Digiqole ad

Episode 105: Brendah atuye Nelson amarira y’ibyishimo bongeye kubonana

 Episode 105: Brendah atuye Nelson amarira y’ibyishimo bongeye kubonana

Njyewe-“Ibyo nkubwira ni impamo rwose! Wabaza na Mama ng’uyu hano!”

John-“Ubu se koko ubu aracyariyo ngo dusimbukane menye niba ibyo umbwira ari impamo?”

Njyewe-“Oya weee! Muze! Murumva naba mbeshya nkaba ntashinyagura koko? Ni Brendah nta kabuza uri kumwe na Dorlene!”

John-“Eeeeeh! Banguka tugende rwose! Uyu mubyeyi se?”

Njyewe-“Uyu ni Mama twatambukanye ingendo zitabarika, akansigasira akansiga imbabazi nkaba ngana uku undeba”

John-“Wagize amahirwe musore muto kuko njye kuri njye ayo ni amateka nanyuzemo ndetse na Nelson wanjye akamukurikirana maze akabaho ubuzima bwo kwifuza gusubiza iminsi inyuma”

Njyewe-“John! Rwose byose ndabizi kandi ni ukuri wahabaye intwari! Ntacyo Nelson atatubwiye ndetse nta n’icyo nibagiwe, ntabwo ndi nka babandi batega itama bakumva ariko bikarangira ntacyo bakuyemo nka Danny!”

John-“Uuuuh? Uwo uvuze we ntabwo aba aha mu nzu zanjye sha?”

Njyewe-“Yego Muze! Aba aha rwose ni nawe udusize aha, ahubwo reka tunyaruke dusange Brendah ni tugira Imana tugasanga agihari”

John-“Mbega ibyishimo nagira koko nsanze ari Brendah na Dorlene, abakobwa bitangiye umuhungu wanjye maze bakamusiga mu mwijima w’agahinda, akanga gushaka undi none bakaba bamwita Seribazaza!”

Njyewe-“Urwo ni urukundo kimeza! Ni rya sezerano ritazasaza kabone n’iyo nyiraryo yasaza, koko Nelson yakundaga Brendah kandi na Brendah mu magambo macye yambwiye, yambwiye ko ashaka umuntu umwe gusa!”

John-“Nta wundi ni Nelson! Ahubwo iby’iyi nzu mbivuyemo! Twagiye”

Ako kanya nahise mfata ukuboko Mama twinjira mu modoka twicara mu myanya y’inyuma ku muvuduko mwinshi John arahaguruka twerekeza kuri police.

Mu nzira tugenda nagiye nsobanurira Mama ibya John maze aratangara cyane tugera kuri Police bidatinze tuvamo tugishinga ukuguru hanze mba nkubitanye amaso na Afande wawundi wahagurutse tugahungabana tukabyigana dusohoka,

Afande-“Ariko aba ntibumva? Mugarutse hano kumara iki?”

Njyewe-“Ahaaa! Ntabwo ari mwe tuje kureba rwose ahubwo…”

Afande-“Dore mbese, niba atari ishinjabinyoma mujemo se ni iki kibagaruye hano?”

Akivuga gutyo ako kanya John yahise ahamagara cyane ngo “Brendah!” Mpindukira vuba mbona koko nguwo Brendah na Dorlene bari kuza biruka badusanga bakitugeraho,

John-“Yoooooh! Uzi ko aribo koko? Bre! Ni mwebwe?”

Brendah-“Uri inde se Muze? Ahwiiiii! Ntibishoboka! Uzi ko ari John!”

Dorlene-“Oya oya weee! Yooooooh! Ni John ni ukuri! Yarashaje disi!”

John-“Hhhhhh! Iri ni ikamba rinkwiye bana banjye, ngaho muze mumpoberere icyarimwe maze ibyishimo bisage mu mutima wanjye”

Dorlene na Brendah koko baje bihuta maze bahobera John baramugumana ibyishimo byisesura aho hantu njye na Mama twibagirwa icyatwirukansaga maze turamwenyura,

John-“Mana weee! Ni mwebwe?”

