Digiqole ad

Episode 121: Gasongo ateye mu kabari ka Dovine ahuza amaso na Nelson

 Episode 121: Gasongo ateye mu kabari ka Dovine ahuza amaso na Nelson

Mwaramutse, mutwihanganire gukerererwa kwa Episode ya 122, ariko irabageraho mu masaha y’iki gitondo. Murakoze

 

Sacha- “Oooh my God! Daddy ubwo se basi wabiseguyeho ukababwira ko hari umuntu uri kugushaka cyane?”

Njyewe- “Sacha! Ubu se nako…niba uri wenyine se watwisunze ugakira iryo rungu!”

Sacha- “Yuwiii! Buriya uko undeba ngira amasoni n’ayandi y’ubusa”

Njyewe- “Hhh! Humura ntabwo bakureba cyane buri wese afite uwo ari guhanga amaso!”

Sacha- “Urabeshya? Noneho ni wowe wari wabuze aho ureba? Basi tugende nawe unyirebere!”

Njyewe- “Amaso niyanga kukurekura se?”

Sacha- “Nta kibazo rwose Daddy! Wenda naguha n’ikiru cy’ibyo cy’icyaha gikomeye nagukoreye!”

Njyewe- “Ok! Turi hariya muri za ntebe nziza!”

Sacha- “Ok! Tugende!”

Njye na Sacha twaratambitse sinzi icyamubwiye gusobeka ukuboko mu kwanjye numva utuntu tw’utuzonga tunyirikansemo, turakomeza dutera intambwe ari nako abantu bahindukira.

Mu by’ukuri Sacha yari umukobwa mwiza, yari wa mwana koko ufite itoto ritonyanga aho yanyuraga hose, bwa ari ubwa mbere nari ngiranye ibiganiro byinshi n’umukobwa, numvaga ko ubuzima bwanjye bwose buri mu gushaka amafaranga nkumva ko igihe nzaba nyafite nzaba mfite umutuzo nifuza gusa dutambika tugana aho nari nasize ba Nelson numvise mpindutse numva koko nanjye nyuze mu bantu.

Tukigerayo,

Bose- “Wooooow!”

Koko Sacha yahise agira isoni anyihisha inyuma, ndaseka maze ndakomeza ndahagara,

Nelson- “Daddy! Bite ko ukomeza guhagarara ijambo nyamukuru ugiye kurivuga utasoma ngo ucurure?”

Njyewe- “Oya! Naryo wenda rizaza ariko nashakaga kubereka Sacha!”

Bose- “Ese Mama!”

Aliane- “Ko yanga gusuhuza abandi bana se?”

Mireille- “Incui Mana! Igikobwa kiza! Disi cyagize isoni!”

Sacha yokomeje kwihisha inyuma yanjye maze nanjye ndamukinguruka ngo abasuhuze, sinzi aho yakuye imbaraga ahera kuri Nelson, n’abandi arabasuhuza asoreza kuri Bob ibitwenge biba byinshi arakomeza araza duhita twicara aho numva andiye akara,

Njyewe-“Sacha! Uriya ni Nelson, Brendah, Bruno, Aliane, Bob, Mireille, Dovine we agiye hirya gato na we yari ari hano!”

Sacha- “Ndabishimiye!”

Bob- “Hhh!”

Mireille- “Bob! Ubwo Niki kigusekeje?”

Bob- “Oya nuko nishimye da! Ndavugisha ukuri ndagatora!”

Aliane- “Cyangwa sha hari ahantu muziranye?”

Bob- “Oya! Sacha ndakuzira?”

Sacha yikirije azunguza umutwe anaseka cyane maze dukomeza kuganira, mbega aho twari turi nabonaga ari nk’umutako nzategura iwanjye umunsi nagagize.

Tukiri aho Dovine yaragarutse, agikubita amaso Sacha mbona arikanze, ahita avuga…

Dovine- “Uuuh! Uyu si umukobwa wa Afande ra?”

Twese twarikanze dutangira kumusubirishamo uwo Afande avuga uwo ari we kuko ba Afande tuziko ari benshi maze nawe ntiyatinya kutubwira,

Dovine- “Uyu mukobwa ni uwa Afande Marc!”

Twese- “Oooh! Ndumva muziranye, ni byiza!”

Dovine- “Oya! Ubu se? Niko muko, ngiye guhamagara Papa wawe mubwire ko wagarutse hano!”

Sacha- “Oya, Oya rwose…”

Dovine- “Oya ngiye kumuhamagara yarabandindishije!”

Dovine yamaze kuvuga gutyo koko nibuka wa munsi ndikumwe na Bob ndetse na Danny Nelson akatubwira ibye babonye Dovine bakihisha maze mpita nitambika ndavuga,

Njyewe- “Dovi! Ikosa ni iryanjye uyu mukobwa ararengana!”

Dovine- “Uuuh! Kubera iki se kandi?”

Njyewe- “Ni njye wamutumiye aha kandi kugira ngo aze namwinginze cyane ni ukuri ari hano ku bwanjye, ngaho nawe reba abandi uko bameze, ubu se njye nari kwipfumbata koko?”

Mireille- “Sha aho ho uvuze ukuri, nanjye ubu ndimo ndisunga Bob ngo tujye duseka turebana nk’abandi bana?”

Twese- “Hhh!”

Nelson- “Dovi! Reka abana bisanzure, barakuze kandi bazi icyo bakora kandi ni njye wabahurije aha, ahubwo bwira ba bandi bakira abantu bamuhe akantu, Eeeeh! Uzi ko na Daddy nta kintu afite? Nanjye nkabona? Ese wari umutegereje?”

Bose- “Hhh!”

Dovine- “Wa mugani reka mbarekere ubuto bwabo, gusa disi uzakunde uwo musore nka Brendah, ni ukuri ntuzabe nkanjye! Ngaho nibabazanire icyo kunywa namwe mwururutse urukundo”

Wa mukobwa watwakiraga yaragarutse abaza Sacha icyo afata avuga Fanta citron nanjye ntuma ka gacupa keza k’icyatsi gatatse, bamaze kudusukira mu birahuri tuzamura hejuru ubundi ziryoshywa n’ibiganiro.

Twakomeje kuganira hashize akanya Nelson afata akanya twese turaceceka tumutega amatwi,

Nelson- “Murakoze kuba munteze amatwi, burya ni umugisha nishimira mu buzima, uyu mwanya nawutekerejeho kenshi ariko umunsi ni uyu mbigezeho, twicare tugubwe neza.”

Akivuga gutyo Clovis yahingutse aho maze ahita atupepera yicara atazuze yewe ngo atarogoya ijambo,

Nelson- “N’ubwo aje atinzeho gato ariko uriya yitwa Clovis! Nawe ni uwacu tuvuze byose bwakwira bugacya gusa ik’ingenzi ni uko twese uko turi aha n’amateka yigendera,

Icyo nabahamagariye rero! Nagiraga ngo twishimire Isi y’ibyishimo twinjiyemo, twarenze byinshi ariko uyu munsi akayaga kari guhuha gatama iruhande rwacu ni ukuri ntako bisa,

Ikindi kandi nabahamagariye, nagiraga ngo mudushyigikire, muri iyi minsi micye turi gupanga ubukwe, ababyeyi twarangije kubabwira, yaba abanjye na Mama Brendah barabyemeye ibya Databukwe byo ni ibindi wenda bamwe murabizi,

Ndagira ngo rero mubigire ibyanyu, burya ubukwe ni abatu kandi ndabafite mwebwe mwampaye umwanya, ntabarambiye rero mukomeze kuryoherwa kandi twishimane bihagije kuko umwanya ni uyu”

Twese- “Woooooow!”

Twazamuye ibirahuri, Clovis abura icyo afata tubikomanya duseka abari hirya yacu bifuza kuza kutwiyungaho, burya koko ibyishimo birahenda.

Clovis yaboneyeho kudusuhuza Nelson aramwerekana ndetse avuga ibye ho gato maze nawe baramwakira dukomeza gutera stories zitandukanye, duseka rimwe nkongorera Sacha ngo arebe Nelson na Brendah hashira akanya na we akambwira ngo ndebe Bruno na Aliane,

Hashize akanya tugiye kumva twumva abantu barasakuje ibyo ari byo byose hari icyari kibaye, nk’abasore twahise twitanga imbere ngikuraho rido mbona umugabo wasandaguje abantu, mu kureba neza mbona ni Gasongo ni ukuri!

Dovine utararebaga ibyo ari byo yagize ubwoba bwinshi maze atangira guhamagara abashinzwe umutekano, maze mpita mvuga,

Njyewe- “Nelson! Nelson! Uzi ko ari Gasongo?”

