Digiqole ad

Episode 104: Birashyize birabaye Brendah na Dorlene bavuye muri gereza

 Episode 104: Birashyize birabaye Brendah na Dorlene bavuye muri gereza

Njyewe-“Ubu se koko tubigize dute? Icya mbere ntidusubira mu rugo? Icya kabiri nta bimenyetso dufite, ubu se koko dukore iki?”

Mama-“Reka reka Ashwiiii! Ntitwasura urupfu dusubira mu rugo mwana wa, ahubwo tujye kwangara”

Njyewe-“Oya ntabyo kujya kwangara Mama! Ntabwo Gatera yatwangaza nubwo yisasiye benshi”

Mama-“Nonese ko byose byaje bitugwiririra tubigire dute mwana wanjye?”

Njyewe-“Yebaba wee! Ubu se koko mbaye aka ba Brown Nelson yambwiye koko? Oya! Oya ntibishoboka rwose!”

Mama-“Abo uvuga ni aba hehe se kandi? Ngo byabagendekeye gute se ra?”

Njyewe-“Mama! Nzaba nkubwira ahubwo shaka inzira twacamo tukamenya icyo twakora ngo Gatera yo ka…!”

Mama-“Nonese Mwana wanjye ko batwatse ibimenyetso kandi tukaba ntabyo dufite koko tubigenze gute?”

Njyewe-“Ubu se ko dufite ukuri kandi nkaba nzi ko guca muziko ntigushye kuki bariya ba Police bataguhaye inzira basi ngo n’iyo kutaca mu nzira y’igihogere guce mu muriro gusohoke kwemye?”

Mama-“Mwana wa! Humura, impumu yanjye ikugaragiye izi ko byose bizakunda kandi amaza nzi ko azazana ibimenyetso bashaka”

Njyewe-“Ese ubu koko Imana yangize Police nonaha!”

Mama-“Mwana wa! Buriya hari impamvu kandi impamvu ntabwo izi ko umutima ubizi, wenda umutima dufite ubu uzabwira impamvu ko izi ko uyifite igihe nikigera!”

Njyewe-“Nonese ubu koko dushyire nzira tujye hehe Mama?”

Mama-“Umbaze nkubaze mwana wanjye, ubu se tujye iwacu guhangana n’uriya musaza wanjye wahasigaye ubona aho nyuze akahanyuza umuriro?”

Njyewe-“Oya Mama! Nta kuva mu isayo uhungira mu mwobo!”

Tukiri aho twibaza aho twerekeza twabonye imodoka izi zitwara abagororwa ziza ziparika aho twigira ku ruhande ngo zitadusyonyora, zimaze guhagarara imiryango irafunguka havamo abakobwa babiri bigaragara ko bakuze maze Mama ahita ambwira,

Mama-“Yooooh! Ubu se koko nk’aba bazize iki?”

Njyewe-“Ahaaa! Muri iki gihe se ko ntawe ukimenya icyo undi yazize se, cyeretse byarabaye ubyirebera nka byabindi Nelson yatubwiye!”

Mama­-“Bya bindi se waje umbwira? Yooooh! Yewe, ubu se twe ko Gatera yivugiye ko yahitanye Jules ko tuje hano bakatwamagana?”

Njyewe-“Ihangane Mama! Buriya hari umunsi bazatwumva gusa nuko bigoye”

Mama-“Mwana wa! Byihorere wowe ntabwo ubizi! Hari abazira ubusa erega, kuri ubu ntihagikora ukuri hakora ibimenyetso”

Njyewe-“Mama! Biriya byabaye ndabizi ahatari cyera bizajya ku karubanda bimenywe na bose kuko umuntu atari ibuye, Uuuuh! Nonese kandi ko mbona ba bakobwa baseka basimbuka bigenze gute?”

Mama-“Nanjye ndabona ibyishimo byabasaze ubanza bafunguwe! Ariko disi barakuze ubanza barafunzwe bagifite itoto”

Njyewe-“Biragaragara rwose! Yewe! Reka twikubure dutahe nako twomongane gusubira mu rugo byo ntabwo birimo!”

Mama-“Ubu se koko turerekera hehe mwana wanjye?”

Njyewe-“Hari umuhungu w’umuvandimwe witwa Danny! Reka tube tugiyeyo wenda tubone aho tunywa n’amazi dore twaraye rwantambi!”

Mama-“Ahaaa! Reka tugende”

Tugitera intambwe ngo tugende nahise numva umuntu umpamagaye ndahindukira ndeba inyuma yanjye mbona ni umwe muri ba bakobwa bari bavuye mu modoka itwara abagororwa maze aza ansanga arambwira,

We-“Bite se?”

Njyewe-“Nta kigenda! Nako ni byiza!”

We-“Uuuuh! Uti nta kigenda nako ni byiza? Ko usa n’uhangayitse se byagenze gute? Nako nanjye ndabaza ubusa kandi kuri Police haza ibibazo bishaka ibisubizo”

Njyewe-“Urebye ni nk’ibyo byose!”

We-“Njye mbonye mbikika gusa uru rugendo ntangiye ndabona ntazafata abandi”

Njyewe-“Ese ko ari nk’ayo yayo, ubundi wa mugani ko wafunzwe uri umutoto mwiza wazize iki?”

We-“Hhhhh! Uti umutoto rwose! Nari naribagiwe ko disi twabivugaga! Ibyo nazize byo ni birebire!”

Njyewe-“Rwose ndabona ibintu byose ari bishya imbere yawe!”

We-“Wahora ni iki, ubu meze nk’umwana ibintu byose naribagiwe, ahubwo se ubu ndamenya ntangirira hehe?”

Njyewe-“Humura ubuzima bugiye gutangira bundi bushya ubeho ubuzima waremewe!”

We-“Ahaaaaaa! Nzabibara mbibonye, gusa ngusanze ngusaba ngo niba bishoboka untize aga telephone nihamagarire umuntu!”

Njyewe-“Yebaba wee! Urihangana rwose ntayo mfite kuko nanjye ubu aho ndi ntabwo nagakwiye kuba mpari, uko undeba uku nabyutse mpunga ijoro ryose, nta kintu nazanye mbega ubu icyo mfite ni umutima mwiza gusa!”

We-“Yooooh! Ihangane rwose uwo mutima niwo w’ingenzi nahoze nifuza gukundira nyirawo ibindi bikaza!”

Njyewe-“Uuuuuh! Hanyuma se waramubuze cyangwa?”

We-“Oya nari mufite kandi n’ubu ndamufite! Gusa nuko nabuze uko nifata, Mana wee! Kongera kuryama mu gituza cye ndumva nako…”

Njyewe-“Ooooh! Arahiriwe disi kuba utashye! Nonese koko ubu inzira yakwerekeje mu gihome wayiharuriwe nande?”

We-“Ni birebire ntabwo wabyumva, ahubwo reka nsange mugenzi wanjye dutahe, niba turajya hehe ubu byanshanze!”

Njyewe-“Uuuuh! Ko numva se muri nkatwe ra? Ubu natwe twabuze aho twerekera!”

We-“Ambaaa! Nari nzi ko ibibazo byarangiye ntawe ucyumva amarira y’abarenganywa none ndumva iby’isi bikiri amabanga!”

Njyewe-“Ihangane mukobwa mwiza, ubu se uwagufunze koko yaguhoye iki ko mbona usa n’umuziranenge?”

We-“Hhhhhh! Urantutse kabisa! Iyo umbona ngifite umusatsi basi!”

Njyewe-“Birumvikana byari ibindi bindi! Nonese ubu koko ngufashe iki ko najye nabuze uko nifata?”

We-“Ntacyo ba wigendeye, reka nshake uko mbona Telephone ndifuza kuvugisha umuntu umwe gusa bikamubera surprise atigeze abona mu buzima bwe!”

Njyewe-“Yooooh! Ubu uvuye muri gereza ukizirikana umuntu umwe koko? Mbega byiza!”