Dorlene-“Ni twebwe rwose!”

John-“Mwihangane bakobwa banjye, ese ko mbona aho gusaza mugenda mwiyuburura?”

Brendah-“Ariko Mana! Koko uradushinyaguriye gutya koko?”

John-“Yeweee! Ubu se koko ibyishimo mbikwize hehe?”

Brendah-“John! Mutubabarire kuko nyuma yo kwemera akagambane ka Papa wanjye banze ko turenganurwa bikarangira dufunzwe twanze ko mujya muza, byaratugoraga imitima yacu yashegeshwaga no kubona mugiye mukadusiga hariya, iyo mwamaraga kugenda iminsi yakurikiragaho yose yabaga ari amarira niyo mpamvu twisabiye kutazajya dusurwa”

John-“Yoooh! Natwe twaje kubareba inshuro zirenga enye batubwira ko bitemewe kubasura biratuyobera, dutangira kwiruka tubaza ibyo ari byo gusa Nelson umuhungu wanjye we yabuze amahoro burundu n’ubu ahagaze kubw’Imana umuyaga ushobora kuza ukamutwara”

Brendah-“Ahwiiii! Ari hehe se? Mana wee! Ko numero ye idacamo se? Ntaho ntirutse nshaka telephone ngo mpamagare numero ye imwe gusa nkibuka ariko namubuze”

John-“Uti numero imwe ye? Ntagikoresha telephone!”

Brendah-“Ngo ntagikoresha Telephone? Kubera iki se? Ahwiiii!”

John-“Ngo kuva wagenda nta muntu yongeye guhamagara cyangwa ngo yandikire, mbega yatungaga telephone kubwawe”

Brendah-“Mana wee! Ubu se koko aracyankunda?”

John-“Uraza gutungurwa, ibyo ntabwo nabikubwira ndizera ntashidikanya ko arabikwibwirira”

Brendah-“Ndakwinginze mbabarira amaso yanjye amubone!”

John-“Ibyo nabyo? Tugende rwose bana banjye! Ariko Imana ikora ibyayo koko! Ubu yari yaragennye ko uyu munsi nzaza ino ngahura n’uno musore akampa inkuru ikangura umutima w’umwana wanjye maze akongera kwishima koko?”

Brendah-“Yego disi uyu musore niwe twavuganye mbere, ubanza ari we ukuzanye!”

John-“Mujye mu modoka rwose tugende! Feri ya mbere ni kwa Nelson!”

Dorlene-“Yuwiiiii! Uzi ko koko dusubiye muri bwa buzima! Mana wee!”

Kuri njye byari ibyishimo bitavugwa kubona Brendah, Dorlene, na John nabwiwe na Nelson amaso ku maso bari kumwe ndetse basubiramo byose byinjiye mu matwi yanjye bikanga kuvamo, nagiraga ngo byose byabaye ndi kumwe nabo.

Binjiye mu modoka maze Mama ahita abapepera ako kanya John amanura ikirahuri aratwitegereza maze aravuga,

John-“Nonese nako ubundi namwe mwaje tukajyana!”

Mama-“Oya! Murakoze rwose urugendo rwiza Imana ibarinde!”

John-“Oya Mada! Mwinjire mu modoka tujyane musure umuhungu wanjye nawe umumenye nk’uko uwo wawe yamumenye nane akaba yamenye atari anzi”

Mama-“Byari byo rwose ariko dufite ibibazo n’ibindi by’ubusa!”

John-“Ibibazo ntibizabura ikingenzi n’uguhorana ibisubizo, uko ngana uku nasubije byinshi niyo ibyanyu byananira ariko nabaha ku kizere cyatumye mba uwo ndi ubu ndetse ngasazana icyubahiro naharaniye kuva cyera”

Mama-“Ubu se koko? Daddy tugende?”

