Digiqole ad

Egypt: Urukiko rwavanyeho igihano cy’urupfu cyahawe Perezida Mohamed Morsi

 Egypt: Urukiko rwavanyeho igihano cy’urupfu cyahawe Perezida Mohamed Morsi

Mohammed Mursi wayoboye Misiri atowe n’abaturage akaza guhirikwa n’Abasirikare muri 2013

Urukiko rusesa imanza mu Misiri rwategetse kuri uyu wa kabiri ko igihano cy’URUPFU cyari cyakatiwe uwahoze ari Perezida Mohammed Morsi wo mu Ishyaka ry’Abavandimwe ba Kisilamu (Muslim Brotherhood Party) kivanwaho, urubanza rukongera kuburanishwa mu bushya.

Mohammed Mursi wayoboye Misiri atowe n'abaturage akaza guhirikwa n'Abasirikare muri 2013
Mohammed Mursi wayoboye Misiri atowe n’abaturage akaza guhirikwa n’Abasirikare muri 2013

Mohammed Morsi yakatiwe iki gihano cyo kwicwa muri Kamena 2015, kubera uburyo hafunzwe abantu benshi nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi ry’uwari Perezida Hosni Mubarak zatangiye mu 2011.

Perezida wa mbere watowe n’abaturage binyuze mu nzira ya ‘Demokarasi’ nyuma y’imvururu zo muri 2011, Mursi yaje guhirikwa na we n’abasirikare bayobowe na Gen Abdel Fattah al-Sisi kubera imyigaragambyo ikomeye yakurikiye ubutegetsi bwe.

Mursi, agihirikwa yatawe muri yombi afungwa igihe kirekire aregwa ibyaha binyuranye birimo n’ibu’ubutasi.

Imyanzuro y’urukiko yo kuri uyu wa kabiri iratanga icyizere ko Mohammed Morsi atakishwe.

Reuters

UM– USEKE.RW

en_USEnglish