Dovine- “Ngo Gasongo?”

Brendah- “Yuuu! Uzi ko ari we koko! Afashe umuntu, amukubise hasi weee! Mana yanjye!”

Njyewe- “Uriya ni Gasongo rwose, ahubwo se ko ahora aza hano ntabwo wari wahamusanga?”

Dovine- “Oya wee! Ntabwo yari yahansanga, gusa bahora banyereka ahanditse ngo byeri bahaye umusazi uza hano ngo abone gusohoka!”

Njyewe-“Ni Gasongo rero! Ejo yakubise na Pascal, ubu asigaye arwana noneho bya nyabyo!”

Dovine- “Mana weee! Ese koko ni Gasongo? Mana wee! Ubu se koko mbigize nte?”

Nelson-“Mureke njye kumureba ariko?”

Brendah- “Oya wee! Noneho yahita akwirenza, Ma Nelly mbabarira ntujyeyo ni ukuri ndagusabye!”

Dovine- “Oyaa! Nelson! Reka abe ari njye ujyayo n’ubundi ni njye ubitera byose, wenda abe ari njye mbigwamo”

Njyewe- “Oya! Ahubwo reka abe ari njyewe ujyayo kuko atanzi!”

Sacha- “Oya wee! Wijyayo. Ubwo se…!”

Twakomeje gusigana hashize akanya Nelson aba asunitse akagare ka Dovine Brendah atangira gusuka amarira na njye nanga kuguma aho ndabakurukira na Bob araza tugeze imbere ya Gasongo wari uri kurya inkoko anywa n’amabyeri yabari birutse bamuhunga, akidukubita amaso aratwitegereza.

Dovine- “Gaso!”

Dovine akimuhamagara yahise ajugunya ibyo yari afite byose asohoka yiruka abantu bose bari aho barumirwa.

Amaze gusohoka twasubiye inyuma tujya kwicara ha handi twari turi, kubera Dovine wari wasutse amarira aho yibuka byose ibintu biba birabishye dutegura guhita twitahira, Nelson aramusunika amujyana mu rugo hepfo twe tuba dusigaye.

Avuyeyo twahise duhaguruka duca kuri comptoire, Nelson arishyura turamanuka tugeze hasi kuri parking mpa urufunguzo Nelson njyewe nkomezanya na Sacha tugana kuri ka kamodoka ke k’umutuku, tugeze aho kari gaparitse arahagarara arahindukira akegamaho nanjye muhagarara imbere maze arambwira,

Sacha-“Daddy! None se?”

Njyewe- “Ni sawa sana! Wambaye neza cyane! Burya nashakaga kubikongorera ariko nabonaga utaseka ngo ndebe ya nseko!”

Sacha- “Hhh! Ariko Daddy!”

Njyewe- “Wooow! Ntureba! Urabikora ukaberwa”

Sacha- “Maze ntabwo nabyemera? Ubwo se ni wowe ubibonye wenyine?”

Njyewe- “Utambeshya se ko ari njyewe ubikubwiye bwa mbere?”

Sacha- “Ni ukuri ntabwo ari ukukubeshya, ni wowe wa mbere sha! Basi urakoze Daddy!”

Njyewe- “Urisanga Sacha!”

Nkivuga gutyo nagiye kumva numva Bob arahamageye nitaba kwa kundi kw’abadjama ngo: Yooo!” Sacha akibyumva noneho si uguseka yagiye hasi,

Bob yahise agera aho twari turi,

Bob- “Eheeee! Noneho ntawe ubakira, ubu se murarekurana ko mbona murebana nk’abingingana?”

Njyewe-“Hhh! Noneho uraje ngo tuguheho?”

Sacha-“Hhh!”

Bob- “Oya da! Urabizi ko hari ikidasangirwa, nari nje kukubwira ko ducyuye Bella wa Nelly!”

Twese-“Hhh!”

Njyewe- “Sawa turaza kuvugana!”

Bob- “Muryoherwe!”

Sacha-“Yuwiii! Iki se?”

Bob- “Uzuza!”

Bob yahise agenda yiruka na njye na Sacha tuguma aho, twitegerezanya mu maso, ni bwo narebye ya ndoro bavuga ngo umuntu areba icyoroshye, Sacha yari afite uko abikora ku buryo umuntu wamurebaga yaheragayo akibuka guhubya ariko Sacha agize isoni.