Mama akimbwira gutyo twararebanye ntawe uvuze dutera intambwe Dorlene ahita afungura umuryango turinjira imodoka irahaguruka nsubira ku gicumbi cy’amateka namenye nkaba undi bikaba amahirwe y’imboneka rimwe nacigatiye.

Mu nzira Dorlene na Brendah batunguwe n’ukuntu namenye ibyabo! Batunguwe kandi n’ukuntu Dovine yashinze akabari ndetse John ababwira ko Kiki agiye kurongora maze si uguseka bivayo,

Brendah-“Hhhhhhhh! Mana weee! Ni ukuri ibyishimo mfite sinzi aho ndabikwiza! Ubu se koko?”

Dorlene-“Njye nifitiye amatsiko, ubu Kiki agiye kurongora umugore wa hehe koko mwo kabyara mwe?”

John-“Ko ari igishongore ra?”

Brendah-“Hhhhhh! Reka? Yamukuye hehe se kandi mwo kabyara mwe?”

John-“Hhhhhh! Ubu Kiki ni umusore ukomeye, namujyanye kwiga ibyo guteka abona certificate avuyeyo kubera bya bindi bye byo gusetsa abona n’akazi keza ubu asigaye akora muri hotel”

Twese-“Woooooow!”

John-“Dore nagiye kumva numva araje arambwira ngo: Boss! Uzi ko nabonye icyuki? Nahise nseka bibanza kunshanga ariko nibuka ko cya gihe Afande yavuze ko ariko abasore basigaye bita abakobwa muri iki gihe maze ndamubaza nti: Nonese wamubonye hehe sha? Nawe ati: Umukobwa ukora mu ifuru y’amandazi yarankunze da! Ubu nsigaye ndya amandazi y’ubuntu mbega niberamo”

Twese-“Hhhhhhhhhhh!”

John-“Nubwo yavugaga gutyo ariko uwo mugore we yakuye mu mandazi ni umukire! Afite amafuru nk’ane inaha, ubu niho nshaka ko bazaba”

Brendah-“Oooooh my God! Mbega ibitangaza! Ubu koko Kiki agiye kurongora? Sha nzabutaha pe! Ahubwo se ubu niba Kiki agiye kurongora Nelson we…”

John-“Hhhhhhh! Humura rwose uraza kumenya byose! Uwo mugore wa Kiki rero naramushimye mbaha umugisha ubu bagiye kubana mu kwezi kumwe gusa kuri imbere, ubu duhuye nari naje ino ngo nkure abapangayi mu nzu nshaka ko bazabamo ngo mbanze nyisane”

Twese-“Wooooow!”

Mama-“Uyu musaza disi ni intwari! Imana izakwiture ni ukuri!”

Njyewe-“Urabizuga urabizi se Mama? John ni umusaza ukwiye icyubahiro nako wowe iturize nzakubwira byose!”

John-“Urakoze musore muto! Ariko se ko nasanze uwo musore atuzi twe tukaba tutabazi muri bande ngo…?”

Njyewe-“Nk’uko nabibabwiye uyu ni Mama! Njye nitwa Daddy! Mbese urebye natwe turi mu nzira y’inzitane nk’iyo Nelson wanyu yatubwiye”

Brendah-“Yooooh! Disi Nelson aracyabara inkuru! Daddy! Nawe humura uzabara iyawe kandi uzayibara utuje kuko agatinze kazaza ni ihumure ry’ubutwari”

Njyewe-“Murakoze cyane Bre! Kandi koko ndabibona, muri abakobwa b’intwari kandi bafite amateka azakora kuri benshi muri twe bazayamenya”

John-“Uuuu! Ahubwo nari mparenze!”

Brendah-“Uuuuuuh! Aha se ni kwa Mama Brown? Nako iwanyu?”

John-“Hhhhh! Oya, hano ni kwa Nelson!”

Brendah-“Ayiwee! Koko se?”

John-“Yego rwose! Ahubwo se ko badakingura?”

