urakoze cyane ku isezerano ryiza uhaye Sacha! Uzazirikane ko njye na Joy twari duhari, nuhemuka tuzabibera abahamya!”

Bob-“Yego Bro! Sacha! Ndabigusezeranyije ni ukuri!”

Sacha-“Woooow! Urakoze cyane!”

Sacha na Bob barahoberanye maze ako kanya duhita tunapanga gutaha, mu kwerekera ku mudoka Sacha ahita anyegera ambwira buhoro,

Sacha-“Joy se?”

Njyewe-“Hhhhh! Birarenze ahubwo…!”

Sacha-“Hhhhh! Ndaza kukuvugisha!”

Sacha yambwiye gutyo tugeze ku modoka maze we na Joy baduha utuntu ku matama twinjira mu modoka turakata umuzamu arakingura turasohoka dufata umuganda.

Nabanje kujyana Bob aho yatahaga ngo mbone gutaha, mu modoka tugenda tuganira byinshi,

Bob-“Bro! Sacha ubanza ankunda?”

Njyewe-“Eeeh! Na nubu se uracyashidikanya?”

Bob-“Ntakubeshye ubu nibwo ntangiye kubona uburemere bw’urukundo! Uziko ibihe byiza twari turimo bihindutse umuyaga nkabona Sacha abaye undi kubera message ya Christa?”

Njyewe-“Ariko Bob! Hari icyo ukwiye kwitondera?”

Bob-“Igiki se Daddy?”

Njyewe-“Christa nawe yari ameze nka Sacha!”

Bob-“Uuuh! Wapi wana? Ubwo se ubona Sacha atarusha ubwiza Christa?”

Njyewe-“Ariko imitima yabo irangana kandi iyo igeze mu rukundo iranasa!”

Bob-“Uuuuh! Gute se Daddy?”

Njyewe-“Bob! Christa waramukundaga?”

Bob-“Ewana cyane kabisa!”

Njyewe-“Kandi na Sacha uramukunda cyane birenze!”

Bob-“Eeeeh! We birarenze nawe urabyivugiye, kandi urabizi ko nawe ankunda kuko amahitamo ye yayahaye njyewe!”

Njyewe-“Ndabizi cyane Bob! Icyo nashakaga kukubwira rero, uko Sacha yafashe telephone yawe akagira ibyo asoma agasohoka yiruka bimurenze ni nako Christa yaje agusanga agasanga uteruye Sacha akananirwa kubyakira”

Bob-“Eeeeh! Erega Christa yanze kunyumva, ubwo se yashakaga kwerekana iki? Ahubwo buriya yarabonye impamvu yo gutandukana nanjye”

Njyewe-“Oya Bob! Nta kindi yashakaga kukwereka, yagiragango ubone uburemere bw’ikosa wamukoreye mu maso, ari nayo mpamvu amaze gutuza yaje agusaba imbabazi ariwe!”

Bob-“Nagende rero yumve uko bimera!”

Njyewe-“Bob! Menya agaciro k’umutima, njyewe ndi wowe namushaka nkamubwira ukuri kundimo, ni ukuri mushake umubwire ko wahinduye ingendo, nubwo azakomeza kwishinja ikosa kenshi ariko hari indwara ikomeye azakira n’amara kwiyakira,

Bob! Buriya urukundo ni inzira ndende kandi ikomezwa no kugira amacyenga, nubwo ntafite uburambe bwarwo ariko ndabizi neza rundimo, mbona nutareba neza uzakomeretsa Sacha!”

Bob-“Hhhhh! Ibyo byihorere Man! Erega buriya abakobwa bagera aho bagateta! Nonese nzabaho mu bwigunge ngo ngaho ni ukugirango mwereke ko mukunda wenyine?”

Njyewe-“Bob! Reka nkugire inama! Niba ushaka Sacha nk’umukunzi w’ibihe byose, hindura uko wafashe urukundo kuko ushobora kuba wararucuritse!”

Bob-“Daddy! Humura nta gikuba cyacitse, biriya bibaho, erega ubundi no gufuha si byiza, niyo mpamvu njye ntazbibonera umwanya, ahubwo nyibwirira, uriya mukobwa mwiza kuriya abaho cyangwa ni ifoto nabonaga?”

Njyewe-“Hhhh! Joy se?”

Bob-“Utyooo! Mbega umukobwa mbega umukobwa weee!”

Njyewe-“Uuh! Bob! Noneho ku bwawe wareka Sacha ugahitamo Joy?”

Bob-“Ewana! Sacha anyemereye ko mbakunda ari babiri nagusha n’amazuru!”

Njyewe-“Ooohlala! Bob! Ushobora kuba ufite ikibazo si gusa! Kuko?”

Bob-“Umva Daddy kweli! Ibyo bibaho ku basore bose, kimwe nuko bibaho ku bakobwa bose nka Rosy!”

Njyewe-“Inka yanjye! Wowe na Rosy se kandi mujya muganira kuburyo umumenya wese?”

Bob-“Hhhh! Buriya erega hari icyo utazi, niwe wabigiyemo arantaka mba igitangaza kuri Sacha! Ari nayo mpamvu amahitamo yanguyeho!”

Njyewe-“Eeeeh! Bob! Utambwira ko uri kurya umutima Sacha?”

Bob-“Hhhh! Oya, kiriya cyana cya Afande ndagikunda ariko nzagikunda neza narakiraranye nkuko mwabigenje ku Gisenyi!”

Njyewe-“Ooohlala! Bob! Nyizera, ntabwo njyewe na Sacha twigeze turarana ku Gisenyi niba ari nacyo ugendaraho umwima urukundo yifuza byaruta ukavamo mbere aho kugirango azababare ubugira kabiri”

Bob-“Wari uzi n’ikindi Daddy! Parika imodoka ku ruhande mvemo”

Njyewe-“Eeeh! Bob! ibyo ubitewe ni iki?”

Bob-“Hagarara ariko!”

Ako kanya nashyize imodoka ku ruhande maze guhagarara Bob ahita akuramo umukandara,

Bob-“Daddy! Ntituzapfe ubusa wangu! Wampaye rugari kuri Sacha igihe wambwiye ngo wowe nawe muri abashiki na basaza ukamparira nanjye nkiyemeza, ibyo narabyemeye nshaka n’inzira zose zizatuma mugeraho nkamwemeza urukundo nifuzaga kumugiraho,

Bidateye kabiri mwafashe inzira mujya iyo ku Gisenyi ndabareka sinazana induru kuko uri umusore mugenzi wanjye, none ngaho utangiye kumbwira ngo mbivemo hakirikare? Mubuhe buryo se? Kugira ngo ujyemo se? Ntuzansuzugure wangu, uri umu Djama wanjye ariko kuri iyo ngingo, imbere y’umutotot? Wapi ntibyavamo!”

Njyewe-“Bob…”

Nagiye guhamagara Bob yakinguye umuryango nanjye mvamo vuba vuba ngerageza kumuvugisha ariko aranga yurira moto acaho mbonye nta kundi ndahindukira nsubira mu modoka, ndakata nerekeza iyo mu rugo.

Mu nzira ntaha,

Njyewe-“Iryavuzwe ritashye! Ibi nari narabibonye kare, nta kuntu Sacha atari kuduteranya, naba nararengeye se? Hari icyo mbwiye Bob kitari ukuri se? Cyangwa ni ukuri kuryana?

Oya! Reka ndeke kwivanga mu rukundo rw’abandi wa mugani Bob naramuhariye, n’agende akunde uko ari ikimbabaje ni Sacha ugiye kuba umurwayi w’umutima kandi ntabashije kuwusana”

Nakomeje kugenda nibaza byinshi, sinzi ukuntu nabonye umuntu wambuka mbona ngiye kumugonga mfunga amaferi imodoka zari ziri inyuma yanjye nazo zifunga amaferi ibintu biba ibindi.

Nagizengo kubera ko nari ndi kure ahubwo namunyuze hejuru kabaye, mva mu modoka vuba, n’abandi bashoferi bari baparitse bavamo, nkigera hanze nsanga ni umwana muto w’umukobwa ubwoba bwatashye akananirwa kugenda, yari mu kigero cy’imyaka nk’icumi gusa.

Nahise mwegera mbona atangiye kugira ubwoba bwinshi maze ahita atangira gutaka asaba imbabazi,

We-“Mumbabarire mutankubita ntabwo nzongera wee!”

Njyewe-“Humura ntacyo ngutwara ahubwo se iri joro urajya hehe?”

We-“Ayiwee! Mumbabarire rwose! Nimutankubita ndababwiza ukuri”

Njyewe-“Oya ntawe uragukubita!”

