Digiqole ad

Episode 124: Daddy yisubije aho yahoze akorera, aharira Bob wifuza cyane Sacha

 Episode 124: Daddy yisubije aho yahoze akorera, aharira Bob wifuza cyane Sacha

Iminsi yicumye havaho umwe, Danny amenyera mu rugo, kuko nta kazi twagiraga Danny yarabyukaga akareba film z’ama series yakundaga nanjye nkigira online nakundaga ku buryo iyo naburagaho nk’umunota umwe gusa byabaga ari nk’umunsi kuri njye.

Hari umunsi nazindutse kare mu gitondo nkimara gushira iroro ntangira kwitekerezaho, nk’umusore wari waramenyereye gukora numvaga kubaho nta kazi bindambiye.

Natekerezaga aho nari ngeze ariko Gatera akaba yarasize ambirinduye ngasubira hasi nkumva igisa n’umujinya kirazamutse, natekereza ko Mama wenyine atatunga abasore babiri badafite icyo bakora maze nkibitekereza numva imbaraga nyinshi zinzamutsemo, ndabyuka nitera utuzi nkubitamo agapantaro ndasohoka nkigera muri Salon nsanga Danny yazindukiye muri film nk’ibisanzwe,

Njyewe-“Yes Danny! Bwakeye?”

Danny-“Eeeh! Bwakeye kabisa hano aga serie kameze nabi, uzi ko Jumong agiye ku…”

Danny yatangiye kumbarira ibya serie gusa kuko ntakundaga film cyane numvaga narambiwe, agisoza,

Njyewe-“Ndumva igeze aharyoshye kabisa!”

Danny-“Eeeeh! Umusaza! Aka ga serie ndakemera, nonese ko wambaye neza ukatiye hehe ngo tujyane?”

Njyewe-“Danny! Ubu nari ngiye aho nakoreraga ngo ndebe ko hari ligne nabona, ndambiwe kwicara aha kabisa!”

Danny-“Eeeeh! Njye nuko nikundira ama film naho ubundi byari kuba bibowa sana!”

Njyewe-“Ok! Ngaho komeza wirebere nta ribi buriya turaza kuvugana!”

Danny-“Nonese ubwo uragaruka ryari Man?”

Njyewe-“Ntabwo mbizi kabisa! Biraterwa na ligne ndabona”

Danny-“Nonese ko hari akana kashakaga kunsura nkaba nakubwiswe nta n’ijana mfite mu ikofi, nta gihumbi ufite cya Fanta se ngo umbyare Bro?”

Njyewe-“Danny! Yagusura yagira umenye ko hano ari mu rugo atari muri ghetto, witwararire Mama ataza kuvuga ko yarumbije urabizi ababyeyi bahora baduhangayikiye”

Danny-“Nta ribi Bro! Ako kana karaza kunsura bisanzwe ntacyo nakabaza ndabizi karanakanira bya hatali nta kintu kakwihera!”

Njyewe-“Uuuuuh! Danny! Ko numva unteye impungenge? Umuntu apanga kuza kugusura ugahita utekereza ibyo gukanira?”

Danny-“Man! Erega buriya nako nyine kuko ndi hano mu rugo nta kintu nakwirwa mubaza, wenda naza kuza kwiyeranja nyuma mbonye byanze”

Njyewe-“Ahaaa! Ibyo wakora byose uzirikane ko imico yawe ariyo igaragaza uwo uri we kandi umenye ko nakuzanye aha ngo ukomeze ubuzima bwawe udahagaritse ubw’abandi”

Danny-“Oya Humura musaza! Nanjye erega buriya mba mbibona! Ahubwo nyine ubu ndamwakiriza iki?”

Njyewe-“Danny! Nari mfitemo bibiri rero, akira uze kumugurira aga Fanta kandi wihangane udafite arya nk’umurwayi!”

Danny-“Eeeeeh! Man, urakoze cyane kabisa! Uranyakije sana reka nze mubwire ahubwo aze nonaha”

Danny namuhereje aka note nari mfitemo maze ndamusezera ndasohoka nsanga Mama ari koza ibyombo hanze,

Njyewe-“Waramutse Mama!”

Mama-“Bite Daddy! Mwaramutse iraguma mwana wanjye meze neza ndashima Gitare!”

Njyewe-“Amen!”