Dorlene-“Mana wee! Ubu se koko ubu twe tuzamenya duhera hehe koko Mana yanjye?”

John-“Muhumure rwose ikizere kiracyahari, kandi erega byose ni abantu!”

Bafunguye urugi imodoka irinjira iparika mu gipangu cyiza nabonye nkifata ku munwa maze twese tumaze kuvamo John ahita ahamagara umusore wari udukinguriye,

John-“Bite sha musore!”

We-“Ni Byiza Boss! Kalibu rwose murisanga muri salon, mu byumba no muri douche ntibagiwe no kumeza!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Dorlene-“Yuwiiiii! Ko mbona uyu musore ari Kiki wa kabiri se kandi?”

Brendah-“Uzi ko nanjye ariko nari ngiye kuvuga! Sha wagira ngo niwe neza neza! Ndikanze maze!”

John-“Wahora ni iki se ko numiwe nanjye! Nonese sha, Nelson arahari?”

Brendah-“Mana weeee! Ahwiiiii! Ndumva mfite ubwoba”

John-“Humura Bre! Niko sha ko utambwira?”

We-“Eeeeh! Nari nkireba umuntu ufite umukobwa wa mbere usuye Boss kuva nagera hano!”

John-“Umva mbese! Ngaho mbwira rero”

We-“Eeeh! Oya Boss ntawuhari! Yari avuye hano ambwiye ko agiye ngo kwa Brown!”

Dorlene-“Yooooh! Brown disi! Ubu se we ameze ate?”

John-“Hhhhhhh! Ahubwo tugize amahirwe, reka nze gato!”

John yagiye ku ruhande maze afata telephone mpita menya ko ibyo aribyo byose ashobora kuba agiye guhamagara Nelson, koko hashize akanya John aragaruka maze aratubwira,

John-“Muze murebe rero ngo umuntu aratungurwa!”

Brendah-“Agiye kuza?”

John-“Hhhhhhhh!”

Brendah-“Yooooooh! Mbwira, uramuhamagaye?”

John-“Hhhhhhh! Ahubwo muze mwinjire tube twicaye muri salon”

Wa musore uhuje byose na Kiki yagiye imbere aradufungurira turinjira tugezemo dutungurwa n’ukuntu hari heza birenze, tumaze gutuza dutangira kuganira hashize umwanya utari muto twumva umuntu uvugira hanze Brendah aba yipfutse ku mu maso amarira atangira gushoka!

Hashize akandi kanya gato tubona urugi rwo kuri Salon rurafungutse twese duhindukirira rimwe dukubitana amaso na Nelson, Brendah ahagurukira mu ijana aramusanganira aramuhobera maze asuka amarira y’ibyishimo aho.

Aho twari turi natwe twari twabuze uko twifata, twarebaga ibyo byiza by’imboneka rimwe byaherukaga mu gihe kinini cyari gishize maze mu mitima yacu twibagirwa ko ibihe bibi bibaho, burya nta kiza nko guhanga amaso abahanga ibyishimo, muri ako kanya twese twari twabaye ba muneza.

Hashize akanya kanini Brendah na Nelson ntawe uvuga, hakora amarira gusa bigaragaza umutima wirekuye udapfurika imfundo ry’uko wiyumva, icyo gihe byari ibyishimo gusa, hashize akanya,

Nelson-“Bre! Ni wowe?”

Brendah-“Nelson! Ni njyewe sha! Ni ukuri intoki zanjye zongeye kugukoraho, ubu se koko nibyo? Oya! Ubanza ndi mu nzozi!”

Nelson-“Oya! Urirenganya ni njyewe uri mu nzozi!”

John-“Hhhhhh! Si ngaho! Muhumure muri mwese ntawe uri mu nzozi! Ahubwo rwose muze mudusanga mudusanganize ibyo byishimo bibatamaho”

Nelson na Brendah bigiye hino baza badusanga, bakitugeraho Dorlene arahaguruka abahoberera icyarimwe Nelson biramurenga mbona igitonyanga cy’irira kiraguye ahanagura vuba ngo hatagira useka umugabo arira gusa ariko nubwo byabaye nzi ko ntawari guseka uwasazwe n’ibyishimo.