Umwana yakomeje gutitira abari abari mu modoka bavamo baza kureba ikibaye, bose basanga ntawe bagonze bagasubira mu modoka zabo bakigendera.

Nasubiye mu modoka vuba maze nshyira imodoka ku ruhande maze ndongera mvamo nsanga ka kana kicaye hasi kari kurira nk’umuntu numvise impuhwe ziraje nsha bugufi ntangira kumukomeza hashize akanya imodoka zose ziragenda nsigara aho njyenyine.

Nakomeje kumubaza ariko umwana ntansubize, maze mubwiye ngo tujyane noneho si ukurira araboroga,

We-“Oya weee! Ntabwo mbyemera! Mugiye kunjyana…?”

Njyewe-“Oya humura ntabwo nshaka kukugirira nabi, ahubwo ngwino tujyane mu rugo ngufashe!”

We-“Oya wee! Ntahamusanga, reka nigendera n’ubundi namenyereye kwibera mu kinani!”

Maze kumva ukuntu uwo mwana yatakaga avuga byinshi nakomeje kumwibazaho byinshi maze umutima umwe umbwira kugenda undi nawo ukambwira kumutwara hashize akanya nkomeza kumwinginga ageze aho aremera mwinjiza mu modoka inyuma maze nkomeza njya mu rugo.

Ntibyatinze twahingutse mu rugo Zamu amaze gufungura turinjira ndaparika, tuva mu modoka mufata ukuboko ariko nkabona ubwoba bukomeza kumwica nanjye nkomeza kumukomeza.

Twarakomeje ku kabaraza tugeze ku muryango wo muri salon turakomanga Mama ahita akingura akidukubita amaso,

Mama-“Dore re! Uyu mwana se kandi umukuye hehe?”

Njyewe-“Mama! Ntabwo ushaka umwuzukuru se?”

Mama-“Uuuh! Daddy! Ngo umwuzukuru? Ibyo se kandi ni ibiki umbwira?”

Twarinjiye tugeze muri salon mbwira ka kana gato k’agakobwa nari nkuye mu muhanda,

Njyewe-“Ngaho iyicarire!”

N’ubwoba bwinshi kahise kicara hasi maze Mama aragahagurutsa akicaza mu ntebe mpita njyana Mama hirya mu gikari tugezeyo,

Njyewe-“Mama…”

Yahise ansha mu ijambo,

Mama-“Niko Daddy! Nta soni! Ngo uriya mwana ni umwuzukuru wanjye wagiye agasa kuriya?”

Njyewe-“Tuza Mama! Uriya mwana yangana umwuzukuru wawe, ikiguteye umujinya ni nacyo gitumye muzana aha”

Mama-“Oya mbwira niba ari umwana wabyaye menye aho mpera mfata, gusa nsanze ari uwawe watereranye bene aka kageni ntiwankira”

Njyewe-“Mama! Uriya mwana ntabwo ari uwo nabyaye!”

Mama-“None umuzanye aha kubera iki?”

Njyewe-“Ubwo nari ndi munzira ntaha…….”

Mama namubwiye byose nta na kimwe mukinze amaze kumva byose mbona ahinduye isura, mu maso ye higanzamo agahinda ikiganza agikubita ku itama!

Mama-“Uti wari umugonze? Ubu se mwo kabyara mwe nari kuzibandwa nzerekeza hehe?”

Njyewe-“Mama! Kuba nari ngiye kumubuza ubuzima ni kabitera yo kuba muzanye aha ngo ngusabe niba wabyemera tumusigasire adasiga amagara mu muhanda kandi ari ikibondo kitagira icyasha, reka tumwiteho namara gutuza tuzamubaza iwabo tumufashe kumusubiza ababyeyi!”

Aho kugirango Mama ansubize yazenze amarira mu maso, nibaza uko bigenze maze ntangira kumubazaguza icyo abaye,

Njyewe-“Mama Mama! Ubaye iki?”

Mama-“Ndeka mwana wanjye hari icyo mba nibutse!”

Njyewe-“Uuh! Wibutse iki se kandi Mama? Mbwira ndakumva!”

Mama-“Daddy! Uri Jules wigendera, yari wowe musa, amagambo umbwiye ngize ngo ndi kubonekerwa, nabonaga ari we umpagaze imbere! Ahwiiii! Mana yanjye koko ibi ni ibiki?”

Njyewe-“Mama! Humura erega ndi urwibutso rwa Data! Yakunsigiye ngo nzajye mpora ngukikije, ari nayo mpamvu undeba ukamubona!”

Mama-“Ariko se ubu koko Jules yarapfuye? Hari igihe njye ndira nkihanagura ariko kuko ndamushyinguye nkongera kumva ko atapfuye!”

Njyewe-“Mama! Erega komera, Papa byararangiye! Ntacyo twabikoraho tugomba kubyakira! Ngaho komera rero umbwire icyo twakorera uriya mwana”

Mama yaratuje yihanagura amarira maze arambwira,

Mama-“Mwana wa! Warakoze cyane gukurana iyo mico, humura kariya kana ndakitaho wenda ntawamenya wasanga ari aka malaika Imana itwoherereje kazatubera umugisha”

Njyewe-“Ooooh! Urakoze cyane Mama! Nishimira ko uri umubyeyi udacika intege ngo yitwaze impamvu iyo ariyo yose, nubwo kur’ ubu, ubuzima bwabaye ubundi, abantu benshi bagahindurwa n’isi ariko wowe amahirwe twagize uyabyaza umugisha, wa wundi utuma nibyo wibwe bikugarukira”

Mama-“Yego disi mwana wanjye!”

Njyewe-“Ngaho mwiteho umuganirize buriya natuza araza kukubwira byose!”

Mama-“Yego Daddy! Reka nze njye kukuhagira nabonye ivumbi ryakarenze!”

Mama yarahindukiye aragenda, nsigara aho ntekereza kuri byose, hashize akanya nkibaza numva hari umuntu ukomanze ku rugi nsha ruguru mu gikari ngo ndebe uwo ariwe, nkigera ku irembo mbona ni Zamu,

Njyewe-“Muze bite!”

Zamu-“Yewe nari nje kubikubwira rwose!”

Njyewe-“Uuuh! Ibiki se kandi?”

Zamu-“Ibya mukuru wanjye Maritini!”

Njyewe-“Byagenze bite se?”

Zamu-“Batangiye kubana da!’

Njyewe-“Inka yanjye! Bande se kandi?”

Zamu-“We na wa mukobwa wacitse amaguru!”

Njyewe-“Eeeh! Za! Ibyo umbira nibyo cyangwa urambeshya uragirango wumve ikimvamo?”

Zamu-“Nibyo rwose ubu yaharaye! Nari nahibereye bansomeje no kuri ka rufuro naraye nje nanasinze nuko utabimenye!”

Njyewe-“Uuuh! Ko Nelson atampaye ayo makuru ra? Reka nze muhamagare!”

Ako kanya nahise mfata telephone ndeba numero za Nelson maze nkanda yes nshyira ku gutwi, hashize akanya,

Nelson-“Yes Daddy!”

Njyewe-“Ayo mande urayemera?”

Nelson-“Ndayemera rwose, ndabizi wowe amacupa abiri ntabwo uyarenza, rwose nibutse kukubwira mbona ibyo nari niteze bihindutse ibirori”

Njyewe-“Hhhhhh! Ntiwumva se! ngo byagenze gute se?”

Nelson-“Nyine ubwo ejo mba njyenye Martin kumwereka Dovine akigerayo agwa muri coma, aho akangukiye Dovine amarira ayasuka hasi mbura aho mfata batangira gusubira mu bya cyera”

Njyewe-“Inka yanjye!”

Nelson-“Ubwo Martin yahise akubita amavi hasi maze atangira gutakamba, Dovine nawe ava mu kagare atangira guhoza umusaza agira ati: “Ninjye wizize, nataye urwo nari nambaye nza gusenya urwo nubatse, none reka rwubake ngusajije neza niba koko ntazagutera ipfunwe”

Njyewe-“Eeeeh! Koko se ibyo Dovine yabivuze?”

Nelson-“Ubwo nyine Martin yihanaguye maze aramuterura musubiza mu kagare ati: “Erega n’ubundi nagukunze cyera ugifite itoto, nubwo nagushukishije ifaranga nari mfite ariko ntabwo nakwibagirwa ko nakwitegerezaga nkamira amaritiro, ati reka twugumanire, imfunwe wakanteye nijye wariteye”

Njyewe-“OOoolala! Mbega ibirori nahombye!”

Nelson-“Nanjye byambabaje ariko ntacyo nzica amande!”

Njyewe-“Ubu se disi umugore we mukuru yamutaye burundu?”

