Digiqole ad

Episode 103: Daddy atunguwe bikomeye no guhura na Gasongo yabwiwe yarasaze

 Episode 103: Daddy atunguwe bikomeye no guhura na Gasongo yabwiwe yarasaze

Papa-“Ahubwo reka nze musindagize njye kumuryamisha, ndabizi amagambo y’abagore wanamubwira akari imurori”

Njyewe-“Mama! Ibyo Papa ambwiye urabizi cyangwa ntabyo uzi?”

Papa-“Umva kandi ibyo nanze kuva na cyera! Abana na ba nyina ubundi ibyabo bishira ari uko bahawe isomo batazibagirwa…”

Mama-“Ayiwee! Ubu se koko ukubise umwana wanjye urushyi umuhora iki? Ayiweee! Nanjye urankubise koko? Ibi ni ibiki se mwo kabyara mwe weee!”

Papa yabaye nk’inka yica maze twese adushokamo atangira kuduhondagura burya umubyeyi ni umubyeyi iyo azamuye ikiganza uzamura bibiri, yazamura urushyi ugatega itama kuko ari akabura nti kaboneke, gusa za mpuwe zigatuma aca inkoni izamba uwo munsi kuri Papa sinzi aho izo mbabazi zari zagiye.

Papa-“Ndababwiye ngo mbabone mu nzu vuba! Wa mugore we ufunge uwo munwa!”

Mama-“Yuuuuu! Ariko se koko utewe n’abahehe? Papa Daddy koko ni wowe uri kudukubita bigeze aha?”

Papa-“Ntacyo mvugana namwe! Wowe narakwishakiye nawe wowe ndaguhaha, Aller mu nzu nabubakiye!”

Njyewe-“Ngo wagize gute? Papa! Kuba ntakurwanya si uko nta mbaraga mfite, ni uko nakuze ari wowe ndeba, no kuba ndi uwo ndiwe ni uko ari wowe wabigizemo uruhare gusa hari icyo ntakwihanganira, Papa! Uri umwicanyi, uri umugambanyi uri n’umunyeshyari ribi!”

Mama-“Ibyo ni ibiki numva? Ngo umwicanyi? Umugambayi? Mana yanjye koko ndagira nte? Iri shyano ringwiririye ndarikizwa n’iki koko?”

Njyewe-“Mama! Papa yatuvanye hano atujyana hanze adukina imitwe! Birya byose byari ubugambanyi, Papa ni umugome ndetse yivuganye Jules n’umugore we!”

Mama-“Oya oya weee! Ubu se koko ibi ni ibiki? Ngo Jules yarapfuye?”

Papa-“Ariko sha, uratinyutse urabivuze? Niko, nta soni? Reka nze nkwereke aho mbera mubi nkumenane n’iyi modoka ya So!”

Papa yahubuje icyuma cy’imodoka cyabaga muri parking aza yiruka agana aho twari turi twiruka dukiza amagara ari nako akomeza kutwirukankana,

Papa-“Muhagarare se nyine mbereke! N’ubundi nari narabuze aho mpera mbitura umujinya mfite!”

Njyewe-“Papa! Ntabwo uri umubyeyi! Nta n’ubwo uri umuntu!”

Papa-“Nawe ntabwo uri umwana wanjye! Ubaze nyoko Iso! Wa cyo ntazi we!”

Njyewe-“Ngo?”

Uwo nitaga Papa akivuga gutyo yakomeje kuza adusanga mfata Mama ukuboko dukizwa n’amaguru cyakora kubera ubusaza bwe tumurusha amaguru twerekeza iyo tutazi.

Twakase muri quartier nyinshi twari dutuyemo dukomeza kugenda twiruka tumwihisha maze tugeze imbere ndahagara Mama ahita mbwira,

Mama-“Mwana wa! Ko uhagaze?”

Njyewe-“Mama! Ntabwo ndi umwana wo kutamenya, koko ibyo avuze ni byo? Ntabwo ndi umwana we?”

Mama-“Daddy! Mbabarira mwana wanjye ikosa ni iryanjye! Sinamenye ko ishyari rya So ryiyongereye kubyo yakoze!”

Njyewe-“Ngo ikosa ni iryawe? Ibyo umbwira ni ibiki?”

Mama-“Njye na Jules dufitanye amateka ni nayo mpamvu nari niteze uyu munsi, gusa ikimbabaje nuko…”

Njyewe-“Mama! Mbwira ndakumva!”

Mama-“Ikimbabaje ni uko atakiri mu isi y’abazima”

Njyewe-“Mama! Mbwira impamvu y’ibi byose cyangwa umbwire ko nawe utari Mama mbimenye!”

Ako kanya Mama yicaye munsi y’igihuru twari twihisheho ngo uwo nitaga Data ataba yadukurikiye nanjye ndicara maze arambwira,

Mama-“Mwana wa! Hari icyo utazi! So na Jules, bakuranye bakundana ariko bahigana ubutwari, Jules yari umusore mwiza kandi ufite ubumuntu buri wese yakwishimira, yari afite umutima mwiza akanagira igikundiro cyatumaga abantu bose bifuza kumugira inshuti,

Ibyo byose byahabanaga na Gatera umugabo wanjye wari igifura ndetse yuzuye ishyari n’urwango umaze kwibonera uyu munsi”

Njyewe-“Mama! Nubwo igicuku kimbujije kureba mu maso hawe ariko ikiniga ubivuganye kinyibukije ko nanjye nabibonaga cyera kugeza n’uyu mwanya maze guhamya ko ari n’umugome ugoretse ingendo iganje inabi! Ubu koko njye n’uwambyaye twiruke amasigamana duhunga uwo nitaga Data?”

Mama-“Mwana wa! Uriya koko ntabwo ari So!”

Njyewe-“Ooooh my God! Ahwiiiii! Iryavuzwe riratashye!”

Mama-“Gatera ntabwo ari So byemere kandi ubyakire! Gusa umbabarire nanjye ntabwo nzi niba nahorwa ibyo nakoze, nkanga kukubwira cyera gusa mbabarira nari niteze ko uyu munsi uzagera nkakubwira byose mwana wanjye, iso ni Jules,uwo Gatera yagambaniye”

Njyewe-“Oooohlala! Burya koko byose nicyo byari bihishe? Mama! Mbwira, koko Jules ni data?”

Mama-“Yego ni we So mwana wanjye!”

Njyewe-“Mama koko urambwiza ukuri?”

Mama-“Yuuuuh! Ihangane unyumve mwana wanjye ibyo nkubwira ni ukuri kuganje muri njye, iki nicyo gihe nari ntegereje”

Mama akimbwira gutyo nabaye nk’igihu gipfukiranye umwezi w’ishyamba, nisanze ntazi aho ndi kuhava byasabye izindi mbaraga ntari niteze aho zava ngo ngaruke ibumuntu, maze gutuza nitsa umutima maze ndamubwira,

Njyewe-“Mama! Nubwo kubyakira bingoye ariko nyemerera umbwire uko byose byagenze n’ubundi nakire ibyo ntabasha guhindura!”

Mama-“Daddy! Njye na Gatera twamenyanye kubera Jules, nari umukunzi we kuva mu buto”

Njyewe-“Ngo? Wakundanaga na Jules mu buto?”

Mama-“Twatangiye kumenyana mbyina mu Kiliziya nawe ahamiriza, ni ukuri byari urukundo, aho nicaraga yanyicaraga inyuma no ku murongo w’ababyinnyi twabaga duteganye,

Misa iyo yarangiraga twaratahanaga ariko nta wigeze abwira undi icyo imitima itekereza kuko twari abana gusa nti twamenye icyo iminsi yari ihatse,

Twiganye amashuri mato gusa kuko yari umuhanga aransiga njye ndasibira atera intambwe ajya muwa gatanu ari naho yamenyaniye na Gatera”

Njyewe-“Jesus! Koko se ibyo uvuga nibyo?”

Mama-“Ntabwo nkubeshya mwana wanjye! Ubu se nakubeshya muri iki gicuku kinihira koko? Ubuse Gatera yabeshya Jules bakuranye nanjye nkakubeshya narakwibarutse?”

Mu mwijima mwinshi munsi y’umuhanda ahantu twikinze ngo Gatera nari maze kumenya ko atari Data atatugwaho, Mama yakomeje kumbwira ngo,

Mama-“Jules yakomeje amashuri makuru ansiga mu mashuri abanza, sinakomeza nguma iwacu ku ivuko, yaratahaga akaza mukumbuye ndetse ni naho urugendo rwacu rw’urukundo rwatangiriye”

Njyewe-“Nonese naje kuvuka gute? Kuki se wampishe ko Gatera atari Data?”