Dorlene-“Nelson! Ng’uyu Brendah wawe wahoraga antura agahinda ko kuba akuri kure ndetse akicuza impamvu atari wowe nawe mwaremwe mu isi ya mwenyine, Nelson! Brendah aracyagukunda kandi aya marira agutuyeho yahoraga ambwira ko azaba ikimenyetso cy’urukundo yakubikiye”

Mama-“Ayigaaa Mana! Uru nirwo rukundo shenge!”

Nelson-“Dorle! Ntako utagize ngo ukore icyo umutima wanjye wifuzaga ngo ubone amahoro, wemeye kuba igitambo kubw’ukuri nanjye niteguye kukwereka imbaraga z’ukuri, ubwo nshigatiye Brendah mu maboko yanjye nawe tukuramburiye ikiganza, ntabwo tuzigera tugusiga.”

Dorlene-“Urakoze Nelson!”

Nelson yarongeye ahobera Brendah aramukomeza aramuzunguza hafi kwibarangurana ibyari amarira y’ibyishimo byivanga n’inseko isobetse umuneza bakirekurana dukomeza kubitegereza maze nabo bakomeza kurebana mu kanya gato barahumiriza bakora ibyo Nelson atigeze atubwira mubyo bakoze kuva cyera nyuma y’akanya katari gato barekeraho ibintu byatumye numva nshaka umukunzi ku kabi n’akeza.

Twese-“Wooooow!”

Nelson-“Noneho mbonye natuza nkamenya ko ntari kurota namwe reka mbasuhuze!”

Nelson yabanje gusuhuza Se John maze akomereza kuri Mama aramwitegereza cyane angezeho mbona arikanze,

Nelson-“Uuuuuh! Nta hantu nkuzi ra?”

Njyewe-“Harahari rwose ntujye kure, ndi umwe muri ba basore batatu wabwiye inzira yawe y’ubuzima igihe twari mu kabari ka Dovine!”

Nelson-“Yeeeeh! Koko se? Ntabwo nari nzi ko uyu munsi umwe muri mwe azibonera n’amaso ye ibyo nababwiraga, urisanga hano ni iwanjye!”

Njyewe-“Murakoze cyane rwose!”

Nelson-“Uyu mubyeyi mwiza se?”

Njyewe-“Uwo ni Mama wanjye! Natwe ibyacu tubibaze byangana ibyanyu!”

Nelson-“Ooooohlala! Pole sana kuba muri kumwe n’abantu birahagije! Byose biterwa n’abantu kandi bigakemurwa nabo!”

Mama-“Nuko rwose murakoze!”

Nelson amaze kudusuhuza yahise yicara mu ntebe we na Brendah tubona birenze ubwiza maze ahita ahamagara,

Nelson-“Fils! Fils…”

Ako kanya twumvise umuntu witabira hanze aza yiruka n’aho twari turi ngo baa! Amaferi yayafatiye kuri John habuze gato yari amuguye heju,

Nelson-“Dore mbese! Ariko wagiye ugenda buhoro wowe!”

Fils-“Boss! Ni ukwihangana erega, ariko rero muzandangire ahantu bacuruza feri! Naho ubundi uyu muvuduko…!”

Twese-“Hhhhhh!”

Nelson-“Ariko na nubu warampakaniye ngo ntacyo upfana na Kiki wa musore ujya uza hano sha?”

Fils-“Ndakambura data, do ni ukuri niba mbeshya Imana impane ndaka…”

John-“Hhhhhhhh! Ngaho rekera aho izo ndahiro zawe, uzi ko wagira ngo kuba mufite icyo mupfana hari icyaha kirimo?”

Fils-“Oya Papa wa Boss! Rwose ndakaburara Boss yarongoye nda kintu dupfana na mba!”

Twese-“Hhhhhh!”

Nelson-“Ahaa! Ngaho jya kuzana ibyo wakiriza abashyitsi”

Fils yagiye yiruka asitara kuri rido aba yikubise hasi atangira gutaka ngo aravunitse Nelson ntiyabyihanganira ahita aseka,

Nelson-“Hhhhhhh! Awa! Ubundi se ubwo wajyaga hehe utababajije icyo banywa, ahubwo se amafaranga yo wari uyatwaye!”

Fils-“Boss! Mbabarira rwose nari nibagiwe!”

Twese-“Hhhhhhhh!”

Twarasetse turiyongeza maze Fils atubaza icyo dufata Nelson amuha n’amafaranga maze ariruka nk’uko yamenyereye twongera gusekamo John ahita avuga,

John-“Mwana wanjye dore nkuzaniye ibyishimo wari warabuze ukaba wari ugiye kuzahambanwa ikara ukirinze rya sezerano ryo mu buto, ngaho rero urubuga ni urwanyu hari ikindi?”

Dorlene-“Ahwiiiii! Papa Nelson byari byo ariko…”

John-“Ariko ariko iki se kandi? ……………………………………………………………

 

Ntuzacikwe na episode ya 106 ejo mugitondo

 

IKITONDERWA

UPDATED: Nk’uko twabibamenyesheje, iyi nkuru igiye kujya yishyuzwa, iyi nkuru izajya yishyurwa ku kwezi ku mafaranga igihumbi (1 000Frw) gusa ku kwezi. Uburyo aya mafaranga azajya yishyurwamo ku bari mu Rwanda no mu mahanga nabyo tuzabibamenyesha mu minsi micye iri imbere.

Turasaba abakunzi b’iyi nkuru gutangira kwiyandikisha kugira ngo n’igihe cyo gutangira kwishyura bizaborohere.

Mwatangira kwiyandikisha mwuzuza ‘form’ iri munsi.

[ihc-register]

44 Comments

  • Ohhhh mbega byiza ntako bisa pe, fold ndabona ari kiki ugarutse imbavu zigiye kongera ziturye hhhh. Thx umuseke.

    • I meant fils

  • Icyifuzo cyanjye nuko mwatubwira igiciro hakiyandikisha uri tayari kuzishyura. Murakoze.

  • Ibyishimo ngo mutahe!!Brendah abonanye na Nelson. Imana ishimwe yo ishobora byose.kwishyur turabyemera ariko iyo mudufasha mukatubwira ibiciro uko bizaba bihagaze. Natwe tukabona uko twiyandikisha.

    • Ariko mwese ibyishimo byabahumye aso?sinabonye banditseho 1000 kukwezi ra?

  • Mubanze mutubwire igiciro hari igihe wakwiyandikisha ntabushobozi bwo kwishyura tuzi Ngo Ni make ugasanga nakayabo

  • Inkuru imaze kuba igisheke arko igiciro njye sinacyumvise Cg muzaduca ayo mushaka nta negociation??

  • Mwaramutse umuseke. Nongeye kubashimira kuriyinkuru mukomeje kutugezaho burimunsi. Nagirango mbabaze, Tuzajya twishura per every episode cg ninkuru Yose?
    Ikindi Kandi mwadusondetse cyane ejo muzikubite agashyi

  • Ya nkuru igeze aho twifuzaga.Ku cyifuzo cyanjye byaba byiza mutubwiye ngo tuzishyura amafranga angahe kuko mbona ari ukubanza kwiyandikisha noneho uwumva amubangamiye ntazirirwe yiyandikisha.Nk’ubu ndabikoze bati hari conditions zituzuye!!!izihe ko ntabyo mbona???

  • Ibyishimo biragarutse mu muryango. Woaaauuuuhhhh supi!!! Ariko harikidasobanutse mukwishyuza ese nangahe umuntu azajya yishyura. Ko mutavuga igiciro ngo umuntu yumve ko yayabona. Mudukure murujijo

  • Ko mutatubwirase tuzajya twishyura angahe gute knd mugihe kingana gute?

  • Niyandikishije biranga bambwira ko hari byo ngomba kuzuza mutubwire igiciro kandi mudusobanurire bihagije pee gusa inkuru isubiranye uburyohe.

  • kwiyandikisha ntibiri kwemera ngo hari ibibura ndibaza ngo ni ibiki bibura???

  • wowww mbaye uwa1 hahHh
    Nelson nakore ubukwe kbsa igihe kiragez

  • MBEGA BYIZA ! NDABONA JOHN ARI NTWALI RWOSE PE ! ARIKO KUKI DORLENE ACIYE JOHN MW,IJAMBO ? GUSA NUBURYOHE !

  • Ahaaaa burya koko ntawabasha guhindura ibyawe umusi utageze igihe kirageze Nelison abonye Brenda we gusa inkuru yongeye gusobanura murakoze cyane turabashimye nizereko doriane mumuhuza na brauni maze urukundo rukaba umurunga ukomeye uziritse amateka batazibagirwa muribo kdi turasabako Gasongo yazakira ibisazi maze akabona ikibi cyo guhemuka tubingingemutubwire uburyo bwo kwishyura kdi mudufashe uburyo bwo kwiyandikisha kuko ndabigerageza bikanga

  • None se ko nkanda kuri terms and conditions ngo nzisome nkazibura. Wakwemera conditions utazi? Mukosore iyo form.

  • Tnxxx for the story!! Glory be to the lord ubwo Brendah agarutse disi abonanye na Nelson!! Mutubwire ibiciro bya abonnement ya online game!!

  • Ngewe narangije kwiyandikisha ikibazo ni amafoto basaba muze kumbwira mbafashe rwose gusa inkuru igeze aho iryoshye kandi ni twishyura bajye bagerageza wenda baduhe nka 2 kandi baziduhere igihe byajya biba byiza kuko ndabona itangiye bundi bushyashya buri ya se niki Dorlene avuze ko kinteye ubwoba Bravo kuri Kiki na Fils kabsa

    • nonose mutabazi ko uvuze ngo wamaze kwiyandikisha, ngo tukubwire udufashe, watwereka inzira wakoresheje ? erega hari nabatamenye uko biri gukorwa. ikindi kdi nababimenye babigerageje byananiranye, ngaho tubere mwalimu. uraba ugize neza.

    • Ntabwo ifoto ari ngombwa niba utayifite. Ahanditse upload ntuhakande niba ntayo ushaka gushyiraho.

      Muri username ushyiramo izina rigufi iryo ari ryo ryose (nka bapte)ibyiza ridasa n’iriri muri email yawe
      First name ni izina rikunzwe kwitwa “irikristo)
      Password ni aho ushyira ijambo ry’ibanga
      Urarisubiramo no hepfo
      Avatar ni ifoto yawe cg indi yose wumva ufite (niba udashaka kuyerekana wikanda ahanditse upload)

      Kanda mu gasanduku kari imbere ya “Agree terms and conditions)

      Kanda submit. Nibicamo barakubwira successfully submit
      Nibidakunda kanda kuri reply hepfo aha umbwire nkufashe.

  • hano uba wabishyize muri Comments zigomba kugaragara

  • inkuru igeze kubyo twategereje kera, kwiyandikisha ntitubyanze ariko dukeneye kumenya amafranga uko angana niba tuyashoboye tukabona kwiyandikisha nuburyo szajya atangwa niba ari ukwezi cg ari buri inkuru kumunsi

  • very nice episode .mudusobanurire hariya hari utudomo naha password

  • Ko mutatubwiye ari angahe azishyurwa, ndizera ko ntawapfa kwemera atamenye umubare usabwa. Ubanza tugiye kuyibura

  • ngo ariko! ivyo na vyo ni ibiki mw’abantu mwe ?