We-“Umva sha! No ku munsi wo kuzuka nzazuka ariwe mpamagara bwa mbere kuko ariwe nabonye ko abikwiye! Eeeh! Itaba dore uriya mubyeyi ari kuguhamagara!”

Njyewe-“Uriya ni Mama twafatanyije kugorwa!”

We-“Yooooh! Ngaho genda kandi mukomeze mwihangane!”

Njyewe-“Eeeeh! Nari nibagiwe kukubaza, nako njye nitwa Daddy!”

We-“Eeeh! Nanjye nitwa Brendah!”

Njyewe-“Ngo Brendah?”

We-“Yego! Sha! Ngaho genda dore Mama wawe aracyaguhamagara, ahubwo Bye!”

Uwo mukobwa wansize mu gihirahiro yahise acaho aragenda, ndamwitegereza mpaka arenze, naratekereje ndongera ndatekereza nkiri muri ibyo Mama ahita ampamagara nshiguka musanga mugezeho dufata urugendo twerekeza kwa Danny ariko nagiye nsubiza amaso inyuma mpaka ndenze.

Twageze ku muhanda nkora mu ikofi nsanga mfitemo udufaranga, mpamagara moto twicaraho twerekeza kwa Danny ntihari kure twahageze bidatinze tukiva kuri moto mba mbonye Danny asohoka ava iwabo,

Njyewe-“Danny! Bite se Bro!”

Danny-“Ni Fresh Sana! Uuuuh! Ko mbona se…? Nako uyu ntabwo ari Mama wawe ra?”

Njyewe-“Danny! Niwe rwose ahubwo twari tuje tukugana ngo udufashe!”

Danny-“Eeeeeh! Gute se?”

Nigije ku ruhande Danny maze ntangira kumumbwira byose ntacyo muhishe nawe atuje anteze amatwi hashize akanya gato ahita ambwira,

Danny-“Uuuuuuh! Ko numva se ahubwo bya bibazo bikomeye? Nari ngize ngo uje kundeba ngo tujyane kurivuna!”

Njyewe-“Icupa se shahu ubu ko nzongera kurisubira cyera ibi byose birangiye! Karibu se twinjire?”

Danny-“Wapi ubu ndi gukinga ndagiye!”

Njyewe-“Oya se kandi!”

Danny-“Ubu barampamagaye nshiyeho Man!”

Njyewe-“Ugiye hehe udusize aha ko twari tuje tukugana ngo byibura duhine akagongo turuhuke mbere y’uko dutangira ubuzima bushya?”

Danny-“Murahombye rwose kandi mwihangane ntabwo tubonanye kuko ubu ngiye kwakira murumuna wanjye ku kibuga cy’indege! Kandi muri iki gupangu nta wundi muntu urimo twese twacomotse”

Njyewe-“Yebaba wee!  Basi se ubu dukoze iki?”

Danny-“Cyereka niba mwaba mugumye hano ku muryango nkaza kuhabasanga!”

Njyewe-“Ariko se Danny koko nawe dusangira ni uko umfashe?”

Danny-“Ihangane wangu! Nako reka nkungure inama, niba ufitemo abiri genda ube urisoma ndaza kuhagusanga!”

Njyewe-“Nayagira se koko nakwirengagiza ibibazo nkajyana Mama munzoga koko Danny? Ewana unsize aha nahita menya ko uri inshuti y’akabari!”

Danny-“Eeeeh! Siiiii! Mota! Motari! …”

Danny yanyeretse aho ubucuti bwe bushingiye yurira moto aragenda, maze negera Mama aho yari yicaye mubwira byose uko bigenze arumirwa,

Mama-“Yooooh! Ubu se koko? Ariko ubundi uwasubira kwa Gatera?”

Njyewe-“Oya Mama! Rwose nta gusubira kwa Gatera ahubwo reka njye kuri bank mbikuze utwo nakoreye dutangire ubuzima bushya”

Mama-“Ariko uzi ko ari byo mwana wa! Nanjye rwose tugende mfate utwo nari narabitse nubwo Gatera yayakaciraga adahusha”

Mama akivuga gutyo ako kanya hari imodoka yaparitse aho maze havamo umugabo w’imvi z’uruyenzi ariko w’umusilimu cyane, azamuka agana kwa Danny tugikata ngo tugende ahita avuga,

We-“Niko! Mwamenyera niba aba hano bahari ko mbona hakinze?”

Njyewe-“Oya! Mwihangane rwose natwe niho twari tuje ariko duhuriye hano bagiye!”

We-“Uuuuuuh! Ngo muhuriye hano bagiye? Ahubwo se abaha murabazi?”

Njyewe-“Nzi umusore umwe witwa Danny! Ni nawe umaze kugenda, ngo agiye kwakira murumuna we ku kibuga cy’indege”

We-“Undebere! Kandi bariya basore ni abatekamutwe! Ariko uyu munsi ntabwo bayiraramo kuko Kiki ntabwo yarongorera mu nzu ntarasana!”

Njyewe-“Nonese mugiye kubakuramo mutarabateguje muze?”

We-“Icecekere wa musore we wowe ntabyo uzi, maze iminsi nza ino ngatwika essence nza kubateguza none iminsi ibaye ingahe nza ngasanga bose bandurutse”

Njyewe-“Yebaba wee! Ese ni iyo mpamvu agiye yiruka akanga kumbwiza ukuri kandi yitwa ngo ni inshuti yanjye? Mbega amabara ino ntidusiga!”

We-“Buretse nze mpamagare abayobozi baze bashyire ibintu hanze, ubu se ubukwe bwa Kiki buri mu kwezi kumwe gusa bwasanga iyi nzu nyivuguruye?”

Njyewe-“Eeeeeh! Ko ukuze bihagije se ubwo uwo musore ntabwo ari bucura bwawe ra?”

We-“Eeeh! Mfite abasore bakuze da! Kiki we asa nk’aho ari bucura bwanjye ariko mfite n’imfura imuruta”

Njyewe-“Eeeh! Ndumva inka ukabije kuzigabana! Ubwo abo bose ugiye kubakwera?”

We-“Wahora niki ko imfura yanjye na n’ubu ikiri ingaragu!”

Njyewe-“Uuuuuuh! Koko se? Ubwo se habuze iki? Cyangwa…?”

We-“Oya! Umuhungu wanjye ntabwo ari cya Sematama ahubwo umukobwa bakundanaga yahuye n’ibyago ubu yaheze muri gereza”

Njyewe-“Yooooh! Nonese yanze gushaka undi?”

We-“Cyane rwose! Ubu ngo ntazashaka atarabona umukobwa witwa Brendah mu maboko ye!”

Njyewe-“Eeeee ngo Brendah?”

We-“Ntabwo umuzi sha! Uwo Brendah yari umukunzi wa Nelson umuhungu wanjye none yanze gushaka undi ngo mpaka uwo afunguwe!”

Njyewe-“Inka yanjye! Yeeeee?”

We-“Ko wikanze bigenze bite musore?”

Njyewe-“John!”

We-“Uuuuuuh! Uranzi se?”

Njyewe-“Ndakuzi numvise ibyawe ndetse umukobwa duhuriye kuri Police ni Brendah wa Nelson ufunguwe nta kabuza!”

We-“Ngo ngo…Ibyo uvuga ni ibiki sha?”

Njyewe-“Ibyo mvuga ni ukuri Muze! Ibyanyu byose ndabizi kandi ngize amahirwe akomeye ntashobora gusobanura yo kubabona!”

John-“Mba ndoga Nganji wambyaye”

Njyewe-“Umuhungu wawe Nelson niwe watubwiye byose umunsi twari turi kumwe mu kabari ka Dovine!”

John-“Inka yanjye! …………………………………………………………….

 

 

Ntuzacikwe na episode ya 105 ejo mugitondo

 

 

[ihc-register]

[ihc-login-form]

23 Comments

  • ibintu byasobanutse brendah arafunguwe agiye ku bonana na nerlson inkuru isubirane uburyohe bwayo kbx gusa umwanditsi ni umuhanga bya cyane.