Mama-“Ndacyakubwira mwana wanjye! Ubwo Jules amashuri makuru ayarangije yerekeje hanze…”

Mama-“Ibyo ndabizi, buriya wasanze Papa nako Gatera amaze kubimbwira, navutse nte nibyo nshaka kumenya”

Mama-“Mwana wa! Ihangane wibabara humura ndakubwira byose, Jules akijya hanze yansigiye Gatera ngo azambe hafi kuko ariyo nshuti yizeraga maze aragenda, iyo namukumburaga nadikaga ibaruwa maze nkayishyira Gatera ngo ayandikure ayimwoherereze ku ikoranabuhanga rya e-mail ariko ngategereza igisubizo kugera aho nkiburiye,

Nabazaga kenshi Gatera impamvu Jules atansubiza akanyihorera gusa nyuma y’amezi ane umunsi umwe ntazibagirwa ndi mu rugo nagiye kubona mbona ng’uwo Gatera ahingutse mu rugo yasuherewe mubonye ndikanga atangira kumbwirana agahinda ko igikuba cyacitse Jules yashatse umuzungu,

Twarajyanye ajya kunyereka n’amafoto kuri internet ndarira ndihanagura nawe ati humura rwose niteguye kugufata mu mugongo,

Gatera namubwiye agahinda nsigiwe no kuba Jules ashatse undi yaransigiye inda y’amezi ane munda maze arambwira ati ihangane nanjye yambwiye ko icyatumye ashaka umuzungu ari uko wamubwiye ko utwite kandi atarigeze aryamana nawe,

Byongeye kunshavuza maze kumva ayo magambo maze mu kubura aho nifata mfata Gatera aranyiyegereza atangira kumpumuriza mu minsi micye mu rugo baba baranturumbuye bati genda usange uwo mugabo wawe,

Ntahandi nahungiye nagiye kwa Gatera nawe anyakirana ingoga nk’uwo yari ategereje yewe tujya n’imbere y’amategeko gusa umunsi nkwibaruka Gatera yaranyihanangirije ati: Umunsi uwo mwana cyangwa abandi bantu bamenye ko atari njye Se, nzakwereka uwo Gatera ndiwe

Namubajije impamvu arambwira ngo: Njye ndabizi neza ntabwo mbyara ni nayo mpamvu umunsi umwe isi izakwituraho ntubimenye, narongeye ndamubaza nti: nonese Jules nagaruka? Nawe ati: Uzamubwire ko inda ye yavuyemo ugatwita iyanjye n’ubundi ko atayemera.

Nabuze icyo musubiza nkubita ikiganza ku munwa tuva kwa muganga turataha, hashize imyaka itandatu nigira inama yo kujya gusura ababyeyi, nkihagera nkubitwa n’inkuba nsanze Jules mu rugo, mukunsuhuza amera nk’utaye umutwe nanjye amarira ndayamutura gusa arankundira mubwira byose nawe amaze kumbwira ko ibyo nabwiwe nabeshywe birandenga ndiyanga”

Njyewe-“Ooooohlala!”

Mama- “Daddy mwana wanjye! So Jules ntacyo namushinja, yambereye impfura yanga guhangana yakira icyo atashoboraga guhindura arambwira ngo tuzahirwe ndetse nyuma y’igihe gito cyane yaje no kudusura ubutwari bukomeye bwashobora bacye,

Gatera utagira amasoni n’ibimwaro yamwishimyeho amuzanira amayoga imfura y’abandi irakirwa irasezera irataha nyuma nibwo yaje gushaka umukobwa Gatera yataye ndetse akomeza gufata Gatera nk’umuvandimwe nanjye ndiyakira ubuzima burakomeza”

Njyewe-“Mbega!”

Mama-“Mwana wa! Ibyo yakoze byose ni ipfunwe yuhiriye rigashibuka, nanjye uko bucya ngashengurwa n’ibyo yakoze gusa ntabwo nari nzi ko byagera aho amugambanira agashyirwa amushyiguye, gusa igihe ni iki ngo umenye ibi byose mwana wanjye”

Mama yamaze kumbwira ibyo byose nageze kure kwikura byangoye gusa maze gutuza umutima ndamubwira,

Njyewe-“Mama! Komera kukubona uhogora byansatura umutima kandi urakoze cyane kumbwira ukuri kose gusa nagende Gatera ntiyari akwiriye kuba Data, ahubwo tujye kumutanga bamutanage”

Mama-“Mwana wa! Ubu se koko turagenda tuvuga ngo iki?”

Njyewe-“Mama! Turavugisha ukuri tuzi hari ikindi se? Ahubwo tugende bucye tugezeyo”

Ako kanya narahagurutse mpagurutsa na Mama dufata inzira turenze nka metero Magana abiri Mama arahagarara,

Mama-“Mbeba igicuku! Rwose ntabwo ndi kureba”

Njyewe-“Nonese mbigenze nte ko nta n’agatoroshi nzanye? Ubu undeba nta kintu nzanye habe na telephone”

Mama-“Njyewe si uko se Mwana wanjye! Reka tube tuzamuka twikinge kuri kiriya kizu dutegereze ko bucya dukomeze”

Njyewe-“Oooohlala! Ariko nta kibazo gusa nako ntacyo mvuze!”

Twarazamutse gato tugana aho icyo kizu cyari kiri tugeze ku kabaraza twumva umuntu uvuze,

We-“Ahaaaaa! Muhagarare aho!”

Mama-“Yesu weee! Ubanza ari Gatera! ”

We-“Yesu Yesu iki? Uwo Gatera aragaterwa amabuye amacumu aterwa abagabo! Njye nitwa Gasongo gasongoye, maso y’imvubu nkaba umwami mu basazi b’ino! Murashaka iki mu isenga ryanjye? Aller mwese amaboko heju”

Yabaye akivuga gutyo mpita nsanga ari wa mugabo twari twasanze mu kabari bamusohora agasohoka ari uko bamuhaye byeri maze agatima gasubira munda, gusa Mama we utari umuzi ubwoba bwabaye bwinshi maze akomeza gutakamba,

Mama-“Rwose watubabariye ko bwatwiriyeho! Dore ubu rwose twari tugeze aha ngo twikinge uyu mwijima”

We-“Ndavuze ngo mumanike amaboko vuba mumpe icyubahiro!”

Njyewe-“Hhhhhhh! Yego rwose dore twayamanitse nuko bwije utari kuyabona!”

Mama-“Wiseka mwana wanjye rwose atatugirira nabi! Ahwiiii! Ayiweee!”

We-“Niko Mada! Muri mwe nta Dovine urimo?”

Njyewe-“Yeeee? Ngo Dovine? Dovine se uramuzi?”

We-“Ndamuzi nyine! Urashaka kumumenya se?”

Njyewe-“Yego rwose mbwira ndashaka kumenya niba uwo uvuga ariwe nzi”

We-“Shyira hano cya Gahuzamiryango nkubwire byose, buriya nubwo nasaze ariko ndi umwami kuko mu bandi basazi bose ari njye nasaze nyinywa!”

Njyewe-“Hhhhhh! Rwose ndakikugurira ngaho mbwira, Dovine umuzi hehe se?”

Mama-“Uwo muvuga se ninde noneho?”

Njyewe-“Ba wihanganye gato Mama! Uraza kumumenya”

Wa mugabo yahise yikoza hirya gato ngize ngo mwinginge agaruke ambwire mbona ahise agaruka,

We-“Nari mvuye kuzana agatoki ngo mbe mpekenya”

Mama-“Ayiwee! Ari guhekenya igitoki ni ukuri!”

We-“Hhhhhh! Aka kararyoha! Naho ubundi se Dovine, Uriya niwe mukobwa wa mbere mwiza ku isi”

Njyewe-“Uuuuuh?”

We-“Nyine niwe mukobwa mwiza mubacitse amaguru!”

Njyewe-“Eeeh uzi ko amuzi!”

We-“Hhhhhhh! Ntamumenya! Uzi ukuntu yankundaga? Najyaga njya iwabo muranguriye maze akampa bya Gahuzamiryango nkinywera none nako buriya nzamubona tu!”

Njyewe-“Uuuuuuh! Ngo wabaga wamuranguriye? Iki se?”

We-“Umva yewe! Amagambo!”

Njyewe-“Inka yanjye! Nonese ni wowe Gasongo?”

We-“Ntabwo mbizi cyeretse ndebye ku ndangamuntu yanjye kandi nayitaye cyera igihe mvuduka n’urukweto rumwe ishati nkayisigira Afande nkabanga inda ku kiyiko, Hhhhhhhh! Ko mudaseka ariko? Namwe mwakutse amenyo nkanjye igihe bankubita urucupa mu mutwe ngo Paaa! Hhhhhh!”

Njyewe-“Inka yanjye! Uzi ko ari Gasongo Nelson yatubwiye!”

Mama-“Uuuuuuh! Daddy! Ibi ni ibiki ra? Nonese uramuzi?”

Njyewe-“Icecekere Mama! Nzaba nkubwira iby’uyu mugabo! Gaso, nonese…”

We-“Eeeeeh! Urongera kuvuga ko ndi Gasongo birahita bijagura ngusongore! Reka naniryamire!”

Njyewe-“Mbabarira rwose ntabwo ndongera ahubwo se wibera aha?”

We-“Hhhhhh! Iki kizu cyose ni icyanjye ariko nirarira hano ku kabaraza n’ubundi byose ni kimwe nta nzugi kigira”

Njyewe-“Bwacya se ukahaguma?”

We-“Hhhhhh! Umva ra, ntabwo mpaguma njya gusara! Abandi se ko bajya ku kazi urumva njye nasigara? Ngaho mwinjire umwe muri gatatu undi muri gatanu wa mugani wa Kiki! Hhhhhhh!”

Njyewe-“Uzi ko na Kiki akimwibuka! Yabababa! Mbega? Burya guhemuka ni bibi bigeze ahangaha?”

We-“Suuuuu! Ntimwongere kumvugisha ndasinziye!”

Gasongo yahise aryama nako akumbagara aho natwe dukomeza guhagarara aho, mu museke dufata inzira twerekeza kuri police kurega Gatera.

Twagezeyo turi aba mbere maze twicara aho dutegereza ko baza kutwakira, bidatinze baraza maze Afande araduhamagara turinjira, tumaze kwicara ahita atangira kutubaza kwakundi babigenza,

Afande-“Bite se ko mwazindukiye hano?”

Mama-“Rwose tuje hano kandi dufite ikibazo gikomeye turashaka ubufasha bwanyu!”

Afande-“Reka?”

Njyewe-“Ubu, nako twaraye imihana duhunga umugabo witwa Gatera!”

Mama-“Yego rwose uwo ni umugabo wanjye!”

Afande-“Muri kumuhungamo iki se kandi noneho?”

Mama-“Ni impamo ni umwicanyi kandi yivuyemo abwira umwana wanjye ibyo yakoreye Jules weee!”

Afande-“Reka? Ibyo muvuga mwabihagararaho?”

Njyewe-“Afande! Ubu koko twafata inzira uyu museso tukaza kubeshya hano koko? Ibyo tubabwira ni ukuri n’umuzamu wo murugo yabihamya kuko nawe ubu yaraye mu kinani kubera guhunga Gatera wanyise umwana we kuva cyera kandi ambeshya!”

Afande-“Uuuuuh? Ibyo se bibaho ra?”

Mama-“Bibaho rwose byabayeho! Ni ukuri mudufashe mumufate ndabizi azababwira byose yakoze”

Afande-“Ngaho mutange ibimenyetso!”

Njyewe-“Ngo ibimenyetso?”

Afande-“Mugomba gutanga ibimenyetso nyine mukerekana ko ibyo muvuga mubifitiye gihamya!”

Mama-“Ayiwee! Mwamufashe se mukamufunga ko dufite ukuri kandi nabona bamutanaze ko aremera icyaha!”

Afande-“Reka? Ninde wababwiye ko Police se ipfa gufata ikanafunga uko yiboneye? Ahubwo mube mugiye twakire abandi muzaze muzanye ibimenyetso bifatika”

Njyewe-“Afande! Mwatwumvise koko ko dufite ukuri? Rwose ibyo…”

Afande-“Acha wewe! Mube musohotse!”

Njyewe-“Basi se mwakwihanganye mukareka tukishinganisha ko twabonye ricya ariko tukaba tutazi niba burira kubera aya makuru twamenye!”

Afande-“Ariko ntabwo mwumva?”

Afande yarahagurutse tugira ubwoba tubyigana dusohoka mu kugera hanze nta wabwirije undi gutangira itama,

Mama-“Ubu se koko mwana wanjye tubigize dute? ………………………………………..