Icyo gihe ntabwo nigeze mbihisha nahise nshyushya ibiganza yubuye amaso turayahuza.

Njyewe-“Sacha! Uri mwiza!”

Sacha-“Oya se kandi! Mbabarira twicare basi mu modoka hatagira umbona nabuze uko nifata”

Sacha yafunguye imodoka afungura inyuma ampa karibu byose nabonaga birenze intekerezo zanjye.

Namaze kwinjira mu modoka nawe arazenguruka araza yicara iruhande rwanjye maze agakanzu kagufi ke kazamutse mbona noneho amasoni abaye amasoni, burya isoni nawo n’umutako w’ubwiza, njye nabonaga byandenze, hashize akanya gato ducecetse mpita mubwira,

Njyewe- “Sacha! Ndishimye kuba ndi kumwe nawe!”

Sacha- “Uuh! Ni byiza sha, najye maze!”

Njyewe- “Sacha! Umunsi wa mbere nkubona nagufashe ukundi gusa uyu munsi nabonye ko nshobora kuba nararebye nabi!”

Sacha-“Yiii! Mana wee! Wambonye gute Daddy!”

Njyewe- “Sacha! Igihe mbabona mutera imbozi muvuga cyane mu kabari ndetse ukarenzaho ukaza ukicara kuri Bob muri njye numvise ngutinyemo ndetse nkwibazaho nk’uko Christa yabakubise amaso akajugunya ibye”

Sacha yikije umutima mbona nawe asa n’ugiye kure hashize akanya aba arambwiye ngo…

Sacha- “Byihorere sha Daddy! Nanjye iyo mbyibutse mbona ahari nari nasaze, ariko nanjye ntabwo nakwirenganya”

Njyewe- “Kubera iki se Sacha? Ni iki cyabiguteye se?”

Sacha-“Daddy! Uko undeba uku mfite urukundo ariko nabuze uwo naruha”

Njyewe-“What? Ibyo se birashoboka?”

Sacha-“Ntabwo wabyumva gusa ni ukuri!”

Njyewe-“Sacha! Noneho ndabishyikiriye, uri umukobwa mwiza, ufite buri kimwe cyose, buriya wabuze uwo muhuje byose!”

Sacha-“Daddy! Reka ibyo tubireke, gusa ngushimiye ukuntu wirengagije byose ukambabarira ntubike inzika kuko nakugayishije ahubwo ukanjyana aho abandi bari nkakwicara iruhande ibyo ntakorewe n’abandi kandi byitwa ngo mfite byose!”

Njyewe-“Ooohlala! Sacha! Ntawe utakwishimira kukwerekana mu bandi, ntawagaragira ngo abure kugabirwa amariza”

Sacha-“Yego sha! Ndakwishimiye ni ukuri!”

Njyewe-“Nanjye ni uko Maama!”

Sacha-“Daddy! Ngusabe?”

Njyewe-“yego ndakumva!”

Sacha-“Nibikubangamira umbwire, kandi utagira icyo unkinga!”

Njyewe-“Humura rwose mbwira nguteze yombi!”

Sacha-“Wakwemera ukambera Brother ko uku undeba uku nabuze umuhungu byibura twajya tugendana? Kandi ndabyifuza sha!”

Njyewe-“None se Sacha! Mu bahungu bose wamenye no mu bo wabonye ni njye ubikwiye?”

Sacha- “Daddy! Wumve ko mbikubwiye mbikuye ku mutima, ni wowe muhungu nageze imbere ngahinduka, mu kanya ngufata ngutakambira ngo unyumve nari mfite isoni n’ubwoba bw’ukuntu nakubeshyeye kandi disi urengana,

Umaze kumbabarira ndetse ukemera kunyerekana mu bandi nahise numva mpinduwe kuko ari wowe wenyine ubikoze, none reba n’ubu wemeye ko abandi bagenda ugasigarana nanjye,

Daddy! Abantu bose barantinya, hari igihe ngira ngo wenda nuko ntashamaje, ari nayo mpamvu cya gihe wabonaga tuvuga cyane ndetse tukaza tubasanga ngo ngaho wenda mwatwitaho, ooohh! My God! Nanjye buriya ndabyicuza, ibaze ko ukibyibuka”

Sacha yazenze uturira mu maso numva agahinda karaje maze ndahindukira ntangira kumuhanagura uturira twamutembaga ku matama………………

 

36 Comments

  • Izi nkuru nkazongera kuzirebaho nzapfe ntasoni muranzambiriza inkuru nazisomye zigitangira none ubu nkaba niyandikisha bikanga kuri E-mal umuseke.com nabakundaga ariko murabeho kbs,ibi birabakuraho abantu kuko birapfuye sintekereza kwarinjyewe wenyine byanze

    • Ariko ntimukabeshyere umuseke! Kwiyandikisha byanga gute? Niba byanze warebye ugufasha!

