Digiqole ad

Enrique Iglesias n’umufana byaracitse

Mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi Enrique Iglesias yakoraga igitaramo mu gihugu cy’ububirigi, uyu muhanzi yafashe umufana we amuzamura aho yaririmbiraga (scène) aramusomagura biracika.

Uyu muhanzi uzwiho kuba afite ibigango, ndetse uzwiho no kuba azi gukurura abakobwa no kuririmba neza bidasigaye, aho ajya hose gutanga ibitaramo usanga abafana be benshi biganjemo abagore. Ubwo uyu mugabo yakoraga igitaramo mu bubirigi nibwo yafashe umwari amuzamura aho yari ari nkuko asanzwe abigenza mu bitaramo bye aramusomagura biracika.

Uyu mwari akaba n’umufana we, ubwo yageraga kuri sene yatunguwe n’ubwiza bw’uwo muririmbyi niko gushaka uburyo yamukurura (seduire). Bamaze kubyinana dore ko banabyinnye bidasanzwe (danse sensuelle), Iglesias nawe utajya wihishira atangira gushaka gukuramo agapira (T-shirt) kuwo mukobwa ntibyamugora kuko uwo mukobwa yamworohereje akikuriramo umupira nuko batangira kwitsiritanaho (peau à peau) ibintu biracika ibyari igitaramo bihinduka ibindi.

Benshi bemezako Iglesias ari umuririmbyi ukunda abari bidasanzwe dore ko ngo byaba ari kimwe mubyatumye atumvikana na se umubyara Julio Iglesias nawe ngo utari woroshye mu kwerekana ko yikundira abo badahuje imiterere kurusha byose.

Bene samusure bavukana isunzu !

P M J
Umuseke.com

1 Comment

  • iyi nkuru iurashiimishije bya hatari mujye mukomeza mudushakire izindi nkazo thanks brothers

Comments are closed.

en_USEnglish