 

Ntuzacikwe na episode ya 104 ejo mugitondo

22 Comments

  • Mbega Gatera wikirura reka dutegereze ko aryozwa Jules yivuganye naho gasongo we nakomeze atoragure amasaches nicyo yaharaniye. Thx Umuseke

  • Abagore twaragowe, thanks umuseke

  • Ayi weeee Mbega umugore wababaye! murakoze.umwanditsi n’umuseke

  • Uuuuuuuuhhhhhhh

  • Ahhhaaa ndabona wa muryango ari mugari pe reka bose bamenyane turebe iherezo ry’ibi bintu gusa biteye amatsiko!!!!!Gasongo musaza wa Dovine harya Jules we si murumuna wa Pascal umwe yajyaga acyurira maman Brown ngo babyaranye Gaju?ndumva ari hatari gusa huzuyemo abagome pe!iyi isi ni hatari!ufite amasomo mwanditsimmwiza abonnement tuzayigura ariko ntimuzaduhende muzace udufaranga duke

  • Ndabona birimo biza bucye bucye daaa! Gs gasongo yasaze mugikomedi hhh, Imana imbabarire ba daddy babone ubarengera kuko barababaye cyn!

  • Mwaramutse mbega mbega ubugome n, ishyari murabona aho byerekeza??? Ariko umwanditsi natubwire amakuru ya Brenda na Darlene imibereho yumuryango WA nganji nibiganiro Nya Nelson na Aliance nyuma yo kubona ababyeyi be

  • Oh là la! Abagome baragwira! Mbega Gatera w’umugome! Mana we, Daddy nawe ni cousin wa ba Brown! Bose ni umuryango umwe! Daddy na mama we nibahungire kwa Pascal amenye iby’urupfu rwa Jules!
    Police nayo, udafite ibimenyetso ntamwumva? Yabateze amatwi se ikazakora iperereza ko aricyo rimaze!
    Umwanditsi n’Umuseke rwose turabashimira.

  • BIRIMO BIRAGENDA BIZA PE BISOBANUKA MURAKOZE

  • Aha ho wenga bitangiye kumvikana

  • Iyinkuru byo nuburyohe gusagusa .ubugome ndega kamere ishari rigutera kwica kwifuza ibitari byawe mbega ubugome naho gasongo nakomeze asare mpaka

  • Mbega Ingororana Yo Guhemuka No Kwisunga Shitani, Gatera Acyeneye Urugendoshuri Akareba Ubugome Icyo Bwabyariye Gasongo, Imana Irengere Daddy Na Mama We Disi, U’re The First Umuseke And Writer Tx!!

  • Mana we mbega ubugome bwindenga kamere kwica umuntu barinshuti magara!!!!!!!!

  • Eh bitangiye kuza di. Mumureke Gatera azava I buzimu na Pascal yaragarutse

  • Mwiriweho mwese!!!
    Ahubwo bizarangira na Gatera asanze afitanye isano na Pascal. Kuko mbona ubugome bwo babunganya. Ariko Gasongo yasaranye ubwenge wagira ngo ni ibyo yigira. Abonye Nelson nubundi yamugirira nabi ahubwo bazamwirinde.
    Naho ubundi dukeneye amakuru y’abantu bacu tumenyereye mu nkuru.
    Thanks to Umuseke

  • MUKOMEREREZE AHO.TURABAKUNDA CYANE

  • Ahubwo iyi nkuru iraza kuba nka My day of surprise!!aho Simon se wa Jane yivuganye papa wa ba bakobwa b’impanga ngo akunde ajyane Maman Jane!!Yewe,uko biri bugende ndabitegereje ariko sindaryoherwa ntarumvamo Nelson ndetse n’amakuru ya ba Brendah!!Harya Jules yavukanaga na Pascal??nari nziko ari inshuti gusa sinari narasobanukiwe dore ko yaje mu nkuru gacye cyane gashoboka!!

    • Eeeeh,uziko unyibukije jule kuko?njyewe niba mbyibuka jule niba yari inshuti yumuryango was Pascal,ariko Pascal ntamushire amakenga kuko yamwita ko ari umusambane wa m.brown avuga ko babyaranye gaju mbega mbega!

    • Nibyo Magi, Jules yavukanaga na Pascal.

  • Yeah Buhoro buhoro ndajya muri mood yayo ubu ndumva nasobanukiwe.

  • Yeweeee mbega ubugome bwa gatera umuseke muraturyohereza nimukomeze turahari rwose tumaze kujya kuri mood ni sawa

  • Episode yaryoshye cyane pe!!mbega gasongo ukuntu yasaze asetsa!!Dady na mama mwihangane mujye kwa john babacumbikire.bamebye byose .buriya se jojo mana yanjye nasubira kwa gatera ntari bumwice???dutegereze tureve

Comments are closed.

en_USEnglish