Dukore ubuhanzi busiga umurage- Abahanzi ku munsi w’Intwari
* TMC ati kwitwa umuhanzi ntibihagije
* Massamba ati ‘n’abahanzi baba intwari’
Uyu munsi ni uw’Intwari z’u Rwanda, ikiciro buri wese yaterwa ishema no kubamo, uyu munsi ni umwanya wo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga Intwari zakoze, no gushishikariza Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kugera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu. Abahanzi nabo birabareba.
Bamwe mu bahanzi bavuga ko umunsi nk’uyu aba ari igihe cyo kwicara bakijora cyangwa bakishimira intambwe bagezeho bateza imbere igihugu.
Icyo uyu munsi uvuze kuri bo nanone, ni igihe cyo gutekereza ku bikorwa by’indashyishyikirwa bagomba gukora kimwe nk’abandi banyarwanda bose.
Mujyanama Claude witwa TMC mu itsinda rya Dream Boys, yabwiye Umuseke ko kwitwa umuhanzi bidahagije. Ahubwo ko bakwiye kubera indorerwamo nziza ababakurikirana.
Ati “Kuba uri umuhanzi ntibivuze kutagira indangagaciro nk’umunyarwanda. Uyu munsi utwibutsa ko tugomba kureba uruhare dufite ku iterambere ry’igihugu n’ibyo abanyarwanda batwifuzaho”
Burabyo Yvan umuhanzi ubu ukunzwe cyane mu muziki w’u Rwanda uzwi nka ‘Buravani’, avuga ko umunsi w’Intwari ari umwanya wo kwikebura bakareba ubuhanzi bakora.
Icyo baba basabwa ari uguharanira gutera ikirenge mu cy’Intwari zitangiye igihugu bakoresha inzira yo gutambutsa ubutumwa mu buhanzi bakora. Ko bakeneye ubuhanzi busiga umurage ku bato.
Massamba Intore umuhanzi mukuru kandi wagize uruhare mu mateka yo kubohora u Rwanda avuga kwitwa Intwari atari ishema rihabwa umuntu wese, ngo ni ukugira umutima utikunze.
Ku bijyanye n’abahanzi bakoze akazi katoroshye mu rugamba rwo kubohora igihugu, Massamba avuga ko abashinzwe gutanga imidali bakwiye kuzicara bagatekereza kuri abo bahanzi.
Basanga ari ngombwa ko bakwiye kwambikwa iyo midali nk’abagize uruhare mu gukangurira urubyiruko kuza kwifatanya n’abandi ku rugamba, bakaba bayigenerwa.
“Hari byinshi bigenderwaho by’abashyirwa mu rwego rw’intwari, abagize Inteko y’abatoranya intwari bazashishoze neza ku bahanzi babikwiye nabo bagirwe intwari.”- Massamba Intore
Ni ku nshuro ya 23 mu Rwanda hizihizwa umunsi mukuru wo kwibuka Intwari zitangiye igihugu zirimo Fred Gisa Rwigema uri mu kiciro cy’Imanzi n’izindi.
Umuhanzi Young Grace we ati “Umunsi w’Intwari ni umunsi ukomeye kuri njye kuko bituma nibaza icyo njye nzibukirwaho umunsi nzaba ntakiri ku isi. Bikampa gufata ingamba z’icyo nakora ku gihugu cyanjye”
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Umunsi mwiza w’intwari, duharanire kwamagana ikibi kandi dukora neza duteza imbere igihugu cyacu, duharanira kuba intwari
Ngirangire icyo navuga : Koko no mubahanzi Urwanda dufitemo Intwari,ariko hari
n´abandi batari bake ari abahanzi byonyine gusa.
Naguye mukantu umunsi umwe kuri RBA hakozwe ikiganiro gisanzwe ca Nyampinga gikorwa
n´urubyiruko rw´abangavu,none nzakumva umutumire batumiye w´uyo munsi numva izina
rya Bruce Mélodie!!! Bavandimwe ntabwo ndi kwibasira uyo mukinyi wa muzika utari
n´umuzika mwimerere nyarwanda,ariko mwese muzi imibereho y´urukozasoni,imanzaze z´urudaca munkiko n´abo yateraga amada,ugusiragira kw´abandi azihakana yewe nabo
bakoranye nawe…..yewe n´ibindi n´ibindi……..
Turasabye abanyamakuru bakuru n´abayoboye urwego rukuru rwabo gusobanurira abao bangavu ba Nyampinga umuhanzi w´icitegererezo uwo ariwe!Haba batandukane n´ukwitiranya abakwiye kuza kugira ico bavuga muri Studio,n´abatabikwiye.
Navuze nti ntabwo bikwiye kuzana impfisi muntama,uriya mukinyi nuwo gukina nyene
agakorera ayo mafranga maze akigendera,ariko kumutumira muri Radio Y´Urwanda kuza
gutanga inyigisho no kumugira model ´k´Ubyiruko,yabaye amaburankindi kandi tuzi neza ko mu Rwanda hari abahanzi bukuri bazi agaciro kabo bakoranye n´izo Ntwari
tuvuga,b´inziramugayo,tukizera rero ko ibyo bitazongera kuba kuko byabaye agahomamunwa.Murakoze.
Comments are closed.