  • Waaaaaaaaaaaa!mbaye uwa mbere kbs!imana ishimwe disi babakobwa bumutima bavuye muburoko!byiza cne!noeho ntangiye gusobanukirwa

  • Mbega byiza Brendah arafunguwe, kiki ararongoye, Nelson arakurikiraho na Danny na Mama we babonye ubufasha kuko John atabasiga muri ibi bibazo barimo atabafashije. Thx Umuseke.

  • Woww Mbega inkuru nziza

  • umunyarwanya gashuhe kiki ararongoye,john yarashaje!amakuru ya nerlson ese aliane yarashingiwe thx umuseke turabemera bya cyane muri abahanga.

  • Muze mwongere mwishime ba Brenda barafunguwe, Nelson nizerereko imibabaro ye irangiye ba Daddy John arabafasha nibabonana na ma. Brown na Jojo Umukozi wa gatera asange azi toton Jule

  • IBINTU BIRI KUJYA MU BURYO PE ZA NKUMI ZIRASHYIZE ZIRATASHYE NUBWO NJYE MBONA ZAHARENGANIYE GUSA UBU NUBURYOHE ! MURAKOZE

  • Yewe noneho ndumva ngarutse muri mood kuko byari byaranshanze narayobewe gusa gatera akwiye kujya aho pascal yasize amuteguriye kko ndumva basa nka bonse rimwe bafite icyo baziranye ho.

  • Mbega byiza weeeeee !!!!! Ibintu bigiye kuba uburyohe gusa gusa.

  • Mana wee Blendah twongeye kumwumva?!yoooh Kiki se baramwadopse nisawa rwose ibintu biraryoshye Gatera we ibye simbizi pe!

  • Ibintu bibaye amahwiiii coup de chapeau ku mwanditsi ariko uduhaye gatoya cyane pe.

  • episode igeze aharyoshye gusa ningufi cyane

  • Ndishimye Cyaneee Ntimwabyumva Uretse Hajyize Uwinjira Mu Mutima Wanjye We Yabyumva, Za Mfura Disi Brendah Na Dorlene, Daddy Na Mama We Ndabizi John Ntabata Ku Gasozi Gutyo Ndizera Wa Mutima Mwiza Yahoranye Wo Gufasha Abari Mu Kaya, Tx Umwanditsi No1 & Umuseke.com

  • yoooo Brendan na dorlenne baratashye disi!Imana ishimwe !john arahita afasha dady na maman we ahubwo hari byinshi biri busibanuke too

  • njyewe giye nakishima peeee byari byaranyobeye nari naribuze rwose

  • Bitangiye gusobanuka,gusa umwanditsi ngirango afata umwanya akareba comments zacu,rwose na Brendah ntibagombaga gufungwa kuko baritabaraga,sinzi impamvu yabikoze gutya.

  • john arahita ajyana dady na mama we hanyuma bazabonane na mama gaju nibamubwira jule azahita amumenya kuko arumwe ba gaju bajyaga bita tonto wabo na pascal akavuga ko arumugabo wa mama gaju avugako gaju ataruwe aruwa jule ni danje

  • NTANGIYE KUMVA INKURU NEZA NONEHO!!! IBINTU BIGIYE KUBA UBURYOHE MAZE IBYISHIMO BIGARUKE MU MURYANGO WA BA NELSON!!!! NI BYIZA KABISA.

  • singaho kiki agiye gushyira umwana mumago!!

  • Uyu mwanditsi mukundira ko azimiza akagaruka. Inkuru y’ifungurwa rya Brendah irashimishije cyane.

  • Yeweeee lmana ishimwe ba brendah barafunguwe agiye guhura na nelson ba daddy nano john arabafasha numuntu mwiza bamubwire byose abafashe kurenganurwa turabakunda cyaneee

  • Yooooo, vyiza cane Brendah arafunguwe, bituryoher reeero, umwanditsi ashimigwe caaane

  • Inkuru igeze aho iryoshye ubwo Brenda afunguwe

    Much respect kdi coup de chapeau Ku mwanditsi wacu,

    Ndabemera bya propre

Comments are closed.

en_USEnglish