Digiqole ad

EDPLS Ibarura ku mibereho y’abaturage

Ibarura ku mibereho y’abaturage mu gufasha gahunda ya EDPLS.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kiravugako nyuma yo gukora ibarura ku mibereho y’abaturage, ibizavamo bizafasha Leta kumenya aho ikwiye gushyira ingufu mu rwego kuzamura imibereho myiza y’abaturage ikiri ku rwego rwo has, muri gahunda ya EDPLS yo mu cyiciro gitaha.

Iri barura rikorwa mu bice bitatu. Ni ukuvuga ibarura ku buzima bw’abaturage (DHS), ari naryo ryarangiye mu cyumweru gishize, hari kandi ibarura ku mibereho rusange y’ingo ari ryo barura rigaragaza abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene ni naryo ririmo rikorwa kuri ubu.aya mabarura yombi akaba akorwa rimwe mu myaka 5. Hari kandi n’ibarura rusange ku baturage bose rikorwa 1 mu myaka 10.

Diane Karusisi ni umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare, avugako iri barura rizafasha leta kumenya ahakwiye gushyirwa ingufu muri gahunda ya EDPLS mu cyiciro gitaha.

Karusisi avugako bimwe mu bibazo abakarani b’ibarura bahura nabyo ari uburyo abaturage babyakira,abayobozi b’imidugudu batitabira kubafasha muri iki gikorwa ndetse na bamwe mu baturage batuye mu mjyi batitabira iki gikorwa

Iri barura ku buzima bw’abaturage mu rwanda ndetse n’ibarura ku mibereho rusange by’abaturage ni amabarura akorwa 1 mu myaka 5.naho ibarura rusange ry’abaturage bose rikorwa 1 mu myaka 10.aho riteganyijwe gutangira tariki ya 15 Kanama 2012 ibizavamo bikazashyirwa ahagaragara nyuma y’amezi 10 iri barura ritangiye.

 

 

en_USEnglish