  • Oh My God iyi story yawe ndayisoma nkaca nibuka ko nanje ata mukunzi mfise nkumva ndiyanse

  • Story in fresh sana tuu…..BT short to me

  • Ni neza!!!txs

  • urukundo rwa daddy na sacha sindwishimiye mbona sacha ari birihanze pee, cg areke kwirukanswa no gushaka umukunzi azabashe guhitamo hagati ye na rosy kuko mbona rosy yaba imfura nuko atinya kwitambika umwana w’afande.

    • @REMY RWOSE WOWE TURIKUMWE NAJYE NTABWORWISHIMIYE PE KUBA YARA MUKOZE ISONI AKEKA KO YA MWIBYE AHUBWO NAREBE NEZA UMUKOBWA WA AFANDE AZA BIZIRA DA

  • biraryoshye weee

  • wow ntubona byiza cyane kbs

  • Daddy nabwo akwiranye na Sacha kabisa,urakoze umwanditsi

  • Njye ntagitekerezo natanga kwiyandikisha byaranze mwebwe nimutwishyuze tubishyure mudushyire muri group yabishyuye ariko nti mutubihirize ahubwo mutubwire uburyo twabishyyra naho ibyo kwiyandikisha byo ni mutwandike kuko iyo dutanze igitekerezo murakibona

  • Ko mudashyizeho igihe tuzabonera indi episode?

    Mukora neza mpora mbashima. Iyo nsomye izi nkuru uhereye kuri my day of surprise(zose),ndetse na online game,numva bikwiye kuzigeza kubantu benshi cyane cyane urubyiruko.kugirango zibabere icyigisho .

    urukundo,kwitangira abandi, kubabarira, kwiyubaha, kwanga umugayo
    kwimakaza ukuri bikubiye muri izi nkuru mutugezaho,ni zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga umuntu cyangwa umunyarwanda by’umwihariko.

    mukomereze aho mworohereze abazisoma ,murubaka u Rwanda rwiza murakorera igihugu

    murakarama

  • Ndasaba abantu bose duhuriri mugusoma iyi nkuru ko twafatanya kugirango nabatabasha kuzisoma babigereho kuko bitagoye

  • Mwiriwe njye kuva mwashyiraho system yo kwiyandikisha nta narimwe ndasoma iyi nkuru kdi nayikundaga cyane,nkaba nifuzaga ko mwakora group kuri whatsapp mugapanga ukuntu twakwishyura natwe tukabona uko turangiza ibyo twatangiye kabsa nahubundi naratakaye cyane pe,registration yaranze neza neza,murakoze mwanditsi byigeho rwose turabakunda.

  • ariko abavuga ko byanga mushobora kuba mwuzuza form nabi kuko ntago bigoye rwose

  • Nanjye byaranze !kubona bageraho bakampa Imibare yo guteranya??narumiwe?!nirirwa ngirageza …is taken ariko bikango ngo nibagiwe sinzi icyo bashatse kugeraho abanditsi b’iy’inkuru pe!ubwishyu se ko tutabubuze!??!

  • abo bavuga ngo byanga gute??!ntabwonbabizi n’ukuntu bibabaza bakubwira ngo incorrect kandi ariwowe wabyiyandikiye ubizi neza unasanzwe ubikoresha?!mubyihoerere!ukuntu nabaga uwambere kuri iyi inkuru!agahinda ntikica koko?ewana badushakire indi nzira cg batwandike

  • Sha ceceka uzi ukuntu nazinduka aribyo bibyukije none kuva kuri 106 ntayindi ndasoma nkaho icyo gihumbi nakibuze ubundi se aba bazisoma bo bazishyura ibyiza nuko mwari gushyiraho groupe niba mushaka ko tubishyura en plus ikimbabaza nuko niyandikisha bampaye confirmation ko nirangije kwiyandikisha none inkuru irinze irangira ntasomye

  • jyewe kuva byatangira ibyo kwiyandikisha byaranze.Ubu agahinda mfite.ahaaaa!!!!umuseke mubikosore naho ubundi abenshi barabavaho.kandi muzasanga abazinutswe urubuga rwanyu ari benshi.