  • Igeze aho iryoshye kabisa, Nelson ufite ababyeyi, Brenda, Tante we Maman Brown, Babyara be, yewe ungaruye muri mood wari udukuyemo muri Épisode ziheruka. Ahasigaye duhe igiciro tuzajya twishyuraho. Umuseke​irasobanutse.

  • ni 1000 ku kwezi

  • musome IKITONDERWA munsi y’inkuru

  • Ohhh ndumva 1000 frws kukwezi bizorohera benshi da ariko term and conditions nazo muzongeyeho byaba byiza twarushaho gusobanukirwa. Murakoze

  • Iyi episode iraryoshye cyane. Ibyishimo bya Nelson ni nabyo byacu. Nishimiye kumva na Daddy na mama we nabo babonye ubufasha bwose bari bakeneye ngo ibyabo nabo bisobanuke.
    Kwiyandikisa njye ndabona bikunda. Kandi fr ni 1000 ku kwezi babitubwiye. Ahubwo ni uguhera ryari? Ni kuri iyi nkuru cg ni izindi zizayikurikira?
    Murakoze

  • Iriya form muyisobanure gato: Username (abantu bihimba amazina); first name ubunsi ni Prénom cg izina rya kabiri cg idini. Ubundi nanone online, username ni email account. Mudusobanurire uko mubishaka tutabivanga. Thanks a lot.

  • woow

  • Mutabazi dufashe utubwire uko buzuza iriya fromire .naho amafranga bavuze ko arigihumbi mumkwezi tuzajya dutanga

  • Mwiriwe neza,muraho neza, ndabakundaaaa, episode zose narazikurikiye kandi zirimo inyigisho nziza pe,1000 frw/mois tuzayatanga rwose kandi cyaneeee kuko nta nubwo akanganye, ni make pe

    NAGIZE AKABAZO RERO ,KWIYANDIKISHA BYANZE, BARIKUNSUBIZA NGO ERROR,MUMFASHE PEEEEEE.

  • Njye nifuzaga ko mwadushyira kurubuga rwa whatsup byanashoboka akaba ariho dusomera inkuru Kandi Njye Ndabona mwaduha email yanyu cg number zanyu akaba ariho tubahera imyirondoro yacu kuko abatekamitwe babaye benshi kwirirwa dushyira kukarubanda email zacu nama tel yacu Nibaza ko atari uburyo bwiza Murakoze

  • AMAFOTO NIZERE KO ATARI NGOMBWA RWOSE ICYINGENZI KIBE KWIYANDIKISHA UKAZAJYA WISHYURA NAHO AMAFOTO WAPI

  • Muraho neza ndabakunda cyane inkuru nuburyohe fils arakora nkibya kiki neza umuseke murakoze cyane

  • Umwanditsi yavuze ko ari kwishyura 1000rfw ku kwezi. munsobanurire njye kwiyandikisha byanze ahantu hari utu tumenyetso****** uhashyira iki?

    • password hasi yaho ukongera ukayishyiramo (confirm password)

  • Yewe yewe uburyohe gusa!!!John agiye gusazana ibyishimo kabisa,mbega byiza mbega urukundo rwa Nelson na Brendah!Dorlene nawe ahte ahura na Brown di!Ikimbabaje nuko se wa Brendah yabagambaniye John mu ijambo ni ukugira ngo babanze bakore ubukwe da ndakeka ntakindi kibazo

  • Nukuri turabakunda kd muraturohereza cyane ariko rero twebwe tuba hanze mudushakire uburyo bworoshye twajya twoherezaho ayomafr kuko bibaye ibyoguca kuma societe bamwe ntitwabishobora bitewe nakazi numwanya murakoze

    • @Honnette… nange ikibazo nfite nicyo abatari mu Rwanda tuzishyura gute??? the!

  • Igihumbi ni menshi cyane kandi na MB ziba zaguzwe. Bye jye sinabishobora.

Comments are closed.

en_USEnglish