Nelson-“Nanjye nicyo kibazo nasigaranye ariko nanone niho naboneye ko kunanirwa kwihangana kenshi bidutera kuyoboka inzira za twenyine kandi amaherezo ziratuvuna”

Njyewe-“Reka twizere ko wenda bazahirwa, cyane ko Martin ariwe wubatse andi mateka ya Dovine amuha ikarita iriho udufaranga”

Nelson-“Eeeh! Ahubwo nibagiwe kukubwira, nyuma bamaze kwemeranya kubana twasome icupa turarihamya, maze Dovine aranyibetana arambwira ngo: “Ngo ariko burya uzi ko nabyaye?”

Njyewe-“Uuuh! Nelson? Ibyo se noneho ni ibiki? Nibyo se koko Dovine yarabyaye cyangwa?”

Nelson-“Reka daa! Yatubwiye ko inda yavuyemo!”

Njyewe-“Inka yanjye! Yee?”

Nelson-“Namubajije mbabaye impamvu atatubwije ukuri bikarinda aho abyara akaduhisha n’umwana maze araturika ambwira ababaye ati: “Burya Imana irinda abaziranenge, nahanutse ku itaje mba igisenzegeri ariko inda nari ntwite ntiyavamo”

Njyewe-“Uuuh! Koko se?”

Nelson-“Tuza ndacyakubwira, yakomeje ambwira ngo: “Kwiyakira byarananiye, nibukaga cyera itoto nari mfite, nkareba ababyeyi banjye mbuze, nakwibuka ko byose ari Martin nkumva iyaba ari inda yavuyemo amaguru agasigara”

Njyewe-“Yebaba wee!”

Nelson-“Yakomeje ambwira ngo: “Navuye mu bitaro isigaje amazi abiri, igihe cyo kuvuka njye kubyarira kure ngaruka inaha namaze kumuta”

Njyewe-“Oooh! My God! Mbega?”

Nelson-“Yakomeje ambwira ngo: “Ati se ubu koko ko ngiye kubana na Martin, nambaza aho umwana nzavuga iki? Nawe nzamubwire ko yavuyemo se?” Daddy nabuze icyo mvuga, mubwira ko nzaba musubiza maze ndamusezera ndataha, niba nzamubwira iki ntumbaze!”

Njyewe-“Yewe yewe yewe! Ubu ze nkubwire iki koko?”

Nelson-“Daddy! Nawe byigeho ubwo uzambwira, reka nkureke njye guhina amaguru mu gihe ntarabona Bella!”

Njyewe-“Hhhh! Sawa ijoro ryiza!”

Call end.

Namaze gukura telephone ku gutwi ndebye muri telephone yanjye mbona message yaje, nkiyifungura mbona ni iya Sacha yagiraga iti: “Daddy! Koko wakwitabye undi mwana tukabona kuryama!”

Nkiyisoma nahise nsubira nyuma vuba ngo ndebe niba koko hari uwampamagaye akambura mu gihe ngikandagura mbona irazimye mu kwiruka njya gushaka charger mba ngwiriye Zamu arabandagara agakoni kitura hirya kure, I am Sorry nayivuze ngeze mu cyumba cyanjye…………………….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 141

 

23 Comments

  • Murakoze cyane Umuseke ariko niba nibuka neza hari aho mwatubwiye ko umunsi Martín aha Dovine ATM mwari mwamusuye mwese nyuma yo kwitegereza umwana we mwiza na nyina mu kagare agasaba imbabazi ndetse agaha Dovine iyo ATM kugirsngo atangire business none se iyo nda yavuyemo yo ije ite??????????? Naho Bob we ntamuntu umurimo, Sasha arambabaje Gusa burya umuntu utagirwa inama ntakiba kigenda cye. Gusa byanshimisha Daddy abonye Joy rwose nizere ko ariwe umuhamagaye ahubwo.

    • @Dude, mu nkuru ntibavuga o yavuyemo ahubwo bavuga ko Dovine yamutaye.

    • @Dude, mu nkuru ntibavuga ko yavuyemo ahubwo bavuga ko Dovine yamutaye.

      • Nusoma neza aho Dovine ahishuriye Nelson ko yabyaye umwana akamuta ahise amubwira ko mbere yababeshyaga ngo inda yavuyemo igihe ahanuka kuri etage. Kdi muri episode y’i 100 igihe bajya gusura Martin kuri gereza ngo yitegereje umwana we mwiza na nyina mu kagare ahita abasaba imbabazi aha Dovine ATM.