Mama-“Nonese ko ubyutse wambara neza ugiye hehe mwo kabyara mwe?”

Njyewe-“Mama! Ndabirambiwe kabisa! Ntabwo nakomeza kubaho nicaye! Ngiye kwibuyeza hahandi nakoreraga!”

Mama-“Oya Mwana wa! Nonese ubu ugiye kuzerera koko? Igumire aha, ntabwo nzabura ikigutunga!”

Njyewe-“Oya Mama! Burya akazi kubu kabonwa n’uzerereye kandi burya n’icyana cy’inyoni ntigikomeza gutamikwa na nyina ahubwo kigeraho kikaguruka kikajya gutora”

Mama-“Mwana wa! Ndakwishimira cyane! Ntabwo nari nzi ko umaze gukura bigeze aha!”

Njyewe-“Urakoze Cyane Mama! Nanjye ndakwishimira cyane kandi ndagukunda! Naho gukura byo…”

Mama-“Gukura warakuze! Ahubwo se disi wa mukazana wanjye bite?”

Njyewe-“Ntabwo muheruka Mama! Nsigaye mba ndi kumwe na Sacha cyane online akampuza abandi!”

Mama-“Dore ishyano re! Ngo uba uri kumwe nande hehe? Ahubwo se ujyayo ryari ko njya mbona utava aha?”

Njyewe-“Mama! Ubu ntabwo ari ngombwa kuganira n’umuntu ari uko wamusuye cyangwa muri kumwe, ubu dusigaye tujya online!”

Mama-“Uuuh! Aho se ni hehe? Nanjye nanjyaho se? Habera iki?”

Njyewe-“Hhhhhh! Mama! Byose bibera kuri Telephone, ushobora kuganira n’umuntu nkaho muri kumwe, ukareba amafoto ye, cyangwa se ukamenyana nuwo mutaziranye!”

Mama-“Uuuuuh! Ko numva se ari byiza se Daddy! Njyewe ubwo nzajyaho ryari? Ahantu umenyana n’abantu mutaziranye, mukaganira nk’abari kumwe? Noneho ubu niyo suka isigaye ibagara ubucuti?”

Njyewe-“Mama! Akarenge kavuyeho, byose bibera online!”

Mama-“Ndajyaho rero! Nubwo nkuze ariko ntabwo nshaje byo kutagendana n’igihe tugezemo! Maze nanjye ngwize inshuti ndeke kuguma ndi nyakamwe!”

Njyewe-“Mama! Ni byiza kumenyana nabo mutaziranye, gusa hari igihe mumenyana ukabyicuza!”

Mama-“Uuuuuh! Ubwo se wabyicuza gute Daddy?”

Njyewe-“Cyeretse wenda umunsi nzakubwira umukobwa witwa Dovine wamenyanye na Brown online none umwe akaba agendera mu kagare undi nawe akaba agiye kuzapfa atabyaye!”

Mama-“Ayiwee! Iyo mpanya se ica abantu amaguru? Ashwiiii daa! Mutware ibyanyu!”

Njyewe-“Hhhhhh! Mama ugize ubwoba se? Humura erega byose ni ukumenya uko ibyitwaramo, uwakubwira benshi yahuje! Erega ni nayo yatumye tubona amashusho ya Gatera none ubu ukuri kukaba kuganje!”

Mama-“Eeeeeh! Ayiiiiiii! Ntiwumva ahubwo! Daddy! Ahubwo nibagiwe kukubwira”

Njyewe-“Iki se Mama?”

Mama-“Mu gitondo utarabyuka hari umugabo waje hano mbona ampaye cheque, arambwira ngo ni amafaranga yahawe n’umugabo udashaka kwivuga izina!”

Njyewe-“Uuuuh! Ngo ntabwo ashaka kwivuga izina? Iyo cheque se ni iy’amafaranga angahe?”

Mama-“Ugira ngo ni macye se Daddy! Miliyoni enye zose?”

Njyewe-“Ntibishoboka! Nonese ntabwo wakomeje kumubaza ngo wumve ko hari icyo yakubwira?”

Mama-“Wahora n’iki se ko yahise agenda yihuta? Ahubwo se ubu nituyakoresha ntabwo azaduhagama mwo kabyara mwe?”

Njyewe-“Nonese handitseho amazina yawe cyangwa ni aya Gatera?”

Mama-“Ni amazina yanjye yanditseho, niyo rwose! Ahubwo nibajije ukuntu uwo muntu yayamenye biranga biranyobera!”

Njyewe-“Inka yanjye! Ariko ndumva niba iyo cheque ikwanditseho nta mpamvu yo kwanga kuyakoresha!”

Mama-“Nanjye ntyo mwana wa! Ahubwo reka nze tujyane nyabikuze ugende wongere ushake uburyo wakwiyegeranya wongere ucuruze ibyuma by’imodoka!”

Njyewe-“Wooow! Urakoze cyane Mama! Rwose ya Mana y’irwanda aracyataha iwacu! Mbega byiza!”

Mama-“Yego mwana wanjye! Ahubwo reka nshyiremo akenda nze tugende!”

Mama yinjiye mu nzu ashyiramo akenda ubundi aragaruka asanga maze kwatsa imodoka arinjira dufata umuhanda twerekeza mu mugi, tugeze kuri Bank ndaparika Mama avamo ajyana ya cheque, nyuma y’umwanya munini aragaruka afungura umuryango arinjira,

Mama-“Daddy! Nubwo aya mafaranga tugiye kuyakoresha ariko ndi kumva igisa n’igishyika ku mutima!”

Njyewe-“Humura Mama! Wasanga wenda ari Gatera wagize agatima akibuka ko yahemutse!”

Mama-“Ariko uziko ari byo! Daddy! Akira aya ni milioni ebyiri, genda wongere ushake ubuzima kandi ngufatiye iry’iburyo mwana wanjye!”

Njyewe-“Murakoze cyane Mama!”

Mama-“Ngaho ngeza mu rugo ubundi ubone ubugenda!”

Nakiriye amafaranga maze natsa imodoka dufata umuhanda dusubira mu rugo, ngeza Mama ku irembo avamo ubundi mfatiraho n’ibinezaneza byinshi, feri nazifatiye kwa Bob, mvamo akimbona ariyamira, ava mu nzu yegekaho yinjira mu modoka,

Bob-“Daddy! Ewana welcome kabisa!”

Njyewe-“Asanti Bro! Bite se?”

Bob-“Ni sawa kabisa! Gusa kiriya kimodoka ubanza Gatera yarakiguze abanje kugupima, uzi ukuntu kikubereye, muri macye kiragukwiye!”

Twese-“Hhhhhhh!”

Njyewe-“Urakoze Bro! Gusa ibi ni iby’isi ntabwo ari byacu nanjye ejo nshobora kwimukira abandi!”

Bob-“Ibyo byo! Ariko Gatera ntabwo ibyo yakoze byari kumuhira, oya nako guhemukira inshuti magara ni umuvumo! Ngaho arwaniye umugore w’abandi, yambuye iby’abandi, birarenze aramwivuganye, yewe nta Gatera nta Gasongo wa Nelson!”

Njyewe-“Bob! Ibi ntitukajye tubivuga gutyo gusa ahubwo bijye bidusigira isomo ndetse biducire n’inzira zaho tuzanyura mu buzima ngo tuzabe abo twifuza kuba bo!”

Bob-“Utyoo! Ndagufana buriya Daddy! Reka uterete n’urwana rwa Afande ni mu gihe!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Njyewe-“Ariko Bob! Uzi ko mu gihe gito maranye na Sacha ndi kumukunda birenze? Nsigaye mubura gato online nkumva ubuzima burabishye, yampa ifoto nkarara nkanuye mureba, ewana sinzi kabisa!”

Bob-“Daddy! Erega ibyo ntakuntu bitaba, uriya mukobwa ni mwiza cyane birenze, mbega ni classic cyane, afite urukundo rwinshi, buri kimwe cyose agiha agaciro, ni nayo mpamvu uhora wumva ushaka ko muhorana”

Njyewe-“Nonese Bob! ko uri umusore ntatinya kuvuga ko uri umwizerwa wanjye wandebeye ingendo yanjye ko ntawireba ingendo? Bro! Urabona ndi gukunda Sacha cyangwa ndibeshyera?”

