EAP yahakanye igihuha cyo kuzana Kendrick Lamar mu Rwanda
Mu ntangiriro z’iki cyumweru gisozwa, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagiye hacicikana ifoto yamamaza igitaramo cya Kendrick Lamar agomba gukorera mu Rwanda. East African Promotors {EAP} yabiteye utwatsi.
Iyo foto yamamazaga icyo gitaramo hariho ikirango {LOGO} ya EAP isanzwe izwiho gutegura ibitaramo bikomeye bibera mu Rwanda birimo n’ibya Guma Guma.
Mushyoma Joseph {Boubou} umuyobozi mukuru wa East African Promotors yavuze ko ibyo bintu ntacyo abiziho. Ahubwo agiye gukurikirana neza iby’iyo foto yakoreshejweho ikirango cya company ye.
Ati “Birashoboka ko ari indi company ifite izo nyuguti wenda zikaba zisobanura ibindi bitari East African Promotors. Gusa tugiye kureba ikibyihishe inyuma. Gusa si twe!!!”.
Kendrick Lamar ni umwe mu muraperi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ukomoka mu gace ka Compton ko mu Majyepfo ya Los Angeles.
Uyu muraperi yagiye akora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo ‘Swimming Pools’, ‘Poetic Justice’, ‘Backseat Freestyle’, ‘Bad Blood’ n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye.
Icyo gitaramo cyavugwaga ko azitabira mu Rwanda, iyo foto icyamamaza yanagaragazaga ko kizitabirwa n’abahanzi b’abanyarwanda barimo Riderman na Charly & Nina.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW