Digiqole ad

Emmy yavuye USA aza guhura n’umukunzi we muri Uganda mu ibanga

 Emmy yavuye USA aza guhura n’umukunzi we muri Uganda mu ibanga

Emmy yagiranye ibihe byiza n’inshuti ze

Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye  cyane ku izina rya “Emmy”, wagiye akora indirimbo nyinshi zigakundwa cyane nka Nsubiza, Ntibigishobotse n’izindi nyinshi , ngo amaze iminsi muri Uganda aho yagombaga guhurira n’umukunzi w’Umunyarwandakazi witwa Rwagasana Meddy.

Emmy yagiranye ibihe byiza n'inshuti ze
Emmy n’inshuti ze muri Amerika

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko imwe mu mpamvu yatumye Emmy ataza guhurira n’uwo mukunzi w emu Rwanda ari uko atashakaga ko bimenyekana mu itangazamakuru kubera ko ubund abana n’umuryango we muri Amerika.

Umwe mu nshuti za hafi z’uwo mukobwa, yavuze kandi ko mu minsi bamaranye muri Uganda bashobora kuba bari no mu biganiro by’uburyo ashobora kumusanga muri Amerika.

Mu kiganiro Emmy yagiranye na Umuseke, yavuze ko impamvu nyakuri yatumye aza muri Uganda ntagere mu Rwanda, ari uko hari gahunda yari afitanye na Se kuko akorera business muri Uganda.

Bityo mu Rwanda akaba ahafite inshuti gusa ariko abana n’abavandimwe be bose muri Amerika. Ikindi ngo ni uko yanze kuza mbere y’igitaramo arimo gushaka gutegurira mu Rwanda.

Uyu ni Se wa Emmy bari kumwe muri Uganda
Uyu ni Se wa Emmy bari kumwe muri Uganda

Ati “Yego nibyo koko maze iminsi muri Uganda. Ariko impamvu ya mbere yatumye nza Uganda sinze mu Rwanda, ni uko ariho nagombaga guhurira n’umusaza. Nza no kugira amahirwe mpahurira n’umukunzi wanjye”.

Usibye iby’umuziki , umuhanzi Emmy yatangarije Umuseke ko hari n’amafunguro akumbuye cyane atapfa kubona muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muyo akumbuye cyane kurya harimo ’akabenz’, igitoki, ubugari, n’isombe.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • bitazarangira nkibya alpha na esther

  • Asylum izarikora yemwe! impanvu irazwi ahubwo murabahishira cg mukaba mutabizi, bazibeshye bagere i Kigali abo basitari bose ngo mufite baba USA kd ari impunzi za politics!

    • Impunzi zose niko zibigenza hari nizifata indege zagera Kampala zikaza i kigali na bisi byose arukuyobya uburari.

  • Hahhahahaha, yavue ko akandagije akarenge muRwanda , bimamenyekana USA, yataha bamuzingisha uturago.ariko mwaiye muvugisha ukuli.ko kuba impunzi atari icyaha, niba kandi ntacyo mwahunze nabwo mukaba abagabo mukabivuga.umuntu wumugabo ajyaho akabeshya kumanywa yihangu nkaho abwira abantu batazi uko system ikora, cg aho isi igeze?ubu se abanyamakuru namw eibi mwarabyemeye ra?ngo se ari Uganda muri Business?yavuze ko nawe ari muri processus yo kujya amerika nkimpunzi akareka kubeshya.

Comments are closed.

en_USEnglish