Bob-“Kumukunda gusa se ko mbona n’igipimo cyenda guturika? Ngaho reba telephone yawe irimo amafoto ye gusa, Profile ntugihindura, ngaho muri screen reka sinakubwira, ubwo ku mutima tutareba bimeze bite”

Bob akimbwira gutyo nikije umutima nongera gutekereza byinshi, nibutse ko kuva namenya Sacha mbora mushushanya mu ntekerezo zanjye ntitaye ku bindi byose, ibintu ntamenyaga aho biva.

Hashize akanya numva Bob ankomanzeho ndikanga maze ahita mbwira,

Bob-“Ngaho ndebera ukuntu uhise ujya kure!”

Njyewe-“Erega kujya kure nta kindi! Buriya ngo birabujijwe gukunda Sacha! Gusa mbabajwe nuko nshidutse mbyisanzemo”

Bob-“Uuuuh! Ngo birabujijwe gukunda Sacha? Gukund ase ni icyaha?”

Njyewe-“Ahaaa! Haraho biba icyaha kubera amateka babitse mu mitima yabo, gusa kuri njye nta cyaha mbibonamo kuko ntaratangira amateka mu rukundo”

Bob-“Daddy! Nonese ibyo wabikuye hehe?”

Njyewe-“Bro! Mbega urabona, ejo bundi Rosy aherutse kuzindukira iwacu…..”

Bob namubwiye byose ntacyo muhishe, burya biragatsindwa kubyigana n’umutima ukabura uwo ubwira ibyawe kuko nicyo gitera wa mutwe umwe wigira inama yo gusara, maze kumubwira,

Bob-“Yewe yewe yewe weee! Daddy! Nushaka utuze Rosy ashobora kuba atari umukobwa mwiza! Uziko ejo nanjye yaje kundeba hano?”

Njyewe-“Uuuuh! Koko se?”

Bob-“Nibyo da! Yaje kumbwira ngo ukuntu kuva Sacha yambona ngo wagirango naramuroze! Ngo ahora ashaka kumbona yewe ngo ni nawe umuntumyeho?”

Njyewe-“Eeeh! Ubwo se noneho turamenya ukuri kuri hehe?”

Bob-“Nanjye ubu byanyobeye Daddy!”

Njyewe-“Ok! Bob! Uri umusore mugenzi wanjye kandi ubupfura twakuranye ntabwo butwemerera kurwanira mu rukundo, niba koko Sacha agushaka niyemeje kuguharira, n’ubundi nari nifuje, uzi ko nahawe Jali nkiyongereraho Butamwa na Ngenda”

Bob-“Daddy! Cyakora kuba Sacha yarahisemo kukugira Brother we nuko yari yakubeshyeye akabona nta kuntu yakugarura muri mood! Ahubwo wa mugani reka ngerageze amahirwe!”

Njyewe-“Bonne Chance Bob! Byanshimisha uriya mwiza agutashyeho!”

Bob-“Oya humura, nonese ko christa yanyanze kubera we? Agomba kuziba icyuho cye, ahubwo nyine nka musaza we, nawe uzashyireho akawe, kandi ni biba na ngombwa Rosy arahari ntuzarushywe n’umutima”

Nacecetse akanya gato maze gutekereza byinshi ndikiriza Bob akita ampereza ikiganza nanjye ngikoramo, nkigikoramo mba mbonye Clovis aca imbere yahoo nari mparitse mvuza ihona arahindukira ahita aza adusanga aho twari turi,

Clovis-“Eeeeeh! Ese ni wowe na Bob? Ewana ariko umusaza yaratse kweli kweli!”

Njyewe-“Clovis! Iyo natse nawe uba ushashagirana, ahubwo reka icaramo tujye ahantu nkwicire icyaka ndabona izuba rikumereye nabi”

Clovis-“Wapi ntabwo nakwicara! Ubu ndimo ndashaka umukiriya nimubona ndababwira tugende nanjye mbagurire lound”

Njyewe-“Nonese uri gushaka umukiliya iki wana?”

Clovis-“Hahantu wakoreraga nyiraho ashaka kuhateza n’ibirimo byose!”

Njyewe-“Yee? Clovis uravugisha ukuri?”

Clovis-“Ugira ngo ndakubeshya se? Nibyo da! Nuko mbuze amafaranga mba nigiriyemo!”

Njyewe-“Clovi! Nonese ngo uwo muntu ashakamo angahe?”

Clovis-“Ugira ngo iyo umuntu afite ibibazo se yibuka agaciro k’ibyo yari afite? Ari gushakamo miliyoni imwe n’igice gusa!”

Njyewe-“Uuuuuh! Nonese wamubwiye ko umuboneye umukiliya aka kanya?”

Clovis-“Eeeh! Wabona utamumboneye! Ni nde se? Mbwira kabisa ndagura!”

Njyewe-“Ni njyewe Bro! Kabisa ndi tayari kuhagura!”

Clovis-“Eeeeh! Kora aha Daddy! Uzi umujinya nari mfite? Ewana ahubwo reka tugende nonaha!”

Bob-“Daddy! Ibyo uvuga urakomeje?”

Njyewe-“Ibyo mvuga ni ukuri kabisa ndakomeje! Ahubwo mumperekeze mumbere abagabo”

Twavuye mu modoka mfata amafaranga twerekeza aho nakoreraga mbere tuhageze dusangamo umugabo n’umugore basa n’abumiwe Clovis ababwira ko azanye umukiriya ndetse barumvikana turabishyura twandikirana urupapuro Bob na Clovis barasinya, tujya no kureba abayobozi bateraho kashi uwo munsi nongera gutangira gucuruza ibyuma by’imodoka.

Nimugoroba nka Saa kumi n’ebyiri nashimishijwe no kubona abantu bakomeza kuza binjira, basanga ari njyewe urimo bakishima cyane ibintu byongeye kunyereka ko nari mbikwiye ndetse bintera no gushimira Imana mu mutima.

Nka saa moya ngirango ntahe nahise numva telephone isonnye nyifata vuba, ndebye umpamagaye nsanga ni Rosy nsunika nkanisha kuri yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-“Hello!”

Rosy-“Yes Daddy! Bite se?”

Njyewe-“Ni Amahoro! Wowe se?”

Rosy-“Sha njyewe sinzi ukuntu ndimo kumva meze!”

Njyewe-“Uuuuuh! Warwaye se?”

Rosy-“Oya! Ahubwo ni umuntu nako ndabizi wasanga wabibonye, gusa nyamara ushatse wagarukira aho”

Njyewe-“Ese Rosy! Noneho ibyo ni ibiki umbwira?”

Rosy-“Ahubwo se uri mu rugo ngo nze nkurebe ko nkumbuye na Mabu… nako Mama wawe?”

Njyewe-“Oya ntabwo ndi mu rugo”

Rosy-“Eeeh! Daddy! Ubwo wasanga muri kumwe? Kandi nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Dore ngaha aho nibereye!”

Njyewe-“Ariko se ninde uri kuvuga?”

Rosy-“Hari uwundi se utari Sacha? Ariko nanone ntabwo ya postinga ibintu nka biriya ngo bitaguhagurutsa mu rugo ngo ujye ku mureba”

Njyewe-“Uuuuh! Ibiki se kandi? Yabipostinze hehe se kandi?”

Rosy-“Ererere! Umva yewe ngo arijijisha, ubwo se ntabyo wabonye kuri facebook?”

Njyewe-“Uuuh! Oya! Ntabyo nabonye Rosy!”

Rosy-“Iyaba utabibonaga, Daddy! Kandi ibizaba ntuzagirengo sinakuburiye!”

Call end.

Nakuye telephone ku gutwi nirukira kuri facebook nkireba kuri Status ye mbona hariho post y’amagambo atari menshi, nkanda ahantu handitse nkomeze nsome biba bifungutse byose.

Yari yanditse ngo,

“Burya hari ubuzima ubamo ukicuza ubwo wabagamo mbere, nahoze nifuza uwahindura amateka yanjye nkaba uwo nifuza kubawe none narakubonye ubu ntabwo nzongera kwicuza ukundi,

Woooow! Urihariye, ibyo umbwira nibyo unkorera buri gihe mbona ari ubwa mbere mbibonye, ni nayo mpamvu nifuza kuzakugira uwa mbere mubo namenye, you are my only Brother Daddy Rwema Delic! Kiss maze!”

Nkimara gusoma post ye nagize ngo kambayeho, numvise umubiri wowe utenguwe ndinanura ndongera nsoma bwa kabiri ngiye gusoma ubwa gatatu mbona numero ya Mama irampamagaye nitaba vuba,

Njyewe-“Hello!”

Mama-“Daddy! Uri hehe?”

Njyewe-“Mama! Ko numva uvuga se usa n’ufite igihunga bite?”

Mama-“Oya yewe mbwira aho uri?”

Njyewe-“Mama! Nari ngiye kuza nguture ibyishimo, uzi ko nongeye kwisubiza hahandi nakoreraga? Ubu ndi mu kazi da!”

Mama-“Daddy! Ndagushaka mu minota micye ishoboka!”

Njyewe-“Uuuh! Ngo mu minota micye ishoboka? Mama habaye iki ko utambwira?”

Mama-“Daddy! Banguka uze urebe…………………………

38 Comments

  • habayikise kandi kuri mama ,wigira ubwo ufite umuhungu uzi ubwenge bravo kwa sacha na dady ariko danny mumwitondere

  • Birashimishije kubona Daddy asubiye mu nzu yakoreragamo ngaho Jule yohereje amafaranga umukunzi we Danny afatiwe mu byaha Rosy ariguteranya abikundanira hazashyira hamenyekane ubugomembwe

    • Kundwa dutekereje kumwe, ndabona Jules atarapfuye ndetse ni nawe watanze ariya mafaranga, Ndetse cya Danny gifatiwe mu cyuho!

  • Karyoshye

  • Komereza aho

  • wasanga Danny atarikoze ?Dady nagende arebe mama we buriya yumiwe

  • Birabe ibyuya

  • ntiwasanga Danny akoze ibara!! congz kuri daddy!!!

  • Mwaratse abo dusangiye online mubyuke twishimire daddy wasubiye mubucuruzi bwiwe tunamugira inama yo kwirinda abakobwa babiri bamurwanira

  • Bjr,Niki giteye Mama Dady ubwoba,CG Danny yisengereye..ararenza,wasanga atahise akora mariage koco,murugo rwabandi reka dutegereze ejo

  • Ahaaahh!! ikintu gitumye mama Daddy amuhamagara vuba niki ra???
    Ashobora kuba asanze Danny ari kurya umwana!!!

    Big up ku mwanditsi ndabemera bya bien, bya propre, bya hatari.

  • mwaramutse .Mama dady wasanga asanze Dnny aryamanye na wa mukobwa wa musuye dady inama nakugira sacha muharire bob ubwo usubiye mukazi ubanze wishakire cash ibya bakobwa ube ubiretse nabo kugutesha umutwe gusa na Rosy muge muvugana bisanzwe ntuzahite umwereka urukundo uzabanze umwigeho niba atari umunyamagambo nu munyeshyari.danny nawe mumwirukane hakiri kare atazakubera nka Gasongo .murakoze

  • Dany arahumye

  • Daddy yirinde Rosy ni gateranya.

  • Daddy advice naguha uzaganirize sacha ibibintu niho uzimenyera ukuri aingaho Danny ararikoze da mwitondere cyane Danny kk ntashobotse cg mumwirukane

  • Ah ereg sacha kunda daddy ariko wamucyo wcu nta mukobwa usb umuhungu urukundo niyo mpamvu yamusabye urukundo kugira daddy azamubanze undi Rosy nawe yarakunze kuko yanakiriwe neza nonese ni gute wowe utakunda uwo mama wumusore yagukunze nasa nawe kwideclarer sibikunda .
    Danny il n est pas gentil afite comportement zabubu kdi urubyiruko rwubu nta kindi twirirwamo kubeshanya online love no gukora rapport sexuel gusa ahari wenda bizagera igihe bishire.

  • Daddy amagambo yose rosy akubwira nuko agukunda adashakako harundi wagutwara ahubwo fatiraho ukunde ugukunda kukuwo ukunda aba yikundira abandi. Dany afatiwe mucyuho aryumwana

  • Danny bahite bamwirukana rwose ntago ari serieux wabona aryamanye numwana wabandi kd wenda ari nu umumineur

  • Njye ndunva dady yariboneye umukobwa mwiza kdi wumutima ahubwo ntamenyereye ibyurukundo niyompanvu yamusabye kwamubera sister niyirinde amagambo yuwo munyeshyari ngo ni roy aganare numukunzi we azamenya ukuri kose naho na bob akunda sacha nimigambi bagiye bob ajyane sacha dady nabura afate roy

  • Ahwiii kuba Daddy atagikundanye na Sacha Imana ishimwe pe .naho se mama Daddy abonye iki? Cg Danny ararabikoze ibazee.

  • jye sinemeranya na Baziki.Iyo ukunda umuntu umuburira mu bundi buryo.Kandi wibuke ko Sacha ari inshuti ya Rosy ubwo se umuntu muzima yateranya inshuti ye? None ageze no kwa Bob ahubwo Rosy ni umukobwa mubi w’ umunyamagambo Daddy amwitondere.

  • Rosy ni gateranya n’ibintu avuga byose si ukuri, birumvikana ko akunda Daddy ariko ari kubikora mu buryo budakwiriye. Nge ndabona na Sacha yikundira Daddy kandi bikundaniye ntacyo bitwaye.

  • Dady nawe ntagomba kunva amabwire yabantu kdi azi ko asenya ningo zuzuye kdi nabo bamukunda ndetse bamusabye ko yabasohokana sinzi impanvu atunva ko roy nawe amushaka ndetse bob akunda sacha

  • Bitebe bitebuke Rosy araba Dovine, Danny abe Gasongo ndetse ibya Bob na Christa bizaba nk’ibya Bruno na Liliane.Mudufashe sha Brown na Mireille bazakundane kuko mbona kuri jye isi babamo ibabihiye kandi batabikwiye

  • saha ni umunyamugi azi kwiteretera.
    ikindi mwibuke umunsi wa mbere ko yicaye ku musore bataziranye bari mu kabari naho rosy bikamutera amasoni .ikindi nta mukobwa wisabira urukundo aca amarenga bikazikora .niko abari bacu bateye araje yoze amasafuriya n’aasahani akorope akubure maze umukecuru abihe umugisha dore ko yamaze kubona ko atakubura yambaye ishashi, urebe ko ategukana umusore undi akiri online ngo azi kwiteretera!!!

  • sacha akunda dady ariko nukwitondera rosy nikaruteranya.namubwire niba amukunda yere guteranya undi mwana naho danny we nigasongo musa musa nashukulu umuseke

  • Subukoko mwamfashije ngashoboragusoma iyinkuru mwaraduhemukiye kbs

  • Mubahe no bahamagaraho nanjye byari banze ndabahamagara

  • ndabona inkuru ari uburyohe gusa ariko kandi irimo inama nyinshyi kabisa, nge nabazaga nba nta groupe ya wathap, ihari yahuza abasomyi b`iyi nkuru,

    • Niba ari ntayo ni ukuyishyiraho kbsa.

    • iyo gpe ni ingenzi niba ntayo izashingwe kbs

  • nibyiza dany asubiye gukora ariya mafaramga avuye he? wasanga jules akiriho akaba yibutse uwahoze ari chry we dany we arafashwe tu umuseke mukomereze aho turabakunda cyaneee

  • mwiriwe neza, njye ndabona rosy biriya byose ari kubiterwa nuko akinda daddy, urumva ko yatangiye no kubwira Bob ko sach amukunda, kugirango bob ashyiremo akabaraga, ubundi nawe yegukane daddy mbega mbega rosy,

  • yooo daddy asubijwe ahe, danny akoze agashya iwabandi tuu
    jules nanjye numva akiriho

  • Inkuru ni uburyohe !Félicitation kuri Daddy,ibisubizo byaziye rimwe,… Ntiyite ku bya Rosy, niyikundire Sacha,… Ahubwo Rosy yayobewe inzira yamuhesha Daddy, niyigire sympathique kuri mama wa Daddy.Danny we amaze gushira impumu yibagirwa icyamwirukansaga ! Thx umuseke, n’umwanditsi!

  • Aheeeee weeeeeeeeee
    Daddy ndahamya nizerako nawe ufite amahitamo yawe reba uwugukwiriye we kureba ukugaragaruza ko agukunze cyane
    nawe reba: iryo surwa c rya muri kanya nizo mpuhwe za bihehe
    Man itondere Rosy kd ikindi nta ni mpamvu uharira sacha bob kuko mubigaragara sacha aravukunda cyane kd yiyemeje kururwana

  • Jules nekereza Ko ariwe wakoranye nundi muntu,ariwe wagejeje video kuri Bob ariyo yashije Gatera, Jules azuko byagenze byose,none yoherereje amafranga ngo uwo yakunze numwanawe batazicwa ninzara.urakoze umuseke nibangiwe nu mwanditsi

Comments are closed.

en_USEnglish