DRC: Perezida Kabila ntarasinya ku masezerano amusaba kuva ku butegetsi muri 2017
Amasezerano y’uko Perezida Joseph Kabila azarekura ubutegetsi mu mpera za 2017 yagezweho mu mpera z’iki cyumweru gishize ariko Kabila ubwe ntarayasinyaho.
Ba Minisitiri benshi bemeye ibikubiye muri aya masezerano, asaba ko Perezida Joseph Kabila aguma ku butegetsi kuzagera mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 ubwo amatora azaba.
Muri Congo Kinshasa habaye impagarara zatewe n’uko Perezida Kabila wagombaga kuva ku butegetsi tariki ya 19 Ukuboza 2016 atubahirije ibyo yasabwaga kandi manda ze ebyiri zari zirangiye.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu wari kumusimbura yagombaga kuba mu Ugushyingo 2016, ntiyabaye kubera kubura kw’amafaranga yo kuyakoresha nk’uko Leta ya Kinshasa yakomeje kubisobanura, ariko byatumye abadashaka ko Kabila aguma ku butegetsi bishora mu mihanda mu myigaragambyo yahitanye abatari bake.
Amasezerano ya mbere Perezida Joseph Kabila yari yagiranye n’abo mu mashyaka atavuga rumwe na we yemeye kujya mu biganiro by’igihugu, yavugaga ko hazashyirwaho Guverinoma ihuriweho ikayoborwa na Minisitiri w’Intebe utavuga rumwe n’ubutegetsi, ikaba yarimo abantu 74, naho amatora ya Perezida akazaba muri 2018 kandi iyo nzibacyuho y’imyaka ibiri ikayoborwa na Joseph Kabila.
Gusa, nyuma abahagarariye Perezida Kabila, n’uwo bahanganye mu gihe kirekire Etienne Tshisekedi bamaze igihe mu yindi mishyikirano yatangiye tariki ya 8 Ukuboza 2016 habuzwa na Kiliziya Gatolika.
Yaba Kabila na Tshisekedi nta n’umwe urashyira umukono ku masezerano aheruka kujyerwaho, gusa ababahagariye bemeza ko mu gihe cya vuba bazaba bayasinyeho.
Aya masezerano yaje gusinywaho ariko n’abagize Guverinoma n’abandi batavuga rumwe na Leta ku masaha ya nyuma y’umwaka wa 2016.
Archbishop Marcel Utembi ukuriye akanama ka Kiliziya kayoboye imishyikirano, yagize ati “Uyu munsi (ku wa gatandatu) twishimiye kuba tuyoboye imishyikirano ya politiki.”
Muri aya masezerano mashya, Joseph Kabila azayobora Leta kugeza ubwo amatora azaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.
Muri iki gihe, Minisitiri w’Intebe azaba ari uwo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta.
Aya masezerano abuza Perezida Joseph Kabila kwiyamamariza manda ya gatatu. Gusa, nubwo Itegeko Nshinga ribimubuza, abatavuga rumwe na we bafite ubwoba ko azagerageza guhindura ingingo zibimubuza.
Archbishop Marcel Utembi uyoboye imishyikirano, ati “Kugira ibyo abantu bumvikana mu mishyikirano ni ikintu kimwe, ariko no kubishyira mu bikorwa ni ikindi.”
Ayo ni amagambo yavuze ubwo impande zimwe zashyiraga umukono kuri ayo masezerano mashya, ku wa gatandatu.
Congo Kinshasa ntiyigeze na rimwe ibamo guhererekanya ubutegetsi binyuze mu mahoro kuva yabona ubwigenge mu 1960.
Perezida Joseph Kabila yafashe ubutegetsi muri 2001 nyuma y’urupfu rwa se Laurent Desire Kabila wapfuye arashwe n’umwe mu bamurindaga.
BBC
UM– USEKE.RW