  • Ntagushidikanya uriya mwana Daddy atoraguye ni uwa Dovine

  • mwaramutse sha epsod noneho ninoya kbsa

  • Ariko niba nibuka neza mu nkuru Nelson yabwiraga Daddy yamubwiye ko Dovine yabyaye umwana akarerwa na mama wa Gasongo,ubyibuka neza ambwire niba nibeshye

  • Ndabona uwo mwana Daddy akuye mumuhanda aruwa Documenten da

  • Wa Dovine ,pardo

  • Chantal ibyo uvuze nibyo kimwe na Dude bavugako Martin yitegereje umwana we yabona basa agahita aha ATM Dovine. Iyi nkuru irashimishije ariko muzatubabarire Sacha atahure Bob vuba maze Rosy nawe amware abonye Daddy na Joy bateye imbere mu rukundo. Murakoze@umuseke

    • Bob rwose sindi kumukunda navemo. Ntanubwo akunda sacha nuko Gusa bamuteye pass ntago ari serious

    • Mukawera@ wowe ntabwo uzi ibya Dovine, wasanga yaratiye uwo mwana ngo abone uko akura udufaranga kuri martin, uririrwa ubitindaho, reka inkuru ikomeze

  • Njye nibuka ko umwana dovine yabyaye arerwa na nyina wa gasore hamwe na barumuna ba dovine none ibyo gukuramo inda no kumuta bije gute?

  • Hhhh! Iyi Episode iraryoshye pe. Ariko nyine ni amasomo. Bob ni umukinnyi, Sacha nawe ni agashwi ayoborwa n’amaranga mutima ya Rosy,Rosy nawe afite ubugome ndengakamere! Naho se ko mutangiye kuducanga? Ngo umwana yaratawe knd hari ubwo mwatubwiye ko martin yitegereje umwana we mwiza , hari nubwo mwatubwwiye ko arerwa na mama Gasongo!!!! Mushake uko muhuza izo mvugo inkuru ikomeze kuturyohera.murakoze.

  • Nkubu koko sacha yareste gukina nikirura ngo ni bob gahunda ya bob nugusambanya sacha ubundi akamujugunya njye ndi kumusabira. nkubu koko daddy yabwiye uwamugize mushiki weimigambi mibi bob amufitiye gusa wenda sacha yagirangi daddy ari kubateranya murukundo

  • egoko aho rwose muratubeshye kuko Dovine yigeze gusura Martin arikumwe numwana najye nda byibuka maze ahita amuha ATM ye yaririmo amafaranga dovina ajya gutangira ubuzima! cg yamutaye nyuma yaho! thanks museke!

  • dovine buriya yataye umwana wa martin ngo atazajya amubona akibuka byose yiba undi kugirango bamuhe amafaranga, aka kantu karansetsekeje
    ngo”
    ngikandagura mbona irazimye mu kwiruka njya gushaka charger mba ngwiriye Zamu arabandagara agakoni kitura hirya kure, I am Sorry nayivuze ngeze mu cyumba cyanjye
    hhhhh

  • Daddy niyinjirire Joy bakundane bityo ave mu bya Bob na Sacha bitazanabateranya kuko kuba ari musaza we bitavuze kwivanga mu rukundo, puuu ni nawe wabyiteye yanga kumwemerera ko babihindura akamubera Boy friend, cya bob mbona afande azakivutura

  • woooooooooooow thx umuseke

  • mbega ibintu bibi!!! kweri Dovine nriyarakwiranye na Martin pee!
    ark uwampa Daddy agakomezanya na Joy. Sacha yibeshye amahitamo natuze Daddy nawe agire bobo inama kbx

  • Nibyo hariya habayemo ikosa pe, umwana waDovine avugwa mu nkuru zibanza, bavugako yagiye kumwereka Martin kuri gereza, Martin akagira inkomanga akabona gutanga ATM. Na nyuma mu nkuru zikurikira bavugako Nyina wa Gasongo yaje kuba iwabo wa Dovine akamufasha kurera umwana we.

  • Mwadufasha tukongera gusoma iyi nkuru ya online game kugeza ubu byanze gufunguka kdi najyaga nzisoma byoroshye.
    Murakoze.

  • uriya mwana daddy yatoye nuwa dovine2

Comments are closed.

en_USEnglish