  • Ariko wenda ntimwuzuza nabi? Cg mukuzuza nta ruhererekane ruhagije mufite? Biroroshye pe! Username ni izina ukoresha,email ni inisanzwe kumutu wese ukoresha internet, ndetse na password ni ibisanzwe urete ko uyishyiramo kabiri kandi igomba kugira inyuguti cg imibare 6, naho first name ni izina ryawe rya batisimmu.mugerageze inkuru iraryoshye!

    • Ariko ko mbonye umutwe w’inkuru ntaho uhuriyr n’inkuru nyirizina? ” ngo nelson akubitanye amaso na gasongo” nyirangije ntaho mbibonye pe!

  • yooo!mbega byiza!Nelson rwose ubukwe bwawe nzabutaha

  • Mutoni nabandi twese icyuma cyanze gufata mwihangane

  • yemwe ibibintu bisigaye bigorana p mudufashe

  • None se Nelso ntiyabonye gasongo??gukubitana amaso ushaka kundi ni ukuhe???Dady rwose na sacha hoya!ifatire Rosy rwose!kuko na papa sacha ntiyoroshye ubyibuke!!Abantu kwiyandikisha byananiye bazakoreshe machine apana phone.Thx

  • Sha rwose byaranze kwiyandikisha ariko bamenye ko baduhemukiye Kdi naratangiranye ni inkuru Kdi sinabuze mille Fr yo kwishyura,kuki tubivuga ntibagire icyo bakora?

  • sha mwibabwira uko nanjye nabishyiragamo tjr bikanga kndi mbizi neza ko aribyo nyuma biza kwemera hariya bavugango — USERNAME NA PASWORD kugirango ufungure inkuru byantesheje umutwe nyuma nigira inama ndavuga ngo reka mfe gushyiramo FIRST NAME mbona biremeye knd binyuranye nibyo batubwiye namwe mubigerageze murebe.

  • Mwihangane mwese abo byanze gufunguka nanjye byabanje kwanga ariko ninjye wibeshyaga. Iyo ukurikije uko babidusobanurira he j u r u ukiyandikisha birakunda kandi bahita bakoherereza email bakubwira ko wiyandikishije. Ahabaza (usename) ni izina ryawe, cg izina ukoresha utanga comment, aha kabiri (email) wuzuzamo, aha gatatu (first name) ni izina ryawe ry’idini abakoresha igifaransa ni prénom, ahakurikira ni password , hagakurikira confirm password nukuvuga ya password yawe niyo wongera kuzuzamo ntacyo uyihinduraho. Ubundi ugakanda muri kariya kazu hasi ahanditse terms and conditions. Biba birangiye kandi birakunda. N.B GUFUNGURA INKURU:usename ni izina ryawe cg iryo ukoresha kuri comment rimwe wujuje mbere wiyandikisha then ugashyiramo na password yawe wujujemo wiyandikisha.

  • Nibyanga kuri phone wakoresha machine.

  • Sinzi iimpamvu muvuga ngo biranga murebe neza ko email na password mukoresha aribyo mukoresha iyanyayo apana iyo mwihimbiye idakora wenda amazina yo mukayahindura. Naho abiyandikishije bakaba babikora ngo bakabaha imibare yo guteranya ubwo username na firstname murabyitiranya. Plz mugerageze birakunda. Merci

  • Kd umwanditsi adufashije yatanga number abantu bamubonaho kuko kuri web y’umuseke harigihe umuntu atayibona. Nafashe abakunda inkuru byananiye kwiyandikisha

    • Mpa numero yawe ngusobanurire neza uko ubigenza bikemera

  • byaranze ko dusoma umuseke kabisa

  • Muraho mwese abantu bananiwe kwiyandikisha ababishaka bazashake umunsi duhure tubibereke uko biyandikisha

  • mwiriwe, abo byananiye mwahamagara izi numero bakabafasha 0788772818 cg 0788516551 njye nibo bamfashije kuko nanjye byari byanze

  • Umuseke turabashima mutugezaho inkuru zubaka. Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish